Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA B

Ni ryari wagombye gusoza ikiganiro?

Ni ryari wagombye gusoza ikiganiro?

Iyo umuntu atubajije ikibazo abikuye ku mutima cyangwa akatubwira ibimuhangayikishije, gukomeza kuganira na we biradushimisha. Tuba twifuza kuganira n’abantu “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.”—Ibyak 13:48.

Ariko se byagenda bite mu gihe umuntu arakaye cyangwa akaba ashaka kujya impaka cyangwa se akaba adashaka kuvuga? Jya usoza ikiganiro utuje kandi mu bugwaneza (Imig 17:14). Jya ugerageza gutandukana na we neza, kuko bishobora kuzatuma ubutaha yakira neza ubutumwa bwiza.—1 Pet 2:12.