Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I

“ITANGIRIRO” bisobanura “inkomoko,” cyangwa “ivuka.” Iryo zina rirakwiriye rwose ku gitabo kivuga ukuntu isi n’ijuru byabayeho, uko isi yateguwe kugira ngo umuntu ayitureho, n’uko umuntu yaje kuyibaho. Mose yanditse icyo gitabo ari mu butayu bwa Sinayi; birashoboka ko yaba yararangije kucyandika mu mwaka wa 1513 M.I.C. *

Igitabo cy’Itangiriro kitubwira uko isi yari imeze mbere y’Umwuzure, uko byagenze ubwo igihe cya nyuma y’Umwuzure cyatangiraga n’ukuntu Yehova Imana yashyikiranaga na Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu. Iki gice kirasuzuma ingingo z’ingenzi zo mu Itangiriro 1:1–11:9, kugeza igihe Yehova yatangiriye gushyikiranira n’umukurambere Aburahamu.

ISI YA MBERE Y’UMWUZURE

(Itangiriro 1:1–7:24)

Amagambo atangira igitabo cy’Itangiriro agira ati “mbere na mbere,” yerekeza ku myaka ibarirwa muri za miriyari zitazwi yari yarashize mbere y’aho. Ibyabaye mu “minsi” itandatu y’irema, cyangwa se ibihe imirimo yihariye y’irema yamaze, bisa n’aho bivugwa n’umuntu wari uhibereye igihe isi yaremwaga. Umunsi wa gatandatu ujya kurangira, Imana yaremye umuntu. N’ubwo paradizo yazimiye kubera ko uwo muntu atumviye, Yehova yatumye tugira ibyiringiro. Ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya buvuga iby’ “urubyaro” ruzakuraho ingaruka z’icyaha kandi ruzamenagura Satani umutwe.

Mu gihe cy’ibinyejana 16 byakurikiyeho, Satani yabashije gukura abantu bose ku Mana uretse bake b’indahemuka, nka Abeli, Henoki na Nowa. Urugero, Kayini yishe mwene se Abeli wari umukiranutsi. Abantu ‘batangiye kwambaza izina [rya Yehova],’ uko bigaragara bakaba barabikoraga mu buryo butari bwo. Mu kugaragaza umwuka w’urugomo wari wiganje icyo gihe, Lameki yahimbye igisigo cy’ukuntu yishe umusore, avuga ko yamwishe yirwanaho. Ibintu byagendaga birushaho kuba bibi cyane kubera ko abana b’Imana bagizwe n’abamarayika bigometse, bafataga abakobwa bakabagira abagore maze bakabyarana na bo abantu banini cyane bagiraga urugomo bitwaga Abanefili. Icyakora, Nowa wari indahemuka yubatse inkuge, aburira abandi abigiranye ubutwari ababwira iby’Umwuzure wari wegereje, maze arokoka uwo mwuzure ari kumwe n’umuryango we.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:16—Ni gute Imana yari gutuma habaho umucyo ku munsi wa mbere kandi ibiva byararemwe ku munsi wa kane? Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “irema” muri uwo murongo wa 16 si rimwe n’iryahinduwemo “irema” mu Itangiriro igice cya 1, umurongo wa 1, 21, n’uwa 27. “Ijuru” ryarimo ibiva ryari ryararemwe mbere cyane y’uko “umunsi wa mbere” utangira. Icyakora umucyo wabyo ntiwageraga ku isi. Ku munsi wa mbere, “umucyo” waragaragaye kubera ko umucyo utaragaragaraga neza wambukiranyije ibicu ukagaragara ku isi. Isi yizengurukagaho bityo hatangira kubaho isimburanwa ry’amanywa n’ijoro (Itangiriro 1:1-3, 5). Aho uwo mucyo waturukaga hari hataragaragara ku muntu wari kuba ari ku isi. Ariko kandi, mu gice cya kane cy’irema hari ihinduka rikomeye ryabayeho. Izuba, ukwezi n’inyenyeri icyo gihe byararemwe “kugira ngo bivire isi” (Itangiriro 1:17). ‘Imana yaremye’ ibiva mu buryo bw’uko icyo gihe umuntu wari kuba ari ku isi yari kubibona.

3:8—Mbese ijwi rya Yehova ubwe ni ryo Adamu yumvise? Bibiliya ihishura ko igihe Imana yavuganaga n’abantu, incuro nyinshi yabikoraga binyuriye ku mumarayika (Itangiriro 16:7-11; 18:1-3, 22-26; 19:1; Abacamanza 2:1-4; 6:11-16, 22; 13:15-22). Umuvugizi mukuru w’Imana yari Umwana wayo w’ikinege, witwa “Jambo” (Yohana 1:1). Birashoboka cyane rwose ko Imana yavuganye na Adamu na Eva binyuriye kuri “Jambo.”—Itangiriro 1:26-28; 2:16; 3:8-13.

3:17—Ni mu buhe buryo ubutaka bwavumwe, kandi se uwo muvumo wamaze igihe kingana iki? Kuvuma ubutaka byasobanuraga ko kubuhinga icyo gihe byari kugorana. Ingaruka zatewe n’uko ubutaka bwavumwe, bwamezemo imikeri n’ibitovu. Izo ngaruka zageze ku bana ba Adamu cyane ku buryo se wa Nowa, ari we Lameki, yagize ati “umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye” (Itangiriro 5:29). Nyuma y’Umwuzure, Yehova yahaye Nowa n’abana be umugisha, batangira umugambi we w’uko babyara bakuzura isi (Itangiriro 9:1). Uko bigaragara umuvumo Imana yari yavumye ubutaka wari ukuweho.—Itangiriro 13:10.

4:15—Yehova yashyize ate “ikimenyetso” kuri Kayini? Bibiliya ntivuga ko Imana yashyize ikimenyetso ku mubiri wa Kayini mu buryo ubwo ari bwo bwose. Birashoboka ko icyo kimenyetso cyari iteka Yehova yaciye ku mugaragaro rizwi na bose, ryari rigamije kubabuza kwica Kayini bashaka kwihorera, kandi bari kurikurikiza.

4:17—Ni hehe Kayini yakuye umugore? Adamu yabyaye “abahungu n’abakobwa” (Itangiriro 5:4). Ku bw’ibyo, Kayini yarongoye umwe muri bashiki be cyagwa wenda umwe mu bakobwa bavutse kuri bene se cyangwa bavutse kuri bashiki be. Nyuma y’aho, amategeko Imana yahaye Abisirayeli yaje kubuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu bavukana.—Abalewi 18:9.

5:24—Ni mu buhe buryo Imana ‘yimuye’ Henoki? Uko bigaragara Henoki yari mu kaga yenda kwicwa, ariko Imana ntiyemeye ko yicwa n’abanzi be. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse avuga ko ‘Henoki yajyanywe, maze ahonoka urupfu’ (Abaheburayo 11:5, Bibiliya Ntagatifu). Ibyo ntibishaka kuvuga ko Imana yamujyanye mu ijuru aho yaba yarakomereje ubuzima bwe. Yesu ni we wabaye uwa mbere mu kuzamuka ajya mu ijuru (Yohana 3:13; Abaheburayo 6:19, 20). Kuba Henoki ‘yarimuwe kugira ngo atabona urupfu’ bishobora kuba bivuga ko Imana yamushyize mu mimerere yo kwerekwa maze ubuzima bwe bukarangira akiyirimo. Igihe Henoki yari muri iyo mimerere, ntiyababaye, cyangwa se ‘ntiyapfiriye’ mu maboko y’abanzi be.

6:6—Ni mu buhe buryo twavuga ko Yehova ‘yicujije’ kuba yararemye umuntu? Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ko ‘yicujije’ ryumvikanisha guhindura imyifatire cyagwa guhindura ibyari bigambiriwe gukorwa. Yehova aratunganye; bityo rero, nta kosa yari yakoze igihe yaremaga umuntu. Icyakora, yahinduye imyifatire ku bihereranye n’ukuntu yabonaga abantu babi bariho mbere y’Umwuzure. Imana yahinduye ibyo kubona ko yari Umuremyi w’abo bantu, maze itangira gutekereza kubarimbura kubera ko yababazwaga n’ububi bwabo. Kuba yararokoye abantu bamwe bigaragaza ko kwicuza kwayo kwari kugambiriye abantu bari barahindutse babi gusa.—2 Petero 2:5, 9.

7:2—Bashingiraga ku ki kugira ngo batandukanye inyamaswa zaziraga n’izitaraziraga? Uko bigaragara iryo tandukaniro ryashingiraga ku bitambo byakoreshwaga mu gusenga, aho gushingira ku zagombaga kuribwa cyangwa kutaribwa. Abantu ntibaryaga inyama z’inyamaswa mbere y’Umwuzure. Gutandukanya ‘ibyaziraga’ n’ ‘ibitaraziraga’ mu byokurya byabayeho mu gihe amategeko ya Mose yashyirwagaho, kandi birangirana na yo igihe yakurwagaho (Ibyakozwe 10:9-16; Abefeso 2:15). Uko bigaragara Nowa yari azi neza ibitambo bikwiriye mu gusenga Yehova. Akimara kuva mu nkuge yatangiye kubakira Yehova “igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitaziraga no mu nyoni n’ibisiga bitaziraga, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.”—Itangiriro 8:20.

7:11—Amazi yateye Umwuzure wakwiriye ku isi hose yaturutse he? Mu gice cya kabiri cy’irema, cyangwa “umunsi” wa kabiri w’irema, igihe haremwaga “isanzure,” hariho amazi yo “munsi y’isanzure” n’ “ayo hejuru yaryo” (Itangiriro 1:6, 7). Amazi yo “munsi” ni ayari asanzwe ku isi. Amazi yo “hejuru” yari amazi menshi yari mu bicu byari hejuru cyane y’isi, ari yo yari agize “imigomero yo mu ijuru.” Ayo mazi yaguye ku isi mu gihe cya Nowa.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:26. Kubera ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo. Mu by’ukuri twagombye kwitoza kugaragaza bene iyo mico nk’urukundo, impuhwe, ubugwaneza, ingeso nziza, kwihangana; ari yo mico iranga uwaturemye.

2:22-24. Ishyingiranwa ni gahunda yashyizweho n’Imana. Urukundo ruhuza abashakanye rugomba gukomeza kandi rukaba urwera, umugabo akaba ari we uyobora umuryango.

3:1-5, 16-23. Tuzagira ibyishimo ari uko mu mibereho yacu bwite tumenye ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga.

3:18, 19; 5:5; 6:7; 7:23. Amagambo Yehova yavuze buri gihe arasohora.

4:3-7. Yehova yishimiye ituro rya Abeli kubera ko yari umukiranutsi wagiraga ukwizera (Abaheburayo 11:4). Ku rundi ruhande, ibikorwa bya Kayini byagaragaje ko nta kwizera yagiraga. Ibikorwa bye byari bibi, birangwa n’ishyari, urwango n’ubwicanyi (1 Yohana 3:12). Byongeye kandi, ashobora kuba yarahaye agaciro gake cyane ituro rye kandi akaritanga asa n’aho ari nta cyo bimubwiye. None se, ibitambo byacu byo gushimira Yehova ntitwagombye kubiturana umutima wacu wose kandi tukabitanga dufite imyifatire myiza kandi ikwiriye?

6:22. N’ubwo byasabye Nowa imyaka myinshi kugira ngo yubake inkuge, yabikoze nk’uko Imana yabimutegetse. Ku bw’ibyo, Nowa n’umuryango we barokotse Umwuzure. Yehova atuvugisha binyuriye ku Ijambo rye ryanditswe kandi akaduha ubuyobozi binyuriye ku muteguro we. Kumutega amatwi no kumwumvira ni twe byungura.

7:21-24. Yehova ntarimburana ababi n’abakiranutsi.

ABANTU BAGERA MU GIHE GISHYA

(Itangiriro 8:1–11:9)

Isi ya mbere y’Umwuzure imaze kurimbuka, abantu binjiye mu gihe gishya. Abantu bemerewe kurya inyama ariko bahabwa itegeko ryo kwirinda amaraso. Yehova yemeye ko umwicanyi yari kuzajya ahanishwa kwicwa kandi ashyiraho umukororombya ngo ube isezerano ry’uko atazongera kurimbuza isi undi mwuzure. Abahungu batatu ba Nowa ni bo bakomotsweho n’umuryango wose w’abantu, ariko umwuzukuruza we Nimurodi yahindutse “umuhigi w’umunyamaboko” warwanyaga Yehova. Aho kugira ngo abantu bakwirakwire ku isi bayiture, bahisemo kubaka umujyi witwaga Babeli n’umunara wari gutuma bihesha icyubahiro. Intego yabo yaburijwemo igihe Yehova yahinduraga ururimi rwabo maze bagatatanira ku isi hose.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

8:11—Niba Umwuzure wari waratsembyeho ibiti, ni hehe inuma yakuye ikibabi cy’umunzenze? Hari ahantu habiri hashoboka. Kubera ko igiti cy’umunzenze ari igiti cyihanganira ibihe, birashoboka ko cyaba cyarakomeje kuba munsi y’amazi ari kizima mu gihe cy’amezi menshi Umwuzure wamaze. Mu gihe amazi y’Umwuzure yari kuba agabanutse, igiti cy’umunzenze cyari cyararengewe n’amazi cyashoboraga kongera kugaragara hejuru y’ubutaka bwumutse maze kikongera kuzana ibibabi. Nanone kandi, ikibabi cy’umunzenze inuma yashyiriye Nowa, ishobora kuba yaragikuye ku giti gito cy’umunzenze cyashibutse amazi y’Umwuzure amaze kuzuruka.

9:20-25—Kuki Nowa yavumye Kanaani? Birashoboka cyane ko hari igikorwa kibi Kanaani yaba yari yarakoreye sekuru, ari we Nowa. N’ubwo Hamu, ari we se wa Kanaani, yari yarabonye icyo cyaha gikorwa, aho kugira ngo agire icyo abikoraho yahisemo kubikwirakwiza. Ariko abandi bana ba Nowa babiri bo, ari bo Shemu na Yafeti, bagize icyo bakora kugira ngo bambike se. Ibyo byatumye bahabwa umugisha, ariko Kanaani aravumwa kandi Hamu ababazwa n’umugayo wari wageze ku mwana we.

10:25—Ni mu buhe buryo isi yo mu gihe cya Pelegi ‘yagabanyijwe’? Pelegi yabayeho hagati y’umwaka wa 2269 n’uwa 2030 M.I.C. “Mu gihe cye” ni bwo Yehova yakoze igabanya rikomeye ahindura ururimi rw’abantu bubakaga umunara wa Babeli ruvamo nyinshi, maze abatatanyiriza ku si hose (Itangiriro 11:9). Nguko uko mu gihe cya Pelegi ‘isi [cyangwa abantu bari bayituye] yagabanyijwe.’

Icyo ibyo bitwigisha:

9:1; 11:9. Nta mugambi cyangwa imihati by’abantu bishobora kuburizamo umugambi wa Yehova.

10:1-32. Inkuru ebyiri zivuga ku bisekuru ziri mu gice cya gatanu n’icya cumi, inkuru ibanziriza Umwuzure n’iwukurikira, zerekana isano abantu bose bafitanye n’umuntu wa mbere ari we Adamu binyuriye ku bahungu batatu ba Nowa. Abashuri, Abakaludaya, Abaheburayo, Abasiriya n’amoko amwe n’amwe y’Abarabu, bakomoka kuri Shemu. Abanyetiyopiya, Abanyegiputa, Abanyakanaani, Abanyafurika n’amoko amwe n’amwe y’Abarabu, bakomoka kuri Hamu. Abanyaburayi bo bakomoka kuri Yafeti. Abantu bose bafitanye isano, kandi bose bavuka bangana mu maso y’Imana (Ibyakozwe 17:26). Uko kuri kugomba kugira ingaruka ku kuntu tubona abandi n’uko tubafata.

Ijambo ry’Imana rifite imbaraga

Igice cya mbere cy’igitabo cy’Itangiriro kirimo inkuru yonyine y’ukuri y’amateka y’abantu ba mbere. Muri ayo mapaji, turushaho gusobanukirwa umugambi w’Imana wo gushyira abantu ku isi. Mbega ukuntu duhumurizwa no kubona ko imihati y’abantu, urugero nk’iyo Nimurodi yashyizeho, idashobora kubuza umugambi w’Imana gusohora!

Uko uzagenda usoma Bibiliya buri cyumweru utegura Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, uzajye usuzuma ibivugwa mu gice kigira kiti “Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe,” bizagufasha gusobanukirwa imwe mu mirongo ya Bibiliya ikomeye. Ibisobanuro biri munsi y’agatwe kagira kati “Icyo ibyo bitwigisha,” bizakugaragariza ukuntu ushobora kungukirwa n’ibice bya Bibiliya bigomba gusomwa muri icyo cyumweru. Igihe bikwiriye bishobora nanone gukoreshwa mu gice cy’ibikenewe iwanyu mu Iteraniro ry’Umurimo. Koko rero, Ijambo rya Yehova ni rizima kandi rishobora kugira imbaraga mu mibereho yacu.—Abaheburayo 4:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Mbere y’Igihe Cyacu.