Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aho ugusenga k’ukuri n’ubupagani byahanganiye

Aho ugusenga k’ukuri n’ubupagani byahanganiye

Aho ugusenga k’ukuri n’ubupagani byahanganiye

MU MATONGO yo muri Efeso ya kera ku nkombe y’uburengerazuba bwa Turukiya, abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bamaze imyaka irenga ijana bahakorera ubushakashatsi busesuye. Amazu menshi yongeye kubakwa, kandi abahanga mu bya siyansi basesenguye ibintu byinshi byahavumbuwe barabisobanura. Ibyo rero byatumye Efeso iba hamwe mu hantu ba mukerarugendo bakunze gusura cyane muri Turukiya.

Ni iki bavumbuye ku mateka ya Efeso? Ni iyihe sura muri iki gihe umuntu yaha uwo mujyi wa kera ushishikaje? Gusura amatongo ya Efeso n’Inzu Ndangamurage ya Efeso iri i Vienne ho muri Otirishiya, bizadufasha gusobanukirwa ukuntu ugusenga k’ukuri kwahanganye n’ubupagani muri Efeso. Ariko reka tubanze turebe amateka ya Efeso.

Ahantu buri wese yashakaga kwigarurira

Mu kinyejana cya 11 M.I.C. *, akarere kari hagati y’u Burayi na Aziya karangwaga n’imivurungano kandi abantu baho bagakunda kwimuka. Icyo gihe ni bwo Abagiriki bo mu karere ka Ionie batangiye gukoroniza uturere two ku nkombe y’iburengerazuba bwa Aziya Ntoya. Abo bantu ba mbere baje gutura aho ngaho bahahuriye n’abantu bari bazwiho gusenga imanakazi nyina w’imana, nyuma y’aho yaje kwitwa Arutemi yo muri Efeso.

Mu kinyejana cya karindwi rwagati M.I.C., abaturage b’aba Cimmériens bahoraga bimuka baturutse mu majyaruguru mu karere k’Inyanja Yirabura, bazanywe no gusahura muri Aziya Ntoya. Nyuma y’aho, ahagana mu mwaka wa 550 M.I.C., Umwami Crésus w’i Ludiya yimye ingoma, akaba yari umutegetsi ukomeye cyane kandi wari uzwi cyane bitewe n’uko yari afite ubutunzi bwinshi. Igihe Ubwami bw’u Buperesi bwatangiraga kwaguka, Umwami Kuro yigaruriye imijyi y’Abagiriki yo mu karere ka Ionie, hakubiyemo na Efeso.

Mu mwaka wa 334 M.I.C., Alexandre w’i Makedoniya yatangiye kurwana n’u Buperesi, bityo aba undi mutegetsi wa Efeso. Alexandre amaze gupfa akenyutse mu mwaka wa 323 M.I.C., abakuru b’ingabo be bamaraniye gutwara Efeso. Mu mwaka wa 133 M.I.C., Umwami Attale wa III wa Perugamo utaragiraga umwana, yasize araze Efeso Abaroma, iba intara ya Roma yo muri Aziya.

Ugusenga k’ukuri guhangana n’ubupagani

Igihe intumwa Pawulo yazaga muri Efeso ku iherezo ry’urugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari mu kinyejana cya mbere I.C., yasanze uwo mujyi utuwe n’abantu bagera ku 300.000 (Ibyakozwe 18:19-21). Mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, Pawulo yagarutse muri Efeso yongera kuvugira mu isinagogi ashize amanga cyane, abemeza iby’Ubwami bw’Imana. Icyakora ahamaze amezi atatu, Abayahudi bakajije umurego mu kumurwanya, maze Pawulo afata umwanzuro wo kujya atangira disikuru ze za buri munsi mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano (Ibyakozwe 19:1, 8, 9). Yakomeje kubwiriza amara indi myaka ibiri, akora n’ibitangaza bikomeye, nko gukiza indwara no kwirukana abadayimoni (Ibyakozwe 19:10-17). Ntibitangaje rero kuba benshi barizeye! Koko rero, ijambo rya Yehova ryaraganje, ku buryo umubare munini w’abari barahoze bakora iby’ubupfumu batwitse ku bwende bwabo ibitabo byabo by’agaciro kenshi.—Ibyakozwe 19:19, 20.

Umurimo ugira ingaruka nziza wo kubwiriza Pawulo yakoze ntiwatumye gusa abantu benshi bareka kuyoboka imanakazi Arutemi, ahubwo wanarakaje abatezaga imbere iyo gahunda yo gusenga imana y’abapagani. Gucura ingoro za Arutemi z’ifeza byari ubucuruzi bwungukaga cyane. Kubera ko ubucuruzi bwabo bwari kuhazaharira, umugabo witwaga Demetiriyo yoheje abacuzi barigaragambya.—Ibyakozwe 19:23-32.

Iyo mivurungano yakajije umurego, abaturage bamara amasaha abiri basizoye bavugira icyarimwe bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!” (Ibyakozwe 19:34). Imidugararo imaze gucogora, Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga hanyuma akomeza urugendo rwe (Ibyakozwe 20:1). Icyakora, n’ubwo yageze aho akajya i Makedoniya ntibyabujije ko gahunda yo gusenga Arutemi yari igeze aharindimuka ikomeza guhenebera.

Urusengero rwa Arutemi runyeganyega

Gahunda yo gusenga Arutemi yari yaracengeye cyane mu Befeso. Mbere y’ingoma y’Umwami Crésus, imanakazi Cybèle nyina w’imana ni yo ubuzima bwose bw’idini muri ako karere bwari bushingiyeho. Crésus yahimbye inkuru zavugaga ko Cybèle yari ifite icyo ipfana n’imana z’Abagiriki, yiringiye ko yari kuzabona imana yari kuzemerwa mu Bagiriki no mu batari Abagiriki. Biturutse ku nkunga ye, mu kinyejana cya gatandatu rwagati M.I.C., batangiye imirimo yo kubaka urusengero rw’imanakazi Arutemi yazunguye Cybèle.

Urwo rusengero rwari intambwe itazibagirana mu mateka y’ubwubatsi bw’Abagiriki. Mbere y’aho bari batarigera bakoresha ibibuye binini cyane by’urugarika kugira ngo bubake inzu imeze ityo kandi nini bene ako kageni. Urwo rusengero rwashenywe n’umuriro mu mwaka wa 356 M.I.C. Urundi rusengero rwari ruhwanyije ubwiza n’urwo rwongeye kubakwa, rukaba rwaratanze akazi kenshi kandi rwashishikazaga cyane abazaga kuhasengera bavuye kure. Urwo rusengero rushya rwari rwubatswe kuri fondasiyo ya metero zigera kuri 73 z’ubugari kuri metero nka 127 z’uburebure, rwo rukaba rwari rufite metero 50 z’ubugari ku 105 z’uburebure. Barushyiraga mu bintu birindwi bitangaje byo mu isi. Icyakora, si ko abantu bose barwishimiraga. Umuhanga mu bya filozofiya witwa Hélaclite yavuze ko umwijima wari mu kayira kaganaga ku gicaniro wari umeze nk’umwijima w’ibibi byose iyo biva bikagera, kandi yabonaga ko umuco muri urwo rusengero wari hanyuma y’uw’inyamaswa. Icyakora, kuri benshi urusengero rwa Arutemi muri Efeso rwasaga n’aho rutari kuzigera ruhenebera. Amateka yagaragaje ko bibeshyaga. Hari igitabo kigira kiti “byageze mu kinyejana cya kabiri, gahunda yo gusenga Arutemi hamwe n’izindi mana zari zemewe muri rubanda, ihita ihenebera mu buryo butunguranye.”—Ephesos—Der neue Führer (Efeso—Umuyobozi mushya).

Mu kinyejana cya gatatu I.C., Efeso yatigishijwe n’umutingito ukomeye. Byongeye kandi, ubutunzi buhambaye bwari mu rusengero rwa Arutemi bwasahuwe n’abaturage bo mu bwoko bwa Goths biberaga mu nyanja baje baturuka mu karere k’Inyanja Yirabura, barangije batwika urwo rusengero. Cya gitabo tumaze kuvuga kigira kiti “ni gute Arutemi yari gukomeza kubonwa ko yari umurinzi w’uwo mujyi igihe kirekire, kandi yari imaze gutsindwa ikananirwa no kurinda inzu yayo bwite yari ituyemo?”—Zaburi 135:15-18.

Amaherezo, ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya kane I.C., Umwami w’abami Théodose wa I, yemeje ko “Ubukristo” bubaye idini rya Leta. Bidatinze, amabuye yari yubatse urusengero rwa Arutemi rwari rwarahoze ari akataraboneka, barayakuye bajya kuyubakisha andi mazu. Gahunda yo gusenga Arutemi yataye agaciro burundu. Hari umugabo utaravuzwe izina wagize icyo avuga ku gisigo cyashimagizaga urwo rusengero kivuga ko rwari mu bintu bitangaje mu isi ya kera, agira ati “ubu rusigaye ari amatongo yangiritse kurusha ahandi hose, kandi nta kintu kihasigaye.”

Bareka gusenga Arutemi bagasenga “nyina w’imana”

Pawulo yaburiye abakuru b’itorero ryo muri Efeso ko namara kugenda, “amasega aryana” yari kubinjiramo, kandi ko muri bo hari kuzaduka abantu ‘bavuga ibigoramye’ (Ibyakozwe 20:17, 29, 30). Ibyo ni uko byagenze rwose. Ibintu byakurikiyeho bigaragaza ko ugusenga kw’ikinyoma kwasagambye muri Efeso, gufite isura y’Ubukristo bw’ubuhakanyi.

Mu mwaka wa 431 I.C., konsili ya gatatu y’amadini yabereye muri Efeso, muri iyo konsili akaba ari ho bagiriye impaka kuri kamere ya Kristo. Cya gitabo twigeze kuvuga (Ephesos—Der neue Führer) kibisobanura kigira kiti “Abanyalegizandiriya bemezaga ko Kristo yari afite kamere imwe, ni ukuvuga kamere y’Imana, . . . baratsinze burundu.” Ibyo byagize ingaruka nyinshi. “Imyanzuro yafatiwe muri Efeso, ari na yo yatumye Mariya azamurwa akava ku ntera yo kubyara Kristo akajya ku yo kubyara Imana, ntiyabaye urufatiro rwo gusenga Mariya gusa, ahubwo nanone yateje amacakubiri ya mbere akomeye muri kiliziya. . . . Impaka na n’ubu ziracyakomeza.”

Nguko rero uko gahunda yo gusenga Cybèle na Arutemi yasimbujwe gusenga Mariya ‘wabyaye Imana” cyangwa “nyina w’imana.” Nk’uko cya gitabo kibivuga, “gusenga Mariya muri Efeso . . . na n’ubu biracyari umugenzo ukomeye, udashobora gusobanurwa udahereye kuri gahunda yo gusenga Arutemi.”

Yaribagiranye mu mateka

Nyuma yo guhenebera kwa gahunda yo gusenga Arutemi, hakurikiyeho isenyuka rya Efeso. Imitingito, malariya n’icyambu cyagendaga kirushaho kuzuramo umusitwe, byatumye ubuzima muri uwo mujyi burushaho kugorana.

Ahagana mu kinyejana cya karindwi I.C., Isilamu yari yaratangiye kwaguka. Isilamu ntiyashishikajwe no kubumbira hamwe amoko y’Abarabu mu nyigisho zayo gusa. Ahubwo amato y’Abarabu yasahuye Efeso mu kinyejana cya karindwi n’icya munani cyose I.C. Igihe icyambu cyuzuraga umusitwe burundu n’umujyi ugahinduka amatongo, noneho aka Efeso kari kashobotse. Muri uwo mujyi munini wari warahoze ari akataraboneka, ubu hasigaye akadugudu gato kitwaga Aya Soluk (ubu kitwa Selçuk).

Tunyarukire mu matongo yo muri Efeso

Kugira ngo umuntu yiyumvishe ikuzo rya Efeso ya kera, ashobora gusura amatongo yaho. Nuhasura ukinjirira mu muryango wa ruguru, uzahita ubona ahantu hashimishije hari Umuhanda wa Curetes umanuka ukagera ku Nzu y’ibitabo ya Celse. Ku ruhande rw’iburyo rw’uwo muhanda, uzahabona inzu nto y’ikinamico yubatswe mu kinyejana cya kabiri I.C., izahita igushishikaza. Yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1500 bicaye, kandi ishobora nanone kuba itarakoreshwaga mu manama gusa, ahubwo yanaberagamo imyidagaduro ya rubanda. Umuhanda wa Curetes ukikijwe n’amazu, urugero nk’inzu ya leta aho ibibazo byose by’ubutegetsi byaganirirwaga, urusengero rwa Hadrian, amavomo rusange n’amazu yubatse ku musozi yari atuwemo n’abaherwe bo muri Efeso.

Inzu y’ibitabo nziza cyane ya Celse yubatswe mu kinyejana cya kabiri I.C., izagutangaza cyane bitewe n’ubwiza bwayo. Imizingo myinshi yarimo yabikwaga mu nkarwe baciye mu nkuta z’icyumba kinini cyo gusomeramo. Amashusho ane yari ku ruhande rwiza rureba ku muhanda yagaragazaga imico umutegetsi w’Umuroma w’umusivili urugero nka Celse yabaga yitezweho, ni ukuvuga Sophia (ubwenge), Arete (imico myiza), Ennoia (ubwitange) na Episteme (ubumenyi cyangwa ubushishozi). Amashusho y’umwimerere ushobora kuyasanga mu Nzu Ndangamurage ya Efeso iri i Vienne. Ku mbuga yo ku irembo iyo nzu y’ibitabo iteganye n’irembo rinini cyane rijya mu isoko rya Tetragonos. Kuri icyo kibuga kinini cyane cya kare cyari gikikijwe n’utuyira dutwikiriye, ni ho abantu bakoreraga ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Urakomeza noneho ukagera mu muhanda ushashwemo amabuye y’urugarika, ugana ku nzu nini y’ikinamico. Iyo nzu yashoboraga kwakira abantu bagera ku 25.000 bicaye, ikaba yaraguwe bwa nyuma mu gihe cy’ubwami bwa Roma. Uruhande rwayo rwari rutatswe mu buryo buhambaye n’inkingi, ibishushanyo bikorogoshoye n’amashusho. Ushobora kwiyumvisha neza imidugararo Demetiriyo n’abacuzi bateje mu bantu bari bakoraniye aho.

Umuhanda uva ku nzu nini y’ikinamico ujya ku cyambu cy’umujyi urahambaye cyane. Ureshya na metero 500 ukagira metero 11 z’ubugari, ku mpande zombi ukaba ukikijwe n’inkingi. Inzu y’imikino yari hafi y’inzu y’ikinamico, hamwe n’indi nzu y’imikino yo ku cyambu, zombi zari zarubakiwe gukorerwamo imyitozo ngororangingo, na zo zari zubatse kuri uwo muhanda. Urugi ruhambaye rwo ku cyambu ruri ku ruhande rw’epfo rw’umuhanda, rwari irembo rijya mu isi, kandi aho ni ho urugendo rugufi tumaze kugirira muri amwe mu matongo ashishikaje kurusha andi mu isi rurangiriye. Inzu Ndangamurage ya Efeso iri i Vienne, irimo igishushanyo mbonera gikozwe mu biti kigaragaza uko uwo mujyi wa kera wari umeze, kandi irimo n’ibindi bintu byinshi byo muri uwo mujyi.

Iyo umuntu asuye iyo nzu ndangamurage akibonera ishusho ya Arutemi yo muri Efeso, nta kuntu atatekereza ku kwihangana kw’Abakristo ba mbere babaga muri Efeso. Babaga mu mujyi wari wuzuyemo ubupfumu, kandi abantu baho barahumwe amaso n’urwikekwe rushingiye ku idini. Ubutumwa bw’Ubwami bwarwanyijwe bikomeye n’abasengaga Arutemi (Ibyakozwe 19:19; Abefeso 6:12; Ibyahishuwe 2:1-3). Muri iyo mimerere itari myiza na busa, ugusenga k’ukuri kwashinze imizi. Iyo gahunda yo gusenga Imana y’ukuri izakomeza kuganza igihe idini ry’ikinyoma muri iki gihe rizavaho nk’uko gahunda ya kera yo gusenga Arutemi yavuyeho.—Ibyahishuwe 18:4-8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 26]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

MAKEDONIYA

Inyanja Yirabura

AZIYA NTOYA

Efeso

Inyanja ya Mediterane

EGIPUTA

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Amatongo y’urusengero rwa Arutemi

[Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

1. Inzu y’ibitabo ya Celse

2. Ureba “Arete” uyegereye

3. Umuhanda ushashemo urugarika ujya ku nzu nini y’ikinamico