Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu

UMUKURAMBERE Yobu yari atuye mu gihugu cya Usi, cyahoze kiri mu mwigimbakirwa wa Arabiya. Icyo gihe Abisirayeli benshi babaga mu Misiri. Nubwo Yobu atari Umwisirayeli, yasengaga Yehova Imana. Bibiliya ivuga ibye igira iti ‘nta wari uhwanye na we mu isi, [ku]ko yari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi’ (Yobu 1:8). Yobu agomba kuba yarabayeho hagati y’igihe abagaragu babiri b’intangarugero ba Yehova, ari bo Yozefu umuhungu wa Yakobo n’umuhanuzi Mose, babereyeho.

Mose, ari we abantu batekereza ko yaba yaranditse igitabo cya Yobu, ashobora kuba yaramenye ibya Yobu muri ya myaka 40 yamaze i Midiyani, yari hafi y’igihugu cya Usi. Mose ashobora kuba yarumvise inkuru z’amarembera y’ubuzima bwa Yobu igihe Abisirayeli bari hafi ya Usi, ahagana ku iherezo ry’imyaka 40 bamaze bazerera mu butayu. * Inkuru y’ibyabaye kuri Yobu yanditswe neza cyane ku buryo hari abantu babona ko ari inkuru yandikanywe ubuhanga bwinshi. Uretse n’ibyo kandi, itanga ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: kuki abantu beza bababara? Kuki Yehova yemera ko ibibi bibaho? Ese abantu badatunganye bashobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana? Kubera ko igitabo cya Yobu kiri mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ubutumwa burimo ni buzima kandi no muri iki gihe bufite imbaraga.—Abaheburayo 4:12.

‘UMUNSI NAVUTSEHO URIMBURWE’

(Yobu 1:1–3:26)

Umunsi umwe Satani yashidikanyije ko Yobu yari indahemuka ku Mana. Yehova yemeye icyo kirego maze arareka Satani ateza Yobu ibyago umusubizo. Icyakora, Yobu yanze ‘kwihakana Imana.’—Yobu 2:9.

Incuti za Yobu eshatu zaje “kumuririra” (Yobu 2:11). Baricaranye, ntibagira icyo bavuga kugeza igihe Yobu yavugiye ati ‘umunsi navutseho urimburwe’ (Yobu 3:3). Yifuzaga kumera “nk’impinja zitigeze kureba umucyo” cyangwa zitigeze zivuka.—Yobu 3:11, 16.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:4—Mbese abana ba Yobu bizihizaga iminsi y’amavuko? Oya. Hari abajya batekereza ko ijambo ‘umunsi’ ryakoreshejwe muri uyu murongo risobanura ‘umunsi w’amavuko.’ Amagambo y’umwimerere yahinduwemo “umunsi” n’“umunsi w’ivuko” aratandukanye; buri jambo rifite ibisobanuro byaryo (Itangiriro 40:20). Ijambo “umunsi” ryakoreshejwe muri Yobu 1:4 ryumvikanisha igihe kiri hagati yo kurasa kw’izuba no kurenga kwaryo. Birashoboka ko abahungu ba Yobu bajyaga basangirira hamwe iminsi irindwi mu mwaka. Kubera ko bagendaga basimburana mu gukora ibyo birori, buri muhungu yateguraga ibirori iwe ku “munsi yitoranirije.”

1:6; 2:1—Ni bande bari bemerewe gushengerera Yehova? Mu baje gushengerera Yehova harimo Umwana w’Imana w’ikinege ari we Jambo, abamarayika b’indahemuka, n’“abana b’Imana” b’abamarayika bigometse barimo na Satani (Yohana 1:1, 18). Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru nyuma gato y’uko Ubwami bw’Imana bwimikwa mu mwaka wa 1914 (Ibyahishuwe 12:1-12). Kuba Yehova yararetse ibiremwa byose by’umwuka bikaza kumushengerera, byatumye bimenya ikirego cya Satani n’ibibazo cyazamuye.

1:7; 2:2—Ese Yehova ni we wivuganiye na Satani? Bibiliya ntisobanura mu buryo burambuye uko Yehova ashyikirana n’ibiremwa bye by’umwuka. Icyakora, umuhanuzi Mikaya yabonye mu iyerekwa marayika avugana na Yehova imbona nkubone (1 Abami 22:14, 19-23). Ubwo rero birashoboka ko Yehova ari we ubwe wivuganiye na Satani.

2:9—Umugore wa Yobu ashobora kuba yarumvaga ameze ate igihe yabwiraga umugabo we ngo yihakane Imana yipfire? Ibyago byari byarageze ku mugabo we na we byari byaramugezeho. Agomba kuba yari ababajwe n’uko umugabo we wari warahoze afite imbaraga n’amagara mazima yari yarazahajwe n’indwara iteye ishozi. Yapfushije abana be yakundaga cyane. Ashobora kuba yari yateshejwe umutwe n’ibyo bintu byose, ntakomeze kuzirikana ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi, ari cyo kugirana imishyikirano myiza n’Imana.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:8-11; 2:3-5. Nk’uko byagaragariye kuri Yobu, kuba indahemuka ntibisaba kugira ibikorwa byiza n’amagambo meza gusa, ahubwo binasaba kugira intego nziza zituma dukorera Imana.

1:21, 22. Iyo dukomeje kuba indahemuka kuri Yehova mu bihe byiza no mu bihe bibi, dushobora kugaragaza ko Satani ari umubeshyi.—Imigani 27:11.

2:9, 10. Kimwe na Yobu, twagombye gukomeza kugira ukwizera gukomeye ndetse niyo abantu bo mu muryango wacu baba badaha agaciro intego zacu zo mu buryo bw’umwuka cyangwa baduhatira gukora ibinyuranyije n’ukwizera kwacu.

2:13. Kubera ko incuti za Yobu zari zaracitse intege mu buryo bw’umwuka, nta nkunga ituruka ku Mana cyangwa ku masezerano yayo zari kumuha.

“SINZIKURAHO KUBA INYANGAMUGAYO”

(Yobu 4:1–31:40)

Ikintu izo ncuti za Yobu zose uko ari eshatu zahurijeho mu magambo zavuze, ni uko ngo Yobu agomba kuba yari yarakoze icyaha gikomeye maze Imana ikamuha ibyo bihano bikomeye. Elifazi ni we wabanje gufata ijambo. Biludadi yakurikiyeho, akoresha imvugo ikarishye. Zofari we yaje ari uwo kumuhuhura.

Yobu ntiyemeye ibitekerezo bikocamye by’abo bashyitsi be. Kubera ko atari asobanukiwe impamvu Imana yari yemeye ko iyo mibabaro yose imugeraho, yarahangayitse cyane atangira kwiregura. Icyakora, Yobu yakomeje gukunda Imana kandi yaravuze ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.”—Yobu 27:5.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

7:1; 14:14—Imvugo ngo ‘gufata igihe mu ntambara’ cyangwa “iminsi y’intambara” zakoreshejwe na Yobu zisobanura iki? Yobu yahuye n’ingorane zikomeye cyane ku buryo yumvaga ubuzima bumugoye rwose, mbese ari nko kurwana intambara (Yobu 10:17). Kubera ko igihe umuntu amara muri Shewoli, kuva apfuye kugeza azutse, ari igihe umuntu ahatirwa kumarayo, Yobu yakigereranyije n’intambara.

7:9, 10; 10:21; 16:22—Mbese ayo magambo agaragaza ko Yobu atemeraga umuzuko? Ayo ni amagambo Yobu yavuze yerekeza ku byari kumubaho nyuma yaho gato. None se yashakaga kuvuga iki? Kimwe mu byashobokaga, ni uko nyuma y’urupfu rwe nta bantu bo mu gihe cye bari kongera kumubona. Dukurikije uko babibonaga, ntiyari kugaruka ngo asubire mu nzu ye cyangwa ngo abaturanyi be bongere kumumenya kugeza igihe Imana yagennye. Yobu ashobora no kuba yarashakaga kuvuga ko ari nta muntu ushobora kwikura muri Shewoli. Kuba Yobu yariringiraga umuzuko bigaragarira neza mu magambo ari muri Yobu 14:13-15.

10:10—Ni mu buhe buryo Yehova ‘yasutse [Yobu] nk’amata, [agatuma] avura nk’urukoko’? Iyo ni imvugo y’ubusizi igaragaza ukuntu Yobu yaremwe mu nda ya nyina.

19:20—Igihe Yobu yavugaga ati “nsigaye ku menyo gusa” yashakaga kuvuga iki? Igihe Yobu yavugaga ko yari asigaranye amenyo gusa ashobora kuba yarumvikanishaga ko yari asigaye ari nta kintu na mba agira.

Icyo ibyo bitwigisha:

4:7, 8; 8:5, 6; 11:13-15. Ntitugomba kwihutira gutekereza ko umuntu uri mu kaga aba asarura ibyo yabibye kandi ko aba atacyemerwa n’Imana.

4:18, 19; 22:2, 3. Inama dutanga zagombye kuba zishingiye ku Ijambo ry’Imana, atari ku bitekerezo byacu ubwacu.—2 Timoteyo 3:16.

10:1. Umubabaro wahumye Yobu amaso ku buryo atiriwe atekereza ku zindi mpamvu zashoboraga gutuma ababara. Ntidukwiriye kurakara igihe duhuye n’ingorane, cyane cyane kubera ko dusobanukiwe neza ikiba cyihishe inyuma y’ibyo byose.

14:7, 13-15; 19:25; 33:24. Mu gihe Satani aduteje ikigeragezo icyo ari cyo cyose, ibyiringiro by’umuzuko bishobora kudukomeza.

16:5; 19:2. Amagambo yacu yagombye gutera abandi inkunga no kubakomeza, aho kubarakaza.—Imigani 18:21.

22:5-7. Iyo umuntu atanze inama ashingiye ku birego adafitiye gihamya, nta gaciro igira kandi irangiza.

27:2; 30:20, 21. Gukomeza gushikama ntibisaba ko umuntu aba atunganye. Yobu yarenganyije Imana.

27:5. Yobu ubwe ni we washoboraga kwiyemeza kureka gushikama ku Mana, kubera ko ubudahemuka bw’umuntu buterwa n’urukundo ayikunda. Ku bw’ibyo, twagombye kwitoza gukunda Yehova cyane.

28:1-28. Abantu baba bazi aho amabuye y’agaciro ari. Iyo bayashaka, bakoresha ubuhanga butuma bacukura amayira mu butaka n’ibisiga bireba kure bidashobora kubona. Icyakora, ubwenge buva ku Mana bwo buzanwa no kubaha Yehova.

29:12-15. Twagombye kugirira neza abantu bafite ibyo bakeneye tubikunze.

31:1, 9-28. Yobu yadusigiye urugero rwiza ku birebana no kwirinda kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina, ubusambanyi, kurenganya no kugirira nabi abandi, kwirinda gukunda ubutunzi no kwirinda gusenga ibigirwamana.

‘NDIHANNYE, NIGARAGURA MU MUKUNGUGU NO MU IVU’

(Yobu 32:1–42:17)

Yehu wari ukiri muto yari aho, akurikirana impaka zahaberaga yihanganye. Ubwo yafataga ijambo, yakosoye Yobu na ba bagabo batatu bari bamutesheje umutwe.

Elihu akimara kuvuga, Yehova yahise asubiriza muri serwakira. Nta bisobanuro yatanze ku mibabaro ya Yobu. Icyakora, ibibazo by’uruhererekane Imana Ishoborabyose yabajije Yobu, byatumye asobanukirwa neza imbaraga za Yehova zitangaje n’ubwenge bwe buhebuje. Yobu yemeye ko yavuze amagambo y’ubupfu maze aravuga ati ‘ndizinutswe, ndihana, nigaragura mu mukungugu no mu ivu’ (Yobu 42:6). Ibigeragezo Yobu yahuye na byo bimaze kurangira, yaragororewe kubera ko yashikamye.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

32:1-3—Elihu yahageze ryari? Kubera ko Elihu yumvise ibiganiro byose, agomba kuba yaraje akicara ahantu yumvaga ibivugwa mbere y’uko Yobu agira icyo avuga nyuma y’iminsi irindwi bagenzi be bamaze bacecetse.—Yobu 3:1, 2.

34:7—Ni gute Yobu yari ameze nk’umuntu “unywa gukobwa nk’ugotomera amazi”? Muri iyo mibabaro, Yobu yumvaga ko abo bagenzi be batatu ari we bakobaga, nubwo mu by’ukuri Imana ari yo bavugaga nabi (Yobu 42:7). Ku bw’ibyo, yanywaga gukobwa nk’ugotomera amazi yishimye.

Icyo ibyo bitwigisha:

32:8, 9. Kuba umuntu ashaje ntibivuga ko byanze bikunze aba afite ubwenge. Bisaba ko umuntu asobanukirwa Ijambo ry’Imana kandi akayoborwa n’umwuka wayo.

34:36. Gushikama kwacu kugaragara iyo mu buryo runaka ‘tugeragejwe kugera ku iherezo.’

35:2. Yehu yateze amatwi yitonze, abanza kumenya aho ikibazo kiri mbere y’uko agira icyo avuga (Yobu 10:7; 16:7; 34:5). Mbere y’uko abasaza b’Abakristo batanga inama, bagomba gutega amatwi bitonze, bakamenya uko ibintu bimeze, bakamenya umuzi w’ikibazo.—Imigani 18:13.

37:14; 38:1–39:30. Gutekereza ku mirimo itangaje ya Yehova igaragaza imbaraga ze n’ubwenge bwe, biducisha bugufi bikadufasha kubona ko kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga ari byo by’ingenzi kurusha ibyo twifuza.—Matayo 6:9, 10.

40:1-4. Mu gihe twumva tugiye kwitotombera Ishoborabyose, twagombye ‘kwifata ku munwa.’

40:15–41:26. Mbega imbaraga Behemoti (imvubu) na Lewiyatani (ingona) bifite! Kugira ngo dukomeze kwihangana mu murimo dukorera Imana, dukeneye imbaraga zituruka ku Muremyi w’izo nyamaswa zifite imbaraga nyinshi, we uduha imbaraga.—Abafilipi 4:13, NW.

42:1-6. Kumva ijambo rya Yehova no kwibutswa ukuntu agaragaza imbaraga ze byafashije Yobu ‘kureba Imana,’ cyangwa se kumenya ukuri ku bihereranye na yo (Yobu 19:26). Ibyo byatumye ahindura imitekerereze ye. Mu gihe hagize umuntu uducyaha ashingiye ku Byanditswe, twagombye kwihutira kwemera ikosa kandi tukagira ibyo duhindura.

Itoze “kwihangana” nka Yobu

Igitabo cya Yobu kigaragaza neza ko Imana atari yo nyirabayazana w’imibabaro abantu bahura na yo. Imibabaro ituruka kuri Satani. Kuba Imana yemera ko ibibi biba ku isi, bituma tubona uburyo bwo kugaragaza uruhande turimo ku birebana n’uburenganzira bwa Yehova bwo kuba umutegetsi w’ikirenga hamwe n’ubudahemuka bwacu ku Mana.

Kimwe na Yobu, abantu bose bakunda Yehova bazahura n’ibigeragezo. Inkuru ya Yobu iduha icyizere cy’uko dushobora kwihangana. Itwibutsa ko ibibazo dufite bitazahoraho iteka. Muri Yakobo 5:11 haravuga ngo “mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira.” Yehova yagororeye Yobu kubera ko yakomeje kuba indahemuka (Yobu 42:10-17). Mbega ibyiringiro bihebuje dufite byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri Paradizo! Ku bw’ibyo rero, kimwe na Yobu, nimucyo twiyemeze gukomeza kuba indahemuka.—Abaheburayo 11:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Igitabo cya Yobu kivuga inkuru y’ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka isaga 140, hagati y’umwaka wa 1657 n’uwa 1473 Mbere ya Yesu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Ni irihe somo tuvana ku “kwihangana kwa Yobu”?