Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwishimire ibyiringiro by’Ubwami!

Mwishimire ibyiringiro by’Ubwami!

Mwishimire ibyiringiro by’Ubwami!

BYARI ibirori bishimishije byahurije hamwe abantu 5.784 bari bakoraniye mu mazu atatu ari muri Leta ya New York akoreshwa n’umuryango mugari wa Beteli, ku itariki ya 10 Werurwe 2001. Ibyo birori byari ibyo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo mu ishuri rya 110 ry’abamisiyonari rya Galeedi.

Carey Barber, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yahaye abari aho bose ikaze, maze atangira iyo porogaramu avuga ati “biradushimisha kumenya ko amashuri 110 y’abanyeshuri ba Galeedi ubu batojwe umurimo w’ubumisiyonari, maze bakoherezwa gukorera mu mafasi yo hirya no hino ku isi.”

Uburyo bwo Gukomeza Kugira Ibyishimo

Nyuma y’amagambo Umuvandimwe Barber yavuze atangiza iyo porogaramu, Don Adams yahaye abari bateze amatwi, hakubiyemo n’abanyeshuri 48 bahawe impamyabumenyi, disikuru yavugaga ngo “Umugisha wa Yehova Uzana Ubukire.” Yashingiye disikuru ye ku bivugwa mu Migani 10:22, maze yibutsa abari aho ko Yehova ashyigikira abagaragu be kandi akabaha umugisha mu gihe bashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Yateye abanyeshuri inkunga yo kwemera kujya aho boherejwe gukorera umurimo bafite umutima ukunze nk’uwo intumwa Pawulo yari ifite igihe yatumirirwaga ‘kwambuka ngo i[jy]e i Makedoniya, ibatabare’ (Ibyakozwe 16:9). N’ubwo Pawulo yari afite inzitizi yagombaga kurenga, kuba yari afite ubushake bwo kubwiriza aho yari yoherejwe byatumye agira ibyishimo byinshi n’inyungu nyinshi.

Abanyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi bari barangije amezi atanu biga Bibiliya kandi bahabwa imyitozo yo kwitegura umurimo w’ubumisiyonari. Icyakora, Daniel Sydlik, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yabateye inkunga yo gukomeza kwiga. Muri disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Mube Abigishwa Nyakuri,” yagize ati “kuba umwigishwa bisobanura ko duhora twumvira amagambo ya Yesu. Bikubiyemo ko buri gihe tuba twiteguye kumvira amagambo ye, tukumvira ubutumwa bwe n’inyigisho ze.” Yagaragaje ko abigishwa ba Kristo badafata imyanzuro batabanje kumva icyo ijwi rya Shebuja rivuga; ubwenge bw’Imana buhishwe muri Kristo (Abakolosayi 2:3). Nta n’umwe muri twe wakumva amagambo ya Yesu incuro imwe gusa hanyuma ngo afate umwanzuro w’uko azi ibimwerekeyeho byose, bityo Umuvandimwe Sydlik yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo gukomeza kwiga, kubishyira mu bikorwa no kwigisha ukuri kwa Gikristo, ko gutera umudendezo.—Yohana 8:31, 32.

Kugira ngo umuntu akomeze kugirira ibyishimo mu murimo w’Imana, agomba kuba yiteguye kwemera gucyahwa no gukosorwa. Umwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Lawrence Bowen yabajije ikibazo kigira kiti “Mbese, Impyiko Zanyu Zizabakosora?” Yagaragaje ko muri Bibiliya impyiko z’ikigereranyo zifitanye isano n’ibitekerezo byimbitse by’umuntu hamwe n’ibyiyumvo bye. Zishobora gukoreshwa mu gukosora umuntu iyo inama yahumetswe yo mu Ijambo ry’Imana yinjiye muri kamere y’uwo muntu, igacengera ikagera mu muntu we w’imbere wimbitse (Zaburi 16:7; Yeremiya 17:10). Imyifatire irangwa n’ubudahemuka umuntu agaragaza, ishobora ndetse no gukora Yehova ku mutima mu buryo bwimbitse. Nyuma yo gusoma ibikubiye mu Migani 23:15, 16 (NW ), uwatangaga disikuru yarabajije ati “mbese, impyiko zanyu zizabakosora?” Yongeyeho ati “dusenga dusaba ko zazabikora, kandi muri ubwo buryo muzatuma Yehova yumva agize umunezero mwinshi cyane mu mutima we. Muzakangura ibyiyumvo bye byimbitse. Ni koko, muzatuma impyiko z’Imana zisabagizwa n’ibyishimo mu gihe muzaba mukomeye ku nshingano zanyu mu budahemuka.”

Disikuru ya nyuma muri icyo cyiciro cya porogaramu yatanzwe na Mark Noumair, wakoreye umurimo w’ubumisiyonari muri Kenya mbere y’uko aba umwarimu mu ishuri rya Galeedi. Disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyiza Ni Ukurebesha Amaso,” yatsindagirije akamaro ko kwihingamo kunyurwa. Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Mubwiriza 6:9, Umuvandimwe Noumair yabagiriye inama igira iti “mujye mwemera uko ibintu biteye. Ibyo ni byo bita ‘kurebesha amaso.’ Aho guhora mu bintu bisa n’inzozi ku birebana n’ikintu runaka mushaka gukora ariko mukaba mutagikora, mujye mwibanda ku cyatuma mwungukirwa uko bishoboka kose n’imimerere murimo. Kwibera mu isi y’inzozi, kwitega ibintu bidashyize mu gaciro cyangwa kwibanda ku bintu bibi byo mu ifasi mwoherejwemo, nta kindi bimara uretse gutuma mwumva mutanyuzwe kandi mutishimye.” Ni koko, aho dushobora kuba turi hose cyangwa uko imimerere yaba iri kose, kwihingamo kunyurwa bishingiye ku mishyikirano dufitanye n’Imana mu mimerere turimo, bituma dukorera Umuremyi wacu Mukuru twishimye.

Inkuru Zishimishije z’Ibyabaye mu Murimo w’Ubwami n’i Galeedi

Nyuma y’izo nama z’ingirakamaro bahawe muri za disikuru, abanyeshuri babariye abari aho inkuru z’ibintu byiza babonye mu gihe bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza mu mezi atanu bamaze bahabwa inyigisho. Muri icyo kiganiro cyari kiyobowe na Wallace Liverance, akaba ari umwanditsi mu Ishuri rya Galeedi, abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bavuze ukuntu bigaragaje ko ari abakozi b’Imana (2 Abakorinto 4:2). Bashoboye gukangura umutimanama watanzwe n’Imana wa bamwe. Izo nkuru z’abanyeshuri zagaragaje ukuntu ibyigisho bya Bibiliya byatangijwe mu bantu bataryarya bari barahuriye mu muhanda, mu murimo wo ku nzu n’inzu no mu yindi mimerere. Mu bihe binyuranye, abantu bashimishijwe bagiye bavuga ko ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’umuteguro wa Yehova byari birimo ukuri. Nyir’inzu umwe yakiriye neza cyane umurongo umwe wo muri Bibiliya. Ubu yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Hanyuma y’ibyo, Joel Adams yagize icyo abaza abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu myaka yashize. Ikiganiro cye cyari gifite umutwe uvuga ngo “Ntimuzigere Mureka Kwiga, Ntimuzigere Mureka Gukorera Yehova.” Abagize icyo babazwa bari bafite inama zihuje n’igihe bageneye abo bamisiyonari bashya. Mu gihe Harry Johnson yibukaga uko byari byifashe igihe yari umunyeshuri mu ishuri rya 26 rya Galeedi, yagize ati “twigishijwe ko kuva kera Yehova yayoboraga ubwoko bwe kandi ko azakomeza kubuyobora. Kugira icyo cyizere byatubereye inkunga mu gihe cy’imyaka myinshi.” William Nonkes, wize mu ishuri rya 53 rya Galeedi yagiriye inama abanyeshuri bahawe impamyabumenyi agira ati “mbere na mbere, mujye mukomeza kuzirikana amahame ya Bibiliya, kandi muyashyire mu bikorwa mu myanzuro yose mufata mu mibereho yanyu uhereye ubu n’iteka ryose. Ibyo bizatuma mushobora gukomera ku ifasi yanyu, kandi Yehova azabaha umugisha ukungahaye.”

Ikiganiro Richard Rian yatanze muri iyo porogaramu, cyari gifite umutwe uvuga ngo “Twarakomejwe Kugira ngo Dusohoze Ibyo Yehova Ashaka.” Umwe mu bantu yagize icyo abaza yari John Kurtz, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 30, akaba yaramaze imyaka isaga 41 ari umumisiyonari muri Hisipaniya. Igihe bamubazaga urutonde rw’amasomo atangwa i Galeedi, Umuvandimwe Kurtz yagize ati “igitabo cy’ingenzi gikoreshwa ni Bibiliya. Hanyuma, dufite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bidufasha gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo bitabo abantu bose bashobora kubibona. Nta nyigisho z’ibanga zitangirwa i Galeedi. Ibyo simpwema kubitsindagiriza, kubera ko Abahamya bose bashobora kubona ibitabo bikubiyemo inyigisho zitangirwa i Galeedi.”

Umuvandimwe Gerrit Lösch, wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yashoje porogaramu y’iby’umwuka atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ku Mababa ya Yehova no Munsi Yayo.” Yasobanuye ukuntu uburinzi n’inkunga Imana iha abagaragu bayo bizerwa bigaragazwa muri Bibiliya n’amababa y’ikizu (Gutegeka 32:11, 12; Zaburi 91:4). Rimwe na rimwe ikizu gikuru gitanda amababa yacyo mu gihe cy’amasaha menshi kugira ngo gikingire ibyana byacyo. Rimwe na rimwe, ikizu cy’ikigore gishobora no kubundikirira ibyana byacyo mu mababa kugira ngo kibirinde imiyaga irimo imbeho. Mu buryo nk’ubwo, no mu buryo buhuje n’umugambi we, Yehova ashobora gufasha abagaragu be bizerwa, cyane cyane mu gihe baba bahanganye n’ibigeragezo byo mu buryo bw’umwuka. Yehova ntiyemera ko abagaragu be bageragezwa ibirenze ibyo bashobora kwihanganira, ahubwo abacira akanzu kugira ngo bashobore kubyihanganira (1 Abakorinto 10:13). Umuvandimwe Lösch yashoje agira ati “kugira ngo dukomeze kurindwa mu buryo bw’umwuka, tugomba kuguma munsi y’amababa ya Yehova. Ibyo bisobanura ko tutagomba kwihingamo umwuka wo kwigenga. Nimucyo buri gihe tugume iruhande rwa Yehova n’umuteguro we ugereranywa na mama, twe kwitandukanya n’ubuyobozi bwabo n’inama yabo yuje urukundo.”

Uwari uhagarariye porogaramu yasomye za telegaramu n’intashyo zoherejwe n’abantu bo hirya no hino ku isi babifurizaga ibyiza. Hanyuma, hakurikiyeho umuhango wo gutanga impamyabumenyi. Igihe Ishuri rya Galeedi ryashingwaga, ryari rifite intego y’uko amashuri make gusa ari yo aziga mu gihe cy’imyaka itanu. Ariko mu gihe cy’imyaka 58, Yehova Imana yakomeje gutuma iryo shuri rikora. Nk’uko Umuvandimwe Barber yabivuze atangiza iyo porogaramu, “mbega ibintu bihebuje koko bibaye mu mateka y’abanyeshuri ba Galeedi bahawe impamyabumenyi uhereye mu mwaka wa 1943, igihe ishuri rya Galeedi ryatahwaga! Imihati yabo ikomatanyirijwe hamwe, yatumye mu buryo nyabwo umuteguro wa Yehova ufite ikuzo wiyongeraho abagwaneza bo mu isi ibihumbi bibarirwa mu magana.” Ni koko, iri shuri ry’abamisiyonari ryagize uruhare mu gutuma abantu babarirwa muri za miriyoni bishimira ibyiringiro by’Ubwami.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 8

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 18

Umubare w’abanyeshuri bose: 48

Mwayeni y’imyaka yabo: 34

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 18

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Abahawe Impamyabumenyi mu Ishuri rya 110 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, amazina na yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Vacek, E.; Madelin, L.; Evans, G.; Watanabe, K. (2) Trafford, P.; Turfa, J.; Wilson, P.; Williams, R.; Weber, A. (3) Johnson, T.; Hanau, K.; Mourlhou, F.; Charpentier, F.; Peckham, R.; Androsoff, P. (4) Seegers, T.; Seegers, D.; Bailey, P.; Bailey, M.; Madelin, K.; Lippold, E.; Lippold, T. (5) Evans, N.; Gold, R.; Bollmann, I.; Vacek; R.; Oundjian, J.; Wilson, N. (6) Turfa, J.; Zuidema, L.; Zuidema R.; Bengtsson, C.; Bengtsson, J.; Galano, M.; Galano, L. (7) Peckham, T.; Mourlhou, J.; Charpentier, C.; Gold, M.; Bollmann, R.; Oundjian, F. (8) Weber, R.; Johnson, B.; Hanau, D.; Watanabe, Y.; Williams, R.; Trafford, G.; Androsoff, T.