Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntimugahe Satani urwaho

Ntimugahe Satani urwaho

Ntimugahe Satani urwaho

“Ntimugahe Satani urwaho.”—ABEFESO 4:27, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

1. Kuki hari abantu benshi bashidikanya ko Satani abaho?

ABANTU benshi bamaze igihe kirekire cyane batekereza ko Satani ari ikiremwa gifite amahembe, gifite ibinono, cyambaye ibitukura kandi gifite igikanya kinini cyifashisha kijugunya abantu babi mu muriro utazima. Icyo gitekerezo ntigihuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Icyo tudashidikanyaho ariko, ni uko iyo mitekerereze ikocamye yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bashidikanya ko Satani abaho, cyangwa bagatekereza ko iryo jambo ryumvikanisha ububi buba mu bantu.

2. Bimwe mu bintu Ibyanditswe bivuga ku birebana na Satani ni ibihe?

2 Bibiliya itubwira umuntu wiboneye Satani imbonankubone kandi agahamya ko Satani abaho koko. Yesu Kristo yamubonye mu ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba kandi bagiranye ikiganiro igihe yari hano ku isi (Yobu 1:6; Matayo 4:4-11). Nubwo Ibyanditswe bitatubwira uko icyo kiremwa cy’umwuka cyitwaga mbere, Satani bisobanura ‘urwanya,’ kuko yarwanyije Yehova. Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, Satani nanone bisobanura ‘ubeshyera’ kuko yabeshyeye Imana. Satani yitwa “ya nzoka ya kera,” wenda bikaba biterwa n’uko yifashishije inzoka mu gushuka Eva (Ibyahishuwe 12:9; 1 Timoteyo 2:14). Nanone yitwa “Umubi.”—Matthew 6:13. *

3. Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?

3 Twebwe abagaragu ba Yehova, ntitwifuza na gato kugira ibyo dukora twigana Satani, umwanzi ukomeye w’Imana y’ukuri yonyine. Ni yo mpamvu tugomba kumvira inama y’intumwa Pawulo igira iti “ntimugahe Satani urwaho” (Abefeso 4:27, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). None se, imwe mu mico ya Satani tudakwiriye kwigana ni iyihe?

Ntimukigane umubeshyi kabuhariwe

4. Ni gute “Umubi” yaharabitse Imana?

4 Birakwiriye ko Satani yitwa umubeshyi cyangwa uharabika. Guharabika umuntu ni ukumuvugaho amagambo y’ibinyoma kandi amusebya. Imana yategetse Adamu iti “igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:17). Ibyo Eva yari yarabibwiwe, ariko Satani yakoresheje inzoka maze aramubwira ati “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itangiriro 3:4, 5). Mbega amagambo y’ibinyoma byari bigamije guharabika Yehova Imana!

5. Kuki byari bikwiriye ko Diyotirefe aryozwa kuba yaraharabikaga abandi?

5 Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya” cyangwa guharabika abandi (Abalewi 19:16). Intumwa Yohana yavuze iby’umuntu wo mu gihe cye waharabikaga abandi, ati “hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu” (3 Yohana 9, 10). Diyotirefe yaharabikaga Yohana akaba ari na yo mpamvu yagombaga kuzabiryozwa. None se ubu hari Umukristo w’indahemuka wakumva ashaka kumera nka Diyotirefe maze akigana Satani, umubeshyi kabuhariwe?

6, 7. Kuki tugomba kwirinda kugira uwo duharabika?

6 Incuro nyinshi, abantu bakunze kubwira nabi abagaragu ba Yehova babarega ibinyoma kandi babaharabika. Ku birebana na Yesu, Bibiliya igira iti “abatambyi bakuru n’abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane” (Luka 23:10). Umutambyi Mukuru Ananiya hamwe n’abandi bareze Pawulo ibinyoma (Ibyakozwe 24:1-8). Kandi Bibiliya ivuga ko Satani ari ‘Umurezi wa bene data . . . , uhora abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu’ (Ibyahishuwe 12:10). Abo bavandimwe baregwa ibinyoma ni Abakristo basizwe bari hano ku isi muri iyi minsi y’imperuka.

7 Nta Mukristo wari ukwiriye kugira uwo aharabika cyangwa ngo amuvugeho ibinyoma. Ariko kandi, ibyo bishobora kubaho mu gihe tugiye gushinja umuntu tutazi neza uko ibintu byose byagenze. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, uwaregaga undi ibinyoma yabigambiriye yashoboraga kwicwa (Kuva 20:16; Gutegeka 19:15-19). Ikindi kandi, mu bintu Yehova yanga urunuka harimo n’“umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma” (Imigani 6:16-19). Bityo rero, ntitugomba kwigana umubeshyi mukuru uturega ibinyoma.

Muzibukire inzira z’umwicanyi wa mbere

8. Ni mu buhe buryo Satani “yahereye kera kose ari umwicanyi”?

8 Satani ni umwicanyi. Yesu yaravuze ati “uwo yahereye kera kose ari umwicanyi” (Yohana 8:44). Satani yatangiye kuba umwicanyi igihe yoshyaga Adamu na Eva bagatera Imana umugongo. Kuba umugabo n’umugore ba mbere barapfuye ndetse n’ababakomokaho bakaba bapfa, ni Satani wabiteye (Abaroma 5: 12). Nk’uko tubibona, icyo gikorwa ntigishobora kwitirirwa ububi buba mu muntu, ahubwo cyakwitirirwa uwagikoze.

9. Nk’uko bigaragara muri 1 Yohana 3:15, ni mu buhe buryo dushobora guhinduka abicanyi?

9 Rimwe mu Mategeko Cumi Abisirayeli bari barahawe ryagiraga riti “ntukice.” Igihe intumwa Petero yandikiraga Abakristo, yarababwiye ati “ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica” (1 Petero 4:15). Kubera iyo mpamvu, nta mugaragu wa Yehova ukwiriye kuba umwicanyi. Ariko kandi, turamutse twanze mugenzi wacu w’Umukristo tukagera nubwo tumwifuriza gupfa, dushobora kugibwaho n’umwenda w’amaraso imbere y’Imana. Bibiliya igira iti “umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we” (1 Yohana 3:15). Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe” (Abalewi 19:17). Nimucyo tujye dukemura mu maguru mashya akabazo ako ari ko kose kavutse hagati yacu na mugenzi wacu duhuje ukwizera, kugira ngo umwicanyi Satani adasenya ubumwe bwacu bwa gikristo.—Luka 17:3, 4.

Murwanye umunyabinyoma mukuru

10, 11. Tugomba gukora iki kugira ngo turwanye umunyabinyoma mukuru ari we Satani?

10 Satani ni umunyabinyoma. Yesu yaravuze ati “navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Satani yabeshye Eva, ariko Yesu we yaje mu isi guhamya ukuri (Yohana 18:37). Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, kugira ngo tubashe kunanira ibishuko bya Satani tuzirinda kubeshya no kuriganya. Tugomba ‘kuvugisha ukuri’ (Zekariya 8:16; Abefeso 4:25). Yehova ‘Imana y’umurava’ cyangwa ivugisha ukuri, iha umugisha gusa Abahamya bayo bavugisha ukuri. Ababi nta burenganzira bafite bwo kumuhagararira.—Zaburi 31:6; 50:16; Yesaya 43:10.

11 Niduha agaciro umudendezo wo mu buryo bw’umwuka twaheshejwe no kuba twarabatuwe ku binyoma bya Satani, tuzakomeza kuba Abakristo, tugendera mu ‘nzira y’ukuri’ (2 Petero 2:2; Yohana 8:32). Inyigisho za gikristo zose zigize ‘ukuri k’ubutumwa bwiza’ (Abagalatiya 2:5, 14). Kugira ngo tuzakizwe bizaterwa n’uko tuzaba ‘twaragendeye mu kuri,’ tukabaho duhuje na ko kandi tukarwanya “se w’ibinyoma.”—3 Yohana 3, 4, 8.

Murwanye umukuru w’abahakanyi

12, 13. Ni gute twagombye kwitwara ku bahakanyi?

12 Ikiremwa cy’umwuka cyaje guhinduka Satani, cyahoze kigendera mu kuri. Ariko nk’uko Yesu yabivuze, “ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we” (Yohana 8:44). Uwo mukuru w’abahakanyi ntiyigeze acogora mu kurwanya “Imana y’umurava” cyangwa ivugisha ukuri. Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere baguye mu “mutego wa Satani,” uko bigaragara bikaba byaratewe n’uko bayobejwe bakava mu kuri. Ni yo mpamvu Pawulo yashishikarije Timoteyo, wari umubwiriza mugenzi we, kwigisha abo bantu mu bugwaneza kugira ngo basubire ku murongo mu buryo bw’umwuka, bave mu mutego wa Satani (2 Timoteyo 2:23-26). Birumvikana ariko ko ibyarushaho kuba byiza cyane ari uko umuntu yashikama mu kuri, akirinda kugwa mu mutego w’abahakanyi.

13 Umugabo n’umugore ba mbere bahindutse abahakanyi kuko batamaganiye kure ibinyoma bya Satani ahubwo bakamwumvira. None se ubwo, tuzatega amatwi abahakanyi, dusome ibitabo byabo cyangwa tujye ku miyoboro yabo ya interineti? Niba dukunda Imana kandi tugakunda ukuri, ntituzabikora. Ntitwagombye kwakira abahakanyi iwacu mu nzu cyangwa ngo tunabasuhuze, kubera ko tubikoze twaba ‘twifatanije na bo mu mirimo yabo mibi’ (2 Yohana 9-11). Nimucyo twe kuzigera na rimwe dushukwa n’amayeri ya Satani ngo duteshuke “inzira y’ukuri” ya gikristo. Ibyo byatubaho mu gihe dukurikira abigisha b’ibinyoma bashaka kutuzanamo “inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka,” kandi bagerageza ‘kudushakaho indamu batubwira amagambo y’amahimbano.’—2 Petero 2:1-3.

14, 15. Ni uwuhe muburo Pawulo yahaye abasaza bo muri Efeso na Timoteyo wari umubwiriza mugenzi we?

14 Pawulo yabwiye abasaza b’Abakristo bo muri Efeso ati ‘mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso [y’umwana wayo]. Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo’ (Ibyakozwe 20:28-30). Nyuma y’igihe abo bahakanyi baje kwaduka kandi ‘bavugaga ibigoramye.’

15 Ahagana mu mwaka wa 65 N.Y., intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’ Pawulo yaramwandikiye ati “ariko amagambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha, kandi ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto, kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.” Icyo gihe ubuhakanyi bwari bwaratangiye. Pawulo yongeyeho ati “nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze.”—2 Timoteyo 2:15-19.

16. Kuki twakomeje kuba indahemuka ku Mana no ku Ijambo ryayo kandi umuhakanyi mukuru afite amayeri menshi?

16 Incuro nyinshi Satani yagiye akoresha abahakanyi kugira ngo amunge ugusenga k’ukuri, ariko byabaye iby’ubusa. Ahagana mu mwaka wa 1868, Charles Taze Russel yatangiye kugenzura yitonze inyigisho z’ibanze zari zimaze igihe kirekire cyane zigishwa mu madini yiyita aya gikristo, maze atahura ko “bagorekaga Ibyanditswe.” Russel hamwe n’abandi bake bari bafatanyije mu gushakisha ukuri, bakoze itsinda kugira ngo bajye bigira hamwe Bibiliya. Iryo tsinda ryari i Pittsburgh, muri leta ya Pennsylvanie, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu myaka hafi 140 ishize kuva icyo gihe kugeza ubu, abagaragu ba Yehova bungutse ubumenyi bwinshi kandi barushijeho gukunda Imana n’Ijambo ryayo. Nubwo umukuru w’abahakanyi akoresha amayeri menshi, kuba abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge bari maso mu buryo bw’umwuka, byafashije abo Bakristo b’ukuri gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku Ijambo rye.—Matayo 24:45.

Ntimuzemere gutegekwa n’umutware w’isi

17-19. Isi itegekwa na Satani ikubiyemo iki kandi se kuki tutagomba kuyikunda?

17 Ubundi buryo Satani akoresha agerageza kutugusha mu mutego we ni ukudutera gukunda iyi si, igizwe n’abantu bakiranirwa bitandukanyije n’Imana. Yesu yise Satani “umutware w’ab’iyi si” kandi avuga ko ‘nta cyo [Satani] amufiteho’ (Yohana 14:30). Ntituzigere na rimwe tugwa mu mutego wa Satani. Tuzi neza ko “ab’isi bose bari mu Mubi,” mbese ko isi yose itegekwa n’Umubi (1 Yohana 5:19). Ni yo mpamvu Satani yashoboraga guha Yesu “ubwami bwose bwo mu isi” iyo Yesu yemera kuba umuhakanyi, agapfukama akamuramya. Ibyo Umwana w’Imana yahise abyamaganira kure (Matayo 4:8-10). Iyi si itegekwa na Satani yanga abigishwa ba Kristo (Yohana 15:18-21). Ntibitangaje rero kuba intumwa Yohana yaratuburiye ngo ‘ntitugakunde isi.’

18 Yohana yaranditse ati “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Ntitugomba gukunda isi, kuko ibyo isi itanga bihaza irari ry’umubiri wokamwe n’icyaha ariko bikaba bihabanye cyane n’amahame ya Yehova.

19 Bite se niba mu mutima wacu dufitemo akantu ko gukunda iby’isi? Niba karimo, tujye dusenga Imana tuyisaba kudufasha kwikuramo urwo rukundo rw’iby’isi ndetse n’irari ry’umubiri rishingiye kuri urwo rukundo (Abagalatiya 5:16-21). Nidukomeza kuzirikana ko “imyuka mibi” itagaragara ari yo ‘itegeka iyi si’ y’abantu bakiranirwa, tuzakora uko dushoboye ‘twirinde kwanduzwa n’iby’isi.’—Yakobo 1:27; Abefeso 6:11, 12; 2 Abakorinto 4:4.

20. Kuki dushobora kuvuga ko tutari ‘ab’isi’?

20 Ku birebana n’abigishwa be, Yesu yaravuze ati “si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:16). Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo biyeguriye Yehova, bihatira gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka, bakitandukanya n’isi (Yohana 15:19; 17:14; Yakobo 4:4). Iyi isi ikiranirwa iratwanga kubera ko twitandukanyije na yo kandi tukaba turi ‘ababwiriza bo gukiranuka’ (2 Petero 2:5). Ni iby’ukuri ko mu bantu badukikije harimo abahehesi, abasambanyi, abanyazi, abasenga ibishushanyo, abajura, ababeshyi n’abasinzi (1 Abakorinto 5:9-11; 6:9-11; Ibyahishuwe 21:8). Ariko twe ntiduhumeka ‘umwuka w’iyi si’ kubera ko tudategekwa n’izo mbaraga ziyobora abantu mu byaha.—1 Abakorinto 2:12.

Ntimugahe Satani urwaho

21, 22. Ni gute washyira mu bikorwa inama ya Pawulo iri mu Befeso 4:26, 27?

21 Aho kuyoborwa n’‘umwuka w’isi,’ tuyoborwa n’umwuka w’Imana utuma twera imbuto zikubiyemo imico myiza nk’urukundo no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo mico idufasha kurwanya ibitero Satani atugabaho agamije kumunga ukwizera kwacu. Satani aba ashaka ko ‘duhagarikwa umutima [no kugambirira] gukora ibyaha gusa.’ Ariko umwuka w’Imana udufasha ‘kureka umujinya tukava mu burakari’ (Zaburi 37:8). Ni iby’ukuri ko hari igihe dushobora kuba dufite impamvu zumvikana zo kurakara. Ariko Pawulo atugira inama igira iti “nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani.”—Abefeso 4:26, 27.

22 Gukomeza kurakara bishobora gutuma tugwa mu cyaha. Turamutse dukomeje kugira umujinya, twaha Satani urwaho rwo kuzana amakimbirane mu itorero cyangwa agatuma dukora ibintu bibi. Bityo rero, ni ngombwa ko dukemura mu maguru mashya ibyo tutumvikanaho na bagenzi bacu, tukabikemura mu buryo buhuje n’amahame y’Imana (Abalewi 19:17, 18; Matayo 5:23, 24; 18:15, 16). Nimucyo rero twemere kuyoborwa n’umwuka w’Imana kandi tugaragaze umuco wo kwirinda. Nanone kandi, ntituzigere na rimwe twemera ko uburakari, n’aho bwaba bufite ishingiro, bumara igihe ku buryo buvamo umujinya, amahane n’urwangano.

23. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

23 Twasuzumye imwe mu mico ya Satani tutagomba kwigana. Ariko nanone, hari abasomyi bashobora kwibaza bati ‘ese twagombye gutinya Satani? Kuki atuma Abakristo batotezwa? Kandi se ni gute twakwirinda kugwa mu mutego we?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Reba ingingo zo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2005, zisobanura umutwe w’iyo gazeti ugira uti “Ese Satani abaho koko?

Ni gute wasubiza?

• Kuki tutagomba na rimwe kugira uwo duharabika?

• Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 3:15, ni gute twakwirinda kuba abicanyi?

• Abahakanyi twagombye kubitwaraho dute kandi kuki?

• Kuki tutagomba gukunda iby’isi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ntituzigera twemera ko Satani asenya ubumwe bwacu bwa gikristo

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Kuki Yohana yatugiriye inama yo kudakunda isi?