Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Murwanye Satani na we azabahunga

Murwanye Satani na we azabahunga

Murwanye Satani na we azabahunga

“Mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”​—Yakobo 4:7.

1, 2. (a) Ni ikihe kintu kiranga Satani kigaragarira mu magambo yanditswe muri Yesaya igice cya 14? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

SATANI ni umwibone butwi. Ubwibone bwe bwagaragajwe n’amagambo yanditswe n’umuhanuzi w’Imana witwaga Yesaya. Imyaka irenga ijana mbere y’uko Babuloni iba ubutegetsi bw’igihangange bw’isi, Yesaya yanditse amagambo akurikira ayitirira ubwoko bwa Yehova, mbese nk’aho ubwo bwoko bwabwiye “umwami w’i Babuloni” buti “waribwiraga uti ‘nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana [abami bakomoka kuri Dawidi], . . . nzaba nk’Isumbabyose’” (Yesaya 14:3, 4, 12-15; Kubara 24:17). Ubwibone bwagaragajwe n’“umwami w’i Babuloni” bumeze nk’ubwa Satani, “imana y’iki gihe” (2 Abakorinto 4:4). Ariko ubwo bwibone bwa Satani buzashira arimbutse, nk’uko ubwami bw’i Babuloni bwarimbutse mu buryo bukojeje isoni.

2 Gusa igihe cyose Satani akiriho, dushobora kubuzwa amahwemo n’ibibazo nk’ibi bikurikira: ese twagombye gutinya Satani? Kuki yoshya abantu ngo batoteze Abakristo? Ni gute twakwirinda kugwa mu mitego ye?

Ese twagombye gutinya Satani?

3, 4. Kuki Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo badatinya Satani?

3 Yesu Kristo yaravuze ati “dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” Ayo magambo atera inkunga cyane Abakristo basizwe (Ibyahishuwe 2:10). Abasizwe hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ntibatinya Satani. Kuba batamutinya si uko basanzwe nta cyo batinya. Ahubwo impamvu ibitera ni uko batinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha kandi bakaba ‘bahungira mu gicucu cy’amababa yayo.’—Zaburi 34:10; 36:8.

4 Nubwo abigishwa ba mbere ba Kristo batotejwe cyane, ntibatinyaga Satani kandi bakomeje kuba indahemuka kugeza bapfuye. Ndetse na nyuma y’aho ubuhakanyi bwari bwarahanuwe bugereye mu itorero, umuhanga mu bya tewolojiya witwa Cyprien yavuze neza iby’abantu bo mu kinyejana cya gatatu bitwaga Abakristo. Yagize ati “twe [abitwaga Abakristo] ntitugomba gutinya ibikomere n’ibihano bishobora kutugeraho bitewe no gutotezwa, kubera ko imbaraga Umwami akoresha aturinda ziruta izo Satani akoresha atugabaho ibitero” (Treatise XI, On the Exhortation to Martyrdom, 10). Ariko kandi, intumwa Pawulo yagaragaje ko Satani ashobora kutwica. Ese ibyo byagombye gutuma dushya ubwoba?

5. Ni irihe somo tuvana ku byanditse mu Baheburayo 2:14, 15?

5 Pawulo yavuze ko Yesu yahindutse umuntu ufite umubiri n’amaraso kugira ngo “urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose” (Abaheburayo 2:14, 15). Kubera ko Satani ari we “ufite ubutware bw’urupfu,” yigaruriye Yuda Isikariyota nyuma akoresha abatware b’Abayahudi hamwe n’Abaroma kugira ngo bice Yesu (Luka 22:3; Yohana 13:26, 27). Ariko kuba Yesu yarapfuye akatubera igitambo, byatumye abantu bari barokamwe n’icyaha bakurwa mu bubata bwa Satani kandi babona uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.

6, 7. Ubushobozi Satani afite bwo guteza urupfu bungana bute?

6 Ubushobozi Satani afite bwo guteza urupfu bungana bute? Kuva igihe Satani yatangiriye gukora ibikorwa bibi, ibinyoma bye n’uruhare yagize mu butegetsi bw’abantu byatumye bapfa. Ibyo byatewe n’uko Adamu yakoze icyaha bityo akaraga abantu bose icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Ikindi kandi, abagaragu ba Satani bari hano ku isi batoteje abasenga Yehova, rimwe na rimwe bakanabica nk’uko bishe Yesu Kristo.

7 Icyakora, ntitwagombye gutekereza ko Satani ashobora kwica umuntu wese ashatse. Imana irinda abayo kandi ntizemera na rimwe ko Satani atsemba burundu abantu bose basenga Imana by’ukuri bari hano ku isi (Abaroma 14:8). Ni koko, Yehova yemera ko ibitotezo bigera ku bagize ubwoko bwe bose kandi akemera ko bamwe muri twe bapfa bazize ibitero bya Satani. Ariko nanone, Ibyanditswe bitanga ibyiringiro bihebuje by’umuzuko ku bantu bari mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cy’Imana; kandi nta kintu na kimwe Satani ashobora gukora ngo aburizemo uwo muzuko.—Malaki 3:16; Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.

Kuki Satani adutoteza?

8. Kuki Satani atoteza abagaragu b’Imana?

8 Niba turi abagaragu b’indahemuka b’Imana, hari impamvu y’ingenzi ituma Satani adutoteza. Aba ashaka ko duteshuka ku kwizera kwacu. Satani aba ashaka kwangiza imishyikirano y’agaciro dufitanye na Data wo mu ijuru. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza. Muri Edeni, Yehova yahanuye ko hari kuzaba urwango hagati y’‘umugore’ w’Imana w’ikigereranyo n’‘inzoka,’ no hagati y’“urubyaro” rw’uwo mugore n’urw’inzoka (Itangiriro 3:14, 15). Ibyanditswe bivuga ko Satani ari we “ya nzoka ya kera,” bigahishura ko ashigaje igihe gito kandi ko afite umujinya mwinshi (Ibyahishuwe 12:9, 12). Kubera ko urwo rwango ruri hagati y’“urubyaro” rw’umugore n’urw’inzoka rugikomeza, abakorera Yehova mu budahemuka bashobora kwitega ko bazatotezwa (2 Timoteyo 3:12). Mbese usobanukiwe impamvu nyayo ituma Satani adutoteza?

9, 10. Satani yatumye havuka ikihe kibazo, kandi se gihuriye he n’imyitwarire y’abantu?

9 Satani yatumye havuka ikibazo cyo kumenya niba Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Nanone Satani yatumye havuka ikindi kibazo gifitanye isano n’icyo, avuga ko abantu badashobora gukomeza kubera indahemuka Umuremyi wabo. Satani yatoteje Yobu wakoraga ibyo gukiranuka. Yamutotereje iki? Satani yashakaga ko Yobu anamuka ntakomeze kubera Yehova indahemuka. Satani yifashishije umugore wa Yobu hamwe n’abagabo batatu Yobu yise “abahumuriza baruhanya,” kugira ngo arebe ko yabigeraho. Nk’uko bigaragara mu gitabo cya Yobu, Satani yabwiye Imana ko iramutse imuretse akagerageza abantu, ngo nta n’umwe wakomeza kubera Yehova indahemuka. Nyamara Yobu yakomeje gushikama agaragaza ko Satani ari umubeshyi (Yobu 1:8–2:9; 16:2; 27:5; 31:6). Muri iki gihe, Satani atoteza Abahamya ba Yehova ashaka kubagamburuza ngo bareke kuba indahemuka, bityo agaragaze ko ibyo yavuze ari ukuri.

10 Gusobanukirwa ko impamvu Satani ashyiraho imihati adutoteza ari uko aba ashaka ko dutera Imana umugongo, bishobora kudufasha kugira ubutwari no gushikama (Gutegeka 31:6). Imana yacu ni yo Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi kandi izadufasha gukomeza gushikama. Nimucyo buri gihe tujye twihatira gushimisha umutima wa Yehova dukomeza kuba indahemuka, kugira ngo tumuhe uburyo bwo gusubiza umutuka ari we Satani.—Imigani 27:11.

“Udukize Umubi”

11. Gusenga tuvuga tuti “ntuduhane mu bitwoshya” bisobanura iki?

11 Gukomeza kuba indahemuka si ibintu byoroshye; bisaba gusenga cyane. Amagambo ari mu isengesho ntangarugero ashobora kudufasha mu buryo bwihariye. Hari aho Yesu yagize ati “ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi” (Matayo 6:13). Yehova ntatwoshya ngo dukore ibyaha (Yakobo 1:13). Ariko kandi, rimwe na rimwe Ibyanditswe bijya bivuga ko Yehova ari we wakoze ibintu runaka cyangwa ko ari we wabiteye. Ariko mu by’ukuri, si we uba wabiteye ahubwo aba yemeye gusa ko bibaho (Rusi 1:20, 21). Ubwo rero iyo dusenze dukoresheje ariya magambo ya Yesu, tuba dusaba Yehova ngo ntiyemere ko tugwa mu moshya. Kandi koko azatwumva kubera ko Ibyanditswe biduha icyizere bigira biti “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.

12. Kuki dusenga tuvuga tuti “udukize Umubi”?

12 Yesu amaze kuvuga ibirebana n’ibishuko mu isengesho ntangarugero, yahise avuga ati “udukize Umubi.” Ubuhinduzi bumwe bwa Bibiliya bugira buti “uturinde ikibi” (Inkuru Nziza ku Bantu Bose). Icyakora, ijambo ngo ‘udukize’ ryakoreshejwe mu Byanditswe, by’umwihariko ryerekeza ku bantu kandi Ivanjiri yanditswe na Matayo ivuga ko Satani ari “Umushukanyi,” bigaragaza ko ariho (Matayo 4:3, 11). Bityo rero, ni iby’ingenzi ko dusenga dusaba gukizwa “Umubi,” ari we Satani. Agerageza kudushuka kugira ngo ducumure ku Mana (1 Abatesalonike 3:5). Iyo dusenze tuvuga tuti “udukize Umubi,” tuba dusaba Data wo mu ijuru ngo atuyobore kandi adufashe kugira ngo tutagwa mu mutego wa Satani.

Twirinde gushukwa na Satani

13, 14. Kuki Abakorinto bagombaga guhindura uko bafataga umuntu wo mu itorero ryabo wari warasambanye?

13 Igihe Pawulo yateraga Abakristo b’i Korinto inkunga yo kubabarirana, yarabandikiye ati “ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye” (2 Abakorinto 2:10, 11). Satani ashobora kudushuka mu buryo butandukanye, ariko se, kuki Pawulo yavuze ayo magambo?

14 Pawulo yari yacyashye Abakristo b’i Korinto kubera ko bari baretse umugabo wari wasambanye agakomeza kuba mu itorero. Ibyo bishobora kuba byarashimishije Satani kubera ko itorero ryose ryanengwaga ko ryari ryararebereye ubwo ‘busambanyi bw’uburyo butaboneka no mu bapagani.’ Amaherezo uwabikoze yaje gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:1-5, 11-13). Uwo muntu nyuma yaje kwicuza. Iyo Abakorinto baza kwanga kubabarira uwo muntu no kumugarura mu itorero, Satani yari kuba abagushije mu wundi mutego. Ate? Bari kuba babaye abagome batababarira, nka Satani ubwe. Iyo uwo mugabo wihannye aza ‘kwicwa n’agahinda gasaze’ maze akareka burundu gusenga Yehova, Yehova Imana igira imbabazi yari kuzabibaza cyane cyane abasaza (2 Abakorinto 2:7; Yakobo 2:13; 3:1). Birumvikana ariko ko nta Mukristo w’ukuri wakwifuza kwigana Satani, ngo na we abe umugome, utababarira.

Turindwa n’intwaro twahawe n’Imana

15. Ni iyihe ntambara turwana kandi ni iki kizatuma tuyitsinda?

15 Niba dushaka gukizwa Satani, tugomba kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka, turwanya imyuka mibi. Kugira ngo dutsinde iyo myuka ifite imbaraga, tugomba kwambara “intwaro zose z’Imana” (Abefeso 6:11-18). Izo ntwaro zikubiyemo ‘gukiranuka [ari cyo] cyuma gikingira igituza’ (Abefeso 6:14). Umwami Sawuli wa Isirayeli ya kera yasuzuguye Imana maze imukuraho umwuka wera wayo (1 Samweli 15:22, 23). Ariko nidukora ibyo gukiranuka kanditukambara intwaro zose z’Imana, tuzahabwa umwuka wera kandi tuzarindwa Satani n’abamarayika be babi ari bo badayimoni.—Imigani 18:10.

16. Ni gute dushobora gukomeza kurindwa imyuka mibi?

16 Kugira ngo dukomeze kurindwa imyuka mibi, ni ngombwa gusoma no kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe, tukiyigisha n’ibitabo duhabwa n’‘igisonga gikiranuka’ (Luka 12:42). Ibyo nitubikora, tuzaba twuzuza mu bwenge bwacu ibintu by’umwuka byubaka, bihuje n’inama ya Pawulo igira iti “ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”—Abafilipi 4:8.

17. Ni iki kizadufasha kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza bagera ku ntego?

17 Yehova adufasha gukweta ‘inkweto ari bwo butumwa bwiza bw’amahoro’ (Abefeso 6:15). Kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe bituma tubona ibyo dukeneye kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mbega ibyishimo duheshwa no kuba dufasha abandi kwiga ukuri guturuka ku Mana no kugira umudendezo wo mu buryo bw’umwuka (Yohana 8:32)! ‘Inkota y’umwuka ari yo Jambo ry’Imana’ ni iy’ingenzi cyane kugira ngo turwanye inyigisho z’ibinyoma kandi ‘dusenye ibihome tubikubite hasi’ (Abefeso 6:17; 2 Abakorinto 10:4, 5). Gukoresha Ijambo ry’Imana ryanditse, Bibiliya, tubigiranye ubuhanga bidufasha kwigisha ukuri kandi bikaturinda kugwa mu mitego ya Satani.

18. Ni gute dushobora ‘guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani’?

18 Igihe Pawulo yavugaga iby’intwaro z’umwuka, yatangiye agira ati “mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:10, 11). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘guhagarara tudatsinzwe’ ryerekeza ku musirikare uhagaze mu birindiro bye. Dukomeza gushikama mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana, nubwo Satani akoresha amayeri menshi anyuranye kugira ngo asenye ubumwe bwacu, agoreke inyigisho zacu cyangwa atume tudakomeza kubera Imana indahemuka. Ariko kugeza ubu nta cyo ibitero bya Satani byagezeho, kandi nta n’icyo bizageraho. *

Murwanye Satani na we azabahunga

19. Ni ubuhe buryo bumwe twakoresha turwanya Satani?

19 Dushobora gutsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana na Satani hamwe n’imyuka mibi ayoboye. Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma duhinda umushyitsi imbere ya Satani, kubera ko intumwa Yakobo yanditse ati “mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:7). Uburyo bumwe twakoresha turwanya Satani n’ibiremwa by’umwuka bibi bafatanyije, ni ukuzibukira ibikorwa by’ubumaji cyangwa ubupfumu ndetse n’ababikora bose. Ibyanditswe bigaragaza neza ko abagaragu ba Yehova batagomba kuraguza cyangwa kuragurisha inyenyeri no kujya mu bapfumu. Niba dukomeza guhugira mu mirimo ya gikristo kandi tukaba dufite ukwizera gukomeye, ntituzatinya ngo umuntu yadutongera amarozi.—Kubara 23:23; Gutegeka 18:10-12; Yesaya 47:12-15; Ibyakozwe 19:18-20.

20. Ni gute dushobora kurwanya Satani?

20 Iyo dukurikije amahame n’ukuri ko muri Bibiliya kandi tugahagarara tudatsinzwe, tuba ‘turwanya Satani.’ Ab’isi bakora ibyo Satani ashaka kubera ko ari we mana yabo (2 Abakorinto 4:4). Ni yo mpamvu twamaganira kure imico iranga ab’isi, urugero nk’ubwibone, ubwikunde, ubwiyandarike, urugomo no gukunda ubutunzi. Tuzi ko igihe Yesu yari mu butayu, yifashishije Ibyanditswe akananira Satani washakaga kumushuka kandi Satani yahise ahunga (Matayo 4:4, 7, 10, 11). Mu buryo nk’ubwo, nitugandukira Yehova mu buryo bwuzuye kandi tukamwishingikirizaho mu isengesho, Satani ‘azaduhunga’ atsinzwe (Abefeso 6:18). Kubera ko dushyigikiwe na Yehova Imana hamwe n’Umwana we akunda cyane, nta muntu n’umwe ushobora kutwica burundu. Na Satani ubwe ntiyabishobora!—Zaburi 91:9-11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’intwaro z’umwuka z’Imana, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Nzeri 2004, ipaji ya 15-20.

Ni gute wasubiza?

• Ese twagombye gutinya Satani?

• Kuki Satani atoteza Abakristo?

• Kuki dusenga dusaba gukizwa “Umubi”?

• Ni gute dushobora gutsinda intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abigishwa ba mbere ba Yesu ntibatinyaga Satani kandi bakomeje kuba indahemuka kugeza bapfuye

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Satani ntashobora kubuza Yehova kuzura abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Mbese ujya usenga usaba ‘gukizwa Umubi’?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mbese wambara “intwaro zose z’Imana”?