Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro’

‘Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro’

‘Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro’

“Umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.”—ABAROMA 14:12.

1. Ni uwuhe mwanzuro Abaheburayo batatu bagombaga gufata?

ABAHEBURAYO batatu bakiri bato babaga i Babuloni bagombaga gufata umwanzuro washoboraga no kubicisha. Ese bari kuramya igishushanyo kinini nk’uko itegeko ryo muri icyo gihugu ryabisabaga? Cyangwa bari kwanga kugisenga bakajugunywa mu itanura ryaka umuriro? Saduraka, Meshaki na Abedenego ntibategereje kugisha inama, kandi nta n’ubwo bari babikeneye. Bivugiye bashize amanga bati “nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze” (Daniyeli 3:1-18). Abo Baheburayo batatu biyikorereye umutwaro.

2. Mu by’ukuri, ni nde wafatiye Pilato umwanzuro ku birebana na Yesu Kristo, kandi se ibyo byabujije uwo mutegetsi w’Umuroma kubarwaho urubanza?

2 Ibinyejana bigera kuri bitandatu nyuma yaho, hari umutegetsi wumvise ibirego baregaga umugabo umwe. Amaze gusuzuma urubanza rwe, yiboneye ko uwaregwaga yari umwere. Ariko rubanda bakomeza gusaba ko yicwa. Nyuma y’uko uwo mutegetsi agerageza kwanga ibyo yasabwaga, yananiwe kwiyikorerera umutwaro asohoza inshingano ye, yemera ibyo abandi bamuhatiraga gukora. Igihe yakarabiraga intoki imbere y’abantu, yaravuze ati “jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi.” Nuko yemera ko bamumanika. Ni koko, aho kugira ngo Ponsiyo Pilato yikorere umutwaro we afata umwanzuro ku birebana na Yesu Kristo, yararetse abandi baba ari bo bamufatira umwanzuro. N’iyo Pilato akaraba aka jana, ntiyari gukurirwaho urubanza rwo kuba yararenganyije Yesu.—Matayo 27:11-26; Luka 23:13-25.

3. Kuki tutagombye kureka ngo abandi badufatire imyanzuro?

3 Bite se wowe? Iyo bibaye ngombwa ko ufata imyanzuro, umera nk’abo Baheburayo batatu, cyangwa urareka abandi bakayigufatira? Gufata imyanzuro ntibyoroha. Kugira ngo umuntu ahitemo neza, agomba kuba akuze. Urugero, ababyeyi baba bagomba gufatira imyanzuro myiza abana babo bakiri bato. Birumvikana ko gufata imyanzuro biba bikomeye cyane iyo hari ikibazo cy’isobe kandi hari ibintu byinshi bigomba kwitabwaho. Icyakora, gufata imyanzuro ntibiremereye cyane kugeza aho byabarirwa mu mizigo, ku buryo abantu b’“umwuka” ari bo bayitwikorerera (Abagalatiya 6:1, 2). Ahubwo, ni umutwaro ‘umuntu wese muri twe azimurikira imbere y’Imana’ (Abaroma 14:12). Bibiliya igira iti ‘umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro’ (Abagalatiya 6:5). None se ni gute twafata imyanzuro myiza mu buzima? Mbere na mbere, tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi tukamenya icyadufasha kuziba icyo cyuho.

Ikintu cya ngombwa

4. Ni irihe somo ry’ingenzi twagombye kuvana ku kutumvira k’umugabo n’umugore ba mbere?

4 Abantu bakimara kuremwa, umugabo n’umugore we ba mbere bafashe umwanzuro wagize ingaruka mbi cyane. Bahisemo kurya urubuto rw’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi (Itangiriro 2:16, 17). Bashingiye ku ki bafata umwanzuro wabo? Bibiliya igira iti “uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya” (Itangiriro 3:6). Eva yahisemo akurikije ibyifuzo bye bishingiye ku bwikunde. Igikorwa yakoze cyatumye na Adamu yifatanya na we. Ibyo byatumye icyaha n’urupfu ‘bigera ku bantu bose’ (Abaroma 5:12). Kutumvira kwa Adamu na Eva kwagombye kuduha isomo ry’ingenzi ku birebana n’aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira: keretse umuntu yishingikirije ku Mana, naho ubundi abangukirwa no gufata imyanzuro mibi.

5. Ni ubuhe buyobozi Yehova yaduhaye, kandi se ni iki tugomba gukora kugira ngo bugire icyo butumarira?

5 Mbega ukuntu twagombye gushimishwa no kuba Yehova Imana ataraturetse ngo tubeho tutagira ubuyobozi! Ibyanditswe biratubwira biti “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’” (Yesaya 30:21). Yehova atuvugisha binyuriye mu Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Tugomba kwiga Ibyanditswe tukagira ubumenyi nyakuri. Kugira ngo dufate imyanzuro myiza, twagombye kurya ‘ibyokurya bikomeye by’abakuru bafite ubwenge.’ Nanone ‘binyuriye mu gukoresha ubushobozi [bwacu] bwo kwiyumvisha ibintu, twitoza gutandukanya icyiza n’ikibi.’ (Abaheburayo 5:14, gereranya na NW). Dushobora gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu dushyira mu bikorwa ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana.

6. Ni ikihe kintu cya ngombwa kugira ngo umutimanama wacu ukore neza?

6 Ikintu cy’ingenzi kidufasha mu gihe dufata imyanzuro, ni umutimanama twaremanywe. Uwo mutimanama ufite ubushobozi bwo kuducira urubanza; ushobora ‘kuturega cyangwa se ukaturegura’ (Abaroma 2:14, 15). Ariko, kugira ngo umutimanama wacu ukore neza, ugomba kumurikirwa n’ubumenyi nyakuri bwo mu Ijambo ry’Imana, kandi kugira ngo utaba ikinya, tugomba gushyira mu bikorwa iby’iryo Jambo. Iyo umutimanama wacu utatojwe neza, imigenzo n’imihango by’aho dutuye bishobora kuwugiraho ingaruka. Ibyo tubona n’ibitekerezo by’abandi, na byo bishobora kutuyobya. Bigenda bite se iyo umutimanama wacu ugiye udukomanga tukawihorera maze tukarenga ku mahame y’Imana? Wazagera igihe ukamera nk’ufite ‘inkovu z’ubushye,’ ukaba ikinya ntugire icyo utumarira (1 Timoteyo 4:2). Ku rundi ruhande, umutimanama watojwe n’Ijambo ry’Imana utubera umuyobozi wiringirwa.

7. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kidufasha gufata imyanzuro myiza?

7 Ikintu cy’ingenzi rero kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo gufata imyanzuro myiza, ni ukugira ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe, n’ubushobozi bwo kubukoresha. Aho kugira ngo twihutire gufata imyanzuro, twagombye gufata igihe cyo gushaka amahame y’Imana arebana n’ikibazo dufite, kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza igihe tuyashyira mu bikorwa. Ndetse n’igihe byaba bidusaba guhita dufata umwanzuro, nk’uko byagenze kuri Saduraka, Meshaki na Abedenego, iyo dufite ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana kandi umutimanama wacu ukaba waratojwe na ryo, tuba rwose dufite ibyangombwa byose. Kugira ngo dusobanukirwe ukuntu gukura mu buryo bw’umwuka bigira ingaruka ku bushobozi bwacu bwo gufata imyanzuro, nimucyo tugenzure ibintu bibiri bya ngombwa mu mibereho yacu.

Ni bande bazaba incuti zacu?

8, 9. (a) Ni ayahe mahame agaragaza ko tugomba kwirinda incuti mbi? (b) Mbese kugira incuti mbi byerekeza gusa ku ncuti zitagendera ku mahame ya Bibiliya turebana imbona nkubone? Sobanura.

8 Intumwa Pawulo yaranditse ati “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19). Iyo tumaze kumenya ayo mahame, duhita tubona impamvu dukwiriye kwirinda gucudika n’abasambanyi, abajura, abasinzi, n’abandi nk’abo (1 Abakorinto 6:9, 10). Ariko uko dukomeza kumenya ukuri kwa Bibiliya, ni ko tubona ko no kumarana igihe n’abantu nk’abo tubareba mu mafilimi, kuri televiziyo, kuri za orudinateri, cyangwa se dusoma ibyabo mu bitabo, na byo ari ukwiyangiza. Ibyo ni na ko biri ku birebana n’abantu b’“indyarya” dushyikirana na bo kuri interineti.—Zaburi 26:4.

9 Bite se ku birebana no kugirana ubucuti n’abantu bashobora kuba bafite imico myiza, ariko batizera Imana y’ukuri? Ibyanditswe biratubwira biti “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Ibyo rero bituma dusobanukirwa ko incuti mbi atari abantu bafite imyifatire y’akahebwe gusa. Ku bw’ibyo, byaba byiza twitoje kugirana ubucuti n’abantu bakunda Yehova bonyine.

10. Ni iki kidufasha gufata imyanzuro myiza mu birebana n’imishyikirano tugirana n’abantu badasenga Yehova?

10 Kwirinda burundu kugirana imishyikirano n’abantu bo mu isi ntibishoboka kandi si byo bisabwa (Yohana 17:15). Umurimo wo kubwiriza, kujya kwiga, kujya ku kazi, byose bituma duhura n’abantu badasenga Yehova. Umukristo washakanye n’umuntu utizera ashobora guhura cyane n’abantu bo muri iyi si kurusha abandi Bakristo. Icyakora, kugira ubushobozi bwo gutekereza bwatojwe neza bidufasha kumenya ko kugirana imishyikirano ya ngombwa n’abantu bo muri iyi si bitandukanye no kugirana na bo ubucuti bukomeye (Yakobo 4:4). Bityo rero, dushobora gufata imyanzuro myiza mu gihe tugenzura niba dukwiriye kwifatanya mu bikorwa bya nyuma y’amasomo, urugero nk’imikino, kubyina, kujya mu minsi mikuru no gusangira amafunguro yateguriwe abakozi bagenzi bacu.

Guhitamo akazi

11. Ni iki twagombye kubanza kureba mbere yo gufata imyanzuro irebana n’akazi?

11 Gukoresha neza amahame yo muri Bibiliya bidufasha gufata imyanzuro irebana n’uko dusohoza inshingano dufite yo ‘gutunga abo mu ngo zacu’ (1 Timoteyo 5:8). Icya mbere twagombye kwitaho ni imiterere y’ako kazi, tukamenya icyo kadusaba. Guhitamo akazi gashyigikira ibintu Bibiliya iciraho iteka yeruye, ni amakosa rwose. Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri ntibemera gukora akazi gashobora kuba gafitanye isano no gusenga ibigirwamana, ubujura, gukoresha amaraso cyangwa ibindi bikorwa bitemewe n’Ibyanditswe. Nanone, ntitugomba kubeshya cyangwa ngo turiganye abandi, kabone niyo umukoresha wacu yaba abidusabye.—Ibyakozwe 15:29; Ibyahishuwe 21:8.

12, 13. Uretse akazi ubwako, ni ibihe bintu bindi by’ingenzi tugomba gutekerezaho mbere yo gufata imyanzuro irebana n’akazi?

12 None se byagenda bite mu gihe akazi kaba katarengera mu buryo bugaragara ibyo Imana ishaka? Uko turushaho gusobanukirwa ukuri ndetse n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu bukiyongera, ni ko turushaho kumenya ibindi bintu tugomba kugenzura. Byagenda bite se niba ako kazi gashobora gutuma dukora ikintu kitemewe n’Ibyanditswe, urugero nko kwitaba terefone ahantu hakorerwa tombola? Umuntu aba agomba no gutekereza aho umushahara we uzava n’aho azakorera. Urugero, ese Umukristo wikorera ku giti cye yapatana akazi ko gusiga irangi muri rumwe mu nsengero z’amadini yiyita aya gikristo, bityo akagira uruhare mu guteza imbere idini ry’ikinyoma?—2 Abakorinto 6:14-16.

13 Byagenda bite se umukoresha wacu aramutse asinye kontaro yo gusiga amarangi ku mazu y’idini ry’ikinyoma? Icyo gihe byaba ngombwa ko dutekereza ku buyobozi tuzaba dufite muri ako kazi no ku ruhare tuzagira. Bite se mu gihe waba ukora akazi katanyuranyije n’amahame ya Bibiliya, nko gutanga amabaruwa ahantu runaka harimo n’ahakorerwa ibikorwa bibi? Ese ubwo ihame riboneka muri Matayo 5:45, ntiryagombye kugira ingaruka ku myanzuro twafata? Ikintu tudakwiriye kwirengagiza ni uburyo akazi dukora buri munsi kagira ingaruka ku mutimanama wacu (Abaheburayo 13:18). Koko rero, kwiyikorerera imitwaro dusohoza inshingano dufite yo gufata imyanzuro myiza mu birebana n’akazi, bisaba gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza kandi tugatoza umutimanama Imana yaduhaye.

“Uhore umwemera mu migendere yawe yose”

14. Mu gihe dufata imyanzuro, ni izihe ngamba twagombye gufata?

14 Bite se ku yindi myanzuro dufata irebana n’ibindi bintu, urugero nko gukomeza amashuri no kwemera cyangwa kwanga uburyo ubu n’ubu bwo kuvurwa? Mu gihe tugiye gufata umwanzuro, tugomba kubanza kumenya amahame ya Bibiliya afitanye isano na wo, hanyuma tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu gihe tuyashyira mu bikorwa. Salomo, Umwami w’umunyabwenge wa Isirayeli ya kera, yaravuze ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.

15. Ni irihe somo dukura ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere ku birebana no gufata imyanzuro?

15 Akenshi amahitamo tugira agira ingaruka ku bandi kandi ntitwagombye kubyirengagiza. Urugero, hari ibyokurya byinshi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bemerewe kurya, kandi ubundi byari bibuzanyijwe mu Mategeko ya Mose. Bashoboraga guhitamo kurya ibyokurya ibi n’ibi abantu babonaga ko bihumanye mu gihe cy’Amategeko, ariko ubundi bitari bigize icyo bitwaye. Icyakora, intumwa Pawulo yanditse ku birebana n’inyama zashoboraga kuba zakoreshejwe mu gusenga ibigirwamana mu rusengero agira ati “niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data” (1 Abakorinto 8:11-13). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baratewe inkunga yo kwita ku mitimanama y’abandi kugira ngo batabagusha. Imyanzuro yacu ntiyagombye gutuma ‘tubera [abandi] ibigusha.’—1 Abakorinto 10:29, 32.

Shaka ubwenge buva ku Mana

16. Isengesho ridufasha rite mu gihe dufata imyanzuro?

16 Isengesho riradufasha cyane mu gihe dufata imyanzuro. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Dushobora kwegera Yehova mu isengesho tumwiringiye, tukamusaba ubwenge dukeneye kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Mu gihe tubwira Imana y’ukuri ibiduhangayikishije kandi tuyisaba ubuyobozi, umwuka wera ushobora kudufasha gusobanukirwa neza imirongo y’Ibyanditswe dusuzuma, kandi ukatwibutsa n’iyo dushobora kuba tutibutse.

17. Ni gute abandi bashobora kudufasha mu gihe dufata imyanzuro?

17 Ese abandi bashobora kudufasha gufata imyanzuro? Yego rwose. Yehova yaduhaye abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero (Abefeso 4:11, 12). Dushobora kubagisha inama, cyane cyane mu gihe tugiye gufata umwanzuro ukomeye. Abantu basobanukiwe neza ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi b’inararibonye, bashobora kutwereka andi mahame yo muri Bibiliya ashobora kugira ingaruka ku myanzuro yacu, kandi akadufasha ‘kwita ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:9, 10, gereranya na NW). Ariko icyo dukwiriye kwitondera ni iki: tugomba kwirinda ko abandi badufatira imyanzuro. Ni twe tugomba kwiyikorerera umutwaro wacu.

Ese ni ko buri gihe ingaruka ziba nziza?

18. Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’ingaruka z’imyanzuro myiza dufata?

18 Ese imyanzuro ishingiye ku mahame ya Bibiliya umuntu afata abyitondeye, ni ko buri gihe igira ingaruka nziza? Amaherezo ni ko bigenda. Icyakora, hari igihe ingaruka z’ako kanya zishobora kutaba nziza. Saduraka, Meshaki na Abedenego bari bazi ko umwanzuro bari bafashe wo kutaramya igishushanyo kinini cyane washoboraga no gutuma bapfa (Daniyeli 3:16-19). Mu buryo nk’ubwo, igihe intumwa zari zimaze kubwira abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi ko zagombaga kumvira Imana kuruta abantu, mbere y’uko zirekurwa zarakubiswe (Ibyakozwe 5:27-29, 40). Byongeye kandi, “ibihe n’ibigwirira” abantu bishobora kugira ingaruka mbi ku mwanzuro uwo ari wo wose (Umubwiriza 9:11). Niba duhuye n’ibibazo mu buryo runaka kandi twari twafashe umwanzuro mwiza, dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha kwihangana kandi ko amaherezo azaduha imigisha.—2 Abakorinto 4:7.

19. Ni gute twagira ubutwari bwo kwiyikorerera umutwaro wacu wo gufata imyanzuro myiza?

19 Ubwo rero, mu gihe dufata imyanzuro tugomba gushaka amahame yo mu Byanditswe kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza kugira ngo tuyashyire mu bikorwa. Mbega ukuntu dukwiriye gushimira Yehova kubera ko adufasha binyuze ku mwuka wera no ku bantu bakuze mu buryo bw’umwuka bari mu itorero! Nimucyo rero, twifashishe ubwo buyobozi n’ubufasha butandukanye, tugire ubutwari bwo kwiyikorerera umutwaro wo gufata imyanzuro myiza.

Ni iki wungutse?

• Ni ikihe kintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo umuntu afate imyanzuro myiza?

• Ni gute kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bigira ingaruka mu guhitamo incuti?

• Ni ibihe bintu by’ingenzi twagombye kwitaho mu gihe dufata imyanzuro irebana n’akazi?

• Ni ubuhe bufasha dushobora kubona mu gihe dufata imyanzuro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Kutumvira kwa Adamu na Eva biduha isomo ry’ingenzi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Igihe ugiye gufata umwanzuro ukomeye, jya ubanza ushake amahame y’Imana arebana na wo