Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUTANGIZA IKIGANIRO

ISOMO RYA 6

Kudatinya

Kudatinya

Ihame: “Imana yacu yaduhaye ubutwari kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza.”​—1 Tes 2:2.

Ibyo Yesu yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Luka 19:1-7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Ni iyihe mpamvu yatumaga abantu bamwe batishimira Zakayo?

  2.   None se kuki Yesu atatinye kumubwiriza?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Kudatinya bituma tubwiriza iby’Ubwami bw’Imana tutarobanuye.

Jya wigana Yesu

3. Jya wishingikiriza kuri Yehova. Umwuka w’Imana wafashije Yesu kubwiriza; natwe uzadufasha (Mat 10:19, 20; Luka 4:18). Jya usaba Yehova ubutwari kugira ngo ubwirize abantu ubona basa n’aho bateye ubwoba.​—Ibyak 4:29.

4. Ntukumve ko hari abantu batakwemera ubutumwa bwiza. Ushobora gutinya kubwiriza abantu bitewe n’uko bagaragara, urwego rw’imibereho, uko bitwara cyangwa imyizerere yabo. Ariko jya wibuka ko:

  1.    Yehova na Yesu bareba mu mutima; ariko twe ntitwabishobora.

  2.   Nta muntu n’umwe Yehova atababarira.

5. Jya ugira ubutwari ariko nanone wubahe abantu kandi ugire ubushishozi (Mat 10:16). Jya wirinda impaka. Mu gihe ubona ko umuntu adashaka kumva ubutumwa bwiza cyangwa ko yakugirira nabi, jya usoza ikiganiro mu kinyabupfura.​—Imig 17:14.

REBA NANONE

Ibyak 4:31; Efe 6:19, 20; 2 Tim 1:7