GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA
ISOMO RYA 11
Koroshya
Ihame: ‘Muvuge amagambo yumvikana.’—1 Kor 14:9.
Ibyo Yesu yakoze
1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Matayo 6:25-27, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
Ni iki twakwigira kuri Yesu?
2. Iyo twigishije mu buryo bworoshye, abantu bibuka ibyo twabigishije kandi bikabakora ku mutima.
Jya wigana Yesu
3. Jya wirinda kuvuga byinshi. Aho kuvuga ibyo uzi byose ku ngingo muganiraho, jya wibanda ku biri mu gitabo yiga. Mu gihe umaze kubaza umwigishwa ikibazo, jya wihangana utegereze ko asubiza. Niba atazi igisubizo cyangwa akaba ashubije ibinyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha, jya ukoresha ibibazo by’inyongera kugira ngo umufashe gutekereza kuri iyo ngingo. Mu gihe ubona ko yumvise ingingo y’ingenzi, mujye mukomeza.
4. Jya ufasha umwigishwa guhuza inyigisho nshya n’ibyo asanzwe azi. Urugero, mbere yo gutangira isomo rivuga ibihereranye n’umuzuko, ushobora kubaza umwigishwa ibyo yamenye ku birebana n’abapfuye.
5. Jya ukoresha neza ingero. Mbere yo gukoresha urugero, jya wibaza uti:
REBA NANONE
Mat 11:25; Yoh 16:12; 1 Kor 2:1