Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe

Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe

Ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe

N’UBWO usanga muri rusange amadini azana amacakubiri mu bantu, gusenga Imana y’ukuri yonyine byo bifite imbaraga zituma abantu bunga ubumwe. Mu gihe Isirayeli yari ishyanga ry’Imana ryatoranyijwe, Abanyamahanga benshi b’imitima itaryarya bareherezwaga ku gusenga k’ukuri. Urugero, Rusi yataye imana zo mu gihugu cy’iwabo cya Mowabu, maze abwira Nawomi ati “ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye: Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye” (Rusi 1:16). Mu kinyejana cya mbere I.C., umubare munini w’Abanyamahanga wari warahindutse abayoboke basenga Imana y’ukuri (Ibyakozwe 13:48; 17:4). Nyuma y’aho, igihe intumwa za Yesu zatangiraga kujyana ubutumwa bwiza mu turere twa kure, abandi bantu b’imitima itaryarya bunze ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri. Intumwa Pawulo yaranditse iti “mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri, kandi ihoraho” (1 Abatesalonike 1:9). Mbese, gusenga Imana y’ukuri bifite imbaraga zituma abantu bunga ubumwe muri iki gihe?

Abemeragato batsimbarara ku gitekerezo cy’uko kuvuga ngo “abasenga by’ukuri” cyangwa ngo “Imana y’ukuri” ari ikosa. Bashobora kuba ari uko babyumva bitewe n’uko batazi isoko iyo ari yo yose bashobora kumenyeraho ukuri. Ariko kandi, abashaka ukuri bakomoka mu mimerere myinshi bamaze kubona ko gusenga atari ikibazo cy’amahitamo ya buri muntu. Umuntu umwe rukumbi dukwiriye gusenga ni Umuremyi w’ibintu byose​—ari we Yehova Imana (Ibyahishuwe 4:11). Ni Imana y’ukuri, kandi afite uburenganzira bwo kugena uko agomba gusengwa.

Kugira ngo Yehova adufashe kwiyumvisha ibyo adusaba, yagize ibyo atubwira binyuriye mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Hafi buri muntu wese muri iki gihe ashobora kubona Bibiliya yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo. Byongeye kandi, Umwana w’Imana yagize ati “nimuguma mu ijambo ryanjye . . . muzamenya ukuri” (Yohana 8:31, 32). Ku bw’ibyo rero, ukuri gushobora kumenyekana. Kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bafite imitima itaryarya kandi bakuriye mu madini anyuranye, baragenda bahindukirira uko kuri babigiranye ubutwari, kandi barimo barunga ubumwe mu gusenga k’ukuri.​—Matayo 28:19, 20; Ibyahishuwe 7:9, 10.

Ubumwe ku Isi Hose Muri Iki Gihe!

Ubuhanuzi bukomeye bwo mu gitabo cya Bibiliya cya Zefaniya buvuga iby’ukuntu abantu bakuriye mu mimerere inyuranye bari kuzahurizwa hamwe. Bugira buti “ubwo ni bwo [jyewe Yehova Imana] nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama” (Zefaniya 3:9). Mbega ukuntu ayo ari amagambo meza asobanura ukuntu abantu b’amoko atandukanye bahindutse bakaba bakorera Imana bunze ubumwe!

Ni ryari ibyo byagombaga kubaho? Muri Zefaniya 3:8 hagira hati “ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘nimuntegereze, mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga; kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye, n’umujinya wanjye ukaze: kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.’ ” Ni koko, mu gihe Yehova ateranyiriza hamwe amahanga, ariko mbere y’uko ayasukaho uburakari bwe bukongora, aha abantu bicisha bugufi bo mu isi ururimi rutunganye. Ubu turi muri icyo gihe, kubera ko ibyo guteranyiriza hamwe amahanga ngo ajye mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose kuri Harimagedoni birimo bikorwa.​—Ibyahishuwe 16:14, 16.

Kugira ngo Yehova afashe ubwoko bwe kunga ubumwe, abuha ururimi rutunganye. Urwo rurimi rushya rukubiyemo gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kwerekeranye n’Imana hamwe n’imigambi yayo mu buryo bukwiriye. Kuvuga ururimi rutunganye bikubiyemo kwemera uko kuri, kukwigisha abandi no kubaho mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo. Bisaba kwirinda politiki zizana amacakubiri mu bantu, no kurandura mu mutima imyifatire ishingiye ku bwikunde, urugero nk’irondakoko no gukunda igihugu by’agakabyo bituma abantu birema ibice, ari na byo biranga iyi si (Yohana 17:14; Ibyakozwe 10:34, 35). Abantu bose bafite imitima itaryarya bakunda ukuri bashobora kwiga urwo rurimi. Reba ukuntu ba bantu batanu bavuzwe mu gice kibanziriza iki​—bahoze batandukanye cyane mu birebana n’idini​—ubu bunze ubumwe mu kuyoboka Imana imwe y’ukuri yonyine ari yo Yehova.

Bunze Ubumwe mu Gusenga k’Ukuri

Igihe Fidelia, wa muyoboke wamaramaje wa Kiliziya Gatolika y’i Roma, yaguriraga umukobwa we Bibiliya yo gukoresha ku ishuri, yasabye padiri kuyifashisha akamusobanurira uko byari byaragendekeye abana be batanu bapfuye. Yagize ati “mbega ngo ndamanjirwa!” Bityo, igihe Abahamya ba Yehova bamusuraga, yababajije ikibazo nk’icyo. Amaze kwisomera muri Bibiliya ye bwite ukuri ku birebana n’imimerere y’abapfuye, yiboneye ukuntu kiliziya yari yaramuyobeje. Yamenye ko abapfuye nta cyo bakizi, kandi ku bw’ibyo bakaba batababarizwa mu Irimbi cyangwa se ahandi hantu aho ari ho hose (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5). Fidelia yajugunye amashusho ye yose afitanye isano n’idini, ava muri iryo dini maze atangira kwiga Bibiliya (1 Yohana 5:21). Ubu amaze imyaka icumi yishimira kwigisha abandi ukuri gushingiye ku Byanditswe.

Tara wo muri Kathmandu yimukiye mu gihugu kirimo insengero nke z’Abahindu. Bityo, yajyaga mu rusengero rw’Abametodisiti yiringiye ko yari guhaza ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka. Ariko ntiyigeze abona igisubizo ku kibazo yibazaga kirebana n’impamvu abantu bababara. Hanyuma, Abahamya ba Yehova bamugezeho maze bamusaba ko bakwigana na we Bibiliya. Tara agira ati “naje kubona ko Imana y’urukundo itashoboraga kuba nyirabayazana w’imibabaro yose yo mu isi . . . Nashimishijwe n’ibyiringiro by’isi nshya y’amahoro n’ubumwe” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Tara yajugunye ibishushanyo bya Hindu yari atunze, areka gukurikiza imigenzo y’idini yo mu gihugu cye kavukire, kandi abonera ibyishimo nyakuri mu gufasha abandi guhaza ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka ari Umuhamya wa Yehova.

Panya, wo mu idini rya Bouddha, yari umupfumu igihe Abahamya ba Yehova bamusuraga bwa mbere i Bangkok, bityo, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwaramushishikaje cyane. Panya agira ati “igihe namenyaga impamvu imimerere yo muri iki gihe itandukanye n’umugambi Umuremyi yari afite mbere hose, nkamenya n’ukuntu yashyizeho uburyo bwo kuvanaho ingaruka mbi zatewe n’abamusuzuguye bagasuzugura n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga, byari bimeze nk’aho nari ntwikuruweho igitambaro cyambuzaga kureba. Ibintu byose bikubiye mu butumwa bwa Bibiliya byari bihuje. Naje gukunda Yehova numva ko abaho koko; ibyo bikaba byarampaye imbaraga zo gukora ibyo nari nzi ko bikwiriye. Numvaga nshishikajwe no gufasha abandi kubona itandukaniro riri hagati y’ubwenge bw’abantu n’ubwenge buva ku Mana. Ubwenge nyakuri bwahinduye imibereho yanjye pe!”

Nyuma y’igihe runaka, Virgil yatangiye gushidikanya mu buryo bukomeye ku myizerere ye yo mu rwego rw’idini. Aho kugira ngo asenge Imana ayisaba ko yabona uburyo bwo gufasha abirabura kandi asabire icyo yabonaga ko ari umuryango w’intagondwa wasaga n’aho utera abayoboke bawo kwanga abazungu, yasenze asaba ko yabona ukuri, uko kwaba kuri kose n’aho kwaba kuri hose.” Virgil yagize ati “igihe nari nkangutse bukeye bwaho, nyuma yo gusenga Imana mbigiranye umwete, nasanze igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu nzu. . . . Hari umuntu ugomba kuba yari yayisunikiye munsi y’urugi.” Bidatinze, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova abigiranye umwete. Akomeza agira ati “bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye numva nyuzwe. . . . Umucyo w’ibyiringiro watangiye kurasira mu mutima wanjye.” Bidatinze, Virgil yunze ubumwe n’abantu bageza ku bandi ibyiringiro nyakuri byonyine bikubiye mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya.

Charo wo muri Amerika y’Epfo yakozwe ku mutima cyane igihe Umuhamya witwa Gladys yabonaga ko abana be bato bamutezaga ibibazo, maze agatangira kumufasha amujyana ku isoko. Nyuma y’igihe runaka, Charo yemeye ibyo Gladys yamusabye​—ko yamuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Igihe Charo yamenyaga abyisomeye muri Bibiliya ye bwite ko abantu bose beza atari ko bajya mu ijuru, ahubwo ko nanone Yehova azaha abantu bo ku isi umugisha bakabaho iteka, yaratangaye cyane (Zaburi 37:11, 29). Charo ubwe amaze imyaka 15 ageza ku bandi ibyo byiringiro.

Tekereza isi yose uko yakabaye ituwe n’abantu bafite imitima itaryarya bunze ubumwe mu kuyoboka Yehova, we Mana y’ukuri yonyine! Ibyo si inzozi. Ni byo Yehova yasezeranyije. Binyuriye ku muhanuzi wayo Zefaniya, Imana yagize iti “nzagusigamo ubwoko bw’indogore [“bw’abantu bicisha bugufi,” NW ] n’abakene, kandi baziringira izina ry’Uwiteka. . . . Ntibazakora ibibi haba no kuvuga ibinyoma; n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo; [kandi nta wuzabakanga]” (Zefaniya 3:12, 13). Niba iryo sezerano rigushimishije, zirikana inama ya Bibiliya igira iti “mushake Uwiteka, mwa bagwaneza bo mu isi mwese, bakomeza amategeko ye; mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.”​—Zefaniya 2:3.