Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA C

Uko wakwigisha umuntu Bibiliya ukoresheje igitabo “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Uko wakwigisha umuntu Bibiliya ukoresheje igitabo “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose

Kugira ngo igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kiboneke, abavandimwe barasenze cyane kandi bakora ubushakashatsi. Niwifashisha uburyo bukurikira mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, bizatuma ukoresha neza iki gitabo:

Mbere yo kwiga

  1. 1. Jya utegura neza. Mu gihe utegura, jya utekereza ku byo uwo wigisha akeneye, uko abayeho n’uko abona ibintu. Gerageza gutahura ibyo akeneye gusobanukirwa n’ibyo akeneye gushyira mu bikorwa. Tekereza uko ibiri ahavuga ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro” byafasha uwo wigisha Bibiliya, kandi ube witeguye kubikoresha mu gihe umwigisha, niba ubona ari ngombwa.

Mu gihe murimo kwiga

  1. 2. Mujye mutangira kandi musoze n’isengesho, uretse mu gihe uwo wigisha atabishaka.

  2. 3. Jya wirinda kuvuga byinshi. Ujye wibanda ku biri muri iryo somo kandi ureke umwigishwa avuge uko abona ibintu.

  3. 4. Mu gihe mutangiye igice, jya usoma ibyo icyo gice cyibandaho, unavuge amwe mu masomo muziga.

  4. 5. Mu gihe urangije igice, jya ukoresha isubiramo kugira ngo ufashe uwo wigisha kwibuka ibyo mwize.

  5. 6. Mu gihe mwiga buri somo:

    1. Mujye musoma ingingo.

    2. Musome imirongo yo muri Bibiliya yose yanditseho ngo: “Soma.”

    3. Musome n’indi mirongo ubona ko ari ngombwa.

    4. Jya umwereka videwo zose zanditseho ngo: “Murebe videwo” (niba bishoboka).

    5. Jya ubaza uwo wigisha ibibazo byose byateganyijwe.

    6. Jya usaba uwo wigisha kugira icyo avuga ku mafoto ari ahavuga ngo: “Ibindi wamenya”.

    7. Jya ukoresha agasanduku kavuga ngo: “Icyo wakora” kugira ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya kumenya aho ageze agira amajyambere. Ushobora kumugira inama yo kwishyiriraho intego zavuzwemo cyangwa izindi yifuza cyangwa zose akazishyiriraho.

    8. Baza uwo wigisha niba hari ingingo cyangwa videwo ziri “Ahandi wabona ibisobanuro” yamushimishije igihe yateguraga.

    9. Uko mwize, mujye mugerageza kurangiza isomo.

Nyuma yo kwiga

  1. 7. Komeza gutekereza ku wo wigisha. Senga Yehova umusaba gufasha uwo wigisha kugira amajyambere kandi umusabe ubwenge bwatuma umenya uko wamufasha.