Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, nagize umwuka wera umufasha wanjye wa bwite?

Mbese, nagize umwuka wera umufasha wanjye wa bwite?

Mbese, nagize umwuka wera umufasha wanjye wa bwite?

ABAHANGA mu bya tewolojiya, ndetse n’abandi bantu muri rusange, bafite ibitekerezo binyuranye ku byerekeranye n’icyo umwuka wera w’Imana ari cyo. Icyakora, si ngombwa gukekeranya rwose. Bibiliya isobanura neza icyo umwuka wera ari cyo. Aho kuba umuntu nk’uko bamwe bihandagaza babivuga, ni imbaraga rukozi Imana ikoresha kugira ngo isohoze ibyo ishaka.—Zaburi 104:30; Ibyakozwe 2:33; 4:31; 2 Petero 1:21.

Kubera ko umwuka wera ufitanye isano rya bugufi n’isohozwa ry’imigambi y’Imana, tugomba kwifuza ko imibereho yacu ihuza na wo. Twagombye kwifuza kuwugira umufasha wacu wa bwite.

Kuki dukeneye umufasha?

Mu gihe Yesu yari arimo yitegura kuva ku isi, yijeje abigishwa be ati “nzasaba Data, na we azabaha undi [m]ufasha wo kubana namwe ibihe byose.” Yarongeye arababwira ati “ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda, [u]mufasha [u]tazaza aho muri: ariko ningenda, nza[w]uboherereza.”—Yohana 14:16, 17; 16:7.

Yesu yahaye abigishwa be ubutumwa bukomeye binyuriye mu kubategeka ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Uwo ntiwari kuba ari umurimo woroshye, kubera ko wari kuzakorwa hariho ukurwanywa.—Matayo 10:22, 23.

Ukurwanywa guturuka hanze kwari kuzaba guherekejwe n’ubwumvikane buke mu rugero runaka bwari kuzavuka mu itorero. Ahagana mu mwaka wa 56 I.C., Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ati “ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha, binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire” (Abaroma 16:17, 18). Iyo mimerere yari kurushaho kuzamba intumwa zimaze gupfa. Pawulo yatanze umuburo ugira uti “nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.”—Ibyakozwe 20:29, 30.

Hari hakenewe ubufasha bw’Imana kugira ngo izo nzitizi zikumirwe. Yazikumiriye binyuriye kuri Yesu. Nyuma y’aho azukiye, ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa be bageraga ku 120 ‘bose bujujwe umwuka wera.’—Ibyakozwe 1:15; 2:4.

Abigishwa basobanukiwe ko umwuka wera wasutswe kuri uwo munsi wari bwa bufasha Yesu yari yarabasezeranyije. Nta gushidikanya ko icyo gihe noneho basobanukiwe ibisobanuro Yesu yari yaratanze agira ati ‘umufasha, ni wo mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni wo uzabigisha byose, ubibutse ibyo nababwiye byose’ (Yohana 14:26). Nanone kandi, yawise ‘umufasha, ari wo mwuka w’ukuri.’—Yohana 15:26.

Ni gute umwuka ari umufasha?

Umwuka wari kuba umufasha mu buryo bwinshi. Mbere na mbere, Yesu yasezeranyije abigishwa be ko wari kuzabibutsa ibintu yari yarababwiye. Mu kuvuga atyo, yashakaga kuvuga ibirenze ibyo kubafasha kwibuka amagambo gusa. Umwuka wari kubafasha gusobanukirwa mu buryo bwimbitse icyo ibyo yabigishije byasobanuraga n’icyo byari bigamije (Yohana 16:12-14). Muri make, umwuka wagombaga kuyobora abigishwa be bakarushaho gusobanukirwa ukuri. Nyuma y’aho, intumwa Pawulo yaranditse iti “Imana yabiduhishurishije [u]mwuka wayo: kuko [u]mwuka [u]rondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana [“ibintu byimbitse by’Imana,” NW ]” (1 Abakorinto 2:10). Kugira ngo abigishwa ba Yesu basizwe bageze ku bandi ubumenyi nyakuri, ibyo bari basobanukiwe ubwabo byagombaga kuba bifite aho bishingiye.

Icya kabiri, Yesu yigishije abigishwa be gusenga kandi ababwira ko bagombaga kubikora kenshi. Iyo rimwe na rimwe babaga batazi neza ibyo bashyira mu masengesho yabo, umwuka washoboraga kuhagoboka cyangwa ukabafasha. ‘Uko ni ko n’umwuka udufasha mu ntege nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga; ariko umwuka ubwawo ni wo udusabira, uniha iminiho itavugwa.’—Abaroma 8:26.

Icya gatatu, umwuka wagombaga gufasha abigishwa ba Yesu kuvuganira ukuri mu ruhame. Yabahaye umuburo agira ati “bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani. Ariko nibabagambanira, ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya; kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari [u]mwuka wa So uzabavugisha.”—Matayo 10:17-20.

Nanone kandi, umwuka wera wari kuzagira uruhare mu kumenyekanisha itorero rya Gikristo no gusunikira abarigize gufata imyanzuro ya bwite ishyize mu gaciro. Nimucyo dusuzume ibyo bintu bibiri by’iyo ngingo mu buryo burambuye kurushaho, maze turebe icyo bisobanura kuri twe muri iki gihe.

Wari kuba ikimenyetso kibaranga

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Abayahudi bagengwaga n’Amategeko ya Mose ari ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe. Kubera ko banze kwemera ko Yesu ari we Mesiya, yahanuye avuga ko mu gihe gito na bo ubwabo bari kwangwa: yagize ati “ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu’? Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo” (Matayo 21:42, 43). Igihe itorero rya Gikristo ryari rimaze gushingwa kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa ba Kristo babaye “ishyanga ryera imbuto zabwo.” Kuva icyo gihe iryo torero ryabaye umuyoboro Imana ivuganiramo n’abantu. Kugira ngo Imana ifashe abantu kumenya iryo hinduka ryari ribaye mu birebana n’abo Imana yemera, yatanze ikimenyetso kidashidikanywaho kibigaragaza.

Kuri Pentekoti, umwuka wera watumye abigishwa bashobora kuvuga indimi batari barigeze biga, bituma ababirebaga batangara maze barabaza bati “ni iki gitumye tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?” (Ibyakozwe 2:7, 8). Ubushobozi bwo kuvuga indimi batari bazi, hamwe n’ukuntu ‘intumwa zakoze ibitangaza n’ibimenyetso byinshi,’ byatumye abantu bagera ku bihumbi bitatu bamenya ko mu by’ukuri umwuka w’Imana wari urimo ukora.—Ibyakozwe 2:41, 43.

Nanone kandi, binyuriye mu kugaragaza “imbuto z’umwuka”—ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, kugwa neza, no kwirinda—abigishwa ba Kristo bagaragaye neza ko ari abagaragu b’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Mu by’ukuri, mu buryo buhambaye urukundo rwagaragazaga itorero ry’ukuri rya Gikristo iryo ari ryo. Yesu yarahanuye ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.

Abari bagize itorero rya mbere rya Gikristo bemeye ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana kandi bungukirwa n’ubufasha wabahaga. N’ubwo Abakristo muri iki gihe bazi ko Imana ubu itakizura abapfuye kandi ngo ikore ibitangaza nk’uko yabigenje mu kinyejana cya mbere, barareka imbuto z’umwuka w’Imana zikagaragaza ko ari abigishwa b’ukuri ba Yesu Kristo.—1 Abakorinto 13:8.

Umufasha mu gihe cyo gufata imyanzuro ya bwite

Bibiliya yanditswe binyuriye ku mwuka wera. Bityo, igihe twemeye ko Bibiliya itwemeza, biba ari nk’aho umwuka wera uba urimo utwigisha (2 Timoteyo 3:16, 17). Ushobora kudufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge. Ariko se, turawureka ukadufasha?

Bite ku birebana n’uko duhitamo ibyo dukora cyangwa akazi? Umwuka wera uzatuma dushobora kubona akazi twifuza kuzakora nk’uko Yehova akabona. Akazi dukora kagombye kuba gahuje n’amahame ya Bibiliya, kandi ibyaba byiza ni uko kagombye kudufasha gukurikirana intego za gitewokarasi. Umushahara cyangwa umwanya wo hejuru n’icyubahiro bigendana n’akazi umuntu akora bifite agaciro gake rwose. Icy’ingenzi kurushaho ni ukureba niba kazatuma tubona ibyo dukeneye mu buzima, kandi kagatuma tubona igihe gihagije n’uburyo bwo gusohoza inshingano zacu za Gikristo.

Kugira icyifuzo cyo kwishimira ubuzima birasanzwe kandi birakwiriye (Umubwiriza 2:24; 11:9). Bityo, Umukristo ushyira mu gaciro ashobora kugira igihe cyo kwidagadura agamije kugarura ubuyanja no kwishimisha. Ariko kandi, yagombye guhitamo imyidagaduro igaragaza ko afite imbuto z’umwuka, atari igaragaza ko agengwa n’ibintu bigize “imirimo ya kamere.” Pawulo yagize ati “dore imirimo ya kamere iragaragara; ni iyi: gusambana, no gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo.” Nanone kandi, tugomba kwirinda “kwifata uko tutari, twenderanya, kandi tugirirana amahari.”—Abagalatiya 5:16-26.

Ni na ko bimeze ku birebana no guhitamo incuti. Ni iby’ubwenge kuzihitamo dukurikije imimerere yazo yo mu buryo bw’umwuka, tudakurikije isura igaragara inyuma cyangwa ibyo zitunze. Uko bigaragara, Dawidi yari incuti y’Imana, kubera ko Imana yamuvuzeho ko yari “umuntu umeze nk’uko umutima [wayo] ushaka” (Ibyakozwe 13:22). Imana yirengagije isura igaragara inyuma, maze ihitamo Dawidi kugira ngo abe umwami wa Isirayeli, hakurikijwe ihame rigira riti ‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.’—1 Samweli 16:7.

Ubucuti bw’abantu babarirwa mu bihumbi bwarasenyutse bitewe n’uko bwabaga bushingiye ku isura igaragara inyuma cyangwa ubutunzi. Ubucuti bushingiye ku butunzi butari ubwo kwizigirwa bushobora gusenyuka mu buryo butunguranye (Imigani 14:20). Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’umwuka ritugira inama y’uko mu gihe duhitamo incuti twagombye guhitamo izishobora kudufasha gukorera Yehova. Ritubwira ko tugomba kwibanda ku gutanga aho kwibanda ku guhabwa kuko gutanga bihesha ibyishimo byinshi (Ibyakozwe 20:35). Igihe n’urukundo ni bimwe mu bintu by’agaciro kurusha ibindi dushobora guha incuti zacu.

Ku Mukristo ushaka uwo bazabana, Bibiliya itanga inama yahumetswe n’umwuka. Mu ruhande rumwe iratubwira iti ‘jya ureba ibirenze mu maso n’isura y’umubiri. Jya ureba ku birenge.’ Ngo ibirenge? Yee, aha ngaha wakwibaza niba birimo bikoreshwa mu gusohoza umurimo wa Yehova wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bityo mu buryo runaka bikaba ari byiza mu maso ye. Mbese, byambaye ubutumwa bw’ukuri n’ubutumwa bwiza bw’amahoro? Dusoma ngo “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro, akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza, akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma.’ ”—Yesaya 52:7; Abefeso 6:15.

Kubera ko turi mu ‘bihe birushya,’ dukeneye ubufasha kugira ngo dukore ibyo Imana ishaka (2 Timoteyo 3:1). Umufasha, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana, wateye inkunga ikomeye umurimo w’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, hakubiyemo no kuba umufasha wabo wa bwite. Kwiga Ijambo ry’Imana tubigiranye umwete, rikaba ryaranditswe binyuriye ku mwuka wera, ni bwo buryo bw’ibanze natwe dushobora gukoresha kugira ngo umwuka wera ube umufasha wacu wa bwite. Mbese, twarabikoze?

[Ifoto yuzuye ipaji ya 23]