Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Abantu batajya bavugwa” baributswe

“Abantu batajya bavugwa” baributswe

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

“Abantu batajya bavugwa” baributswe

MU NTANGIRIRO z’umwaka wa 2001, Umuhamya wa Yehova witwa Haykaz ufite imyaka 15, yasuye imurika ryabereye i Berne ho mu Busuwisi ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abantu batajya bavugwa,” ryasobanuraga ukuntu Abahamya ba Yehova batotejwe n’ishyaka rya Nazi. Haykaz amaze gusura iryo murika, yagize ati “nari narumvise uburyo Abahamya ba Yehova bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa n’imibabaro bahuye na yo mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi, ariko ubu ni ubwa mbere mbona inyandiko z’ukuri n’amafoto byo muri icyo gihe. Ibyari bimuritswe, ibyavuzwe n’ababyiboneye, hamwe n’ibyo abahanga mu by’amateka bavugiye muri iri murika, byanshishikaje cyane kandi binkora ku mutima.”

Nyuma yaho, ubwo Haykaz yasabwaga kwandika inkuru akazayigeza ku banyeshuri bigana mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yahisemo ingingo ivuga ngo “Abahamya ba Yehova: Abantu batajya bavugwa batotejwe n’ishyaka rya Nazi.” Mwarimu we yemeye ko yandika kuri iyo ngingo, ariko abwira Haykaz ko agomba no kongeramo ubushakashatsi bwo mu bitabo bitari iby’Abahamya. Haykaz yabyakiriye neza. Yagize ati “nanditse mu magambo make ibyo nari nabonye mu bitabo bimwe na bimwe bivuga ku Bahamya ba Yehova mu gihe cya Nazi. Nanone kandi, nasobanuye ibyo nari nabonye mu imurika ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Abantu batajya bavugwa.’ Muri iyo raporo y’amapaji 43, nashyizemo amashusho n’amafoto.”

Mu Gushyingo 2002, ni bwo Haykaz yasomeye raporo ye imbere y’abanyeshuri bigana, abarimu, umuryango we n’incuti. Umwanya w’ibibazo n’ibisubizo wakurikiyeho, wamuhaye uburyo bwo gusobanura imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya. Igihe umukobwa wari mu bari bamuteze amatwi yamubazaga impamvu yahisemo kuvuga kuri iyo ngingo, Haykaz yasobanuye ko ibitabo byinshi by’amateka bitavuga ku Bahamya ba Yehova, bityo akaba yarashakaga ko abantu bamenya uburyo Abahamya barwaniriye ukwizera kwabo kwa gikristo babigiranye ubutwari. Ikiganiro cye cyagize izihe ngaruka?

Haykaz yagize ati “abanyeshuri twigana baratangaye. Ntibari bazi ko Abahamya ba Yehova bose batotejwe mu buryo bwa kinyamaswa. Nanone kandi, hari benshi batari bazi ko Abahamya bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Nazi bambaraga ikimenyetso cyihariye cyabarangaga cya mpandeshatu y’isine.”

Nyuma y’ikiganiro cye, Haykaz yakomeje kugenda abona ubundi buryo bwo kuganira n’abanyeshuri bigana no kubabwira uko Abahamya babona ikibazo cy’amaraso, inzoga n’amahame mbwirizamuco, bashingiye kuri Bibiliya. Haykaz yagize ati “nta n’umwe mu banyeshuri twigana wigeze anseka.” Ahubwo, ubu raporo ye yashyizwe mu bubiko bw’ibitabo bw’ishuri. Ibyo bitanga icyizere cy’uko ubutwari bw’Abahamya ba Yehova butazigera bwibagirana.