Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

I Kapadokiya, aho abantu babaga mu bitare byakorogoshowe n’umuyaga n’amazi

I Kapadokiya, aho abantu babaga mu bitare byakorogoshowe n’umuyaga n’amazi

I Kapadokiya, aho abantu babaga mu bitare byakorogoshowe n’umuyaga n’amazi

INTUMWA Petero yavuze ku karere ka Kapadokiya. Mu bantu yandikiye ibaruwa ye, harimo n’“abimukira b’intore bo mu batataniye . . . i Kapadokiya” (1 Petero 1:1). Akarere ka Kapadokiya kari gateye gate? Kuki abaturage baho babaga mu mazu akorogoshowe mu mabuye? Bamenye Ubukristo bate?

Mukerarugendo w’Umwongereza witwa W. F. Ainsworth wasuye akarere ka Kapadokiya mu myaka ya 1840 yagize ati “twagiye kubona tubona tugeze mu bibuye byinshi bifite udusongero tumeze nk’imitemeri hamwe n’amabuye ameze nk’inkingi.” Ako karere gateye ukwako na n’ubu karacyatangaza cyane ba mukerarugendo basura ako karere ko muri Turukiya. Mu bibaya bya Kapadokiya, hari ibibuye byegeranye bimeze nk’abazamu bahagaze batavuga; wagira ngo ni umuntu wabibaje arabihatereka. Bimwe muri ibyo bibuye ni binini cyane, bifite metero zigera kuri 30 z’uburebure cyangwa zirenga. Ibindi bimeze nk’ibihumyo binini cyane.

Ku masaha atandukanye y’umunsi, izuba rimurika kuri ibyo bibuye rikabiha amabara atandukanye ugasanga bisa neza cyane! Iyo umuseke utambitse biba bisa n’iroza. Iyo bigeze saa sita, bifata ibara ry’igitare ridakeye, hanyuma izuba ryajya kurenga bigahinduka umuhondo wa zahabu. Ibyo “bibuye byinshi bifite udusongero tumeze nk’imitemeri hamwe n’amabuye ameze nk’inkingi” byaturutse he? Kandi se kuki abantu bo muri ako karere bakorogoshoraga amazu yabo muri ibyo bibuye?

Byakorogoshowe n’umuyaga n’amazi

Kapadokiya iri mu Mwigimbakirwa wa Anatoliya rwagati, ukaba ari wo uhuza u Burayi na Aziya. Ako karere kari kuba igitwa iyo kataza kuba karimo ibirunga bibiri. Mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, ibyo birunga byarutse amahindure menshi asiga muri ako karere amabuye y’ubwoko bubiri: amabuye akomeye y’amakoro n’amabuye yoroshye y’igishonyi yaturutse ku ivu ryavuye mu birunga.

Isuri yatewe n’imigezi, imvura n’umuyaga yatangiye gutwara ya mabuye y’igishonyi, maze hacika imikoki. Nyuma y’igihe runaka, isuri yagiye isatura imikingo yo muri iyo mikoki, hasigara ibibuye byinshi cyane bifite udusongero tumeze nk’imitemeri. Nta handi wasanga ibibuye bimeze nk’ibyo ku isi hose. Bimwe muri ibyo bibuye bifite udusongero tw’imitemeri byaje kuzuraho imyobo, bigera ubwo bifata isura nk’iy’ibishashara by’ubuki. Abaturage bo muri ako karere bakorogoshoyemo ibyumba byo kubamo, kandi uko umuryango wabo wagendaga waguka, ni na ko bakorogoshoraga ibindi byumba. Ibyo byumba byabahaga amafu mu mpeshyi, kandi bikabasusurutsa mu itumba.

Bari batuye mu ihuriro ry’abantu b’imihanda yose

Abantu b’i Kapadokiya babaga mu mazu akorogoshoye mu mabuye, bashoboraga gusigara inyuma iyo bataza kuba batuye mu ihuriro ry’abantu b’imihanda yose. Umuhanda uzwi cyane witwaga “la route de la soie” ukaba wari umuhanda w’abacuruzi wa kilometero 6.500, wahuzaga ubwami bwa Roma n’u Bushinwa, wanyuraga i Kapadokiya. Uretse abacuruzi, ingabo z’Abaperesi, iz’Abagiriki n’zi’Abaroma na zo zanyuraga muri uwo muhanda. Abo bantu bose banyuraga muri uwo muhanda, bazanaga ibitekerezo bishya byo mu rwego rw’idini.

Byageze mu kinyejana cya kabiri M.I.C. * Abayahudi bamaze kuba benshi i Kapadokiya. Kandi Abayahudi bo muri ako karere bari i Yerusalemu mu mwaka wa 33 I.C. Bari baje kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Nguko rero uko intumwa Petero yabwirije Abayahudi b’i Kapadokiya, abigishwa bamaze gusukwaho umwuka wera (Ibyakozwe 2:1-9). Uko bigaragara hari abakiriye neza ubutumwa yabagejejeho, maze na bo bajyana iwabo uko kwizera gushya bari bamaze kubona. Ni yo mpamvu rero Petero yandikiye Abakristo b’i Kapadokiya mu ibaruwa ye ya mbere.

Uko imyaka yagendaga ihita ariko, filozofiya y’abapagani yatangiye kugira ingaruka ku Bakristo bari i Kapadokiya. Ndetse mu kinyejana cya kane, abayobozi batatu bari bakomeye muri kiliziya y’i Kapadokiya, bashyigikiye bivuye inyuma inyigisho idashingiye ku Byanditswe y’Ubutatu. Abo ni Grégoire de Nazianze, Basile le Grand, na murumuna we Grégoire de Nysse.

Nanone kandi, Basile le Grand yashyigikiye ibyo kuba mu bigo by’abihaye Imana biri ahantu hitaruye. Amazu yoroheje y’i Kapadokiya, akorogoshowe mu mabuye, yari akwiranye rwose n’imibereho yo kwibabaza yari ashyigikiye. Uko ababaga muri ibyo bigo by’abihaye Imana bagendaga biyongera, ni na ko bakorogoshoraga za kiliziya mu bibuye binini bimwe na bimwe. Byageze mu kinyejana cya 13 bamaze gukorogoshora kiliziya zigera kuri magana atatu muri ibyo bibuye. Inyinshi muri zo ziracyariho kugeza n’ubu.

N’ubwo izo kiliziya n’ibyo bigo by’abihaye Imana bitagikoreshwa, imibereho y’abantu b’i Kapadokiya ntiyahindutse cyane mu myaka myinshi ishize. Amenshi muri ayo mazu yakorogoshowe mu rutare na n’ubu aracyatuwe. Abantu benshi basura Kapadokiya, batangazwa no kubona ukuntu ibibuye byabajwe n’imbaraga kamere, abaturage baho b’abahanga babihinduyemo amazu meza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Ikarita yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

KAPADOKIYA

U BUSHINWA (Cathay)