Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gendera mu ‘nzira yo gutungana’

Gendera mu ‘nzira yo gutungana’

Gendera mu ‘nzira yo gutungana’

UMUHANUZI Yesaya yagize ati “abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.” Nanone, Yesaya yaravuze ati “inzira y’umukiranutsi ni ugutungana” (Yesaya 3:10; 26:7). Uko bigaragara, niba twifuza ko imigirire yacu yera imbuto nziza, tugomba gukora ibyo gukiranuka mu maso y’Imana.

None se, ni gute dushobora kugendera mu nzira yo gutungana? Ni iyihe migisha dushobora kwitega mu gihe twaba tubigenje dutyo? Kandi se, ni gute abandi bakungukirwa no kuba dukurikiza amahame akiranuka y’Imana? Mu gice cya 10 cy’igitabo cyo muri Bibiliya cy’Imigani, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera atanga ibisubizo by’ibyo bibazo mu gihe agaragaza itandukaniro riri hagati y’abakiranutsi n’ababi. Mu kubigenza atyo, akoresha imvugo ngo “umukiranutsi” incuro 13. Icyenda muri zo ziboneka kuva ku murongo wa 15 kugeza ku wa 32. Bityo rero, gusuzuma ibivugwa mu Migani 10:15-32 biri budutere inkunga. *

Itondere Ibyo Uhugurwa

Salomo yerekeje ku kamaro ko gukiranuka. Yagize ati “ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye: ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo. Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo; inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.”​—Imigani 10:15, 16.

Ubutunzi bushobora kutubera uburinzi mu bintu runaka tuba tutazi uko bizagenda mu buzima, nk’uko umudugudu ugoswe n’inkike utuma abawutuye bagira umutekano mu rugero runaka. Kandi ubukene bushobora gutsembaho ibintu mu gihe habayeho ibintu bitari byitezwe (Umubwiriza 7:12). Ariko kandi, umwami w’umunyabwenge ashobora kuba yarashakaga kumvikanisha ko hari akaga kagendana n’ibyo byombi, byaba ubukire cyangwa ubukene. Umukire ashobora kubangukirwa no kwiringira byimazeyo ubutunzi bwe, yibwira ko ibintu atunze by’agaciro ‘bimugose nk’inkike ndende zihomye’ (Imigani 18:11). Kandi umukene ashobora kwibeshya akibwira ko ubukene bwe butuma atagira ibyiringiro ku bihereranye n’imibereho ye y’igihe kizaza. Nguko uko ibyo byombi bituma umuntu ananirwa kwihesha izina ryiza imbere y’Imana.

Ku rundi ruhande, umukiranutsi yaba atunze byinshi cyangwa bike mu bihereranye n’ibintu by’umubiri, ibikorwa bye byo gukiranuka biyobora ku buzima. Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, anyurwa n’ibyo afite. Ntareka ngo imimerere ye mu by’ubukungu itume adakomeza kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana. Umukiranutsi yaba akize cyangwa akennye, imibereho ye imuhesha ibyishimo muri iki gihe kandi igatuma agira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza (Yobu 42:10-13). Umuntu mubi n’ubwo yaronka ubutunzi, nta cyo bimumarira. Aho kugira ngo ashimire ku bwo kuba ubwo butunzi bushobora kumurinda kandi ngo abeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, akoresha ubutunzi bwe kugira ngo ateze imbere imibereho yo gukora icyaha.

Umwami wa Isirayeli akomeza agira ati “uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo; ariko uwanga gucyahwa arayoba” (Imigani 10:17). Intiti imwe mu bya Bibiliya ivuga ko uwo murongo ushobora kumvikana mu buryo bubiri. Uburyo bumwe ushobora kumvikanamo ni uko umuntu wemera guhugurwa agakurikiza ibyo gukiranuka aba ari mu nzira igana mu buzima, mu gihe wa muntu wanga gucyahwa we ayoba ntashobore kugendera muri iyo nzira. Uwo murongo ushobora nanone kuba usobanura ko “umuntu wubahiriza ibyo yigishwa yereka [abandi] inzira igana mu buzima [bitewe n’uko bungukirwa n’urugero rwiza atanga], ariko umuntu uwo ari we wese wanga gukosorwa ayobya abandi” (Imigani 10:17, New International Version). Muri iyo mimerere yombi, mbega ukuntu ari iby’ingenzi kwitondera ibyo twigishwa kandi ntitwange gucyahwa!

Urwango Turusimbuze Urukundo

Salomo yakomeje avuga umugani ugizwe n’ibice bibiri wumvikanisha igitekerezo kimwe, igice cya kabiri kikaba gishimangira icya mbere. Yagize ati “uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya.” Niba umuntu afitiye undi urwango mu mutima we akaruhisha avuga utugambo turyohereye cyangwa two gushyeshyenga, aba aryarya​—ni ukuvuga ko aba ari “umunyamunwa uryarya.” Ibyo umwami w’umunyabwenge yabyongeyeho amagambo agira ati “ubeshyera undi, aba ari umupfu” (Imigani 10:18). Abantu bamwe na bamwe aho kugira ngo bahishire urwango rwabo, usanga bashinja ibinyoma abo banga cyangwa bagakwirakwiza amagambo abasuzuguza. Ibyo ni ubupfu bitewe n’uko gusebya umuntu umubeshyera bidahindura icyo uwo muntu ari cyo by’ukuri. Kandi umuntu urangwa n’ubushishozi wumva ibyo bintu, amaherezo abona ko uwo muntu usebanya arangwa n’ubugome, bityo ntiyongere kumwubaha. Muri ubwo buryo, umuntu ukwirakwiza ibinyoma aribabaza.

Imyifatire ikwiriye ni ukwiyemeza kutabeshyera abandi cyangwa kubasebya. Imana yabwiye Abisirayeli iti “ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe” (Abalewi 19:17). Kandi Yesu yagiriye abari bamuteze amatwi inama agira ati “mukunde [n’]abanzi banyu, musabire ababarenganya; ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru” (Matayo 5:44, 45). Mbega ukuntu birushaho kuba byiza iyo twujuje mu mutima wacu urukundo aho kuwuzuzamo urwango!

‘Irinde mu Byo Uvuga’

Mu gutsindagiriza akamaro ko gutegeka ururimi, umwami w’umunyabwenge yagize ati “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro; uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.”​—Imigani 10:19.

“Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi” (Umubwiriza 10:14). Akanwa ke “gasesagura ubupfu” (Imigani 15:2). Ibyo ntibishaka kuvuga ko umuntu wese ukunda kuganira aba ari umupfapfa. Ariko se, mbega ukuntu byoroshye ko umuntu uvuga amagambo menshi yaba umuyoboro wo gukwirakwiza amazimwe yangiza cyangwa ibihuha! Guharabikwa, gukomeretswa mu byiyumvo, ubwumvikane buke ndetse no kubabaza umuntu mu buryo bw’umubiri, akenshi bishobora guterwa no kuvuga amagambo y’ubupfu. “Aho amagambo menshi ari, icyaha ntikizahabura” (Imigani 10:19, An American Translation). Byongeye kandi, kuba hamwe n’umuntu wumva ko agomba kugira icyo avuga kuri buri kantu kose bitera umujinya. Turifuza ko tutaba abantu bavuga amagambo menshi.

Umuntu wirinda mu byo avuga ntaba yirinda kuvuga ibinyoma gusa, ahubwo aba anakora ibintu birangwa n’ubwenge. Abanza gutekereza mbere yo kugira icyo avuga. Kubera ko aba asunitswe no gukunda amahame ya Yehova hamwe n’icyifuzo kivuye ku mutima cyo gufasha bagenzi be, azirikana ingaruka amagambo avuga ashobora kugira ku bandi. Ibyo avuga biba birangwa n’urukundo n’ubugwaneza. Atekereza ku buryo yatuma ibyo avuga bishimisha abo abibwira kandi bikabafasha. Amagambo avuga ameze “nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza”​—buri gihe aba arimo ubuhanga kandi yiyubashye.​—Imigani 25:11.

“[Komeza K]ugaburira Benshi”

Salomo yakomeje agira ati “ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure; umutima w’inkozi y’ibibi ni uw’umumaro muke” (Imigani 10:20). Ibyo umukiranutsi avuga biba bitanduye​—bimeze nk’ifeza y’indobanure, itunganyije, itarimo inkamba. Nta gushidikanya ko ari uko biba byifashe ku bagaragu ba Yehova mu gihe bageza ku bandi ubumenyi burokora ubuzima bw’Ijambo ry’Imana. Umwigisha wabo Mukuru, ari we Yehova Imana, yarabigishije kandi ‘abaha ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo bamenye gukomeresha urushye amagambo.’ (Yesaya 30:20, gereranya na NW; 50:4.) Koko rero, ururimi rwabo ruba rumeze nk’ifeza y’indobanure mu gihe ruvuga ukuri kwa Bibiliya. Mbega ukuntu amagambo yabo ari ay’agaciro cyane mu buryo butagereranywa ku bantu bafite imitima itaryarya, kuruta imigambi y’inkozi y’ibibi! Nimucyo dushishikarire kuvuga ibyerekeye Ubwami bw’Imana hamwe n’imirimo itangaje y’Imana.

Umukiranutsi ni umugisha ku bamukikije. Salomo yakomeje agira ati “umunwa w’umukiranutsi ugaburira benshi; ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.”​—Imigani 10:21.

Ni gute ‘umukiranutsi agaburira benshi’? Ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa aha ngaha ryumvikanisha igitekerezo cyo “kuragira.” Ryumvikanisha igitekerezo cyo kuyobora hamwe no gutanga ifunguro, kimwe n’uko umwungeri wo mu bihe bya kera yitaga ku ntama ze (1 Samweli 16:11; Zaburi 23:1-3; Indirimbo 1:7). Umuntu w’umukiranutsi ayobora abandi mu nzira yo gukiranuka, amagambo ye akagaburira abamutega amatwi. Ibyo bituma barushaho kugira imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa, kandi bagashobora no kuzabona ubuzima bw’iteka.

Byifashe bite se ku mupfapfa? Kubera ko atagira umutima, agaragaza ko nta ntego nziza afite cyangwa ko atita ku ngaruka z’imyifatire ye. Bene uwo muntu akora ibyo ashaka byose, atazi ingaruka zabyo. Ku bw’ibyo, ahanirwa ibikorwa bye. Mu gihe umukiranutsi agira uruhare mu gutuma abandi bakomeza kubaho, umuntu utagira umutima we ntashobora no gutuma we ubwe akomeza kubaho.

Irinde Imyifatire y’Akahebwe

Incuro nyinshi, kamere y’umuntu igaragazwa n’ibyo akunda hamwe n’ibyo yanga. Mu kugaragaza uko kuri, umwami wa Isirayeli yagize ati “gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino; ariko umuhanga yishimira ubwenge.”​—Imigani 10:23.

Hari bamwe babona ko kugira imyifatire y’akahebwe ari nka siporo cyangwa umukino, kandi bakayirundumuriramo bumva ko ari “ukwishimisha” gusa. Bene abo bantu birengagiza ko Imana ari yo abantu bose bagomba kumurikira ibyo bakora, kandi usanga badashaka kwemera ko imyifatire yabo ari mibi (Abaroma 14:12). Bagenda bononekara mu mitekerereze yabo, ku buryo bigera aho bakibwira ko Imana itabona ibibi bakora. Binyuriye ku bikorwa byabo, mu by’ukuri baravuga bati “nta Mana iriho” (Zaburi 14:1-3; Yesaya 29:15, 16). Mbega ukuntu ari ubupfapfa!

Ku rundi ruhande, umuntu w’umuhanga abona ko imyifatire y’akahebwe atari siporo. Azi ko idashimisha Imana kandi ko ishobora gusenya imishyikirano umuntu afitanye na yo. Iyo myifatire ni iy’ubupfapfa bitewe n’uko ituma abantu batakaza icyubahiro, igasenya ishyingiranwa, ikonona ubwenge n’umubiri kandi igatuma umuntu ahenebera mu buryo bw’umwuka. Byaba ari iby’ubwenge twamaganiye kure imyifatire y’akahebwe maze tukihingamo gukunda ubwenge, tukabukunda nk’aho ari mushiki wacu dukunda cyane.​—Imigani 7:4.

Ubaka ku Rufatiro Rukwiriye

Mu kwerekeza ku kamaro ko gushingira imibereho y’umuntu ku rufatiro rukwiriye, Salomo yagize ati “icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho; ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa. Nk’uko serwakira ihita, ni ko umunyabyaha ahera; ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.”​—Imigani 10:24, 25.

Umunyabyaha ashobora gutera abandi ubwoba cyane. Ariko kandi, amaherezo icyo atinya ni cyo kimugeraho. Kubera ko aba adafite urufatiro mu mahame akiranuka, aba ameze nk’inzu idakomeye, igwa mu gihe habayeho inkubi y’umuyaga ikomeye. Iyo ageze mu mimerere igoye, aradohoka. Ku rundi ruhande, umukiranutsi ameze nk’umuntu ukora ibihuje n’ibyo Yesu yavuze. Ni “umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.” Yesu yagize ati “imvura [yaraguye], imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu, ntiyagwa; kuko yari ishinzwe ku rutare” (Matayo 7:24, 25). Uwo muntu aba ari hamwe​—imitekerereze ye n’ibikorwa bye biba bishingiye mu buryo buhamye ku mahame y’Imana.

Mbere y’uko akomeza agaragaza itandukaniro riri hagati y’umunyabyaha n’umukiranutsi, umwami w’umunyabwenge yatanze umuburo mu magambo ahinnye ariko y’ingenzi. Yagize ati “nk’uko umushari wa vino ushari[ri]ra akanwa, kandi nk’uko umwotsi ubabaza amaso, ni ko umunyabute amerera abamutuma” (Imigani 10:26). Vino isharira (vinaigre) iryana mu menyo. Aside isharira ibamo ituma mu kanwa hasharira kandi bishobora gutuma umuntu arwara ubwinyo. Umwotsi uryana mu maso kandi ugatuma yokera. Mu buryo nk’ubwo, umuntu uwo ari we wese uha umunebwe akazi cyangwa akamukoresha kugira ngo amuhagararire, nta gushidikanya ko bizamurakaza kandi agatakaza amafaranga menshi.

“Uburyo bw’Uwiteka [Ni] Igihome”

Umwami wa Isirayeli yakomeje agira ati “kūbaha Uwiteka gutera kurama; ariko imyaka y’umunyabyaha izatuba. Kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero; ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.”​—Imigani 10:27, 28.

Umukiranutsi ayoborwa no gutinya Imana kandi agerageza gushimisha Yehova binyuriye mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Imana imwitaho kandi igasohoza ibyo aba yiteze bikiranuka. Ariko kandi, umunyabyaha abaho mu buryo butarangwa no kubaha Imana. Incuro nyinshi, ibyo yiringira biba bisa nk’aho byasohojwe ariko biba ari iby’igihe gito gusa, kubera ko iminsi ye akenshi igabanywa n’urugomo cyangwa indwara iturutse ku mibereho ye. Ku munsi wo gupfa kwe ibyiringiro bye byose birayoyoka.​—Imigani 11:7.

Salomo yagize ati “uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome. Ariko ku nkozi z’ibibi ni ukurimbuka” (Imigani 10:29). Aha ngaha, uburyo bw’Uwiteka buvugwa, ntibwerekeza ku nzira y’ubuzima tugomba kugenderamo, ahubwo bwerekeza ku buryo Imana igenzereza abantu. Mose yagize ati “icyo gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka” (Gutegeka 32:4). Inzira z’Imana zikiranuka zisobanura umutekano ku bakiranutsi, naho ku banyabyaha zisobanura kurimbuka.

Mbega ukuntu Yehova abera ubwoko bwe igihome! “Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa; ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi. Akanwa k’umukiranutsi kavamo ubwenge; ariko ururimi rugoreka ruzacibwa. Umunwa w’umukiranutsi uzi ibishimwa; ariko akanwa k’umunyabyaha kavuga ubugoryi.”​—Imigani 10:30-32.

Nta gushidikanya ko abakiranutsi bagubwa neza kandi ko bahabwa umugisha bitewe n’uko bagendera mu nzira yo gutungana. Koko rero, “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). Ku bw’ibyo rero, nimucyo buri gihe tujye dukora uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibihuje n’amahame arangwa no kubaha Imana. Nanone kandi, nimucyo tujye twirinda mu byo tuvuga maze dukoreshe ururimi rwacu kugira ngo twigishe abandi ukuri kurokora ubuzima ko mu Ijambo ry’Imana kandi tubayobore mu nzira yo gukiranuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Niba wifuza kubona ibisobanuro birambuye byatanzwe ku bivugwa mu Migani 10:1-14, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2001, ku ipaji ya 24-27.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ururimi rushobora kumera nk’ “ifeza y’indobanure”