Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Agaciro k’‘urwabya rudakomeye’

Agaciro k’‘urwabya rudakomeye’

Agaciro k’‘urwabya rudakomeye’

INTUMWA Petero yaranditse ati ‘bagabo, mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe’ (1 Petero 3:7). Ese uwo murongo w’Ibyanditswe uvuga ko umugore ari ‘urwabya rudakomeye,’ waba usuzuguza umugore mu rugero runaka? Reka turebe icyo uwo mwanditsi wahumekewe yashakaga kuvuga.

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “icyubahiro,” risobanura “igiciro, agaciro, . . . ” Ku bw’ibyo, umugabo w’Umukristo agomba kugaragariza umugore we ubwuzu, akamwitaho kuko ari urwabya rworoshye, rw’agaciro kenshi. Ibyo rero si ukumusuzuguza rwose! Reka dufate urugero rw’itara bita Tiffany. Iryo tara ryiza cyane rishobora kumeneka ubusa rwose. Ese kuba rimeneka ubusa biritesha agaciro? Reka da! Mu mwaka wa 1997, itara rya Tiffany ryakozwe bwa mbere, ryagurishijwe mu cyamunara akayabo ka miriyoni 2.800.000 z’amadolari! Kuba rikozwe mu kirahuri cyoroshye cyane ni byo biryongerera agaciro, aho kukagabanya.

Mu buryo nk’ubwo, kubaha umugore kuko ari urwabya rudakomeye ntibimutesha agaciro cyangwa ngo bimusuzuguze. Kuvuga ko umugabo abana n’umugore we ‘yerekana ubwenge mu byo amugirira,’ bisobanura ko azirikana imbaraga n’intege nke z’umugore we, ibyo akunda n’ibyo yanga, uko abona ibintu n’ibyiyumvo bye. Umugabo wita ku mugore we, amenya ko kamere ye n’iy’umugore we zitandukanye kandi akabizirikana. Amwitaho kugira ngo ‘amasengesho ye atagira inkomyi’ (1 Petero 3:7). Umugabo utubahira umugore we imico ye ya kigore, ashobora gutuma imishyikirano ye n’Imana izamo agatotsi. Nk’uko bigaragara rero, Ijambo ry’Imana ntiripfobya abagore. Ahubwo, ribahesha agaciro kandi rikabubahisha.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

© Christie’s Images Limited 1997