INDIRIMBO YA 154
Urukundo ntirushira
1. Hirya no hino;
Aho wajya hose,
Uzasanga dukundana.
Urwo rukundo;
Rwacu ruhoraho,
Rwarabuze muri ’yi si
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Yehova adusaba
Gukundana cyane.
(INYIKIRIZO)
Twe dukundana
Urukundo nyarwo;
Rukomeye.
Twe dukundane
Ni na byo dusabwa.
Muri iki gihe,
Tujye dukundana,
Buri gihe.
2. Muri iyi si
Yuzuye ’bibazo,
Bituremereye cyane.
Turihangana
Tukanatangaza
Ibyiringiro dufite.
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Yehova adusaba
Gukundana cyane.
(INYIKIRIZO)
Twe dukundana
Urukundo nyarwo;
Rukomeye.
Twe dukundane
Ni na byo dusabwa;
Muri iki gihe
Tujye dukundana.
(INYIKIRIZO)
Twe dukundana
Urukundo nyarwo;
Rukomeye.
Twe dukundane
Ni na byo dusabwa
Muri iki gihe.
Tujye dukundana
Buri gihe.
Urukundo,
Ntirushira.