Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Gahunda y’umwaka wa Yubile ivugwa mu Balewi igice cya 25 yashushanyaga iki?

Amategeko ya Mose yavugaga ko ‘umwaka wa karindwi wari kuzajya uba isabato yo kuraza ubutaka ihinga.’ Muri uwo mwaka, Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntukawubibemo ku murima wawe, ntukawanganyemo amahage y’imizabibu yawe. Cyimeza ntuzayisarure, inzabibu zo ku muzabibu wawe utogoshwe na zo ntuzazisarure, uwo mwaka ujye uba uwo kuraza igihugu ihinga” (Abalewi 25:4, 5). Bityo rero, buri mwaka wa karindwi wabaga ari umwaka w’Isabato y’ubutaka. Hanyuma buri mwaka wa 50, ni ukuvuga umwaka ukurikira umwaka wizihirizwagamo Isabato y’ubutaka ku ncuro ya karindwi, wagombaga kuba Yubile. Ni iki cyagombaga kuba muri uwo mwaka?

Binyuriye kuri Mose, Yehova yabwiye Isirayeli ati “mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa yubile ntimukawubibemo, ntimukawusaruremo cyimeza cyangwa imbuto z’imizabibu itogoshwe” (Abalewi 25:10, 11). Iyo Yubile yasobanuraga ko uwo wari umwaka wa kabiri mu myaka ibiri yakurikiranaga y’Isabato y’ubutaka. Ariko ku Bisirayeli, Yubile yabazaniraga umudendezo. Umuyahudi uwo ari we wese wabaga yaragurishijwe mu bucakara yasubizwaga umudendezo. Gakondo umuntu yabaga yarahatiwe kugurisha, yarongeraga igasubizwa umuryango we. Muri Isirayeli ya kera, Yubile yagombaga kuba umwaka wo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa. Ibyo byashushanyaga iki ku Bakristo?

Kwigomeka k’umuntu wa mbere ari we Adamu, kwashyize abantu bose mu bubata bw’icyaha. Uburyo Imana yateganyije bwo gukura abantu mu bubata bw’icyaha, ni igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo * (Matayo 20:28; Yohana 3:16; 1 Yohana 2:1, 2). Ni ryari Abakristo bakurwa mu bubata bw’itegeko ry’icyaha? Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo basizwe, yarababwiye ati ‘itegeko ry’umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ribabātura ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu’ (Abaroma 8:2). Abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru bahabwa uwo mudendezo iyo basizwe umwuka wera. N’ubwo bafite imibiri y’inyama n’amaraso kandi bakaba badatunganye, Imana ibabaraho gukiranuka kandi ikabakira ngo babe abana bayo bo mu buryo bw’umwuka (Abaroma 3:24; 8:16, 17). Ku Bakristo basizwe mu rwego rw’itsinda, Yubile yabo yatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.

Bite se ku bihereranye n’abagize “izindi ntama,” bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka hano ku isi (Yohana 10:16)? Imyaka Igihumbi y’Ubutegetsi bwa Kristo, izaba ari igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa ku bagize izindi ntama. Muri iyo Yubile y’Imyaka Igihumbi, Yesu azakoresha agaciro k’igitambo cye ku bw’inyungu z’abantu bizera, kandi azakuraho ingaruka z’icyaha (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ku iherezo ry’ubwo Butegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazagera ku butungane kandi bazabaturwa burundu ku cyaha n’urupfu barazwe (Abaroma 8:21). Ibyo nibimara kugerwaho, Yubile y’Abakristo izaba irangiye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Kandi koko, Yesu yoherejwe “kumenyesha imbohe ko zibohowe” (Yesaya 61:1-7; Luka 4:16-21). Yatangaje ibohorwa ryo mu buryo bw’umwuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Yubile y’Imyaka Igihumbi ni igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo no kubaturwa ku bagize “izindi ntama”