Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abavandimwe bashya mu Nteko Nyobozi

Abavandimwe bashya mu Nteko Nyobozi

Abavandimwe bashya mu Nteko Nyobozi

KU WA gatatu mu gitondo, tariki ya 24 Kanama 2005, abagize imiryango ya Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Kanada bose bakurikiraniye kuri videwo itangazo rishimishije. Iryo tangazo ryavugaga ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2005, abavandimwe babiri ari bo Geoffrey W. Jackson na Anthony Morris bari kongerwa ku bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.

Umuvandimwe Jackson yatangiye ubupayiniya muri Gashyantare 1971, mu kirwa cya Tasmanie cyo muri Ositaraliya. Muri Kamena 1974, yashyingiranywe na Jeanette (Jenny). Hashize igihe gito, babaye abapayiniya ba bwite. Kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu wa 2003, babaye abamisiyonari muri Tuvalu, Samoa no muri Fiji, ibyo bikaba ari ibirwa byo muri Pasifika y’Amajyepfo. Mu gihe uwo muvandimwe na mushiki wacu bari muri ibyo birwa, bagize uruhare rukomeye mu murimo wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kuva mu mwaka wa 1992, Umuvandimwe Jackson yabaye mu bagize Komite y’Ishami yo muri Samoa, hanyuma kuva mu wa 1996, aba umwe mu bagize Komite y’Ishami yo muri Fiji. Muri Mata 2003, we na Jenny bagiye gukora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batangira gukora mu Rwego Rushinzwe Imirimo Irebana n’Ubuhinduzi. Hashize igihe gito, Umuvandimwe Jackson yahawe inshingano yo gufasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha.

Umuvandimwe Morris yatangiye ubupayiniya mu wa 1971 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kwezi k’Ukuboza k’uwo mwaka, yashyingiranywe na Susan, bakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka hafi ine, mbere y’uko bibaruka umuhungu wabo w’imfura Jesse. Hashize igihe, babyaye undi muhungu witwa Paul. Umuvandimwe Morris yongeye gusubira mu murimo w’igihe cyose mu wa 1979, aba umupayiniya w’igihe cyose. Umugore we na we yaje gufatanya na we umurimo w’ubupayiniya igihe abana bari batangiye ishuri. Uwo muryango wakoreye aho ubufasha bwari bukenewe kurushaho, mu kirwa cya Rhode no muri Carolina y’Amajyaruguru ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri Carolina y’Amajyaruguru, Umuvandimwe Morris yari umugenzuzi w’akarere usimbura, kandi abahungu be bombi babaye abapayiniya b’igihe cyose. Igihe Jesse na Paul bari bafite imyaka 19, batumiriwe kujya gukora ku ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hagati aho, Umuvandimwe Morris yabaye umugenzuzi w’akarere. Hanyuma mu mwaka wa 2002, we na Susan batumiriwe kujya gukora kuri Beteli, batangira iyo nshingano yabo nshya ku itariki ya 1 Kanama. Umuvandimwe Morris yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo i Patterson, nyuma yaho ahabwa inshingano yo gufasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo.

Uretse abo bavandimwe babiri biyongereye ku bagize Inteko Nyobozi, ubusanzwe igizwe na C. W. Barber; J. E. Barr; S. F. Herd; M. S. Lett; G. Lösch; T. Jaracz; G. H. Pierce; A. D. Schroeder; D. H. Splane; and D. Sydlik. Abagize Inteko Nyobozi bose ni Abakristo basizwe.