Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Izakwegera’

‘Izakwegera’

‘Izakwegera’

“[Imana] ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”—IBYAKOZWE 17:27.

1, 2. (a) Iyo twitegereje ijuru rihundagayeho inyenyeri, ni ikihe kibazo twakwibaza ku byerekeye Umuremyi? (b) Ni gute Bibiliya itwizeza ko abantu bafite agaciro mu maso ya Yehova?

WABA waritegereje ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro ritarimo umwijima, maze bikagutangaza cyane? Dutangazwa no kuba hari inyenyeri nyinshi cyane ndetse n’ikirere kigari. Muri iryo sanzure rinini, isi imeze nk’akadomo. Byaba se bisobanura ko Umuremyi, ni ukuvuga “Usumbabyose, utegeka isi yose,” ari hejuru cyane ku buryo atakwita ku bantu cyangwa akaba ari kure yabo ku buryo badashobora gusobanukirwa ibihereranye na we?—Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.

2 Bibiliya itwizeza ko abantu bafite agaciro mu maso ya Yehova. Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kumushaka, rigira riti ‘ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27; 1 Ngoma 28:9). Ni byo koko, turamutse dufashe ingamba zo kwegera Imana, na yo yabyitabira. Mu buhe buryo? Amagambo agize isomo ryacu ry’umwaka wa 2003 aduha igisubizo gisusurutsa umutima, agira ati ‘izakwegera’ (Yakobo 4:8). Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu bihebuje Yehova aha abamwegera.

Ikintu cyihariye duhabwa na Yehova

3. Ni ikihe kintu Yehova aha abamwegera?

3 Mbere na mbere, abagaragu ba Yehova bafite ikintu cy’agaciro kenshi yababikiye. Byaba ububasha cyangwa ubutunzi ndetse n’amashuri abantu biga, nta na kimwe muri ibyo gishobora gutuma umuntu abona icyo kintu. Ni ikintu cyihariye Yehova aha gusa abamwegera. Ni ikihe? Ijambo ry’Imana ritanga igisubizo rigira riti ‘niba urangurura ijwi ryawe, urihamagaza kujijuka, ukabishaka nk’ifeza, ukabigenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kubaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana. Uwiteka ni we utanga ubwenge’ (Imigani 2:3-6). Tekereza kuba twebwe abantu badatunganye dushobora “kumenya Imana”! Icyo kintu duhabwa n’Imana, ni ubumenyi bukubiye mu Ijambo ryayo, bugereranywa n’ “ubutunzi buhishwe.” Kubera iki?

4, 5. Kuki “kumenya Imana” byagereranywa n’ “ubutunzi buhishwe”? Tanga urugero.

4 Icya mbere, kugira ubumenyi ku byerekeye Imana bifite agaciro kenshi. Imwe mu ngororano z’agaciro kenshi biduhesha, ni ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Yohana 17:3). No muri iki gihe ariko, ubwo bumenyi budufitiye akamaro. Urugero, kwiga Ijambo ry’Imana tubyitondeye byatumye tubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi abantu bibaza, nk’ibi bikurikira: izina ry’Imana ni irihe (Yeremiya 16:21)? Bigendekera bite umuntu iyo apfuye (Umubwiriza 9:5, 10)? Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abantu (Yesaya 45:18)? Nanone twamenye ko gukurikiza inama ya Bibiliya irangwa n’ubwenge ari bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho (Yesaya 30:20, 21; 48:17, 18). Muri ubwo buryo, tuba dufite icyadufasha guhangana n’imihangayiko duhura na yo muri iki gihe, kandi tugakomeza kugendera mu nzira ituma tubona ibyishimo nyakuri no kunyurwa. Ikirenze byose, kwiga Ijambo ry’Imana byatumye tumenya imico ihebuje ya Yehova maze turamwegera. Ni ikihe kintu cy’agaciro cyaruta kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova bishingiye ku ‘kumumenya’?

5 Hari indi mpamvu ituma ubumenyi ku byerekeye Imana bugereranywa n’ “ubutunzi buhishwe.” Nk’uko bimeze ku mabuye menshi y’agaciro, ubumenyi ku byerekeye Imana usanga ari ingume muri iyi si. Mu bantu bagera kuri miriyari esheshatu batuye isi, abasenga Yehova bagera kuri miriyoni esheshatu, cyangwa umuntu 1 ku bantu 1.000, ‘bamenye Imana.’ Reka dufate urugero rugaragaza ko kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ari ukubona ubutunzi bwihariye, dusuzuma ikibazo kimwe gishingiye kuri Bibiliya kigira kiti ‘bigendekera bite abantu iyo bapfuye?’ Tubikesheje Ibyanditswe, tuzi ko ubugingo bupfa, kandi ko abapfuye nta buzima baba bagifite (Ezekiyeli 18:4). Nyamara amenshi mu madini yigisha imyizerere y’ikinyoma ivuga ko hari ikintu kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo apfuye. Iyo nyigisho iri mu z’ibanze zigishwa n’amadini yiyita aya Gikristo. Nanone yigishwa n’Ababuda, Abahindu, Abisilamu, Abayahudi n’andi madini yo mu Burasirazuba. Tekereza nawe: abantu babarirwa muri za miriyari bayobejwe n’iyo nyigisho y’ikinyoma!

6, 7. (a) Ni bande bonyine bashobora “kumenya Imana”? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ko Yehova yatumye dusobanukirwa ibintu “abanyabwenge n’abahanga” benshi batazi?

6 Kuki hari abantu benshi cyane batashoboye “kumenya Imana”? Impamvu ni uko nta wasobanukirwa neza Ijambo ry’Imana itabimufashijemo. Wibuke ko ubwo bumenyi tubuhabwa. Yehova abuha gusa abantu bifuza gusuzuma Ijambo rye bafite umutima utaryarya kandi bicishije bugufi. Bene abo bashobora kuba badafite ‘ubwenge bw’abantu’ (1 Abakorinto 1:26). Ndetse abenshi muri bo bashobora kuba babonwa ko ari ‘abaswa batize’ amashuri yemerwa n’abantu b’isi (Ibyakozwe 4:13). Ariko ibyo si byo by’ingenzi. Yehova aduha ‘kumumenya’ bitewe n’imico abona dufite.

7 Reka dufate urugero. Abahanga benshi bo mu madini yiyita aya Gikristo bagiye bandika ibitabo bitanga ibisobanuro kuri Bibiliya. Ibyo bitabo bishobora gusobanura imimerere runaka ishingiye ku mateka, icyo amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki asobanura, n’ibindi byinshi. Iyo urebye ubumenyi abo bahanga baba bafite, mbese, baba ‘bazi Imana’ koko? Baba basobanukiwe neza umutwe rusange wa Bibiliya, w’uko Yehova azagaragaza binyuriye ku Bwami bwe bwo mu ijuru ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi umwe rukumbi? Baba bazi se ko Yehova Imana atari igice kimwe mu bigize Ubutatu? Nyamara twe dusobanukiwe neza izo ngingo. Kubera iki? Kubera ko Yehova yatumye dusobanukirwa ukuri ko mu buryo bw’umwuka “abanyabwenge n’abahanga” benshi badasobanukiwe (Matayo 11:25). Mbega ukuntu Yehova aha imigisha abamwegera!

Yehova “arinda abamukunda bose”

8, 9. (a) Ni mu buhe buryo Dawidi yavuze ibihereranye n’ikindi kintu Yehova akorera abamwegera? (b) Kuki Abakristo b’ukuri bakeneye kurindwa n’Imana?

8 Ikindi kintu cyiza Yehova akorera abamwegera ni uko abarinda. Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, wahuye n’akaga kenshi, yaranditse ati “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka; kandi azumva gutaka kwabo, abakize. Uwiteka arinda abamukunda bose” (Zaburi 145:18-20). Ni koko, Yehova aba hafi y’abamukunda bose, bityo iyo bamutakiye ahita abatabara.

9 Kuki dukeneye kurindwa n’Imana? Uretse kuba Abakristo b’ukuri bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’ibi ‘bihe birushya,’ nanone bibasirwa n’Umwanzi mukuru wa Yehova, ari we Satani (2 Timoteyo 3:1). Uwo mwanzi w’umunyamayeri yiyemeje ‘kuduconshomera’ (1 Petero 5:8). Satani aradutoteza, akatwotsa igitutu kandi akadushuka. Nanone ashakisha uko yadushuka ahereye ku mitekerereze yacu. Icyo aba agamije ni ukumunga ukwizera kwacu no gutuma dupfa mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 12:12, 17). Mu gihe dufite umwanzi ukomeye nk’uwo tugomba guhangana na we, mbese, ntiduhumurizwa no kumenya ko Yehova “arinda abamukunda bose”?

10. (a) Ni gute Yehova arinda ubwoko bwe? (b) Uburinzi bw’ingenzi cyane kurusha ubundi bwose ni ubuhe, kandi kuki?

10 None se, ni gute Yehova arinda ubwoko bwe? Kuba yaradusezeranyije ko azaturinda ntibituma byanze bikunze tutagerwaho n’ibibazo; nta nubwo bivuga ko agomba kudukorera ibitangaza. Nyamara Yehova arinda mu buryo bw’umubiri ubwoko bwe muri rusange. Ntazigera na rimwe yemera ko Satani atsembaho abasenga by’ukuri (2 Petero 2:9)! Ikirenze byose, Yehova araturinda mu buryo bw’umwuka. Aduha ibyo tuba dukeneye byose kugira ngo twihanganire ibigeragezo kandi dukomeze kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Cyane cyane ariko, uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka ni bwo bw’ingenzi cyane. Kubera iki? Igihe cyose tuzaba dufitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, nta kintu na kimwe kizatugirira nabi mu buryo burambye, nubwo rwaba ari urupfu.—Matayo 10:28.

11. Ni ibihe bintu Yehova yateganyije kugira ngo ubwoko bwe bubone uburinzi mu buryo bw’umwuka?

11 Yehova yateganyije ibintu byinshi kugira ngo abamwegera babone uburinzi mu buryo bw’umwuka. Binyuriye mu Ijambo rye ari ryo Bibiliya, atwigisha ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo bitandukanye (Yakobo 1:2-5). Gukurikiza inama y’ingirakamaro iboneka mu Byanditswe, ubwabyo ni uburinzi. Nanone Yehova aha ‘umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:13). Kubera ko uwo mwuka ari zo mbaraga zikomeye cyane kurusha izindi zose, ushobora rwose kudufasha kunesha ikigeragezo cyangwa igishuko icyo ari cyo cyose. Yehova yaduhaye ‘impano bantu’ binyuriye kuri Kristo (Abefeso 4:8). Abo bagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bihatira kugaragaza impuhwe nk’iza Yehova mu gihe bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera.—Yakobo 5:14, 15.

12, 13. (a) Ni mu buhe buryo Yehova aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye? (b) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ibyo Yehova aduha kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka?

12 Yehova aduha ikindi kintu cyo kuturinda, ni ukuvuga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tubona mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45). Binyuriye ku bitabo, hakubiyemo n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kimwe n’amateraniro n’amakoraniro, Yehova aduha ibyo dukeneye mu gihe nyacyo tuba tubikeneyemo. Waba wibuka igihe kimwe wari uri mu materaniro ya Gikristo cyangwa mu ikoraniro, bakavugamo ikintu ukumva kigukoze ku mutima maze kikagukomeza cyangwa kikaguhumuriza? Waba se warigeze gusoma ingingo runaka muri ya magazeti yavuzwe haruguru, maze ukumva rwose ko ari wowe byandikiwe?

13 Gucika intege ni imwe mu ntwaro zikomeye cyane Satani akoresha, kandi natwe byatubaho. Azi neza ko mu gihe twihebye bikabije, byatuma ducogora, ndetse bikaba byaduteza akaga (Imigani 24:10). Tuba dukeneye ubufasha mu gihe ducitse intege, kuko Satani agerageza kudufatira muri iyo mimerere. Rimwe na rimwe, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yagiye atugezaho ingingo zadufasha mu gihe ducitse intege. Mushiki wacu umwe yerekeje kuri imwe muri izo ngingo, maze arandika ati “nsubiramo iyo ngingo hafi buri munsi, ari na ko amarira yisuka. Nyihoza ku musego kugira ngo njye nyisoma igihe cyose numva nacitse intege. Ingingo nk’izi zituma numva ncigatiwe na Yehova.” * Mbese, ntidushimira Yehova ku bwo kuba aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye? Wibuke ko ibyo aduha kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka ari ikimenyetso kigaragaza ko aturi hafi kandi ko aturinda.

Kuvugana n’ ‘Uwumva ibyo asabwa’

14, 15. (a) Ni ikihe kintu cyihariye Yehova aha abamwegera? (b) Kuki kuba dushobora kuvugana na Yehova nta nkomyi binyuriye mu isengesho ari ibintu bihebuje?

14 Waba warabonye ko iyo abantu bafite ububasha n’ubutware, kubonana na bo biba bitoroshye? Bite se ku bihereranye na Yehova Imana? Yaba se ari hejuru cyane ku buryo adashobora kwita ku byo abantu buntu bamubwira? Oya rwose! Kuba abegera Yehova bashobora kuvugana na we mu isengesho, ni ikindi kintu gihebuje yabahaye. Ni byiza cyane kubona dushobora kuvugana nta nkomyi n’ ‘Uwumva ibyo asabwa.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Kubera iki?

15 Reka dufate urugero: umuyobozi w’ikigo aba afite inshingano nyinshi. Ahitamo ibintu azajya yikorera we ubwe, n’ibyo azajya aha abandi. Mu buryo nk’ubwo, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi ahitamo ibyo azajya yitaho ubwe, n’ibyo azaha abandi. Zirikana ibintu byose Yehova yashinze Umwana we ukundwa cyane, ari we Yesu. Uwo Mwana yahawe “ubutware bwo guca amateka” (Yohana 5:27). Nanone ‘yahawe gutwara abamarayika’ (1 Petero 3:22). Yesu yifashisha imbaraga z’umwuka wera wa Yehova mu kuyobora abigishwa be bo ku isi (Yohana 15:26; 16:7). Ku bw’ibyo, yaravuze ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Ariko ku byerekeranye n’amasengesho yacu, Yehova yahisemo ko we ubwe ari we tugomba kuyabwira. Ni yo mpamvu Bibiliya igaragaza ko Yehova wenyine ari we tugomba gutura amasengesho yacu, tubinyujije mu izina rya Yesu.—Zaburi 69:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera; Yohana 14:6, 13.

16. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yumva amasengesho yacu?

16 Mbese koko, Yehova yumva amasengesho yacu? Abaye atayumva, ntiyadutera inkunga yo ‘gukomeza gusenga dushikamye’ cyangwa kumwikoreza imitwaro yacu n’amaganya yacu. (Abaroma 12:12; Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; 1 Petero 5:7.) Abagaragu bizerwa bo mu bihe bya kera biringiraga mu buryo bwuzuye ko Yehova yumva amasengesho (1 Yohana 5:14). Ni yo mpamvu umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yavuze ati “[Yehova] azumva ijwi ryanjye.” (Zaburi 55:18, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Natwe dufite impamvu zose zituma twiringira tudashidikanya ko Yehova aturi hafi, ko yiteguye kumva ibyo tumubwira byose.

Yehova agororera abagaragu be

17, 18. (a) Ni ibihe byiyumvo Yehova agira ku bihereranye n’umurimo ibiremwa bye bifite ubwenge bimukorera mu budahemuka? (b) Sobanura ukuntu mu Migani 19:17 hagaragaza ko ibikorwa byacu birangwa n’imbabazi bitisoba Yehova.

17 Yehova ni Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Twebwe abantu buntu tugize icyo twemera cyangwa icyo twanga gukora, nta cyo byahindura kuri uwo mwanya we. Nyamara kandi, Yehova ni Imana igaragaza ugushimira. Yishimira umurimo ibiremwa bye bifite ubwenge bimukorera mu budahemuka (Zaburi 147:11). Icyo ni ikindi kintu Yehova aha abamwegera; agororera abagaragu be.—Abaheburayo 11:6.

18 Bibiliya igaragaza neza ko Yehova aha agaciro ibyo abagaragu be bakora. Urugero, dusoma ngo “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka; na we azamwishyurira ineza ye” (Imigani 19:17). Kuba Yehova yita ku bakene abigiranye impuhwe, byagaragajwe n’Amategeko ya Mose (Abalewi 14:21; 19:15). Ni ibihe byiyumvo Yehova agira iyo tumwiganye tukagaragariza abakene imbabazi? Iyo duhaye umukene tudafite ikindi kintu icyo ari cyo cyose tumutezeho, Yehova abona ko ari We tuba tugurije. Adusezeranya ko azatwishyura uwo mwenda aduha imigisha myinshi (Imigani 10:22; Matayo 6:3, 4; Luka 14:12-14). Ni byo koko, iyo tugiriye impuhwe Umukristo mugenzi wacu ukeneye ubufasha, bishimisha Yehova. Mbega ukuntu twishimira kumenya ko ibikorwa byacu birangwa n’imbabazi bitisoba Data wo mu ijuru!—Matayo 5:7.

19. (a) Kuki twakwiringira tudashidikanya ko Yehova yishimira ibyo dukora mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa? (b) Ni gute Yehova agororera ibikorwa biba bigamije gushyigikira Ubwami bwe?

19 Yehova yishimira cyane cyane ibyo dukora kugira ngo dushyigikire Ubwami bwe. Iyo twegereye Yehova, tuba twifuza gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu mu guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa uko bishoboka kose (Matayo 28:19, 20). Rimwe na rimwe, dushobora kwibwira ko ibyo dukora bidahagije. Umutima wacu udatunganye ushobora gutuma twibaza niba Yehova yishimira imihati yacu (1 Yohana 3:19, 20). Nyamara kandi, Yehova aha agaciro buri kintu cyose dutanga dusunitswe n’urukundo, nubwo cyaba cyoroheje (Mariko 12:41-44). Bibiliya itwizeza ko “Imana idakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo” (Abaheburayo 6:10). Mu by’ukuri, Yehova yibuka kandi akagororera ibikorwa ndetse byoroheje cyane biba bigamije gushyigikira Ubwami bwe. Uretse imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka duhabwa muri iki gihe, dutegerezanyije amatsiko menshi ibyishimo tuzagira mu isi nshya yegereje, igihe Yehova azapfumbatura igipfunsi cye agahaza ukwifuza kw’abantu bose bamwegera!—Zaburi 145:16; 2 Petero 3:13.

20. Muri uyu mwaka wa 2003, ni gute twazajya tuzirikana amagambo yo mu isomo ryacu ry’umwaka, kandi ingaruka zizaba izihe?

20 Muri uyu mwaka wa 2003, nimucyo twibaze niba dukomeza gushyiraho imihati kugira ngo twegere Data wo mu ijuru. Niba tubikora, ntitwashidikanya ko azabyitabira nk’uko yasezeranyije. Kandi ‘Imana ntibasha kubeshya’ (Tito 1:2). Nuyegera, na yo izakwegera (Yakobo 4:8). Ingaruka zizaba izihe? Bizaguhesha imigisha myinshi ubu, n’ibyiringiro byo kuzakomeza kwegera Yehova mu gihe cy’iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Ayo magambo yayavuze amaze gusoma ingingo yagiraga iti “Yehova aruta imitima yacu” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2000, ku ipaji ya 28-31.

Mbese uribuka?

• Ni iki Yehova aha abamwegera?

• Ni ibihe bintu Yehova yateganyije kugira ngo ubwoko bwe bugire uburinzi mu buryo bw’umwuka?

• Kuki kuba dushobora kuvugana na Yehova nta nkomyi ari ibintu bihebuje?

• Ni gute Bibiliya igaragaza ko Yehova yishimira umurimo ibiremwa bye bifite ubwenge bimukorera mu budahemuka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yehova yatumye tugira ubumenyi bwimbitse bwo mu buryo bw’umwuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Yehova araturinda mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Yehova atuba hafi, yiteguye kumva amasengesho tumutura