Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyitegererezo cy’abantu batanze urugero rwiza—Mbese, wungukirwa na cyo?

Icyitegererezo cy’abantu batanze urugero rwiza—Mbese, wungukirwa na cyo?

Icyitegererezo cy’abantu batanze urugero rwiza​—Mbese, wungukirwa na cyo?

‘MWABAYE icyitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no mu Akaya.’ Ayo magambo intumwa Pawulo yayandikiye Abakristo bizerwa bari batuye i Tesalonike. Urugero basigiye bagenzi babo bizerwa rwari urwo gushimirwa rwose. Ariko kandi, abo Batesalonike ubwabo ibyo babikomoye ku rugero Pawulo na bagenzi be bari barabasigiye. Pawulo yagize ati ‘ubutumwa twahawe ntibwabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’umwuka wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu. Namwe ni ko mwadukurikije.’—1 Abatesalonike 1:5-7.

Ni koko, Pawulo yakoze ibirenze ibyo gutanga ibibwiriza. Imibereho ye ubwayo yari ikibwiriza—yatanze urugero mu bihereranye no kwizera, kwihangana no kwitanga. Kubera iyo mpamvu, Pawulo hamwe n’abo bari bafatanyije bagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’Abatesalonike, babasunikira kwemera ukuri “mu makuba menshi.” Icyakora, nta bwo rwose Pawulo hamwe n’abakozi bagenzi be ari bo bonyine bagize ingaruka nziza kuri abo bizera. Urugero rw’abandi bihanganiye amakuba na rwo rwabateye inkunga. Pawulo yandikiye Abatesalonike agira ati “bene Data, mwigānye amatorero y’Imana y’i Yudaya, ari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n’ubwoko bwanyu ari bimwe n’ibyo abo bababajwe n’Abayuda.”—1 Abatesalonike 2:14.

Kristo Yesu—Uwabaye icyitegererezo w’ibanze

N’ubwo Pawulo ubwe yari yaratanze urugero rukwiriye kwiganwa, ntiyabuze kugaragaza ko Yesu Kristo ari we watanze urugero rw’ibanze Abakristo bagombye gukurikiza (1 Abatesalonike 1:6). Kristo ni we watubereye Icyitegererezo w’ibanze kandi ni ko biri na bugingo n’ubu. Intumwa Petero yaranditse iti “ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.”—1 Petero 2:21.

Icyakora, Yesu yarangije ubuzima bwe bwa kimuntu ubu hashize imyaka igera hafi ku 2.000. Ubu ari “mu mucyo utegerwa” ari ikiremwa cy’umwuka kidapfa. Kubera uwo mwanya arimo, ‘nta muntu wigeze kumureba, kandi nta wabasha kumureba’ (1 Timoteyo 6:16). None se, ni gute dushobora kumwigana? Uburyo bumwe ni ukwiga inkuru enye za Bibiliya zivuga ibihereranye n’imibereho ya Yesu. Amavanjiri atumenyesha mu buryo bwimbitse ibihereranye na kamere ye, imibereho ye n’ “imyifatire yo mu bwenge” yari afite (Abafilipi 2:5-8, NW ). Dushobora kunguka ubumenyi bwimbitse bw’inyongera binyuriye mu kwiga igitabo Le plus grand homme de tous les temps, cyibanda ku bintu byabaye mu mibereho ya Yesu, kikabivuga mu buryo burambuye cyane kandi gikurikije ‘uko byagiye bikurikirana. *

Urugero rwatanzwe na Yesu mu bihereranye no kwitanga rwagize ingaruka zikomeye ku ntumwa Pawulo. Yabwiye Abakristo b’i Korinto iti “ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose, nitangira ubugingo bwanyu” (2 Abakorinto 12:15). Mbega ukuntu yari afite imyifatire nk’iya Kristo! Mu gihe dutekereza ku rugero rutunganye rwatanzwe na Kristo, natwe twagombye gusunikirwa kumwigana mu mibereho yacu bwite.

Urugero, Yesu yatwigishije ko tugomba kwishingikiriza ku isezerano ry’Imana ry’uko izaduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umubiri. Ariko kandi, yakoze ibirenze ibyo. Yagaragaje ko yizera Yehova kandi ko amufitiye icyizere mu mibereho ye ya buri munsi. Yagize ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya” (Matayo 6:25; 8:20). Mbese, guhangayikishwa n’ibintu by’umubiri ni byo byiganje mu bitekerezo byawe no mu byo ukora? Cyangwa se, imibereho yawe igaragaza ko urimo ushaka mbere na mbere Ubwami? Kandi se, bite ku bihereranye n’imyifatire ugira ku birebana n’umurimo wa Yehova? Mbese, ni nk’iyo Yesu yari afite, we watubereye Icyitegererezo? Bibiliya igaragaza ko Yesu atabwirizaga gusa ko abantu bagomba kugira ishyaka, ahubwo incuro nyinshi yagaragaje ishyaka ryinshi (Yohana 2:14-17). Byongeye kandi se, mbega urugero ruhebuje Yesu yatanze mu bihereranye n’urukundo! N’ikimenyimenyi, yatanze ubuzima bwe ho igitambo ku bw’abigishwa be (Yohana 15:13). Mbese, wigana Yesu binyuriye mu kugaragariza abavandimwe bawe urukundo? Cyangwa se, wemera ko ukudatungana kwa bamwe kukubuza kubakunda?

Mu gihe duhatanira gukurikiza urugero rwa Kristo, akenshi tuzananirwa kubigeraho. Ariko kandi, Yehova yishimira rwose imihati dushyiraho kugira ngo ‘twambare Umwami Yesu Kristo.’—Abaroma 13:14.

“Ibyitegererezo by’umukumbi”

Mbese, mu itorero haba hari abantu bashobora kutubera icyitegererezo muri iki gihe? Barahari rwose! Abavandimwe bafite inshingano bagomba mu buryo bwihariye ku ibyitegererezo. Pawulo yabwiye Tito, wari uhagarariye amatorero y’i Kirete, kandi akaba ari we washyiragaho abagenzuzi, ko buri musaza wese ushyirwaho agomba kuba ari ‘umugabo utariho umugayo’ (Tito 1:5, 6). Intumwa Petero na yo yagiriye “abakuru” inama yo kuba “ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Petero 5:1-3). Kandi se bite ku bihereranye n’abashyiriweho kuba abakozi b’imirimo? Na bo bagomba kuba abantu ‘bakora neza.’—1 Timoteyo 3:13.

Birumvikana ko bidahuje n’ukuri kwitega ko buri musaza wese cyangwa ko buri mukozi w’imirimo wese azagaragaza ubuhanga mu buryo butangaje muri buri gice cyose mu bigize umurimo wa Gikristo. Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma ati “dufite impano zitandukanye, nk’uko ubuntu twahawe buri” (Abaroma 12:6). Abavandimwe batandukanye usanga bakora neza mu bintu bitandukanye. Kwitega ko abasaza bazakora kandi bakavuga buri kintu cyose mu buryo butunganye, ntibishyize mu gaciro. Muri Yakobo 3:2, Bibiliya igira iti “twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose; yabasha no gutegeka umubiri we wose.” Icyakora n’ubwo abasaza badatunganye, bashobora ‘kuba ibyitegererezo by’abizera ku byo bavuga, no ku ngeso zabo, no ku rukundo, no kwizera, no ku mutima uboneye’ nk’uko Timoteyo yabigenje (1 Timoteyo 4:12). Mu gihe abasaza babigenza batyo, abagize umukumbi bazashyira mu bikorwa babikunze inama iboneka mu Baheburayo 13:7, hagira hati “mwibuke ababayoboraga kera, . . . muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.”

Abandi bantu bo muri iki gihe babaye icyitegererezo

Mu myaka mike ishize ibarirwa muri za mirongo, hari abandi bantu batabarika bagaragaje ko batanze urugero rwiza. Bite se ku bamisiyonari bafite umutima w’ubwitange babarirwa mu bihumbi ‘basize ingo, cyangwa bene se, cyangwa bashiki babo, cyangwa ba se, cyangwa ba nyina, cyangwa abana, cyangwa amasambu,’ kugira ngo basohoreze inshingano ya Gikristo mu bihugu by’amahanga (Matayo 19:29)? Tuzirikane nanone abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo, abagabo n’abagore bitangiye gukora umurimo bakorera ku biro bya Watch Tower Society, hamwe n’abapayiniya bakorera mu matorero. Mbese, abo bantu babaye icyitegererezo bashobora gusunikira abandi kugira icyo bakora? Umukristo umwe w’umubwiriza w’ubutumwa bwiza wo muri Aziya yibuka umumisiyonari wari warize mu ishuri rya munani rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Yavuze ko uwo muvandimwe wizerwa yari “yiteguye guhangana n’irumbo ry’imibu n’ubukonje bukaze. . . . Ariko kandi, igishimishije kurushaho ni ubushobozi yari afite bwo gutangiza ibiganiro mu rurimi rw’Igishinwa n’ururimi rwa Malais n’ubwo yakomokaga mu Bwongereza.” Urwo rugero rwiza rwagize izihe ngaruka? Uwo muvandimwe yagize ati “kuba yari umuntu utuje kandi urangwa n’icyizere byatumye nifuza kuzaba umumisiyonari igihe nari kuba maze gukura.” Ntibitangaje rero kuba uwo muvandimwe yaraje kuba umumisiyonari.

Igitabo Index des publications de la Société Watch Tower gikubiyemo urutonde rw’inkuru nyinshi zivuga ibyabaye mu mibereho y’abantu zagiye zivugwa mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Izo nkuru zivuga iby’abantu bagiye bareka akazi k’umubiri n’intego z’iby’umubiri, banesheje intege nke, bagiye bagira ihinduka ritangaje muri kamere, bagiye bakomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere mu gihe cy’ingorane, kandi bagiye bagaragaza umwete, kwihangana, ubudahemuka, umuco wo kwicisha bugufi n’umwuka w’ubwitange. Umusomyi umwe yerekeje kuri izo nkuru, yandika agira ati “mu gihe nsoma ibyo abandi bagiye banyuramo, bituma ndushaho kuba Umukristo wicisha bugufi kandi ushimira, kandi byamfashije kudatekereza ko mfite agaciro cyane cyangwa ngo mbe umuntu wikunda.”

Byongeye kandi, ntukibagirwe abantu batanga urugero ruhebuje mu itorero ryanyu: hari abatware b’imiryango bita ku byo abagize imiryango yabo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka mu buryo budahinyuka; bashiki bacu—hakubiyemo n’ababyeyi b’abagore badafite abo bashakanye—bahangana n’imihangayiko igendana no kurera abana ari na ko bakomeza kwifatanya mu murimo babishishikariye; abageze mu za bukuru n’abamugaye bakomeza kuba abizerwa n’ubwo bagenda barushaho kugira intege nke n’ubuzima bwazahaye. Mbese, urugero rutangwa n’abo bantu ntirugusunikira kugira icyo ukora?

Mu by’ukuri, isi yuzuye abantu batanga urugero rubi (2 Timoteyo 3:13). Ariko kandi, zirikana inama Pawulo yagiriye Abakristo bari batuye i Yudaya. Mu gihe intumwa Pawulo yari imaze kurondora mu buryo burambuye abagabo n’abagore benshi ba kera b’abizerwa bari bafite imyifatire ntangarugero, yabagiriye inama igira iti “nuko natwe, ubwo tugoswe n’[igicu] cy’abahamya bangana batyo, . . . dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni we ugusohoza [“ugutunganya,” NW ] rwose” (Abaheburayo 12:1, 2). Muri iki gihe Abakristo na bo bagoswe n’ “igicu kinini” (NW ) cy’abantu batanze urugero rwiza—baba abo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe. Mbese, mu by’ukuri waba wungukirwa n’icyitegererezo cyabo? Ushobora kungukirwa niba wariyemeje ‘kutigana ikibi, ahubwo ukigana icyiza.’—3 Yohana 11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]

Kwitega ko buri musaza wese cyangwa ko buri mukozi w’imirimo wese azagaragaza ubuhanga mu buryo butangaje muri buri gice cyose mu bigize umurimo wa Gikristo, ntibishyize mu gaciro

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Abasaza bagomba kuba “ibyitegererezo by’umukumbi”