Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Genda, unyure muri iki gihugu’

‘Genda, unyure muri iki gihugu’

‘Genda, unyure muri iki gihugu’

‘Genda, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo.’​—ITANGIRIRO 13:17.

1. Ni irihe tegeko rishishikaje Imana yahaye Aburahamu?

MBESE ujya ukunda gutemberera mu giturage, wenda nko mu mpera z’icyumweru ugatembera mu modoka? Abandi bakunda kugenda ku igare bakora ka siporo, bakagenda buhoro birebera ibyiza bitatse akarere kabo. Hari n’abandi bahitamo gutembera n’amaguru kugira ngo barusheho kumenya akarere kandi bishimire ibyiza bigatatse. Izo ngendo ubusanzwe zimara igihe gito. Ariko tekereza ukuntu Aburahamu agomba kuba yarumvise ameze igihe Imana yamubwiraga iti “haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha”!—Itangiriro 13:17.

2. Aburahamu avuye muri Egiputa, yagiye he?

2 Zirikana imimerere ayo magambo yavuzwemo. Aburahamu n’umugore hamwe n’abo bari kumwe bari baragiye muri Egiputa bamarayo iminsi. Mu Itangiriro igice cya 13 hatubwira ko bavuye muri Egiputa bakimukana n’amatungo yabo “bajya i Negebu.” Hanyuma, Aburahamu “aragenda, ava i Negebu agera i Beteli.” Igihe havukaga ikibazo hagati y’abashumba be n’abashumba ba muhungu wabo Loti, byarigaragaje ko bombi bagombaga gushaka inzuri zitandukanye, maze Aburahamu agirira Loti ubuntu amwemerera kubanza guhitamo. Loti yahisemo “ikibaya cyo ku ruzi Yorodani,” ikibaya cyari kinese “kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka,” amaherezo aza gutura i Sodomu. Ni bwo rero Imana yabwiye Aburahamu iti “rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba.” Aburahamu ashobora kuba yari i Beteli ahagaze ahantu hirengeye, aho yashoboraga kubona utundi turere tw’igihugu. Icyakora, Aburahamu yagombaga gukora ibirenze ibyo kureba igihugu gusa. Imana yamubwiye ‘kunyura muri icyo gihugu’ akamenya neza uko cyari giteye n’uturere twari tukigize.

3. Kuki bishobora kugorana kugerageza kwiyumvisha ingendo za Aburahamu?

3 Uko urugendo Aburahamu yaba yaragenze muri icyo gihugu rwanganaga kose, mbere y’uko agera i Heburoni, nta gushidikanya ko yari yaramaze kumenya Igihugu cy’Isezerano neza kurusha uko benshi muri twe tukizi. Tekereza uturere tuvugwa muri iyi nkuru: Negebu, Beteli, ikibaya cyo ku ruzi rwa Yorodani, Sodomu na Heburoni. Mbese birakugora kwiyumvisha aho utwo turere twari duhereye? Hari benshi ibyo bigora kuko bake cyane mu bagize ubwoko bwa Yehova ari bo basuye uturere basoma muri Bibiliya, bagatambagira uburebure n’ubugari bw’icyo gihugu. Icyakora, dufite impamvu zo gushishikazwa cyane no kumenya aho uturere tuvugwa muri Bibiliya twari duherereye. Kubera iki?

4, 5. (a) Ni mu buhe buryo ibivugwa mu Migani 18:15 bifitanye isano no kugira ubumenyi n’ubuhanga ku bihugu bivugwa muri Bibiliya? (b) Ibivugwa muri Zefaniya igice cya 2 bigaragaza iki?

4 Ijambo ry’Imana rigira riti “umutima w’umunyamakenga uronka kumenya, kandi ugutwi k’umunyabwenge ni cyo gushaka” (Imigani 18:15). Hari ibintu byinshi umuntu ashobora kumenya, ariko ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova Imana n’inzira ze, ni bwo bufite agaciro gakomeye cyane. Mu by’ukuri, ibyo dusoma muri Bibiliya ni ingenzi cyane kugira ngo turonke ubwo bumenyi nyakuri (2 Timoteyo 3:16). Zirikana ariko ko bikubiyemo no kuba umunyamakenga, cyangwa kugira ubuhanga. Ubuhanga ni ubushobozi bwo kubona uko ikibazo giteye no kwiyumvisha isano ibice bikigize bifitanye n’icyo kibazo cyose uko cyakabaye. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’uturere tuvugwa muri Bibiliya. Urugero, hafi ya twese tuzi aho Egiputa iherereye, ariko se ni mu rugero rungana iki dusobanukiwe amagambo avuga ko Aburahamu yavuye muri Egiputa ‘akajya i Negebu,’ nyuma y’aho akagera i Beteli hanyuma akaza gushyikira i Heburoni? Mbese wiyumvisha aho utwo turere twari duhuriye?

5 Ushobora no kuba warakurikiranye gahunda yo gusoma Bibiliya, ukagera no muri Zefaniya igice cya 2. Aho ngaho, wasomye amazina y’imijyi, ay’abantu n’ay’ibihugu. Gaza, Ashikeloni, Ashidodi, Ekuroni, Sodomu, Nineve, Kanaani, Mowabu, Amoni na Ashuri, utwo turere twose tukaba tuvugwa muri icyo gice. Mbese waba warabashije gusa n’ureba utwo turere twari dutuwe n’abantu babayeho mu mateka kandi bakagira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bw’Imana?

6. Kuki hari Abakristo bakunda gukoresha amakarita? (Reba agasanduku.)

6 Abigishwa b’Ijambo ry’Imana benshi bungukiwe no kureba ku makarita y’ibihugu bivugwa muri Bibiliya. Ntibyatewe n’uko gusa bakunda amakarita, ahubwo byatewe n’uko babona ko gukoresha amakarita byatuma bashobora kongera ubumenyi bafite ku Ijambo ry’Imana. Nanone amakarita ashobora kubafasha kurushaho gusobanukirwa, bakabona aho ibintu bari basanzwe bazi bihuriye n’ibindi bagenda bamenya. Mu gihe turi bube dusuzuma ingero zimwe na zimwe, birashoboka ko nawe uri burusheho kumva ukunze Yehova kandi ukaronka ubumenyi bwinshi ku birebana n’inkuru zivugwa mu Ijambo rye. (Reba agasanduku ku ipaji ya 14.)

Kumenya intera iri hagati y’uturere birafasha

7, 8. (a) Ni ikihe kintu gikomeye Samusoni yakoreye i Gaza? (b) Ni iki twamenya bigatuma turushaho gusobanukirwa ibyo Samusoni yakoze? (c) Ni gute kumenya inkuru ya Samusoni no kuyisobanukirwa bidufasha?

7 Mu Bacamanza 16:2, ushobora kuhasoma inkuru y’Umucamanza Samusoni wari i Gaza. Muri iki gihe, izina Gaza rivugwa kenshi mu makuru, bityo birashoboka ko muri rusange uzi aho hantu Samusoni yari ari, mu gihugu cy’Abafilisitiya ku nkengero z’inyanja ya Mediterane. [11] Ariko noneho, zirikana ko mu Bacamanza 16:3 hongeraho hati “Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n’igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y’umusozi uteganye n’i Heburoni.”

8 Nta gushidikanya, inzugi n’ibikingi by’irembo by’umudugudu wari ugoswe n’inkike nka Gaza, byari binini kandi biremereye. Tekereza babiguhaye ngo ubyikorere! Samusoni yarabyikoreye, ariko se yabijyanye he, kandi se urugendo yakoze abyikoreye rwari rumeze rute? Gaza iri ku nkombe y’inyanja, hafi ku butumburuke bumwe n’ubw’inyanja. [15] Heburoni yo iri ku butumburuke bwa metero 930 uhereye ku nyanja, mu ruhande rw’iburasirazuba: rwari urugendo rwo guterera ibi bya nyabyo! Ntidushobora kumenya neza aho uwo ‘musozi uteganye n’i Heburoni’ wari uri, ariko ikizwi cyo ni uko Heburoni iri ku birometero bigera kuri 60 uvuye i Gaza, kandi hakaba hari ahantu haterera cyane! Mbese kumenya uko urugendo Samusoni yakoze rureshya, ntibituma urushaho gusobanukirwa neza icyo gikorwa cy’ubutwari Samusoni yakoze? Kandi wibuke impamvu Samusoni yashoboraga gukora ibintu nk’ibyo: ni uko ‘umwuka w’Uwiteka wamuzagaho cyane’ (Abacamanza 14:6, 19; 15:14). Twe Abakristo muri iki gihe, ntitwitega ko umwuka w’Imana uduha imbaraga zidasanzwe z’umubiri. Ariko kandi, uwo mwuka ufite imbaraga ushobora kudufasha kurushaho gusobanukirwa ibintu bikomeye byo mu buryo bw’umwuka, kandi ugatuma umuntu wacu w’imbere akomera (1 Abakorinto 2:10-16; 13:8; Abefeso 3:16; Abakolosayi 1:9, 10). Koko rero, gusobanukirwa inkuru ya Samusoni bituma tumenya tudashidikanya ko umwuka w’Imana ushobora kudufasha.

9, 10. (a) Inkuru ivuga uko Gideyoni yatsinze Abamidiyani ikubiyemo iki? (b) Ni gute kumenya uturere tuvugwa muri iyo nkuru bidufasha kurushaho kuyisobanukirwa?

9 Indi nkuru itsindagiriza akamaro ko kumenya intera iri hagati y’uturere, ni iy’ukuntu Gideyoni yatsinze Abamidiyani. Abantu basoma Bibiliya hafi ya bose, bazi ko Umucamanza Gideyoni n’ingabo ze 300 batsinze ingabo 135.000 z’Abamidiyani, Abamaleki n’abandi, zabateye zishyize hamwe zikagandika mu kibaya cya Yezereli hafi y’umusozi wa More. [18] Ingabo za Gideyoni zavugije amakondera, zimena ibibindi kugira ngo imuri zabo zigaragare, zirangije zirarangurura ziti “inkota y’Uwiteka na Gideyoni!” Ibyo byateye urujijo mu banzi babo kandi bibakura umutima, ku buryo batangiye kwicana (Abacamanza 6:33; 7:1-22). Mbese icyo cyari igikorwa cyakozwe ingunga imwe kandi mu kanya gato bitwikiriye umwijima wa nijoro, birangirira aho? Komeza usome mu Bacamanza igice cya 7 n’icya 8. Urabona ko Gideyoni yakomeje kubatera. Mu turere twinshi tuvugwa aha ngaha, harimo utwo muri iki gihe tutamenya aho twari duherereye, bityo tukaba dushobora kutaboneka ku makarita ya Bibiliya. Ariko kandi, hari uturere duhagije dushobora kumenya aho twari duherereye, ku buryo dushobora kumenya aho Gideyoni yanyuze.

10 Gideyoni yakurikiranye abasigaye muri izo ngabo zamuteye zishyize hamwe, abarenza i Betishita, arabakurikira mu majyepfo abageze ahitwa Abeli Mehola hafi ya Yorodani (Abacamanza 7:22-25). Iyo nkuru igira iti ‘nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n’ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko bakomeza gukurikirana Abamidiyani.’ Abisirayeli bamaze kwambuka Yorodani, bakurikiye abanzi babo baberekeza mu majyepfo babageza i Sukoti n’i Penuweli hafi y’i Yaboki, hanyuma baterera mu misozi babageza i Yogibeha (hafi y’umujyi wa Amman muri Yorudaniya y’ubu). Ni ukuvuga ko bakoze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 80 bagenda barwana. Gideyoni yafashe mpiri abami b’Abamidiyani arabica, hanyuma asubira mu mudugudu w’iwabo wa Ofura hafi y’aho imirwano yatangiriye (Abacamanza 8:4-12, 21-27). Uko bigaragara, igikorwa cya Gideyoni nticyamaze iminota mike gusa bavuza amakondera, bazunguza imuri kandi bakoma akaruru. Kandi tekereza ukuntu bituma urushaho gusobanukirwa amagambo avuga iby’abagabo bari bafite ukwizera agira ati ‘igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni [n’abandi] bakuwe mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara’ (Abaheburayo 11:32-34). Abakristo nabo bashobora kugwa isari bakananirwa, ariko se si iby’ingenzi ko dukomeza gukora iby’Imana ishaka?—2 Abakorinto 4:1, 16; Abagalatiya 6:9.

Abantu batekereza bate, kandi bitabira ibintu bate?

11. Ni uruhe rugendo Abisirayeli bakoze mbere y’uko bagera i Kadeshi na nyuma yaho?

11 Hari abareba ku makarita ya Bibiliya kugira ngo bamenye uturere gusa, ariko se utekereza ko amakarita ashobora gutuma tumenya ukuntu abantu batekereza? Fata nk’urugero rw’Abisirayeli bavuye ku Musozi Sinayi bagana mu Gihugu cy’Isezerano. Bagiye bahagarara mu nzira, amaherezo bagera i Kadeshi (cyangwa Kadeshi Baruneya). [9] Mu Gutegeka kwa Kabiri 1:2 havuga ko bahakoresheje iminsi 11, ni ukuvuga intera ya kilometero 270. Bahageze, Mose yohereje abatasi 12 ngo bajye gutata Igihugu cy’Isezerano (Kubara 10:12, 33; 11:34, 35; 12:16; 13:1-3, 25, 26). Abo batasi bagiye mu majyaruguru banyuze muri Negebu, bikaba bishoboka ko banyuze i Berisheba, hanyuma bakagera i Heburoni, maze bagera ku mupaka w’Igihugu cy’Isezerano mu majyaruguru (Kubara 13:21-24). Kubera ko Abisirayeli bemeye inkuru mbi babwiwe n’abatasi 10, byatumye bamara imyaka 40 bazerera mu butayu (Kubara 14:1-34). Ibyo bihishura iki ku birebana n’ukwizera kwabo no kuba bari biteguye kwiringira Yehova?—Gutegeka 1:19-33; Zaburi 78:22, 32-43; Yuda 5.

12. Ni iki twavuga ku birebana n’ukwizera kw’Abisirayeli, kandi se kuki ibyo ari ibintu tugomba gutekerezaho?

12 Noneho tekereza kuri iyo nkuru uzirikana intera yari hagati y’uturere. Iyo Abisirayeli bagira ukwizera kandi bagakurikiza inama ya Yosuwa na Kalebu, mbese bari kugomba gukora urugendo rurerure cyane kugira ngo bagere mu Gihugu cy’Isezerano? Kuva i Kadeshi ugera ku iriba rya Lahayiroyi aho Isaka na Rebeka bahoze batuye, hari ibirometero bigera kuri 16. [7] Hari ku birometero bitageze kuri 95 kugira ngo ugere i Berisheba, havugwa ko ari ku rubibi rwo mu majyepfo y’Igihugu cy’Isezerano (Itangiriro 24:62; 25:11; 2 Samweli 3:10). Bari baravuye muri Egiputa bagera ku Musozi Sinayi, hanyuma bakora urugendo rw’ibirometero 270 bagera i Kadeshi; byasaga n’aho rwose bari bageze mu Gihugu cy’Isezerano, bari ku marembo yacyo. Natwe tugeze ku irembo rya Paradizo yo ku isi yasezeranyijwe. Ibyo biduha irihe somo? Intumwa Pawulo yahuje imimerere Abisirayeli barimo n’inama igira iti “nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.”—Abaheburayo 3:16–4:11.

13, 14. (a) Ni mu yihe mimerere Abagibeyoni bateye intambwe y’ingenzi cyane? (b) Imyifatire y’Abagibeyoni igaragaza iki, kandi se ni irihe somo twagombye kubavanaho?

13 Inkuru yo muri Bibiliya y’Abagibeyoni, igaragaza ko bo bari bafite imyifatire itandukanye n’iyo; bo bari biteguye kwiringira Imana no gukora ibyo ishaka. Yosuwa amaze kujyana Abisirayeli akabambutsa Uruzi rwa Yorodani akabageza mu gihugu Imana yari yarasezeranyije kuzaha umuryango wa Aburahamu, igihe cyari kigeze kugira ngo birukane Abanyakanaani (Gutegeka 7:1-3). Mu bagombaga kurimburwa harimo n’Abagibeyoni. Abisirayeli batsinze umudugudu wa Yeriko na Ayi, maze bakambika hafi y’i Gilugali. Abagibeyoni ntibashakaga gupfa urw’Abanyakanaani bari baravumwe, bityo bohereje intumwa kuri Yosuwa i Gilugali. Bihinduye nk’abantu baturutse hirya y’igihugu cy’Abanyakanaani kugira ngo bashobore kugirana amasezerano y’amahoro n’Abaheburayo.

14 Izo ntumwa zaravuze ziti “twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n’izina ry’Uwiteka Imana yawe” (Yosuwa 9:3-9). Imyambaro yabo n’ibiribwa bari bitwaje byasaga n’aho byemeza ko baturutse kure, ariko mu by’ukuri Gibeyoni yari ku birometero bigera kuri 30 uturutse i Gilugali. [19] Yosuwa n’abatware be barabyemeye maze basezerana amasezerano y’amahoro n’Abagibeyoni n’imidugudu yari hafi aho ifatanye isano na Gibeyoni. Mbese amayeri y’Abagibeyoni yari uburyo bwo kwirinda kurimbuka gusa? Reka da! Ahubwo yagaragazaga ko bari bafite icyifuzo cyo kwemerwa n’Imana ya Isirayeli. Yehova yemereye Abagibeyoni kuba “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka,” bakajya batashya inkwi zo gukoresha ku gicaniro baturiragaho ibitambo (Yosuwa 9:11-27). Abagibeyoni bakomeje kugaragaza ko bari biteguye gukora imirimo yoroheje mu murimo wa Yehova. Birashoboka ko bamwe muri bo bari Abanetinimu bagarutse bavuye i Babuloni, bagakorera mu rusengero rwongeye gusanwa (Ezira 2:1, 2, 43-54; 8:20). Dushobora kwigana imyifatire yabo twihatira gukomeza kugirana amahoro n’Imana kandi tukaba twiteguye gukora n’imirimo yoroheje mu murimo wayo.

Kugaragaza umwuka wo kwigomwa

15. Kuki twagombye gushishikazwa no kumenya uturere tuvugwa mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki?

15 Uturere two mu bihugu bivugwa muri Bibiliya, tuvugwa mu nkuru zo mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, urugero nk’ingendo n’umurimo bya Yesu n’intumwa Pawulo (Mariko 1:38; 7:24, 31; 10:1; Luka 8:1; 13:22; 2 Abakorinto 11:25, 26). Mu nkuru zikurikira, gerageza gusa n’ureba inzira banyuzemo.

16. Ni gute Abakristo b’i Beroya bagaragarije Pawulo urukundo no kumwubaha?

16 Mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari (rugaragazwa n’umurongo w’isine ku ikarita), Pawulo yageze i Filipi, ubu hakaba ari mu Bugiriki. [33] Yabwirijeyo, arahafungirwa hanyuma amaze kurekurwa, ajya i Tesalonike (Ibyakozwe 16:6–17:1). Igihe Abayahudi bateraga imidugararo, abavandimwe b’i Tesalonike bagiriye Pawulo inama yo kujya i Beroya ku birometero bigera kuri 65. Pawulo yagize ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza yakoreye i Beroya, ariko Abayahudi baraje bashuka rubanda babatera umudugararo. Ni cyo cyatumye “bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja,” kandi ‘abaherekeje Pawulo bamujyanye muri Atenayi’ (Ibyakozwe 17:5-15). Uko bigaragara, abo bantu bari bakimara guhinduka bari biteguye gukora urugendo rw’ibirometero 40 kugira ngo bagere ku Nyanja ya Égée, bishyura ubwato, hanyuma bakora urundi rugendo mu mazi rw’ibirometero 500. Urwo rugendo rwari rurimo akaga, ariko abo bavandimwe bemeye guhangana n’ako kaga, maze bagumana n’iyo ntumwa yasuraga amatorero yari ihagarariye Imana.

17. Iyo tumenye intera iri hagati ya Mileto na Efeso, ni iki dushobora kurushaho gusobanukirwa?

17 Mu rugendo rwe rwa gatatu (rugaragazwa n’umurongo w’icyatsi ku ikarita), Pawulo yageze ku cyambu cy’i Mileto. Yatumyeho abakuru bo mu itorero rya Efeso ryari ku birometero 50. Tekereza ukuntu abo basaza baretse izindi gahunda zabo bakitaba Pawulo. Birashoboka ko bagiye bishimye baganira ku birebana n’iyo nama bari bagiyemo. Bamaze kubonana na Pawulo bakumva n’ukuntu asenga, ‘bose bararize cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.’ Hanyuma ‘baramuherekeje bamugeza ku nkuge’ akomeza ajya i Yerusalemu (Ibyakozwe 20:14-38). Bagomba kuba barasubiye muri Efeso bafite ibintu byinshi byo gutekerezaho no kuganiraho mu nzira. Mbese ntutangazwa n’urukundo no kubaha bagaragaje igihe bakoraga urugendo rureshya rutyo, bajya kubonana n’uwo mukozi wasuraga amatorero washobora kubungura ubumenyi kandi akabatera inkunga? Mbese muri iyi nkuru ubonamo ibyo ushobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe no mu mitekerereze yawe?

Tumenye icyo Gihugu n’ibyo dutegereje

18. Ni iki dushobora kwiyemeza gukora ku birebana n’uturere tuvugwa muri Bibiliya?

18 Izo ngero tumaze kubona zigaragaza akamaro ko kumenya igihugu Imana yahaye Abisirayeli, kandi ibyo ni ingenzi kugira ngo dusobanukirwe inkuru nyinshi zo muri Bibiliya. (Dushobora kurushaho kwiyumvisha uko ibintu byari bimeze turamutse tumenye n’ibihugu bikikije ibihugu bivugwa mu nkuru zo muri Bibiliya.) Mu gihe tugenda twunguka ubumenyi kandi dusobanukirwa Igihugu cy’Isezerano by’umwihariko, dushobora kuzirikana ikintu cy’ingenzi cyane Abisirayeli basabwaga kugira ngo binjire mu gihugu cy’“amata n’ubuki” kandi bakigumemo. Basabwaga gutinya Yehova no gukomeza amategeko ye.—Gutegeka 6:1, 2; 27:3.

19. Ni izihe paradizo ebyiri tugomba guhozaho ibitekerezo?

19 Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe tugomba gushyiraho akacu, tugatinya Yehova kandi tukagendera mu nzira ze. Nitubigenza dutyo, tuzagira uruhare mu gushimangira paradizo yo mu buryo bw’umwuka ubu iri mu itorero ry’Abakristo ku isi hose, kandi tukayirimbisha. Tuzarushaho kunguka ubumenyi ku birebana n’ibintu biyigize n’imigisha iyirimo. Kandi tuzi ko hari ibindi byinshi duhishiwe. Yosuwa yajyanye Abisirayeli abambutsa Yorodani, abageza mu gihugu kirumbuka kandi gishimishije. Ubu dufite impamvu zo gutegerezanya amatsiko Paradizo nyaparadizo, ni ukuvuga igihugu cyiza duhishiwe, twiringiye ko tuzayibamo.

Mbese uribuka?

• Kuki twagombye kwifuza kongera ubumenyi dufite ku bihugu byo muri Bibiliya kandi tukarushaho kubisobanukirwa?

• Ni ibiki twavuze ku turere muri iki gice byakunguye mu buryo bwihariye?

• Ni irihe somo wasobanukiwe neza igihe wamenyaga uturere tuvugwa mu nkuru zimwe na zimwe?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye

Mu makoraniro yo mu mwaka wa 2003 na 2004, Abahamya ba Yehova bashimishijwe no kubona agatabo gafite umutwe uvuga ngo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye. Ako gatabo gashya, ubu kaboneka mu ndimi 80, karimo amakarita menshi y’amabara n’imbonerahamwe bigaragaza uturere dutandukanye tw’ibihugu bivugwa muri Bibiliya, cyane cyane Igihugu cy’Isezerano mu bihe bitandukanye.

Ingingo iri kumwe n’aka gasanduku igenda ikurangira amakarita yihariye, ikubwira umubare uranga amapaji abonekaho wanditswe mu nyuguti zitose, urugero [15]. Niba ufite ako gatabo gashya, fata igihe cyo kumenya ibintu bitandukanye bikagize bishobora kugufasha kongera ubumenyi bwawe no kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

(1) Amakarita menshi ariho ibisobanuro, cyangwa agasanduku gasobanura ibimenyetso bigaragara ku ikarita [18]. (2) Amakarita hafi ya yose afite ihindurangano muri kilometero no muri za miles (mi) kugira ngo ushobore kumenya intera iri hagati y’uturere [26]. (3) Ubusanzwe haba hari akambi kerekana amajyaruguru kugira ngo ushobore kumenya amerekezo [19]. (4) Akenshi amakarita aba asize amabara kugira ngo umenye ubutumburuke muri rusange [12]. (5) Ku mpande, ikarita iba ifite inyuguti n’imibare kugira ngo umenye akazu ushakiramo imidugudu cyangwa amazina [23]. (6) Ku mapaji abiri ariho irangiro ry’amazina y’uturere [34-5], ushobora kubona ipaji mu nyuguti zitose, akenshi ikurikiwe n’aho akazu kari, urugero E2. Numara igihe runaka ukoresha ibyo bintu bigize ako gatabo, ushobora kuzatangazwa n’ukuntu ari iby’ingenzi cyane kugira ngo wongere ubumenyi bwawe kandi urusheho gusobanukirwa Bibiliya.

[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

IMBONERAHAMWE Y’IMITERERE KAMERE Y’UTURERE

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

A. Inkengero z’Inyanja Nini

B. Ibibaya by’iburengerazuba bwa Yorodani

1. Ikibaya cya Asheri

2. Imisozi y’i Dori

3. Ibikingi by’i Sharoni

4. Ikibaya cy’i Bufilisitiya

5. Ikibaya cy’i Burasirazuba bw’i Burengerazuba bwo Hagati?

a. Ikibaya cy’i Megido

b. Ikibaya cy’i Yezereli

C. Imisozi y’iburengerazuba bwa Yorodani

1. Udusozi tw’i Galilaya

2. Udusozi twa Karumeli

3. Udusozi tw’i Samariya

4. Shefela (udusozi duto)

5. Igihugu cy’imisozi cy’u Buyuda

6. Ubutayu bw’i Yudaya

7. Negebu

8. Ubutayu bw’i Parani

D. Araba (Ikibaya)

1. Igikombe cya Hule

2. Akarere ko ku Nyanja ya Galilaya

3. Ikibaya cya Yorodani

4. Inyanja y’Umunyu

5. Araba (mu majyepfo y’Inyanja y’Umunyu)

E. Imisozi n’Ibitwa by’iburasirazuba bwa Yorodani

1. Bashani

2. Galeyadi

3. Amoni na Mowabu

4. Igitwa cya Edomu

F. Imisozi y’i Lebanoni

[Ikarita]

Umusozi wa Herumoni

More

Abeli Mehola

Sukoti

Yogibeha

Beteli

Gilugali

Gibeyoni

Yerusalemu

Heburoni

Gaza

Berisheba

Sodomu?

Kadeshi

[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

KANAANI

Megido

GALEYADI

Dotani

Shekemu

Beteli (Luzi)

Ayi

Yerusalemu (Salemu)

Betelehemu (Efurata)

Mamure

Heburoni (Makipela)

Gerari

Berisheba

Sodomu?

NEGEBU

Rehoboti?

[Imisozi]

Moriya

[Inyanja n’imigezi]

Inyanja y’Umunyu

[Inzuzi]

Yorodani

[Ifoto]

Aburahamu yanyuze mu gihugu

[Ikarita yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Tirowa

SAMOTIRAKE

Neyapoli

Filipi

Amfipoli

Tesalonike

Beroya

Atenayi

Korinto

Efeso

Mileto

RODO