Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUTANGIZA IKIGANIRO

ISOMO RYA 2

Kuganira mu buryo busanzwe

Kuganira mu buryo busanzwe

Ihame: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza”​—Imig 15:23.

Ibyo Filipo yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 8:30, 31, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Filipo yatangije ate ikiganiro?

  2.   Ni iki kigaragaza ko yakoresheje imvugo yo mu biganiro bisanzwe, akigisha uwo mugabo ibintu atari azi?

Ni iki twakwigira kuri Filipo?

2. Kuganira n’umuntu mu buryo busanzwe bituma atanga ibitekerezo yisanzuye.

Jya wigana Filipo

3. Jya witegereza. Kwitegereza umuntu, ukareba n’ibimenyetso bye by’umubiri bishobora gutuma umumenyaho byinshi. Ese ubona afite ubushake bwo kuvugana nawe? Ushobora gutangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, wenda uvuga uti: “Ese wari uzi ko. . . ?” Jya wirinda guhatira umuntu kuganira nawe niba atabishaka.

4. Jya wihangana. Ntukumve ko ugomba guhita ubwira umuntu ibya Bibiliya ako kanya. Jya utegereza igihe gikwiriye wabimubwirira. Hari n’igihe byaba ngombwa ko ubimubwira ubutaha.

5. Jya uhuza n’ibyo uwo muganira akeneye. Ikiganiro gishobora kugenda uko utari wabiteguye. Ubwo rero, ujye uhora witeguye guhindura ingingo mwari kuganiraho, ukurikije ibyo ubona byamushishikaza.

REBA NANONE

Umubw 3:1, 7; 1 Kor 9:22; 2 Kor 2:17; Kolo 4:6