Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 153

Mpa ubutwari

Mpa ubutwari

(2 Abami 6:16)

  1. 1. Mana mfit’ubwoba

    Si nz’ibiri mbere.

    Ariko uranyobora

    Ukampora hafi.

    Ntibyoroshye na mba;

    Icyo nzi cyo n’uko

    Utigera uhemuka,

    Nzi ko uzandinda.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova mpa ukwizera

    Kandi nkwiringire.

    Abo turi kumwe ni benshi,

    Kuruta abanzi.

    Mana mp’ubutwari

    Maze nzashikame.

    Yehova mp’ubutwari;

    Nzi ko uzatsinda.

  2. 2. Ndumva mfit’ubwoba.

    Nta mbaraga mfite.

    Ni wowe gitare cyanjye

    N’imbaraga zanjye.

    Mfasha mbe intwari

    Ntaganzwa n’ubwoba.

    Sintinye gufungwa cyangwa

    Urupfu n’ibindi.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova mpa ukwizera

    Kandi nkwiringire.

    Abo turi kumwe ni benshi.

    Kuruta abanzi.

    Mana mp’ubutwari.

    Maze nzashikame.

    Yehova mpa ubutwari;

    Nzi ko uzatsinda.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova mpa ukwizera

    Kandi nkwiringire.

    Abo turi kumwe ni benshi.

    Kuruta abanzi.

    Mana mp’ubutwari.

    Maze nzashikame.

    Yehova mp’ubutwari;

    Nzi ko uzatsinda.

    Yehova mp’ubutwari;

    Nzi ko uzatsinda.