Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutunzi bwinshi bwo mu nyanja

Ubutunzi bwinshi bwo mu nyanja

Ubwiza bw’ibyo Yehova yaremye

Ubutunzi bwinshi bwo mu nyanja

IYO izuba rirenze, akayaga koroheje gahuha hejuru y’inyanja, hanyuma imiraba ikagenda ikubita ku nkombe buke buke. Ijwi rigarura ubuyanja ry’amazi y’umuraba asuma, rishimisha cyane abantu benshi bashikira inkombe y’inyanja bashaka aho baruhukira hari umutuzo. *

Bene izo nkombe ziriho umucanga, zifite uburebure bwa kirometero zibarirwa mu bihumbi hirya ni hino ku isi. Urwo rugabano ruhora rwimuka rugabanya umucanga n’amazi, ni rwo rugaragaza aho ubutware bw’inyanja bugarukira. Uko ni ko Umuremyi yabigennye. Imana yavuze ko ari yo ‘yashyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw’inyanja.’ Yongeyeho iti “nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.”—Yeremiya 5:22; Yobu 38:8; Zaburi 33:7.

Koko rero, uyu mubumbe wacu w’isi uriho amazi menshi, nta wundi bimeze kimwe mu mibumbe igaragiye izuba. Ibice bisaga 70 ku ijana by’ubuso bw’isi bitwikiriwe n’amazi. Igihe Yehova yatunganyaga isi ngo abantu bayitureho, yatanze itegeko rigira riti “amazi yo munsi y’ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Kandi ‘byabaye bityo.’ Iyo nkuru ikomeza igira iti “Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry’amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari byiza” (Itangiriro 1:9, 10). Kuba inyanja ziriho bitumariye iki?

Mu buryo bwinshi buhambaye, amazi y’inyanja yaremwe mu buryo butuma afatira runini ubuzima. Urugero, amazi afite ubushobozi bwo kubika ubushyuhe. Bityo rero, inyanja zimeze nk’ikigega kinini cyane kibika ubushyuhe bwinshi bugabanya ubukonje bukabije bwo mu itumba.

Amazi afite ubundi bushobozi bwo kubungabunga ubuzima. Amazi ashobora kuyengesha ibindi bintu mu buryo bworoshye kurusha ikindi gisukika icyo ari cyo cyose. Kubera ko ubuzima bushoboka biturutse ku mikoranire y’ibintu byo mu rwego rwa shimi, amazi aba akenewe kugira ngo ayengeshe ibyo bintu bibone uko biterana neza bivemo ibindi bintu. Ibintu byinshi byo mu rwego rwa shimi biba mu binyabuzima, biba birimo amazi. Zirikana ibyo igitabo kimwe kivuga iby’inyanja cyavuze kigira kiti “ibinyabuzima byose bikenera amazi, kandi ayo mazi aturuka mu nyanja; ndetse n’amazi ibimera n’inyamaswa byo ku butaka bikenera aturuka mu nyanja.”—The Sea.

Inyanja zo ku isi nanone zigira uruhare rukomeye cyane mu gusukura ikirere. Utwatsi duto tutabonwa n’amaso tuba mu nyanja, dukurura umwuka wa karubone maze tugasohora ogisijeni. Dukurikije uko umushakashatsi umwe yabivuze, “70 ku ijana bya ogisijeni yiyongera mu kirere buri mwaka, ituruka kuri utwo twatsi duto two mu nyanja.”

Nanone kandi, inyanja zitanga imiti kamere ivura indwara zinyuranye. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, imiti ikomoka ku mafi yagiye ikoreshwa. Amavuta ava mu mwijima w’ifi yitwa morue amaze igihe kinini cyane akoreshwa. Vuba aha, hari imiti ikomoka ku mafi no ku bindi biremwa byo mu nyanja yatangiye gukoreshwa mu kuvura asima, za virusi na kanseri.

Hashyizweho imihati yo kubara agaciro inyanja n’ibiyikomokaho bifite mu rwego rw’ubukungu. N’ubwo nta myanzuro idakuka ishobora gutangwa, abashakashatsi bavuga ko ugereranyije bibiri bya gatatu by’akamaro k’indiri buzima yo ku isi hose, bituruka mu nyanja. Ibyo bishimangira ko inyanja zaremwe hari umugambi ugamijwe: kubungabunga ubuzima no kubushyigikira. Mbega ukuntu bihuje neza n’ibyo Bibiliya yita “ibintu byinshi [“ubutunzi bwinshi,” NW] biva ku nyanja nyinshi”!—Gutegeka 33:19.

Yehova ahabwa ikuzo kubera ko ari we Wagennye imiterere y’ubwo butunzi akaba n’Umuremyi wabwo. Nehemiya yasunikiwe kumusingiza akoresheje amagambo akurikira: “ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru, . . . n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose.”—Nehemiya 9:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, amezi ya Nzeri n’Ukwakira.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Amazi, umuyaga n’imiraba

Amazi n’umuyaga bituma habaho imiraba minini cyane yihura ku nkombe z’ibihanamanga ikagira urusaku rwinshi cyane, urugero nk’izi z’i Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva kera imiraba ni ikintu gihebuje mu bigize inyanja, ikagaragaza imbaraga ziteye ubwoba. Nanone kandi, itwibutsa mu buryo butangaje imbaraga zikomeye z’Umuremyi. Yehova ‘agendera ku miraba y’inyanja.’ ‘Abirinduza inyanja ububasha bwe, n’ubwenge bwe abutemesha imiraba y’ubwibone’ (Yobu 9:8; 26:12). Koko rero, ‘amajwi y’amazi menshi, umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka abiri hejuru abirusha imbaraga.’—Zaburi 93:4.

Udusozi tw’imicanga

Rimwe na rimwe, ku nkombe uhasanga udusozi tw’imicanga duteye amabengeza, urugero nk’utwo ubona hano two ku nkombe za Namibiya muri Afurika y’amajyepfo. Umuyaga ni wo ahanini urunda iyo micanga ukayiha isura yihariye. N’ubwo udusozi tw’imicanga tumwe na tumwe tuba dusa n’uturundo duto, hari utundi dushobora kugira uburebure bwa metero 400. Uwo mucanga mwinshi gutyo, udufasha gusobanukirwa icyo Bibiliya iba ishaka kuvuga iyo igira iti “umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.” Iba ishaka kuvuga ikintu kitabarika, utashobora gupima (Itangiriro 22:17). Twumva dutinye kandi twubashye Umuremyi washyizeho urwo rugabano rw’umucanga rukoranywe ubuhanga rutangira imiraba y’inyanja.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Izuba rirenze mu kigobe cya Biafra ho muri Kameruni