Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amakoraniro—Ni ibihe bishimishije bigaragaza ubuvandimwe bwacu

Amakoraniro—Ni ibihe bishimishije bigaragaza ubuvandimwe bwacu

Muhagarare mushikamye, mumenye neza mudashidikanya

Amakoraniro​—Ni ibihe bishimishije bigaragaza ubuvandimwe bwacu

JOSEPH F. RUTHERFORD wari ufite imyaka 50, akaba yari arwaye nyuma y’aho amariye hafi umwaka muri gereza azira akamama, yakiraga abashyitsi abyishimiye. Yateruraga amavarisi abigiranye imbaraga kandi agafasha Abakristo bagenzi be kugera mu byumba byabo muri Hoteli. Babiri mu bahoze babana na we mu cyumba​—na bo bakaba bari Abigishwa ba Bibiliya​—bahaga imbaga y’abantu benshi bari bategereje ibyumba byo kuraramo ku buntu. Kugeza igicuku kinishye, ibintu byari bishyushye. Umwuka w’ibyishimo wagendaga ukwira mu bari bahari bose. Hari habaye iki?

Hari mu mwaka wa 1919, Abigishwa ba Bibiliya (ubu bitwa Abahamya ba Yehova) barimo bisuganya nyuma y’igihe bari bamaze mu bitotezo bikaze. Kugira ngo bongere gushimangira ubuvandimwe bwabo, bagiriye ikoraniro i Cedar Point muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 8 Nzeri, 1919. Ku munsi wa nyuma w’iryo koraniro, imbaga y’abantu 7.000 bari bahimbawe bateze amatwi bitonze mu gihe Umuvandimwe Rutherford yateraga inkunga buri wese mu bari baje muri iryo koraniro akoresheje amagambo agira ati “uri ambasaderi w’Umwami w’abami, utangariza abantu . . . ubwami bw’ikuzo bw’Umwami wacu.”

Mu bwoko bwa Yehova, amakoraniro yatangiye mu gihe cya Isirayeli ya kera (Kuva 23:14-17; Luka 2:41-43). Ayo makoraniro yabaga ari ibihe by’ibyishimo, agafasha ababaga bayarimo bose gukomeza kwerekeza ubwenge bwabo ku Ijambo ry’Imana. Mu buryo nk’ubwo, amakoraniro y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe yibanda ku nyungu z’iby’umwuka. Ku bantu bafite imitima itaryarya babibona, ayo makoraniro arangwa n’ibyishimo atanga igihamya kidashidikanywaho cy’uko Abahamya bafite imirunga ikomeye y’ubuvandimwe bwa Gikristo ituma bunga ubumwe.

Bashyiraho Imihati Kugira ngo Baterane

Abakristo bo muri iki gihe babona ko amakoraniro yabo ari ibihe byo kugarurirwa ubuyanja mu buryo bw’umwuka no guhabwa inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana. Babona ko ayo makoraniro manini ari ngombwa kugira ngo abafashe ‘guhagarara bashikamye, bazi neza badashidikanya ibyo Imana ishaka byose’ (Abakolosayi 4:12). Muri ubwo buryo, Abahamya bashyigikira ayo makoraniro n’umutima wabo wose, bagashyiraho imihati ikomeye kugira ngo bazayajyemo.

Kuri bamwe, kugira ngo baboneke muri ayo makoraniro byonyine, bibasaba kugaragaza ukwizera no kurenga inzitizi zimeze nk’umusozi. Reka dufate urugero rw’Umuhamya ugeze mu za bukuru wo muri Otirishiya. N’ubwo arwaye diyabete kandi buri munsi akaba agomba kwiteza inshinge z’imiti ya insuline, yakoze gahunda za ngombwa kugira ngo azaterane mu minsi itatu yose y’ikoraniro ry’intara ryabereye mu gihugu cye. Mu Buhindi, umuryango mugari w’Abahamya baba mu bukene bukabije wabonaga ko bigoye cyane kuzajya mu ikoraniro. Umwe mu bagize uwo muryango yarabagobotse. Yagize ati “kubera ko ntifuzaga ko twasiba iryo koraniro, nagurishije amaherena ya zahabu nari mfite kugira ngo tubone amafaranga y’urugendo. Kuba narigomwe ntibyabaye imfabusa, kubera ko kwifatanya n’abandi hamwe n’ibyo twaboneyeyo byakomeje ukwizera kwacu.”

Muri Papouasie-Nouvelle Guinée, hari itsinda ry’abantu bashimishijwe batarabatizwa bari bariyemeje kuzajya mu ikoraniro ry’intara ryari kuzabera mu murwa mukuru. Begereye umugabo wo mu mudugudu w’iwabo ufite imodoka itwara abagenzi maze bamubaza amafaranga yari kubaca kugira ngo abajyane mu ikoraniro. Kubera ko yabaciye amafaranga arenze ayo bashoboraga kubona, bakoze gahunda yo gukorera uwo mugabo bavugurura igikoni cye. Nguko uko bashoboye kugera mu ikoraniro ry’intara maze bungukirwa na porogaramu yose uko yakabaye.

Urugendo si ikibazo Abahamya ba Yehova baba bifuza kujya mu makoraniro badashobora gukemura. Mu mwaka wa 1978, umusore wari mu ntumwa z’igihugu cya Polonye yakoze urugendo rw’ibirometero 1.200 ku igare mu gihe cy’iminsi itandatu kugira ngo ajye mu ikoraniro ryabereye i Lille ho mu Bufaransa. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1997, umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya bo muri Mongolie bakoze urugendo rw’ibirometero 1.200 kugira ngo bajye mu ikoraniro rya Gikristo ryabereye i Irkutsk, ho mu Burusiya.

Ubuvandimwe Nyakuri Bugaragarira mu Bikorwa

Ubumwe n’ubuvandimwe Abahamya bagaragaza mu makoraniro yabo birigaragaza neza ku bantu bashyira mu gaciro babireba. Benshi bagiye bashimishwa n’uko nta kurobanura ku butoni birangwa mu baba bari muri ayo makoraniro n’ukuntu usanga no mu bantu bashobora kuba ari ubwa mbere bahuye harangwa umwuka ususurutse by’ukuri.

Mu ikoraniro mpuzamahanga riherutse kubera muri Ositaraliya, umuntu wagiye gutembereza intumwa zari zaje muri iryo koraniro mu gihe cy’icyumweru yifuzaga ko baba baretse kugenda bakigumanira kugira ngo akomeze yishimire kuba hamwe na bo. Yakozwe ku mutima n’urukundo n’ubumwe byarangwaga hagati yabo, kandi ntiyashoboraga kwiyumvisha ukuntu bari babanye neza kandi hafi ya bose batari baziranye. Ubwo igihe cyo gutaha cyari kigeze, yabahamagaye mu ijwi riranguruye. Yatangiye abita “abavandimwe na bashiki be” arabashimira ariko ntiyashobora kurangiza ibyo yavugaga kuko yafashwe n’ikiniga agatangira kurira.

Mu mwaka wa 1997, muri sitade nini yo muri Sri Lanka habereye ikoraniro rya mbere ryabaye mu ndimi eshatu. Porogaramu yose uko yakabaye, yatangiwe icyarimwe mu ndimi z’Icyongereza, Sinhala, na Tamil. Muri iyi si ubushyamirane bushingiye ku moko bugenda bwiyongera, iryo koraniro ryahuje abantu bavuga indimi eshatu ntiryisobye abantu. Umupolisi umwe yabajije umuvandimwe ati “ni bande bayoboye iri koraniro​—mbese ni abavuga ururimi rwa Sinhala, urwa Tamil, cyangwa ni abavuga Icyongereza?” Uwo muvandimwe yaramushubije ati “muri abo bose nta na bamwe bayoboye iri koraniro. Twese dufatanyirije hamwe.” Uwo mupolisi yanze kubyemera. Mu gihe amatsinda y’abavugaga izo ndimi uko ari eshatu yifatanyirizaga hamwe mu isengesho rya nyuma, kandi muri sitade bose bakavugira icyarimwe bati “amen,” abari muri iryo koraniro bose bahise bakoma mu mashyi. Abantu bose mu bari bateze amatwi barariraga. Ni koko, amakoraniro ni ibihe bishimishije bigaragaza ubuvandimwe bwacu.​—Zaburi 133:1. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Reba ipaji ya 66-77, 254-282 mu gitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.