Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni bande Pawulo yerekezagaho igihe yakoreshaga ijambo “abatizera” mu 2 Abakorinto 6:14?

Mu 2 Abakorinto 6:14, dusoma ngo “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye.” Iyo turebye imirongo ikikije uyu, duhita tubona ko Pawulo yerekezaga ku bantu bigaragara neza ko batari mu bagize itorero rya gikristo. Iki gitekerezo gishyigikiwe n’indi mirongo ya Bibiliya Pawulo yakoreshejemo ijambo “utizera” cyangwa “abatizera.”

Urugero, Pawulo yihanangiriza Abakristo bajya kuburanira “ku batizera” (1 Abakorinto 6:6). Abatizera bavugwa aha ngaha ni abacamanza bakoraga mu rukiko rw’i Korinto. Mu ibaruwa ye ya kabiri, Pawulo avuga ko Satani ‘yahumye imitima y’abatizera.’ Amaso y’abo batizera ‘aratwikiriwe’ ku buryo ubutumwa bwiza butabageraho. Abo batizera ntibigeze bashishikazwa no gukorera Yehova, nk’uko mbere y’aho Pawulo yari yarabisobanuye agira ati “iyo umuntu ahindukiriye umwami iyo nyegamo ikurwaho.”—2 Abakorinto 3:16; 4:4.

Abatizera bamwe na bamwe bishora mu bwicamategeko cyangwa mu gusenga ibigirwamana (2 Abakorinto 6:15, 16). Ariko kandi abatizera bose ntibarwanya abagaragu ba Yehova. Bamwe bashishikarira kumenya ukuri. Abenshi bafite abo bashakanye b’Abakristo kandi bishimira kugumana na bo (1 Abakorinto 7:12-14; 10:27; 14:22-25; 1 Petero 3:1, 2). Icyakora nk’uko byavuzwe haruguru, igihe cyose Pawulo akoresheje ijambo “abatizera” aba yerekeza ku bantu batari mu bagize itorero rya gikristo rigizwe n’“abizera Umwami.”—Ibyakozwe 2:41; 5:14; 8:12, 13.

Ihame riboneka mu 2 Abakorinto 6:14 ritanga ubuyobozi bukwiriye Abakristo bashobora gukurikiza mu mimerere yose y’ubuzima, kandi akenshi ryagiye rikoreshwa mu kugira inama ihuje n’ubwenge Abakristo bifuza gushaka uwo bazabana (Matayo 19:4-6). Mu buryo buhuje n’ubwenge, Umukristo witanze akabatizwa ntashaka uwo bazabana mu batizera kuko amahame abagenga, intego ndetse n’imyizerere yabo bitandukanye cyane n’iby’Umukristo w’ukuri.

Ariko se, bite ku bantu bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya ndetse bakifatanya n’itorero rya gikristo? Bite se ku babwiriza batarabatizwa? Mbese bari mu rwego rw’abatizera? Oya rwose. Abantu bemeye ukuri k’ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi bagenda barushaho kugira amajyambere bagana ku mubatizo, ntibagomba kwitwa abatizera (Abaroma 10:10; 2 Abakorinto 4:13). Mbere y’uko Koruneliyo abatizwa, yitwaga ‘umuntu w’umunyadini wubaha Imana.’—Ibyakozwe 10:2.

None se, byaba ari iby’ubwenge ko Umukristo witanze akabatizwa arambagiza ndetse agashyingiranwa n’umuntu wemerewe kuba umubwiriza utarabatizwa, ngo ni uko inama Pawulo yatanze mu 2 Abakorinto 6:14 itareba uwo muntu? Oya, ibyo ntibihuje n’ubwenge. Kuki bidahuje n’ubwenge? Impamvu ni uko Pawulo yatanze inama igusha kuri iyo ngingo irebana n’abapfakazi b’Abakristo. Pawulo yaranditse ati ‘nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu’ gusa (1 Abakorinto 7:39). Mu buryo buhuje n’iyo nama, Abakristo bitanze baterwa inkunga yo gushaka uwo bazabana mu bari “mu Mwami” gusa.

Amagambo ngo “mu Mwami” hamwe n’ayo bifitanye isano avuga ngo “muri Kristo” asobanura iki? Pawulo avuga ku bantu bari “muri Kristo” cyangwa “mu Mwami” mu Baroma 16:8-10 no mu Bakolosayi 4:7. Iyo usomye iyo mirongo usanga abo ngabo ari ‘abakorana natwe,’ ‘abemewe,’ ‘abavandimwe bakundwa’ (NW), ‘ababwiriza bakiranuka’ n’‘abagaragu bagenzi bacu.’

Ni ryari umuntu aba “umugaragu mu Mwami”? Umuntu aba umugaragu mu Mwami iyo yemeye ku bushake gukora icyo umugaragu asabwa kandi akiyanga. Yesu abisobanura agira ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, NW). Umuntu atangira gukurikira Kristo ndetse akiyemeza amaramaje gukora ibyo Imana ishaka igihe ayiyeguriye. Iyo amaze kwiyegurira Imana, arabatizwa maze agahinduka umukozi washyizweho ufite igihagararo cyiza mu maso ya Yehova Imana. * Ni yo mpamvu ‘gushaka mu Mwami wacu’ bisobanura gushyingiranwa n’umuntu wagaragaje ko ari uwizera koko, “imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo” yitanze.—Yakobo 1:1.

Umuntu wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi akaba agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka agaragara, ni uwo gushimirwa rwose. Ariko rero, aba atariyegurira Yehova kandi atariyemeza kwitangira gukora umurimo. Hari ihinduka rya ngombwa aba agisabwa kugira. Aba agikeneye kuzuza ibisabwa by’ibanze kugira ngo ahinduke Umukristo witanze akabatizwa, mbere yo gutekereza ku bindi bintu bikomeye bishobora gutuma ubuzima buhinduka, urugero nk’ishyingiranwa.

Mbese byaba bikwiriye ko Umukristo arambagiza umuntu wiga Bibiliya ugaragaza ko afite amajyambere, wenda agambiriye kuzamutegereza akabanza kubatizwa mbere yo gushyingiranwa na we? Ibyo ntibikwiriye rwose. Intego umwigishwa wa Bibiliya aba afite zishobora guhungabana aramutse amenye ko Umukristo witanze ashaka ko bashyingiranwa, ariko bikaba bidashoboka igihe uwo mwigishwa atarabatizwa.

Akenshi, umuntu aba umubwiriza utarabatizwa igihe gito, akagenda agira amajyambere, amaherezo akazagera ku mubatizo. Ni yo mpamvu tutavuga ko inama twabonye haruguru yo gushakana n’uri mu Mwami wacu gusa idashyize mu gaciro. Bite se ku bihereranye no kurambagiza umuntu wakuriye mu muryango wa gikristo kandi ugeze igihe cyo gushaka, umaze imyaka myinshi akorana umwete mu itorero rya gikristo ndetse akaba ari n’umubwiriza utarabatizwa? Ariko se, ni iki cyamubujije kwegurira Yehova ubuzima bwe akabatizwa? Kuki adafata imyanzuro? Ese haba hari ibintu agishidikanyaho? N’ubwo atakwitwa utizera, nta wavuga nanone ko ari “mu Mwami.”

Inama Pawulo yatanze ihereranye n’ishyingiranwa ni ingirakamaro kuri twe (Yesaya 48:17). Niba abateganya kurushinga bombi bariyeguriye Yehova, icyemezo bafashe cyo gushyingiranwa kiba gifite urufatiro rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Amahame abagenga aba ari amwe, ndetse n’intego zabo ziba ari zimwe. Ibyo bifite uruhare rw’ingenzi mu kugira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo. Ikindi kandi, iyo umuntu ‘ashatse mu Mwami wacu,’ aba agaragaje ko ari indahemuka kuri Yehova, ibyo bikazamuzanira imigisha y’iteka ryose kuko ‘ku ndahemuka [Yehova] aziyerekana nk’indahemuka.’—Zaburi 18:25, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Ku Bakristo basizwe, ari na bo Pawulo yandikiye mbere na mbere, kuba “imbata y’Umwami” byari bikubiyemo nanone gusigwa bakaba abana b’Imana n’abavandimwe ba Kristo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

“Ku ndahemuka [Yehova] aziyerekana nk’indahemuka”