Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twacungujwe “amaraso y’igiciro cyinshi”

Twacungujwe “amaraso y’igiciro cyinshi”

“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”

Twacungujwe “amaraso y’igiciro cyinshi”

IGIKORWA gikomeye cyane kigaragaza urukundo Yehova yakoze, ni uko yohereje Umwana we w’ikinege, kugira ngo atange ubuzima bwe butunganye ho incungu. Kubera ko turi abanyabyaha, twari dukeneye cyane igitambo cy’incungu, kuko nta muntu udatunganye ‘wabasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa guha Imana incungu ye, kugira ngo arame iteka’ (Zaburi 49:7-10). Mbega ukuntu twishimira ko Imana ‘yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’!—Yohana 3:16.

Ni gute igitambo cy’incungu kitubohora? Reka turebe uburyo bune tubohorwamo kubera icyo gikorwa gikomeye kigaragaza urukundo Yehova Imana yakoze.

Incungu ituma tubaturwa

Mbere na mbere, igitambo cya Yesu gishobora kutubatura mu cyaha twarazwe. Twese tuvuka turi abanyabyaha. Ni koko, tuba turi abanyabyaha na mbere y’uko twica itegeko rya Yehova. Mu buhe buryo? Mu Baroma 5:12 hagira hati ‘ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [ari we Adamu], urupfu ruzanwa n’ibyaha.’ Kubera ko dukomoka kuri Adamu w’umunyabyaha, twarazwe kudatungana kwe. Icyakora, incungu ituma tubaturwa ku ngoyi y’icyaha twarazwe (Abaroma 5:16). Yesu ‘yasogongereye abantu bose urupfu,’ yikorerera urubyaro rwa Adamu ingaruka z’icyaha.—Abaheburayo 2:9; 2 Abakorinto 5:21; 1 Petero 2:24.

Icya kabiri, incungu ishobora kutubatura ku ngaruka z’icyaha zizana urupfu. Bibiliya iravuga iti ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Igihano cy’icyaha ni urupfu. Umwana w’Imana yatumye abantu bumvira bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka, babikesheje urupfu rwe rw’igitambo. Koko rero, “uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo.”—Yohana 3:36.

Uzirikane ko dushobora kubaturwa ku ngaruka z’icyaha ari uko gusa twizeye Umwana w’Imana. Ibyo bisaba ko duhinduka kandi tugahuza imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka. Tugomba kureka igikorwa kibi cyose dushobora kuba twari dusanzwe dukora, kandi tukiyemeza gukora ibishimisha Imana. Intumwa Petero yavuze ko dukeneye ‘kwihana tugahindukira, ibyaha byacu bigahanagurwa.’—Ibyakozwe 3:19.

Icya gatatu, igitambo Yesu yatanze gituma dukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza. Abantu bose biyegurira Yehova bakaba abigishwa b’Umwana we babatijwe, babona ihumure (Matayo 11:28-30). Nubwo turi abantu badatunganye, dushimishwa cyane no gukorera Imana dufite umutimanama utaducira urubanza (1 Timoteyo 3:9; 1 Petero 3:21). Iyo twatuye ibyaha byacu, tukabireka, turababarirwa kandi umutimanama wacu ntukomeze kuducira urubanza.—Imigani 28:13.

Incungu iradufasha kandi ikaduha ibyiringiro

Icya nyuma, kwizera incungu bituma duhagarara imbere y’Imana tudatinya. Intumwa Yohana yaranditse ati “nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo” (1 Yohana 2:1). Intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’uruhare Yesu afite rwo kuba umurengezi cyangwa umufasha agira ati “abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire” (Abaheburayo 7:25). Igihe cyose tuzaba tugifite ikizinga cy’icyaha, tuzakenera umurimo w’Umutambyi Mukuru Yesu Kristo kugira ngo twemerwe n’Imana. Ni mu buhe buryo Yesu atubera umutambyi mukuru?

Mu mwaka wa 33, ubwo hari hashize iminsi mirongo ine Yesu azutse, yagiye mu ijuru, maze amurikira Imana agaciro k’“amaraso y’igiciro cyinshi.” Ibyo bizatuma mu gihe cya vuba aha Yesu avana abantu bumvira mu bubata bw’icyaha n’urupfu * (1 Petero 1:18, 19). Ku bw’ibyo se, ntiwemera ko dukwiriye gukunda Yesu Kristo no kumwumvira?

Ikindi nanone, dukwiriye gukunda Yehova Imana kandi tukamwumvira, kubera ko urukundo rwe ari rwo rwatumye ‘ducungurwa’ (1 Abakorinto 1:30). Ntitumukesha ubuzima bwa none gusa, ahubwo nanone tumukesha ibyiringiro dufite by’ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo rero, dufite impamvu zo ‘kumvira Imana kuruta abantu.’—Ibyakozwe 5:29.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2006, mars/avril.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 9]

ESE WARI UBIZI?

• Yesu yazamutse ajya mu ijuru aturutse ku Musozi wa Elayono.—Ibyakozwe 1:9, 12.

• Intumwa za Yesu z’indahemuka ni zo zonyine zabonye azamuka.—Ibyakozwe 1:2, 11-13.