Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abashyigikiye ugusenga k’ukuri, mu gihe cya kera no muri iki gihe

Abashyigikiye ugusenga k’ukuri, mu gihe cya kera no muri iki gihe

Abashyigikiye ugusenga k’ukuri, mu gihe cya kera no muri iki gihe

MBESE, wibuka izina ry’umuntu waririye umurwa wa Yerusalemu ya kera? Ushobora kuvuga uti ‘ni Yesu,’ kandi koko Yesu yaririye Yerusalemu (Luka 19:28, 41). Nyamara kandi, hari hashize ibinyejana byinshi mbere y’uko Yesu agera ku isi, undi mugaragu w’Imana wizerwa witwaga Nehemiya aririye Yerusalemu.​—Nehemiya 1:3, 4.

Ni iki cyatumye Nehemiya ababara cyane bikageza ubwo aririra Yerusalemu? Ni iki yakoze ku bw’inyungu z’uwo murwa n’abari bawutuye? Kandi se, ni iki urugero rwe rutwigisha? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, nimucyo twiyibutse bimwe mu byabaye mu gihe cye.

Yagiraga ibyiyumvo kandi akagira icyo akora

Mbere y’uko Nehemiya agirwa igisonga i Yerusalemu, yari umutware ukomeye mu bwami bw’Abaperesi mu mujyi wa Shushani. Icyakora, kuba yari amerewe neza ntibyamubujije gukomeza guhangayikishwa no kumenya uko abavandimwe be b’Abayahudi bari kure ye, i Yerusalemu, bari bamerewe. Mu by’ukuri, ikintu cya mbere yakoze igihe intumwa z’Abayahudi zasuraga i Shushani, cyabaye ‘kubabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, anabaza n’inkuru z’i Yerusalemu’ (Nehemiya 1:2). Igihe abo bashyitsi bamusubizaga ko abari barasigaye i Yerusalemu bari ‘mu makuba menshi’ kandi ko inkike z’umurwa zari “zarasenyutse,” Nehemiya ‘yaricaye ararira, amara iminsi ababaye.’ Hanyuma y’ibyo, yabwiye Yehova mu isengesho rivuye ku mutima umubabaro we (Nehemiya 1:3-11). Kuki Nehemiya yari ababaye cyane? Ni ukubera ko Yerusalemu yari ihuriro ryo gusenga Yehova ku isi, kandi ikaba yari yarirengagijwe (1 Abami 11:36). Byongeye kandi, gusenyuka k’uwo murwa byagaragazaga ko imimerere y’iby’umwuka y’abaturage baho yari yarakendereye​—Nehemiya 1:6, 7.

Guhangayikira Yerusalemu n’impuhwe Nehemiya yari afitiye Abayuda bari bahatuye, byamusunikiye kwitanga. Umwami w’Abaperesi akimara kumuha konji, Nehemiya yatangiye gutegura urugendo rurerure rwo kujya i Yerusalemu (Nehemiya 2:5, 6). Yifuzaga gutanga imbaraga ze, igihe cye n’ubuhanga bwe mu gushyigikira umurimo wo gusana wari ukenewe. Mu minsi mike akigera i Yerusalemu, yari amaze gushyira kuri gahunda ibyagombaga gukorwa byose mu gusana inkike zose z’uwo murwa.​—Nehemiya 2:11-18.

Uwo murimo ukomeye wo gusana inkike, Nehemiya yawugabanyije imiryango myinshi, kandi yose yatahirizaga umugozi umwe. * Amatsinda atandukanye arenga 40 yashinzwe gusana, buri tsinda ‘rigasana igice’ ryagenewe. Byagize izihe ngaruka? Bitewe n’abakozi benshi, hakubiyemo ababyeyi bazanaga n’abana babo bagakora batikoresheje, umurimo wasaga n’aho ukomeye warashobotse (Nehemiya 3:11, 12, 19, 20). Nyuma y’igihe cy’amezi abiri bamaze bakorana umwete, inkike zose zari zimaze gusanwa! Nehemiya yanditse avuga ko n’abari bararwanyije umurimo wo gusana bahatiwe kwemera ko ‘Imana yacu ari yo yakoze uwo murimo.’—Nehemiya 6:15, 16.

Urugero rutazibagirana

Nehemiya yatanze ibirenze igihe cye n’ubuhanga bwe bwo gushyira ibintu kuri gahunda. Yanakoresheje umutungo we kugira ngo ashyigikire ugusenga k’ukuri. Yatanze amafaranga ye kugira ngo acungure abavandimwe be b’Abayahudi, abavane mu bubata. Yagurizaga abantu amafaranga ntabake inyungu. Ntiyigeze abera Abayahudi ‘ikirushya’ abasaba amakoro y’ubusonga, kandi ibyo yari abifitiye uburenganzira. Ahubwo ‘abagabo ijana na mirongo itanu, n’abandi bavaga mu mahanga abakikije’ bahoraga barira iwe. Buri munsi yateguriraga abashyitsi ‘inka imwe n’intama esheshatu zitoranyijwe; n’inkoko.’ Byongeye kandi, uko buri minsi icumi yashiraga, yabahaga “vino z’amoko yose,” ibyo byose bikaba byaravaga mu mutungo we bwite.—Nehemiya 5:8, 10, 14-18.

Mbega urugero ruhebuje rwo kugira ubuntu Nehemiya yahaye abagaragu b’Imana bose bo mu gihe cya kera no muri iki gihe! Uwo mugaragu w’Imana w’umunyamwete, yakoresheje ubutunzi bwe atitangiriye itama kandi atagononwa mu gufasha abakozi kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri. Byari bikwiriye ko asaba Yehova agira ati “Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza” (Nehemiya 5:19). Nta gushidikanya ko Yehova azamwibuka.—Abaheburayo 6:10.

Hari abakurikiza urugero rwa Nehemiya muri iki gihe

Binezeza umutima kubona ko muri iki gihe abagize ubwoko bwa Yehova na bo bagaragaza urukundo, bagakora ibintu ku bushake kandi bakitanga; ibyo byose babigiriye ugusenga k’ukuri. Igihe twumvise ko bagenzi bacu duhuje ukwizera bababaye, duhangayikishwa cyane n’uko bamerewe (Abaroma 12:15). Kimwe na Nehemiya, dusenga Yehova tumusaba gufasha abavandimwe bacu duhuje ukwizera bababaye, tugira tuti ‘turakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga kw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe.’—Nehemiya 1:11; Abakolosayi 4:2.

Nyamara kandi, kuba duhangayikishwa n’uko abavandimwe bacu b’Abakristo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, tukanahangayikishwa n’icyatuma ugusenga k’ukuri gutera imbere, ntibigira ingaruka ku byiyumvo gusa. Binadusunikira kugira icyo dukora. Abo imimerere ibyemerera, urukundo rutuma bareka ubuzima bwo kumererwa neza mu rugero runaka bari bafite iwabo, maze kimwe na Nehemiya, bakimukira mu bindi bihugu gufasha ababikeneye. Nubwo mu turere tumwe na tumwe tw’isi imimerere abo bitangira gukora imirimo baba bagiyemo yaba atari myiza nk’iyo bari basanganywe, ntibacika intege, ahubwo bashyigikira ugusenga k’ukuri muri ibyo bihugu, bafatanyije n’abavandimwe babo b’Abakristo. Umwuka w’ubwitange bagaragaza ni uwo gushimirwa rwose.

Dufashirize no hafi y’iwacu

Birumvikana ko abenshi muri twe badashobora kwimukira ahandi. Dushyigikirira ugusenga k’ukuri hafi y’iwacu. Ibyo na byo bigaragazwa mu gitabo cya Nehemiya. Zirikana ibyo Nehemiya yavuze ku miryango imwe yizerwa yifatanyije mu murimo wo gusana. Yaranditse ati ‘Yedaya mwene Harumafu akurikiraho asana aherekeye inzu ye . . . Benyamini na Hashubu bakurikiraho basana ahateganye n’inzu yabo. Azariya mwene Māseya mwene Ananiya akurikiraho asana ahabangikanye n’inzu ye’ (Nehemiya 3:10, 23, 28, 30). Abo bagabo n’imiryango yabo bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ugusenga k’ukuri, babikora bifatanya mu murimo wo gusana inkike zari hafi y’iwabo.

Muri iki gihe, abenshi muri twe dushyigikirira ugusenga k’ukuri mu karere k’iwacu mu buryo bunyuranye. Twifatanya muri gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami, mu gutanga ubufasha ahabaye amakuba; ariko icy’ingenzi cyane ni uko tunifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Byongeye kandi, twaba twifatanya mu makipi yubaka cyangwa atanga ubufasha cyangwa tutayifatanyamo, twese twifuza tubivanye ku mutima gushyigikira ugusenga k’ukuri dukoresheje ubutunzi bwacu, kimwe n’uko Nehemiya yagize ubuntu mu gihe cye.—Reba agasanduku kavuga ngo “Ibigaragaza ko umuntu yatanze ku bushake.”

Kubona amafaranga akenewe kugira ngo hakorwe imirimo yacu yiyongera yo kwandika ibitabo, gutanga ubufasha bw’ingoboka n’indi mirimo myinshi ikorwa hirya no hino ku isi, rimwe na rimwe bishobora gusa n’aho bikomeye cyane. Nyamara kandi, wibuke ko umurimo wo gusana inkike zose za Yerusalemu uko zakabaye, na wo wasaga n’aho ukomeye cyane. (Nehemiya 4:4, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Icyakora, kubera ko imiryango myinshi yagabanye uwo murimo ibishaka, wararangiye. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, kubona ibikenewe kugira ngo dusohoze umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, bizashoboka niba buri wese muri twe akomeje kwita ku gace gato k’uwo murimo.

Agasanduku kavuga ngo “Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga” kagaragaza uburyo bwinshi umurimo w’Ubwami ushobora guterwa inkunga y’amafaranga. Mu mwaka ushize, abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana batanze iyo nkunga, kandi Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova iboneyeho umwanya wo gushimira cyane abo imitima yabo yasunikiye kwifatanya mu gutanga izo mpano zatanzwe ku bushake. Ikiruta byose, turashimira Yehova ku bw’imigisha ikungahaye asesekaza ku mihati ivuye ku mutima ishyirwaho n’ubwoko bwe mu guteza imbere ugusenga k’ukuri ku isi hose. Ni koko, iyo dutekereje ukuntu ukuboko kwa Yehova kwatuyoboye mu myaka yose, dusunikirwa gusubira mu magambo Nehemiya yavuze ashimira agira ati ‘ukuboko kw’Imana yanjye, [mbega] uburyo kwangiriye neza!’—Nehemiya 2:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Muri Nehemiya 3:5 hagaragaza ko Abayuda bamwe na bamwe bari bakomeye, ni ukuvuga “imfura,” banze kwifatanya muri uwo murimo, ariko si bose. Harimo abantu bakuriye mu mimerere itandukanye: abatambyi, abacuzi b’izahabu, abahanga mu kuvanga imibavu, abatware, abatunzi; abo bose bashyigikiye uwo murimo.—Umurongo wa 1, 8, 9, 32.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama, cyangwa bakagena mu ngengo yabo y’imari, umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku cyicaro gikuru cyo mu rwego rw’isi yose cy’Abahamya ba Yehova, cyangwa ku biro by’ishami byo mu karere aherereyemo. Impano z’amafaranga zitanzwe ku bushake, zishobora no guhita zoherezwa ku Biro by’Umucungamari, kuri iyi aderesi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ku biro by’ishami by’igihugu cyanyu. Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora gutangwa hakozwe gahunda zihariye, ku buryo uwayatanze aramutse ayakeneye, yasubizwa iyo mpano ye. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano zitanzwe burundu hamwe n’impano zidatanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bukubiyemo ibi bikurikira:

Ubwishingizi: Watch Tower Society ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru hamwe n’amafaranga ajyana na cyo, ikazaba ari yo iyahabwa.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe” Watch Tower Society, ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Society mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Isambu n’amazu: Isambu n’amazu ayirimo bishobora kugurishwa, bishobora guhabwa Watch Tower Society, byaba mu buryo bwo kubiyegurira burundu, cyangwa hagasigara agapande kazakomeza gutunga ubitanze igihe cyose azaba akiriho. Banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu.

Impano za buri mwaka: Muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha Watch Tower Society inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower Society amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower Society ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, bene izo mpano zisaba ko nyir’ukuzitanga abanza kugira ibyo ateganya. Kugira ngo abahagarariye umurimo ukorerwa ku isi hose w’Abahamya ba Yehova bunganire abantu bifuza kuwutera inkunga binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi, bateguye agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide. Ako gatabo kanditswe hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi Sosayiti yashyikirijwe, birebana n’impano, inyandiko z’umurage n’imitungo ibikijwe. Nanone kandi, karimo ibisobanuro by’inyongera by’ingirakamaro ku birebana no gutegura ibihereranye n’amasambu n’amazu, amafaranga, hamwe n’imisoro ishobora kwakwa. Kandi kagenewe gufasha abantu kumenya uburyo bunyuranye batangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa uko batanga umurage mu gihe baba bapfuye. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Nyuma yo gusoma ako gatabo no kubiganiraho n’abagize Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, hari abantu benshi bashoboye gufasha Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ibiro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, byagombye kumenyeshwa ibirebana n’inyandiko izo ari zo zose zibireba zerekeranye n’uburyo ubwo ari bwo bwose muri ubwo, kandi bigahabwa kopi yazo. Niba wumva ushishikajwe no gukoresha zimwe muri izo gahunda zakozwe zo guteganya gutanga ku bw’imibereho myiza y’abandi, wagombye kubariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu urimo.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529 Kigali-Rwanda

Tél. (250) 85446.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

Ibigaragaza ko umuntu yatanze ku bushake

Mu mabaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yagaragaje uburyo butatu bw’ingenzi bwo gutanga ku bushake. (1) Igihe Pawulo yandikaga ibihereranye no gukusanya amafaranga, yatanze amabwiriza agira ati ‘ku wa mbere w’iminsi irindwi hose umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze’ (1 Abakorinto 16:2a). Ku bw’ibyo, gutanga ibikenewe bigomba gutegurwa mbere y’igihe, kandi bigakorwa kuri gahunda. (2) Nanone kandi, Pawulo yanditse avuga ko buri wese yagombye gutanga “nk’uko atunze” (1 Abakorinto 16:2b). Mu yandi magambo, umuntu wifuza kwifatanya mu gutanga ku bushake, ashobora kubikora ahuje n’ubushobozi bwe. Ndetse n’iyo Umukristo yaba abona amafaranga make, Yehova aha agaciro impano atanga uko yaba ingana kose (Luka 21:1-4). (3) Pawulo yongeye kwandika ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7). Abakristo bataryarya batanga babikuye ku mutima, ni ukuvuga babyishimiye.

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Nehemiya yagiraga ibyiyumvo kandi akagira icyo akora

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Impano zitanzwe ku bushake zishyigikira imirimo yo kwandika ibitabo, gutanga ubufasha bw’ingoboka, kubaka Amazu y’Ubwami, no mu yindi mirimo y’ingirakamaro ikorerwa hirya no hino ku isi