Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bavandimwe na bashiki bacu dukunda,

Urukundo dukunda Imana n’abantu rutuma ‘tugenda tugahindura abantu bo mu bihugu byose abigishwa, tubabatiza’ (Mat 28:19, 20; Mar 12:28-31). Urukundo rugira imbaraga nyinshi. Urwo rukundo rutuma dufasha ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.’—Ibyak 13:48.

Mu bihe byahise, twakundaga gufata mu mutwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro n’ubwo gutanga ibitabo n’amagazeti. Ariko ubu dukeneye kongera ubuhanga bwo kuganira n’abantu. Twifuza kwereka abandi ko tubakunda, tuganira na bo ku ngingo zibashishikaza. Ibyo bisobanura ko tugomba guhuza n’ibyo abantu bakeneye, tukita ku bihangayikishije buri wese n’ibimushishikaza. Ni gute aka gatabo kazadufasha kubigeraho?

Aka gatabo kagizwe n’amasomo 12, atwereka imico yadufasha kugaragaza urukundo no guhindura abantu abigishwa. Buri somo rishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Yesu cyangwa umubwiriza wo mu kinyejana cya mbere, wagaragaje umuco runaka mu murimo wo kubwiriza. Intego y’aka gatabo si ugufata mu mutwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, ahubwo ni ukumenya uko twagaragariza abandi urukundo. Nubwo buri muco uba ukenewe mu buryo bwose dukoramo umurimo, tuzareba uko imico imwe n’imwe iba ikenewe cyane mu gihe dutangiza ibiganiro, mu gihe dusubira gusura cyangwa mu gihe twigisha abantu Bibiliya.

Mu gihe uzaba wiga buri somo, ujye utekereza uko wagaragaza iyo mico mu gihe uganira n’abantu b’iwanyu. Jya wongera urukundo ukunda Yehova n’abantu. Urwo rukundo ni cyo kintu cy’ingenzi kuruta ibindi kizagufasha kugera ku ntego yawe yo guhindura abantu abigishwa.

Twishimira cyane gukorana namwe twunze ubumwe (Zef 3:9). Twifuza ko Yehova yabaha imigisha, kuko mukomeje kugaragaza ko mukunda abantu kandi mukabahindura abigishwa.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova