Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa yanditswe na Alejandra

Ibaruwa yanditswe na Alejandra

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Ibaruwa yanditswe na Alejandra

GUKORESHA ibaruwa mu murimo wo kubwiriza byagiye bigira ingaruka nziza. N’ubwo rimwe na rimwe umuntu atakwizera neza ingaruka z’ubwo buryo, abakomeje kubukoresha bagiye baboneramo imigisha myinshi. Bibuka inama irangwa n’ubwenge ya Bibiliya igira iti “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.”—Umubwiriza 11:6.

Umuhamya ukiri muto witwa Alejandra wari waramaze imyaka igera ku icumi akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Megizike, yari ku miti ya kanseri. Yarushijeho kuremba maze acika intege cyane ku buryo atashoboraga gusohoza imirimo ye isanzwe ya buri munsi. Ariko kubera ko atifuzaga kwirengagiza umurimo we wo kubwiriza, yafashe umwanzuro wo kwandika amabaruwa. Yanditse avuga kuri gahunda yo kuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya ku buntu ashyiramo na nomero za telefoni za nyina. Yahaye nyina ayo mabaruwa kugira ngo azayasige aho yari kujya kubwiriza ku nzu n’inzu agasanga batariyo.

Hagati aho hari umukobwa ukiri muto witwa Diojany wo muri Guatemala wagiye gukora akazi ko mu rugo i Cancún ho muri Megizike. Igihe yari akiri yo, yahuye n’Abahamya ba Yehova kandi yakundaga kuganira na bo kuri Bibiliya. Nyuma yaho, ubwo shebuja na nyirabuja bari bagiye kwimukira mu mujyi wa Mexico bifuje kumujyana. Diojany yabanje gushidikanya kuko byashoboraga kuzatuma atongera kubonana n’Abahamya.

Shebuja na nyirabuja baramwijeje bati “wihangayika, Abahamya ntaho bataba. Nitumara kugerayo tuzahita tubashakisha.” Ibyo byashimishije Diojany yemera kujyana na bo. Shebuja na nyirabuja wa Diojany bamaze kugera mu mujyi wa Mexico bashatse Abahamya. Kubera impamvu runaka ntibashoboye kubabona n’ubwo uwo mujyi wari urimo Abahamya barenga 41.000 n’amatorero 730.

Diojany yahise yumva acitse intege kuko atashoboye kubona Abahamya ngo asubukure ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Umunsi umwe nyirabuja yamusanze aho yari ari aramubwira ati “fora nkuzaniye iki? Imana yumvise amasengesho yawe.” Yamuhereje ibaruwa agira ati “Abahamya basize ibaruwa yawe.” Iyo baruwa yari yanditswe na Alejandra.

Diojany yahuye na nyina ndetse na murumuna wa Alejandra witwa Blanca, yemera no kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nyuma y’ibyumweru bike, yasuye Alejandra maze bishimira kubonana. Alejandra yamuteye inkunga yo gukomeza gushishikarira icyigisho cye cya Bibiliya kugira ngo ashobore kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

Nyuma y’amezi make, muri Nyakanga 2003, Alejandra yarapfuye. Yasigiye bagenzi be bahuje ukwizera urugero rwiza rwo kwizera n’ubutwari. Mu gihe cy’imihango yo gushyingura, abantu benshi bakozwe ku mutima n’amagambo Diojany yavuze agira ati “Alejandra n’umuryango we bampaye urugero rwiza cyane. Niyemeje gukorera Yehova kandi nkazabatizwa bidatinze. Mbega ukuntu numva nifuza kuzongera kubona Alejandra muri Paradizo igiye kuza!”

Koko rero, ibaruwa ishobora gusa n’aho ntacyo izageraho kigaragara. Ariko n’ubwo yaba ari ngufi bwose, mbega ukuntu ishobora kugira ingaruka nziza kandi zirambye!