Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Gusenga Yehova “mu mwuka” bisobanura iki?

Igihe Yesu Kristo yabwirizaga umugore w’i Samariya wari waje kuvoma ku iriba rya Yakobo ryari hafi y’umudugudu wa Sukara, yaramubwiye ati “Imana ni Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Gusenga k’ukuri kugomba gukorwa “mu kuri” mu buryo bw’uko kugomba kuba guhuje n’ibyo Yehova Imana yahishuye muri Bibiliya ku bimwerekeyeho we ubwe n’imigambi ye. Nanone kandi, umurimo dukorera Imana tugomba kuwukora mu mwuka mu buryo bw’uko tuwukorana umwete kandi dusunitswe n’umutima wuzuye urukundo no kwizera (Tito 2:14). Ariko kandi, imirongo ikikije aho ngaho igaragaza ko amagambo Yesu yavuze ku birebana no ‘gusengera Imana mu mwuka’ afitanye isano n’ikindi kintu kirenze imyifatire yo mu bwenge tuba dufite mu gihe dukorera Yehova.

Ikiganiro Yesu yagiranye n’umugore ku iriba nticyari gishingiye ku kuba abantu bafite ishyaka mu gusenga kwabo cyangwa batarifite. Ndetse n’abantu basenga mu binyoma bashobora kubikorana umwete kandi bakabyitangira cyane. Ibinyuranye n’ibyo, mu gihe Yesu Kristo yari amaze kuvuga ko Data atagombaga gusengerwa ku musozi w’i Samariya cyangwa mu rusengero rw’i Yerusalemu​—aho hombi akaba ari ahantu ho ku isi​—yagaragaje uburyo bushya bwo gusenga bushingiye kuri kamere nyakuri y’Imana (Yohana 4:21). Yagize ati “Imana ni Umwuka” (Yohana 4:24). Imana y’Ukuri si ikintu gifatika kandi nta wushobora kuyibonesha amaso cyangwa kuyikoraho. Gahunda yo kuyisenga ntishingiye ku rusengero ruri ahantu runaka cyangwa umusozi runaka. Ku bw’ibyo, Yesu yerekezaga ku buryo bwo gusenga burenze ibigaragarira amaso.

Uretse no kuba gusenga kwemewe gukorwa mu kuri, kwagombye nanone kuyoborwa n’umwuka wera​—ni ukuvuga imbaraga rukozi z’Imana zitaboneka. Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘umwuka [wera] urondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’ Yongeyeho iti ‘ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu’ (1 Abakorinto 2:8-​12). Kugira ngo dusenge Imana mu buryo yemera, tugomba kuba dufite umwuka wayo kandi tukayoborwa na wo. Byongeye kandi, ni ngombwa ko umwuka uturimo, cyangwa imyifatire yo mu bwenge, uhuzwa n’uwayo binyuriye mu kwiyigisha no gushyira mu bikorwa Ijambo ryayo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Jya usenga Imana “mu [m]wuka no mu kuri”