Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute Yesu Kristo yagombye kwibukwa?

Ni gute Yesu Kristo yagombye kwibukwa?

Ni gute Yesu Kristo yagombye kwibukwa?

“Nta gushidikanya, [Yesu Kristo] yari umwe mu bantu babayeho bagize ingaruka ku mibereho y’abandi mu buryo bukomeye.”​—“The World Book Encyclopedia.”

UBUSANZWE abantu bakomeye bibukirwa ku byo bakoze. None se kuki abantu benshi bibukira Yesu ku ivuka rye, ntibamwibukire ku byo yakoze? Mu madini yose yiyita aya gikristo, abantu benshi bashobora kubara inkuru zijyanye n’ivuka rya Yesu. Ni bangahe bibuka inyigisho zihebuje zo mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi kandi bakihatira kuzishyira mu bikorwa?

Ni iby’ukuri ko ivuka rya Yesu ryabaye ingenzi cyane, ariko kandi abigishwa be ba mbere bahaga agaciro cyane kurushaho ibyo yakoze n’ibyo yigishije. Mu by’ukuri, Imana ntiyigeze na rimwe ishaka ko ivuka rya Kristo ryapfukirana ubuzima yagize amaze kuba mukuru. Icyakora, Noheli yageze ubwo ipfukirana uwo Kristo ari we binyuze mu byo bavuga ku ivuka rye.

Ikindi kibazo gihangayikishije abantu ni igifitanye isano n’ukuntu Noheli yizihizwa. Yesu aramutse agarutse ku isi muri iki gihe, yatekereza iki ku ntera Noheli yafashe mu bucuruzi? Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, Yesu yagiye mu rusengero rw’i Yerusalemu. Yarakajwe cyane n’abavunjaga amafaranga n’abacuruzi bafatiraga ku minsi mikuru ya kiyahudi yo mu rwego rw’idini, kugira ngo bibonere indonke z’amafaranga. Yaravuze ati “nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro” (Yohana 2:13-16). Uko bigaragara, Yesu ntiyigeze yemera ko ubucuruzi buvangwa n’idini.

Abagatolika benshi b’imitima itaryarya bo muri Hisipaniya bahangayikishijwe n’ukuntu Noheli ikomeje kugenda ifata isura y’ubucuruzi. Ariko kandi, kuba Noheli igenda ifata isura y’ubucuruzi bishobora kutazigera bihagarara, umuntu azirikanye ukuntu imihango ikorwa mu kwizihiza Noheli yashinze imizi. Umunyamakuru witwa Juan Arias agira ati “abantu bemera Kristo, bajora uburyo Noheli yahindutse iya ‘gipagani’ kandi igahindurwa umunsi wo kwinezeza no kugura ibintu aho kuba uw’idini, muri rusange ntibazi ko ndetse n’igihe ivuka rya Yesu ryatangiraga kwizihizwa . . . ryatangiranye n’imihango myinshi yarangaga umunsi mukuru wa gipagani w’Abaroma [w’izuba].”—El País, December 24, 2001.

Mu myaka ishize, abanyamakuru benshi bo muri Hisipaniya hamwe n’abanditsi ba za encyclopédies bagize icyo bavuga ku nkomoko ya gipagani y’ibirori bya kera bya Noheli hamwe n’uruhare igira mu bucuruzi. Ku birebana n’itariki yo kwizihizaho Noheli, hari igitabo kivuga neza kiti “impamvu yatumye Kiliziya Gatolika y’i Roma ihitamo iyo tariki yo kwizihiza Noheli isa n’aho yatewe n’uko iyo Kiliziya yashakaga gusimbuza iminsi mikuru ya gipagani iya gikristo. . . . Tuzi ko icyo gihe i Roma, abapagani bari baragize itariki ya 25 Ukuboza iyo kwizihizaho natalis invicti, ari ryo vuka ry’‘izuba ritaneshwa.’”—Enciclopedia de la Religión Católica.

Ikindi gitabo kibivuga nk’uko, kiti “kuba Noheli yizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza ntibishingiye ku ibara nyakuri ry’igihe Yesu yavukiye, ahubwo ni uko bashatse guhindura ibirori byizihirizwaga i Roma ahagana ku itariki ya 21 Ukuboza, igihe izuba ryabaga riringaniye n’ingengamirase ya Kapurikorune” (Enciclopedia Hispánica). Ni gute Abaroma bizihizaga izo mboneko z’izuba mu rugaryi? Bakoraga ibirori bakarya, bakanywa kandi bagahana impano. Kubera ko abayobozi ba Kiliziya bumvaga badashaka gukuraho uwo munsi mukuru wari warakwirakwiriye mu bantu ‘bawuhinduye uwa gikristo,’ bawita uw’ivuka rya Yesu aho kuba ivuka ry’izuba.

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane n’icya gatanu, ntibyari byoroshye kubuza abantu gusenga izuba no gukora imihango byajyanaga. “Mutagatifu” Augustin w’Umugatolika (wabayeho hagati ya 354 na 430 I.C. *) yumvise agomba gushishikariza abantu bari bahuje ukwizera kwirinda kwizihiza itariki ya 25 Ukuboza, nk’uko abapagani babikoraga baha icyubahiro izuba. Ndetse no muri iki gihe, imihango ifitanye isano no gusenga izuba yariho kera mu gihe cy’Abaroma isa n’aho igifite ingaruka zikomeye cyane ku bantu.

Umunsi mukuru babonye wo kwishimisha no gucuruza

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hari ibintu byinshi byagize uruhare rukomeye mu guhindura Noheli umunsi mukuru mpuzamahanga wo kwishimisha no gucuruza, ukundwa n’abantu benshi kuruta iyindi. Nanone kandi, imihango y’indi minsi mikuru yo mu rugaryi, cyane cyane iyizihizwaga mu majyaruguru y’u Burayi, yagiye ishyirwa buhoro buhoro mu mihango yakorwaga mu minsi mikuru yatangiye kwizihirizwa i Roma. * Kandi mu kinyejana cya 20, abacuruzi n’abahanga mu gushaka amasoko bagiye bateza imbere bashishikaye umuhango uwo ari wo wose wari gutuma babona inyungu nyinshi cyane.

Byagize izihe ngaruka? Kwizihiza ivuka rya Yesu ni byo byahawe agaciro cyane kurusha icyo iryo vuka risobanura. Ndetse akenshi kuvuga Kristo bisa n’aho byazimangatanye, bikurwa mu buryo busanzwe bwo kwizihiza Noheli. Hari ikinyamakuru cyo muri Hisipaniya kigira kiti “[Noheli] ni umunsi mukuru wizihizwa ku isi hose, ukizihirizwa mu muryango, kandi buri wese mu bagize umuryango awizihiza uko yishakiye.”—El País.

Ayo magambo agaragaza ikintu kigenda kirushaho kugaragara muri Hisipaniya no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi: mu gihe kwizihiza Noheli bigenda birushaho kuba akataraboneka, ubumenyi ku byerekeye Kristo bwo bugenda burushaho gukendera. Mu by’ukuri, ibirori byo kwizihiza Noheli byongeye kuba nk’ibyakorwaga kera mu gihe cy’Abaroma, ni ukuvuga iminsi mikuru yo kurya no kunywa no guhana impano.

Umwana yatuvukiye

Niba kwizihiza Noheli ari nta sano na mba bifitanye na Kristo, ni gute Abakristo b’ukuri bagombye kwibuka ivuka rye n’ubuzima bwe? Ibinyejana birindwi mbere y’ivuka rya Yesu, Yesaya yari yarahanuye ibye agira ati “umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye” (Yesaya 9:5). Kuki Yesaya yagaragaje ko ivuka rya Yesu n’uruhare yari kuzagira byari kuba ingenzi cyane? Ni ukubera ko Yesu yari kuzaba umuyobozi ukomeye. Yari kuzitwa Umwami w’amahoro, kandi amahoro ndetse n’Ubwami bwe ntibyari kuzagira iherezo. Byongeye kandi, Ubwami bwe bwari kuzashyigikirwa no guca “imanza zitabera no gukiranuka.”—Yesaya 9:6.

Marayika Gaburiyeli yasubiyemo amagambo ya Yesaya igihe yabwiraga Mariya iby’ivuka rya Yesu ryari ryegereje. Yarahanuye ati “azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:32, 33). Uko bigaragara, impamvu y’ingenzi yatumye Yesu avuka ifitanye isano n’umurimo Kristo yari kuzasohoza ari Umwami w’Ubwami bw’Imana washyizweho. Ubutegetsi bwa Kristo bushobora kugirira akamaro abantu bose, nawe urimo hamwe n’abo ukunda. Mu by’ukuri, abamarayika bagaragaje ko ivuka rye ryari gutuma ‘mu isi amahoro aba mu bo [Imana] yishimira.’—Luka 2:14.

Ni nde utifuza kuba mu isi irangwa n’amahoro n’ubutabera? Ariko kugira ngo tuzishimire amahoro azazanwa n’ubutegetsi bwa Kristo, tugomba gushimisha Imana no kugirana na yo imishyikirano myiza. Yesu yavuze ko intambwe ya mbere umuntu agomba gutera kugira ngo agirane n’Imana bene iyo mishyikirano, ari ukwiga ibihereranye na yo hamwe na Kristo. Yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Iyo tumaze kumenya Yesu neza, ntituba tucyibaza ukuntu yifuzaga ko twazajya tumwibuka. Ese byari ukumwibukira mu kurya, mu kunywa no mu guhana impano ku itariki isa n’iy’umunsi mukuru wa kera wa gipagani? Si uko byari kuzajya bikorwa. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be uko we yifuzaga ko bari kuzajya bamwibuka. Yagize ati “ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda.”—Yohana 14:21.

Abahamya ba Yehova bize Ibyanditswe Byera mu buryo burambuye, bibafasha gusobanukirwa amategeko y’Imana n’aya Yesu. Bazishimira kugufasha gusobanukirwa ayo mategeko y’ingenzi kugira ngo wibuke Yesu nk’uko akwiriye kwibukwa.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Igihe Cyacu.

^ par. 11 Igiti cy’ikirugu cya Noheli hamwe n’uwo bita Père Noël cyangwa Saint Nicolas, ni zo ngero ebyiri zigaragara cyane.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

Mbese Bibiliya ntiyemera ibyo gukora iminsi mikuru no gutanga impano?

Gutanga impano

Bibiliya yemera ibyo guhana impano. Yehova ubwe ni Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Yesu yagaragaje ko ababyeyi beza baha impano abana babo (Luka 11:11-13). Incuti za Yobu n’abantu bari bagize umuryango we bamuhaye impano igihe yari akirutse indwara (Yobu 42:11). Icyakora nta n’imwe muri izo mpano yasabaga ko bakora iminsi mikuru yihariye. Gutanga izo mpano byaturukaga ku mutima.—2 Abakorinto 9:7.

Iminsi mikuru y’abagize umuryango

Iminsi mikuru y’abagize umuryango ishobora kugira byinshi igeraho mu guhuza abagize umuryango, cyane cyane iyo batakibana mu nzu imwe. Yesu n’abigishwa be batashye ubukwe bw’i Kana, kandi uwo munsi mukuru ugomba kuba wari wahuje abari bagize umuryango benshi hamwe n’incuti (Yohana 2:1-10). Kandi mu mugani wa Yesu w’umwana w’ikirara, se w’uwo mwana yakoze umunsi mukuru wo kwishimana n’abari bagize umuryango ko umwana we yari yagarutse, hakaba harimo umuziki n’imbyino.—Luka 15:21-25.

Gusangira ibyokurya biryoshye

Incuro nyinshi Bibiliya ivuga ibihereranye n’abagaragu b’Imana basangiraga ibyokurya biryoshye bari kumwe n’abari bagize umuryango, incuti n’abo bari bahuje ukwizera. Igihe abamarayika batatu basuraga Aburahamu, yabakoreye umunsi mukuru warimo inyama z’ikimasa, amata, amavuta n’imitsima (Itangiriro 18:6-8). Salomo yasobanuye ko ‘kurya, kunywa no kunezerwa’ ari impano zitangwa n’Imana.—Umubwiriza 3:13; 8:15.

Uko bigaragara, Imana ishaka ko twakwishimira amafunguro meza turi kumwe n’incuti n’abagize umuryango, kandi yemera ibyo guhana impano. Dufite uburenganzira bwose bwo kubikora igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka.