Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA A

Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha

Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha

Yesu yavuze ko abantu biteguye kwemera ubutumwa bwiza bari kumenya inyigisho zo muri Bibiliya hari uzibabwiye (Yohana 10:4, 27). Ubwo rero mu gihe tuvugana n’abantu, tuba twifuza kubabwira inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Ushobora gutangira ubabaza uti: “Ese wari uzi ko . . . ?” Cyangwa uti: “Ese wigeze kumva ko . . . ?” Nyuma yaho ushobora gukoresha umurongo wa Bibiliya wamufasha gusobanukirwa ibyo ushaka kumwigisha. Iyo twigishije umuntu inyigisho y’ibanze, ni nk’aho tuba duteye imbuto mu mutima we kandi Imana ituma izo mbuto zikura.​—1 Kor 3:6, 7.

 IGIHE KIZAZA

  1. 1. Ibintu bibaho muri iki gihe n’imyifatire y’abantu bigaragaza ko ibintu biri hafi guhinduka.​—Mat 24:3, 7, 8; Luka 21:10, 11; 2 Tim 3:1-5.

  2. 2. Isi ntizigera irimbuka.​—Zab 104:5; Umubw 1:4.

  3. 3. Isi izahinduka paradizo kandi ntihazongera kubaho ibiza.​—Yes 35:1, 2; Ibyah 11:18.

  4. 4. Abantu bose bazaba bafite ubuzima butunganye.​—Yes 33:24; 35:5, 6.

  5. 5. Ushobora kuzabaho iteka ku isi.​—Zab 37:29; Mat 5:5.

 UMURYANGO

  1. 6. Umugabo agomba ‘gukunda umugore we nk’uko yikunda.’ —Efe 5:33; Kolo 3:19.

  2. 7. Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.​—Efe 5:33; Kolo 3:18.

  3. 8. Umugabo n’umugore ntibagomba guhemukirana.​—Mal 2:16; Mat 19:4-6, 9; Heb 13:4.

  4. 9. Abana bubaha ababyeyi babo kandi bakabumvira bazagera kuri byinshi.​—Imig 1:8, 9; Efe 6:1-3.

NASA, ESA and the Hubble Heritage Team (STScI/​AURA)-ESA/​Hubble Collaboration. Licensed under CC BY 4.0. Source.

 IMANA

  1. 10. Imana ifite izina.​—Zab 83:18; Yer 10:10.

  2. 11. Imana ivugana natwe.​—2 Tim 3:16, 17; 2 Pet 1:20, 21.

  3. 12. Imana ntirobanura kandi ntibera.​—Guteg 10:17; Ibyak 10:34, 35.

  4. 13. Imana yifuza kudufasha.​—Zab 46:1; 145:18, 19.

 ISENGESHO

  1. 14. Imana yifuza ko tuyisenga.​—Zab 62:8; 65:2; 1 Pet 5:7.

  2. 15. Bibiliya itwigisha uko dukwiriye gusenga.​—Mat 6:7-13; Luka 11:1-4.

  3. 16. Twagombye gusenga kenshi.​—Mat 7:7, 8; 1 Tes 5:17.

 YESU

  1. 17. Yesu ni umwigisha ukomeye kandi inama ze buri gihe zigirira abantu akamaro.​—Mat 6:14, 15, 34; 7:12.

  2. 18. Ibintu tubona muri iki gihe Yesu yari yarabihanuye.​—Mat 24:3, 7, 8, 14; Luka 21:10, 11.

  3. 19. Yesu ni umwana w’Imana.​—Mat 16:16; Yoh 3:16; 1 Yoh 4:15.

  4. 20. Yesu si Imana Ishoborabyose.​—Yoh 14:28; 1 Kor 11:3.

Based on NASA/​Visible Earth imagery

 UBWAMI BW’IMANA

  1. 21. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabwo butegekera mu ijuru.​—Dan 2:44; 7:13, 14; Mat 6:9, 10; Ibyah 11:15.

  2. 22. Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu.​—Zab 2:7-9; Dan 2:44.

  3. 23. Ubwami bw’Imana ni bwo buzakemura ibibazo byose by’abantu.​—Zab 37:10, 11; 46:9; Yes 65:21-23.

 IMIBABARO

  1. 24. Imana si yo iduteza imibabaro.​—Guteg 32:4; Yak 1:13.

  2. 25. Satani ni we utegeka iyi si.​—Luka 4:5, 6; 1 Yoh 5:19.

  3. 26. Imana ibona imibabaro yacu kandi yifuza kudufasha.​—Zab 34:17-19; Yes 41:10, 13.

  4. 27. Imana igiye gukuraho imibabaro.​—Yes 65:17; Ibyah 21:3, 4.

 URUPFU

  1. 28. Abapfuye ntibumva kandi ntibababara.​—Umubw 9:5; Yoh 11:11-14.

  2. 29. Abapfuye ntibashobora kudufasha cyangwa ngo batugirire nabi.​—Zab 146:4; Umubw 9:6, 10.

  3. 30. Abacu bapfuye bazazuka.​—Yobu 14:13-15; Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15.

  4. 31. “Urupfu ntiruzabaho ukundi.”—Ibyah 21:3, 4; Yes 25:8.

 IDINI

  1. 32. Amadini yose ntashimisha Imana.​—Yer 7:11; Mat 7:13, 14, 21-23.

  2. 33. Imana yanga uburyarya.​—Yes 29:13; Mika 3:11; Mar 7:6-8.

  3. 34. Urukundo nyakuri ni rwo ruranga abari mu idini ry’ukuri.​—Mika 4:3; Yoh 13:34, 35.