GUTANGIZA IKIGANIRO
Yoh 9:1-7
ISOMO RYA 3
Kugira neza
Ihame: ‘Umuntu ufite urukundo agira neza.’—1 Kor 13:4.
Ibyo Yesu yakoze
1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 9:1-7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
Ni iki twakwigira kuri Yesu?
2. Iyo umuntu abonye ko tumwitaho, kwakira ubutumwa bwiza birushaho kumworohera.
Jya wigana Yesu
3. Jya wishyira mu mwanya w’umuntu ubwiriza. Gerageza kwiyumvisha uko yiyumva.
-
Ibaze uti: “Ni iki gishobora kuba gihangayikishije uyu muntu? Ni iki gishobora kumufasha kandi kikamushishikaza?” Nitubigenza dutyo bizadufasha kugaragaza ubugwaneza mu buryo bukwiriye kandi bituvuye ku mutima.
-
Jya ugaragaza ko uha agaciro ibihangayikishije umuntu umutega amatwi. Niba akubwiye uko yiyumva cyangwa ikibazo afite, ntukabyirengagize ngo ukomeze ibyo wari wateguye.
4. Jya uvugana ubugwaneza n’ikinyabupfura. Uko uvuga bigaragaza ko ufitiye umuntu impuhwe kandi ko wifuza kumufasha. Jya uhitamo amagambo uvuga n’uko uyavuga kandi wirinde amagambo akomeretsa abandi.
5. Jya ufasha abandi. Jya ushakisha uko wafasha uwo ubwiriza mu buryo bufatika. Ibikorwa by’ineza bishobora kugufasha gutangiza ibiganiro.
REBA NANONE
Rom 12:15, 16; Gal 6:10; Heb 13:16