Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

MBEGA akaga gakomeye kagwiririye abantu bakimara kuremwa! Hari umumarayika wigometse ku buyobozi bw’Uwamwiremeye. Icyo cyigomeke cyoheje umugore wa mbere ari we Eva, arya urubuto rwari rubuzanyijwe. Uwo mumarayika yavuze uko byari kugendekera uwo mugore n’umugabo we Adamu, agira ati “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itangiriro 2:16, 17; 3:1-5). Uwo mumarayika wigometse yaje kwitwa Satani Umwanzi.​—Ibyahishuwe 12:9.

Ese Eva yumviye Satani? Bibiliya iratubwira iti “uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya” (Itangiriro 3:6). Umugabo n’umugore ba mbere bafatanyije na Satani kwigomeka. Ibyo byatumye bo n’abari kubazakomokaho bose batakaza Paradizo. Aho kugira ngo abana babo bavuke batunganye kandi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bari kuzajya bavuka bararazwe icyaha n’urupfu.​—Abaroma 5:12.

Yehova Imana, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, yabyifashemo ate? Yateganyije uburyo bwo kubabarira abantu ibyaha (Abaroma 5:8). Yehova Imana yanashyizeho ubutegetsi buzakemura icyo kibazo. Ubwo butegetsi ni bwo bwitwa “ubwami bw’Imana” (Luka 21:31). Kubera ko ubwo Bwami bwungirije ubutegetsi bw’Imana bw’ikirenga, bufite intego yihariye.

Ubwami bw’Imana bufite iyihe ntego? Bimwe mu bintu biburanga ni ibihe, kandi se bumeze bute ubugereranyije n’ubw’abantu? Bwagombaga gutangira gutegeka ryari? Ibyo bibazo birasuzumwa mu ngingo ikurikira.