Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rwose Imana ikwitaho

Rwose Imana ikwitaho

Rwose Imana ikwitaho

NI IBISANZWE ko twiyambaza Imana kugira ngo idufashe mu gihe turi mu mimerere igoranye. N’ubundi kandi, ‘irakomeye, ni inyembaraga nyinshi, ubwenge bwayo ntibugira akagero’ (Zaburi 147:5). Ni yo ishobora kudufasha guhangana n’ibibazo byacu kuruta undi muntu wese. Uretse ibyo kandi, Bibiliya idutumirira ‘gusuka imbere yayo’ ibiri mu mitima yacu (Zaburi 62:9). None se niba bimeze bityo, kuki hari abantu benshi bumva ko Imana idasubiza amasengesho yabo? Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko itita ku bantu?

Aho kugira ngo wihutire gushinja Imana ko isa nk’aho nta cyo ikora, tekereza igihe wari umwana. Igihe ababyeyi bawe batahitaga baguha buri kintu cyose wasabaga, waba warabashinjaga ko batagukunda? Abana benshi bumva ko batabakunda. Icyakora umaze gukura, wiboneye ko urukundo rugaragazwa mu buryo bwinshi kandi ko kwemerera umwana buri kintu cyose asabye, mu by’ukuri atari ukumukunda.

Mu buryo nk’ubwo, niba Yehova adasubiza buri gihe amasengesho yacu nk’uko tubishaka, ntibisobanura ko atwirengagiza. Ahubwo ikigaragara ni uko Imana itwitaho twese mu buryo bwinshi.

Ni “muri yo dufite ubugingo”

Mbere ya byose ni ngombwa ko dushimira Imana kubera ko “dufite ubugingo bwacu, tugenda [kandi] turiho” (Ibyakozwe 17:28). Nta gushidikanya ko kuba yaraduhaye ubuzima bigaragaza ko itwitaho ikanadukunda!

Byongeye kandi, Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo dukomeze kubaho. Dusoma ngo “amereza inka ubwatsi, ameza imboga zo kugaburira abantu, kugira ngo abakurire umutsima mu butaka” (Zaburi 104:14). Mu by’ukuri, Umuremyi wacu akora ibirenze gutanga ibintu bya ngombwa gusa mu buzima. Aduha abigiranye ubuntu ‘imvura yo mu ijuru, akaduha imyaka myiza akaduhaza ibyokurya, akuzuza imitima yacu umunezero.’—Ibyakozwe 14:17.

Nyamara kandi, hari abashobora kubaza bati ‘niba Imana idukunda cyane, kuki ireka tukababara?’ Ese waba uzi igisubizo cy’icyo kibazo?

Mbese Imana ni yo nyirabayazana?

Imyinshi mu mibabaro abantu bahura na yo ni bo bayitera. Urugero, abantu bazi neza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora guteza akaga. Icyakora, abantu biroha mu bwiyandarike, bagakoresha nabi ibinyobwa bisindisha, bagakoresha ibiyobyabwenge, bakanywa itabi, bagakora siporo zishyira ubuzima mu kaga, bagatwara ibinyabiziga ku muvuduko mwinshi n’ibindi n’ibindi. Niba iyo myifatire irimo akaga itumye abantu bababara, ni nde waba ari nyirabayazana w’iyo mibabaro? Ni Imana se? Cyangwa ni uwakoze ibintu bitarangwa n’ubwenge? Ijambo ry’Imana ryahumetswe rigira riti “ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.”—Abagalatiya 6:7.

Uretse imibabaro abantu biteza, akenshi bagirirana nabi. Iyo igihugu gishoje intambara, mu by’ukuri Imana si yo iba ari nyirabayazana w’imibabaro izaterwa n’iyo ntambara. Iyo umugizi wa nabi yibasiye abenegihugu bagenzi be, mbese Imana ni yo yaryozwa abakomereka cyangwa abapfa? Birumvikana ko atari ko biri! Iyo umuyobozi utwaza igitugu akandamije abo ayobora, akabababaza urubozo, kandi akabica; ese twagombye kubiryoza Imana? Kubiryoza Imana ntibyaba bihuje n’ubwenge.—Umubwiriza 8:9.

Bite se ku bantu babarirwa muri za miriyoni baba mu butindi cyangwa bicwa n’inzara? Mbese Imana ni yo nyirabayazana w’ibyo? Oya rwose. Isi yacu iriho ibyokurya byinshi ku buryo buri wese yabona ibimutunga (Zaburi 10:2, 3; 145:16). Igitera inzara n’ubukene ni uko ibintu byinshi Imana yatanze bisaranganywa nabi. Ubwikunde bw’abantu ni bwo butuma icyo kibazo kidakemuka.

Imvano yabyo

Iyo umuntu arwaye cyangwa agapfa bitewe n’iza bukuru, ni nde uba ari nyirabayazana w’ibyo? Mbese byagutangaza umenye ko n’ibyo na byo Imana atari yo yabiryozwa? Imana ntiyaremye umuntu igira ngo azasaze maze ngo azapfe.

Igihe Yehova yashyiraga umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, mu busitani bwa Edeni, yabahaye ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi ya paradizo. Icyakora uko bigaragara, yifuzaga ko isi yaturwa n’abantu bari kwishimira umurage wabo. Ku bw’ibyo, hari ikintu ibyiringiro byabo by’igihe kizaza byari bishingiyeho. Adamu na Eva bari kuba muri paradizo ari uko gusa bakomeje kumvira Umuremyi wabo wuje urukundo.—Itangiriro 2:17; 3:2, 3, 17-23.

Ikibabaje ariko, Adamu na Eva barigometse. Eva yahisemo kumvira Satani. Yaramubeshye kandi mu by’ukuri amubwira ko hari ikintu cyiza Imana yamwimye. Ubwo atangira imibereho yo kwigenga kandi agerageza kuba ‘nk’Imana, mu kumenya icyiza n’ikibi.’ Adamu na we yifatanyije n’umugore muri ubwo bwigomeke.—Itangiriro 3:5, 6.

Igihe Adamu na Eva bacumuraga muri ubwo buryo, bagaragaje ko badakwiriye kubaho iteka. Bagezweho n’ingaruka zibabaje ziterwa n’icyaha. Imbaraga zabo n’ubuzima bwabo bitangira gukendera, maze amaherezo baza gupfa (Itangiriro 5:5). Icyakora, kwigomeka kwabo kwagize ingaruka zibabaje kurushaho. Ingaruka z’icyaha cya Adamu na Eva ziracyatubabaza. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha’ (Abaroma 5:12). Koko rero, kwigomeka kwa Adamu na Eva kwatumye icyaha n’urupfu bikwirakwira mu bantu nk’uko indwara yica ikwirakwira.

Igihamya gikomeye kuruta ibindi cy’uko Imana itwitaho

Mbese ibyo bishaka kuvuga ko ikiremwamuntu Imana yiremeye cyangiritse burundu? Oya, kandi ibyo bitumye tugera ku gihamya gikomeye kuruta ibindi byose kigaragaza ko Imana itwitaho. Imana yashyizeho uburyo bwo gucungura abantu mu cyaha n’urupfu biyihenze cyane. Ikiguzi cy’incungu cyabaye ubuzima butunganye bwa Yesu, akaba yarabutanze abishaka ku bwacu (Abaroma 3:24). Ku bw’ibyo, intumwa Yohana yaranditse ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Icyo gikorwa gihebuje cy’urukundo, cyatumye twongera kugira ibyiringiro byo kubaho iteka. Pawulo yandikiye Abaroma agira ati “[igikorwa cyo] gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.”—Abaroma 5:18.

Dushobora kwiringira ko mu gihe cyagenwe n’Imana, isi itazongera kubaho ukundi umubabaro cyangwa urupfu. Ahubwo imimerere yahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe izayikwiraho: “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ushobora kuvuga uti ‘ibyo bizaba ntakiriho.’ Icyakora bishobora kuzabaho ukiriho. Ariko kandi n’iyo wapfa, Imana ishobora kukuzura (Yohana 5:28, 29). Uwo ni wo mugambi Imana idufitiye, kandi ibyo bizaba. Mbega ukuntu ari ikinyoma kuvuga ko Imana itita ku bantu!

‘Egera Imana’

Birahumuriza kumenya ko Imana yatangije uburyo burambye bwo kuzakemura burundu ikibazo cy’imibabaro y’abantu. Bite se muri iki gihe? Twakora iki dupfushije uwo dukunda, cyangwa umwana wacu akarwara? Iki si cyo gihe Imana izakuraho uburwayi n’urupfu. Bibiliya igaragaza ko tugomba kumara igihe runaka dutegereje ko icyo kibazo gikemuka. Ariko Imana ntiyaturetse nta bufasha iduhaye. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ni koko, Umuremyi wacu adutumirira kugirana na we imishyikirano ya bugufi, kandi abagirana na we bene iyo mishyikirano, arabafasha kabone n’iyo bagera mu mimerere igoranye ite.

Ni gute se twamwegera? Hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bitatu Umwami Dawidi abajije ikibazo nk’icyo; yagize ati “Uwiteka, . . . ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” (Zaburi 15:1). Dawidi ubwe yishubirije icyo kibazo igihe yakomezaga agira ati “ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntagirire nabi mugenzi we” (Zaburi 15:2, 3). Mu yandi magambo, Yehova yakira abantu bakurikira inzira Adamu na Eva banze kugenderamo. Yegera abakora ibyo ashaka.—Gutegeka 6:24, 25; 1 Yohana 5:3.

Ni gute twakora ibyo Imana ishaka? Tugomba kwiga “[i]byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu,” hanyuma tukabaho mu buryo buhuje na byo (1 Timoteyo 2:3). Ibyo bikubiyemo kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Yohana 17:3; 2 Timoteyo 3:16, 17). Ibyo bisaba ibirenze ibyo gusoma Bibiliya ibi byo kurangiza umuhango gusa. Tugomba kwigana Abayahudi b’i Beroya bo mu kinyejana cya mbere bumvise ibyo Pawulo yababwirizaga. Dusoma ngo “bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.”—Ibyakozwe 17:11.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, iyo twize Bibiliya tubyitondeye bikomeza ukwizera dufitiye Imana, kandi bikadufasha kugirana na yo imishyikirano ya bugufi (Abaheburayo 11:6). Nanone bidufasha gusobanukirwa neza ukuntu Yehova yita ku bantu, atari ku bw’inyungu z’ako kanya, ahubwo cyane cyane ku bw’inyungu zirambye z’abantu bose bari mu mimerere ikwiriye.

Reka turebe amagambo ya bamwe mu Bakristo bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi. Uwitwa Danielle ufite imyaka 16 yagize ati “nkunda Yehova cyane, kandi hari byinshi mushimira. Yampaye ababyeyi buje urukundo, bamukunda koko kandi banyigishije mu buryo buhuje n’Ijambo rye.” Hari Umukristo wo muri Uruguay wanditse ati “umutima wanjye wuzuye ugushimira kandi bituma nshimira Yehova ku bw’ineza ye itagira akagero n’ubucuti bwe.” Imana yakira ndetse n’abakiri bato cyane. Uwitwa Gabriela ufite imyaka irindwi yagize ati “nkunda Imana cyane kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyo ku isi! Mfite Bibiliya yanjye. Nkunda kwiga ibihereranye n’Imana n’Umwana wayo.”

Muri iki gihe, hari abantu hirya no hino ku isi bemeranya n’umutima wabo wose n’umwanditsi wa Zaburi wavuze ko “kwegera Imana” ari byo byiza kuri we (Zaburi 73:28). Bafashijwe guhangana n’ibibazo bahura na byo muri iki gihe, kandi bafite ibyiringiro byo kubaho ubuziraherezo ku isi izahinduka paradizo (1 Timoteyo 4:8). Kuki ‘kwegera Imana’ utabigira intego yawe? Koko rero, twizezwa ko ‘itari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Ni koko, rwose Imana ikwitaho!

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Uko Yehova atwitaho bigaragara mu buryo bwinshi

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ndetse n’abana bato bashobora kwegera Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Muri iki gihe, Yehova adufasha kwihangana. Mu gihe gikwiriye, azakuraho uburwayi n’urupfu