Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aruta imitima yacu

Yehova aruta imitima yacu

Yehova aruta imitima yacu

UMWANDITSI wa Zaburi yaranditse ati “Uwiteka anezererwa abamwubaha.” Koko rero, Umuremyi arishima mu gihe abona buri wese mu bagaragu be b’abantu yihatira gushyigikira amahame ye akiranuka. Imana iha umugisha abantu bayo b’indahemuka, ikabatera inkunga kandi ikabahumuriza mu bihe byo kwiheba. Izi ko abayisenga badatunganye, bityo ikaba ishyira mu gaciro ku bihereranye n’ibyo iba ibitezeho.—Zaburi 147:11.

Dushobora kwemera bitatugoye ko Yehova akunda cyane abagaragu be muri rusange. Nyamara kandi, hari bamwe basa n’aho bakabya cyane guhangayikishwa n’inenge zabo ubwabo, ku buryo bemera badashidikanya ko Yehova adashobora kuzigera na rimwe abakunda bibaho. Bashobora kugera ku mwanzuro ugira uti “ukudatungana kwanjye kurakabije cyane ku buryo Yehova adashobora kunkunda.” Birumvikana ariko ko rimwe na rimwe twese tugira ibyiyumvo bibi. Ariko rero bamwe basa n’aho bahora mu ntambara idashira barwana n’ibyiyumvo byo kumva ko nta cyo bamaze.

Ibyiyumvo byo kwiheba

Mu bihe bya Bibiliya, abantu benshi b’abizerwa bagerwagaho n’ibyiyumvo bikaze byo kwiheba. Yobu yumvise azinutswe ubuzima kandi yumva ko Imana yari yamutaye. Igihe kimwe, Hana waje kuba nyina wa Samweli yari afite agahinda kenshi bitewe n’uko nta kana yagiraga maze ararira cyane. Dawidi ‘yarahetamye, arunama cyane,’ naho Epafuradito we yahangayikishijwe n’uko inkuru y’uburwayi bwe yababaje abavandimwe be.—Zaburi 38:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; 1 Samweli 1:7, 10; Yobu 29:2, 4, 5; Abafilipi 2:25, 26.

Bite se ku bihereranye n’Abakristo muri iki gihe? Wenda uburwayi, imyaka y’iza bukuru cyangwa indi mimerere y’umuntu ku giti cye bibuza abantu bamwe na bamwe gukora ibintu byinshi mu murimo wera nk’uko babyifuzaga. Ibyo bishobora gutuma bafata umwanzuro w’uko barimo batenguha Yehova na bagenzi babo bahuje ukwizera. Cyangwa se bamwe bashobora guhora biryoza amakosa bakoze mu gihe cyashize, bagashidikanya ko Yehova yaba yarabababariye. Wenda abandi bakuriye mu mimerere igoranye yo mu miryango, bashobora kuba bemera badashidikanya ko badakwiriye gukundwa rwose. Ibyo se bishoboka bite?

Bamwe bakurira mu miryango usanga yiganjemo ubwikunde, amagambo yicana hamwe n’ubwoba, aho kuba yiganjemo umwuka w’urukundo. Bashobora kutigera na rimwe bagira se ubakunda mu buryo bwimbitse, ushakisha uko yabona igihe cyo kubashimira no kubatera inkunga, wirengagiza udukosa duto duto kandi akaba yiteguye kubabarira ndetse n’amakosa akomeye, kandi uhora asusurutse bigatuma umuryango wose wumva ufite umutekano. Kubera ko baba batarigeze bagira se wo ku isi ubakunda, bashobora kugira ingorane zo kwiyumvisha icyo kugira Se wo mu ijuru wuje urukundo bisobanura.

Urugero, uwitwa Fritz yaranditse ati “imyifatire ya papa utararangwaga n’urukundo yangizeho ingaruka mu buryo bukomeye igihe nari umwana muto no mu mabyiruka yanjye. * Ntiyigeraga na rimwe agira icyo ashima, kandi sinigeze numva mwishyikiraho mu buryo bwa bugufi. Mu by’ukuri, akenshi numvaga mutinye.” Ingaruka zabaye iz’uko Fritz ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 50, na n’ubu agifite ibyiyumvo byo kumva ari umuntu udakwiriye. Naho Margarette we yagize ati “ababyeyi banjye bari abantu batagira impuhwe kandi ntibarangwe n’urukundo. Ubwo natangiraga kwiga Bibiliya, nagize ingorane zo kwiyumvisha uko umubyeyi w’umugabo wuje urukundo aba ameze.”

Ibyiyumvo nk’ibyo, uko impamvu ibitera yaba iri kose, bishobora kugaragaza ko rimwe na rimwe dukorera Imana tudasunitswe n’urukundo mu buryo bw’ibanze, ahubwo ko ahanini tuba dusunitswe n’umutima wicira urubanza cyangwa ubwoba. Ibintu byiza kuruta ibindi dukora bishobora kutigera na rimwe bisa n’aho bihagije kuba byiza. Icyifuzo cyo gushimisha Yehova na bagenzi bacu duhuje ukwizera gishobora gutuma twumva tudashoboye gukora ibyo twifuza gukora byose. Ingaruka ziba iz’uko dushobora kunanirwa kugera ku ntego zacu, tukigaya kandi tukumva twihebye burundu.

Ni iki cyakorwa? Wenda dushobora kuba dukeneye kwiyibutsa ukuntu Yehova ari Imana yishyira mu mwanya wacu. Umuntu wasobanukiwe uwo muco urangwa n’urukundo ugize kamere y’Imana ni intumwa Yohana.

“Imana iruta imitima yacu”

Ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere I.C., Yohana yandikiye bagenzi be bahuje ukwizera ati “icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, [n’ubwo] imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose.” Kuki Yohana yanditse ayo magambo?—1 Yohana 3:19, 20.

Uko bigaragara, Yohana yari azi ko umugaragu wa Yehova ashobora kumva umutima umucira urubanza. Wenda na Yohana ubwe yaba yarigeze kugira ibyiyumvo nk’ibyo. Igihe kimwe ubwo Yohana yari akiri umusore ufite amashagaga, Yesu Kristo yaramucyashye kubera ko yaremerezaga ibintu cyane mu mishyikirano yagiranaga n’abandi. Mu by’ukuri, Yesu yise Yohana na mwene se Yakobo, “Bowanerige, risobanurwa ngo ‘abana b’inkuba.’”—Mariko 3:17; Luka 9:49-56.

Mu gihe cy’imyaka isaga 60 yakurikiyeho, Yohana yarakuze atangira kujya acisha make, kandi aba Umukristo ushyira mu gaciro, urangwa n’urukundo n’imbabazi. Igihe yandikaga ibaruwa ye ya mbere yahumetswe, akaba ari we ntumwa ya nyuma yari ikiriho, yari azi ko Yehova ataryoza abagaragu be agakosa ako ari ko kose. Ahubwo ni Data urangwa n’igishyuhirane, wishyira mu mwanya wacu, umunyabuntu kandi ugira impuhwe, ufitiye urukundo rwimbitse abamukunda bose kandi bakamusenga mu kuri. Yohana yaranditse ati ‘Imana ni urukundo.’—1 Yohana 4:8.

Yehova yishimira umurimo tumukorera

Yehova azi intege nke n’inenge twavukanye, kandi ibyo arabizirikana. Dawidi yaranditse ati “kuko azi neza imimererwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Yehova azi ingaruka imimerere twakuriyemo igira kuri kamere dufite. Mu by’ukuri, aratuzi neza cyane kuruta uko twe ubwacu twiyizi.—Zaburi 103:14.

Azi ko abenshi muri twe twakwishimira kuba abantu batandukanye n’uko turi, ariko tukaba tudashobora gutsinda ukudatungana kwacu. Imimerere turimo ishobora kugereranywa n’iy’intumwa Pawulo, yo yanditse igira iti “kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.” Twese turwana iyo ntambara. Mu mimerere imwe n’imwe, ibyo bishobora gutuma tugira umutima wicira urubanza.—Abaroma 7:19.

Buri gihe ujye uzirikana ibi: ikintu cy’ingenzi cyane kuruta uko twe ubwacu twitekereza, ni ukuntu Yehova atubona. Igihe cyose abonye turimo tugerageza kumushimisha, ntabyitabira anezerwa mu buryo bworoheje gusa, ahubwo arishima cyane (Imigani 27:11). N’ubwo ibyo tugeraho bishobora gusa n’aho ari bike cyane mu maso yacu ugereranyije, kubikorana ubushake kandi tugamije intego nziza biramushimisha. Abona ibirenze ibyo dukora; amenya neza ibyo twifuza gukora; azi neza ibyo dushaka n’ibyo twifuza. Yehova ashobora gusoma ibiri mu mitima yacu.—Yeremiya 12:3; 17:10.

Urugero, hari benshi mu Bahamya ba Yehova usanga muri kamere yabo bagira amasonisoni kandi bakunda kwifata mu magambo, ari abantu badashaka kwibonekeza. Ku bantu nk’abo, kubwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi kibaca intege. Ariko kandi, abantu bagira amasonisoni na bo bitoza kwegera abaturanyi babo no kubabwira ibihereranye na Bibiliya, basunitswe n’icyifuzo cyo gukorera Imana no gufasha bagenzi babo. Bashobora kumva ko bakora bike mu murimo, kandi ibyo bishobora gutuma babura ibyishimo. Imitima yabo ishobora kubumvisha ko umurimo wabo bakorera mu ruhame ari nta cyo umaze. Ariko rero, nta gushidikanya ko Yehova yishimira imihati ikomeye abo abantu bashyiraho mu murimo wabo. Byongeye kandi, ntibashobora kumenya neza igihe n’ahantu imbuto z’ukuri bateye zizamerera, zigakura, zikera imbuto.—Umubwiriza 11:6; Mariko 12:41-44; 2 Abakorinto 8:12.

Abandi Bahamya bo usanga bafite uburwayi budakira cyangwa bakaba barimo basatira iza bukuru. Kuri abo, guterana mu materaniro ku Nzu y’Ubwami buri gihe bishobora kuba bituma bagira imibabaro n’imihangayiko. Kumva disikuru ivuga ibihereranye n’umurimo wo kubwiriza bishobora kubibutsa ibyo bahoze bakora kandi bacyifuza gukomeza gukora n’ubwo ubumuga bubabera inzitizi. Abantu nk’abo bashobora kubabazwa n’umutima wicira urubanza kubera ko badashobora gukurikiza inama bagirwa nk’uko babyifuza. Ariko rero, nta gushidikanya ko Yehova afatana uburemere ubudahemuka bwabo no kwihangana kwabo. Igihe cyose bakomeza kuba indahemuka, ntiyigera na rimwe yibagirwa ibyo bakora ari abizerwa.—Zaburi 18:26, umurongo wa 25 muri Biblia Yera; 37:28.

‘Duhumurize imitima yacu’

Igihe Yohana yari ageze mu za bukuru, agomba kuba yarasobanukiwe byinshi ku bihereranye n’ukuntu Imana yita ku bandi. Wibuke ko yanditse ati “Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose.” Nanone kandi Yohana yaduteye inkunga yo ‘guhumuriza imitima yacu.’ Ni iki Yohana yashakaga kuvuga muri ayo magambo?

Dukurikije inkoranyamagambo yitwa Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words, inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “guhumuriza” isobanurwa ngo “gukoresha ubushobozi bwo kwemeza, kuganza, gutsinda, kwemeza.” Mu yandi magambo, kugira ngo duhumurize umutima wacu, tugomba gutsinda umutima wacu, tukawemeza ko ugomba kwemera ko Yehova adukunda. Mu buhe buryo?

Fritz wavuzwe mbere muri iyi ngingo, amaze imyaka 25 ari umusaza muri rimwe mu matorero y’Abahamya ba Yehova, kandi yabonye ko icyigisho cya bwite gishobora gutuma umutima we wongera kwiringira ko Yehova amukunda. “Niga Bibiliya n’ibitabo byacu buri gihe kandi mbigiranye umwete. Ibyo bimfasha kudahora nibanda ku byahise, ahubwo ngahora mpanze ijisho mu buryo bugaragara neza ku by’igihe kizaza cyiza cyane. Rimwe na rimwe, imibereho yanjye yo mu gihe cyashize ijya inganza, maze nkumva ko Imana idashobora kunkunda na rimwe. Ariko rero muri rusange, mbona ko icyigisho cya buri gihe gikomeza umutima wanjye, kikanyongerera ukwizera, kandi kikamfasha gukomeza kugira ibyishimo no kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro.”

Ni iby’ukuri ko gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma bishobora kutagira icyo bihindura ku mimerere nyakuri turimo. Ariko kandi, bishobora guhindura uburyo tubona iyo mimerere yacu. Kuvoma ibitekerezo mu Ijambo ry’Imana tubicengeza mu mitima yacu bidufasha gutekereza nk’uko Imana itekereza. Byongeye kandi, icyigisho gituma turushaho gusobanukirwa ukuntu Imana yishyira mu mwanya wacu. Dushobora buhoro buhoro kugera ubwo twemera ko Yehova atatugayira imimerere twabyirukiyemo, kandi ko atatugayira ubumuga bwacu. Azi ko imitwaro benshi muri twe twikoreye—yaba iyo mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa ubw’umubiri—atari twe twayishyizeho, kandi ibyo akaba abizirikana abigiranye urukundo.

Bite se ku bihereranye na Margarette wavuzwe mbere? Ubwo yamenyaga Yehova, na we kwiga Bibiliya byamugiriye akamaro cyane. Kimwe na Fritz, yagombye kongera gusuzuma uburyo yabonaga umubyeyi w’umugabo. Isengesho ryafashije Margarette guhuriza hamwe ibyo yamenye binyuriye mu cyigisho. Margarette yagize ati “natangiye mbona ko Yehova ari nk’incuti magara, kubera ko nari menyereye cyane kugira incuti zirangwa n’urukundo kuruta uko nari menyereye umubyeyi w’umugabo wuje urukundo. Buhoro buhoro, nitoje kujya naturira Yehova ibyiyumvo byanjye, ibintu nashidikanyagaho, imihangayiko n’ibintu byanteshaga umutwe. Nahoraga mbimubwira kenshi mu isengesho, ari na ko nterateranyiriza hamwe ibintu byose bishya nari ndimo niga ku bihereranye na we, maze biba nk’ishusho nziza y’utubara twinshi turemekanyije. Nyuma y’igihe runaka, ibyiyumvo nari mfitiye Yehova byariyongereye cyane ku buryo ubu ngubu kubona ko ari Data wuje urukundo bitakingora cyane.”

Kuvanirwaho imihangayiko yose

Igihe cyose iyi gahunda mbi kandi ishaje izaba ikiriho, nta muntu ushobora kwiringira ko atazahura n’imihangayiko. Ku Bakristo bamwe na bamwe, ibyo bisobanura ko ibyiyumvo byo guhangayika cyangwa kwishidikanyaho bishobora kugaruka bikabatera kubabara. Ariko dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azi intego nziza zidusunika hamwe n’imihati dukorana mu murimo we. Ntazigera na rimwe yibagirwa urukundo tugaragaza ko dukunda izina rye.—Abaheburayo 6:10.

Mu isi nshya yegereje, mu gihe cy’Ubwami bwa Kimesiya, abantu bose bizerwa bashobora kwitega kuzaturwa imitwaro yose bikorezwa na gahunda ya Satani. Mbega ukuntu bazaba baruhutse! Ubwo ni bwo ndetse tuzarushaho kubona igihamya cy’ukuntu Yehova ari Imana yishyira mu mwanya wacu. Mu gihe tugitegereje icyo gihe, nimucyo twiringire tudashidikanya ko “Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose.”—1 Yohana 3:20.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Amazina yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

Yehova si umunyagitugu ukarishye, ahubwo ni Data urangwa n’igishyuhirane, wishyira mu mwanya wacu kandi urangwa n’impuhwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kwiga Ijambo ry’Imana bidufasha gutekereza nk’uko itekereza