Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakiri bato bagiye bafashwa binyuriye ku nyigisho zitangiwe igihe

Abakiri bato bagiye bafashwa binyuriye ku nyigisho zitangiwe igihe

Muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya

Abakiri bato bagiye bafashwa binyuriye ku nyigisho zitangiwe igihe

EPAFURA yari Umukristo wo mu kinyejana cya mbere wari warakoze urugendo akajya i Roma. Ariko kandi, yari afite impamvu nziza zatumaga akomeza gutekereza ku mujyi wa Kolosayi, wo muri Aziya Ntoya. Yari yarahabwirije ubutumwa bwiza kandi nta gushidikanya ko yari yarafashije bamwe mu Bakolosayi guhinduka abigishwa ba Yesu Kristo (Abakolosayi 1:7). Epafura yari ahangayikishijwe mu buryo bwimbitse na bagenzi be bahuje ukwizera bari i Kolosayi, kubera ko igihe intumwa Pawulo yari i Roma, yabandikiye igira iti ‘Epafura arabatashya; abarwanira iteka abasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye, kandi mutunganye rwose, mumenye neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.’​—Abakolosayi 4:12.

Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’Abakristo bo muri iki gihe, abagabo n’abagore, basengana umwete basaba ko abana babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Abo babyeyi bahatanira gucengeza mu mitima y’abana babo ibyo gukunda Imana kugira ngo bagire ukwizera gukomeye.

Abakristo benshi bakiri bato bagiye basaba ubufasha mu bihereranye no guhangana n’ingorane bahura na zo ku ishuri n’ahandi hose. Umukobwa umwe w’imyaka 15 yaravuze ati “ibibazo byacu biragenda birushaho kuba ingorabahizi. Ubuzima buteye ubwoba cyane. Dukeneye ubufasha!” Mbese, ibyo urwo rubyiruko rusaba n’amasengesho y’ababyeyi batinya Imana byaba byarashubijwe? Yego rwose! Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zagiye zitangwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Muri iyi ngingo, havugwamo bimwe mu bitabo byagiye bifasha abakiri bato bagera ku bihumbi bibarirwa mu magana kugira ngo ‘bahagarare bashikamye bazi neza badashidikanya.’ Nimucyo dusuzume bike muri ibyo bitabo.

“Nimurebe . . . Abahamya Bashya 15.000!”

Muri Kanama 1941, ikoraniro ryabereye ahitwa i St. Louis ho muri leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryari ririmo abantu bagera ku 115.000 bari bateze amatwi, rikaba ari ryo koraniro rinini cyane kuruta andi makoraniro yose Abahamya ba Yehova bari baragize kugeza ubwo. Ku munsi ryashojweho​—ukaba wari “Umunsi w’Abana”​—abana bagera ku 15.000 bari bicaye hafi ya platifomu bari bateze amatwi babishishikariye mu gihe Joseph F. Rutherford yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Abana b’Umwami.” Ahagana ku iherezo rya disikuru ye, Rutherford wari ufite imyaka 71 yavuze mu ijwi rya kibyeyi ati:

“Mwebwe mwese . . . bana bemeye . . . kumvira Imana n’Umwami wayo, turabasaba ngo muhaguruke.” Abo bana bose bahagurukiye icyarimwe. Umuvandimwe Rutherford yariyamiriye ati “nimurebe abahamya b’Ubwami bashya basaga 15.000!” Hakurikiyeho amashyi y’urufaya. Uwatangaga disikuru yongeyeho ati “mwebwe mwese abazakora ibishoboka byose kugira ngo mubwire abandi ibyerekeye ubwami bw’Imana, musabwe kuvuga ngo ‘Yego!’ ” Abana bashubije mu ijwi rirenga ngo “Yego!” Hanyuma, yerekanye igitabo gishya cyitwa Enfants, bakaba baracyakiriye bakoma amashyi y’urufaya.

Nyuma y’iyo disikuru yari ishishikaje, abakiri bato batonze umurongo muremure bajya kuri platifomu aho basanze Umuvandimwe Rutherford akabaha impano y’icyo gitabo gishya. Ibyo bintu byarijije abari bateze amatwi. Umuntu umwe wiboneye ibyo bintu yaravuze ati “umuntu ufite umutima umeze nk’ibuye ni we wenyine utari gukorwa ku mutima no kubona abakiri bato [bagaragaza] ko biringiye kandi bizeye Imana yabo Yehova mu buryo budasubirwaho.”

Muri iryo koraniro ritazibagirana, habatijwe abakiri bato 1.300, bagaragaza ko biyeguriye Yehova. Abenshi muri bo bakomeje gushikama mu kwizera kugeza magingo aya. Bashyigikira amatorero barimo, abandi ni abakozi bitangiye gukora umurimo kuri Beteli, cyangwa abamisiyonari bakorera mu bihugu byo mu mahanga. Koko rero, “Umunsi w’Abana” hamwe n’igitabo Enfants byagize ingaruka zirambye mu mitima y’abakiri bato benshi!

“Bisa n’Ibiza mu Gihe Gikwiriye Rwose”

Mu myaka ya za 70, Abahamya ba Yehova banditse ibindi bitabo bitatu byakoze ku mitima y’abakiri bato babarirwa mu bihumbi amagana. Ibyo bitabo ni Écoutez le grand Enseignant, Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya na Votre jeunesse — Comment en tirer le meilleur parti. Mu mwaka wa 1982, uruhererekane rw’ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . ” zatangiye kwandikwa mu igazeti ya Réveillez-vous! Izo ngingo zagiye zikora ku mitima y’abakiri bato n’abakuze bakazakira neza. Umuntu umwe wari ufite imyaka 14 yagize ati “buri joro nshimira Imana kuba izo ngingo zaranditswe.” Undi wari ufite imyaka 13 yagize ati “nkunda izo ngingo, . . . zisa n’iziza mu gihe gikwiriye rwose.” Ababyeyi hamwe n’abasaza b’Abakristo bashyizweho bemera ko izo ngingo zagiye ziza mu gihe gikwiriye kandi zikaba ari ingirakamaro.

Mu mwaka wa 1989, ingingo 200 zifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . ” zari zarasohotse mu igazeti ya Réveillez-vous! Mu Ikoraniro ry’Intara ryabaye muri uwo mwaka ryari rifite umutwe uvuga ngo “Kwiyegurira Imana,” hasohotse igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques. Mbese, cyaba cyarafashije urubyiruko gukomeza gushikama mu kwizera? Abasore batatu baranditse bati “iki gitabo cyatubereye ingirakamaro mu buryo buhebuje mu bihereranye no kudufasha gusobanukirwa ibibazo byacu no kumenya uko twahangana na byo. Turabashimira cyane kuba muhangayikishwa n’icyatuma tumererwa neza.” Abasomyi benshi bakiri bato bo hirya no hino ku isi bemeranya na bo.

“Byatumaze Inzara”

Mu mwaka wa 1999, Abahamya ba Yehova bashyizeho ubundi buryo buhuje n’igihe bwo guha urubyiruko inyigisho​—ni ukuvuga kaseti videwo yitwa Young People Ask​—How Can I Make Real Friends? Yakiranywe igishyuhirane. Umukobwa umwe wari ufite imyaka 14 yagize ati “iyi kaseti videwo yankoze ku mutima mu buryo bwimbitse.” Umubyeyi w’umugore urera abana wenyine yagize ati “iyi kaseti buri gihe izajya iba kimwe mu bigize amafunguro yacu yo mu buryo bw’umwuka.” Umugore umwe ukiri muto yagize ati “kumenya ko Yehova, Incuti yacu y’amagara, akunda kandi akaba yita by’ukuri ku rubyiruko ruri mu muteguro wo ku isi hose bisusurutsa umutima.”

None se, ni iki iyo kaseti videwo yagezeho? Abakiri bato bagira bati “yamfashije kwirinda mu bihereranye n’incuti nifatanya na zo, kwaguka mu itorero no kugira Yehova incuti yanjye.” “Yamfashije guhangana n’urungano mbigiranye ubushizi bw’amanga.” “Yatumye ndushaho gukomera ku cyemezo nafashe cyo gukorera Yehova uko nshoboye kose.” Kandi umugabo n’umugore bashakanye baranditse bati “turabashimira tubikuye ku mutima ku bwo kuba mwaraduhaye ibi ‘byokurya.’ Byatumaze inzara.”

Mu buryo buhuje n’inshingano bahawe n’Imana, Abakristo basizwe bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ bagiye batanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye, bakabiha abantu bose babyemera. Kandi se, mbega ukuntu biteye ibyishimo kubona ukuntu izo nyigisho zishingiye ku Byanditswe zirimo zifasha abakiri bato muri iki gihe ‘guhagarara bashikamye bazi neza badashidikanya’!