Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana buruta kure ubundi bwose

Ubwami bw’Imana buruta kure ubundi bwose

YESU KRISTO yigishije abigishwa be ati “nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ ” (Matayo 6:9, 10). Iryo sengesho abantu benshi bakunze kwita Data wa twese cyangwa Isengesho ry’Umwami, risobanura intego y’Ubwami bw’Imana.

Izina ry’Imana rizezwa binyuze kuri ubwo Bwami. Buzubahisha izina ry’Imana ryaharabitswe bitewe no kwigomeka kwa Satani n’abantu. Icyo rero ni ikintu cy’ingenzi buzakora. Kugira ngo ibiremwa byose bifite ubwenge bigire ibyishimo, bigomba kubona ko izina ry’Imana ryera kandi bikemera ko ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka.​—Ibyahishuwe 4:11.

Ikindi kandi, ubwo Bwami bwashyiriweho kugira ngo ‘ibyo [Imana] ishaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’ Ariko se ibyo Imana ishaka ni ibiki? Ni ugusubizaho imishyikirano Imana yari ifitanye n’abantu, iyo Adamu yatakaje. Ubwo Bwami kandi buzasohoza umugambi wa Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi. Uwo mugambi ni uwo guhindura isi paradizo, aho abantu beza bazaba iteka ryose. Ni koko, Ubwami bw’Imana buzavanaho ingaruka mbi zose zatewe n’icyaha cya mbere, kandi buzasohoza umugambi wuje urukundo Imana ifitiye isi (1 Yohana 3:8). Mu by’ukuri, ubwo Bwami hamwe n’ibyo buzakora, ni byo bigize ubutumwa bw’ingenzi dusanga muri Bibiliya.

Ni mu buhe buryo ubwo Bwami busumba ubundi?

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyakuri bufite ububasha bwinshi. Umuhanuzi Daniyeli yaduhaye umusogongero w’ububasha bwabwo. Hashize igihe kinini ahanuye ati ‘Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami buzamenagura ubwami [bw’abantu] bwose bukabutsembaho.’ Ikindi kandi, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku butegetsi bw’abantu bujyaho none ejo bukaba bwavuyeho, Ubwami bw’Imana ‘ntibuzarimbuka iteka ryose’ (Daniyeli 2:44). Si ibyo gusa burusha ubundi. Ubwo Bwami bw’Imana buruta kure ubutegetsi bw’abantu mu buryo bwose.

Ubwami bw’Imana bufite Umwami uruta abandi.

Reka turebe uwo Mwami uwo ari we. Mu bintu Daniyeli yeretswe mu ‘nzozi,’ yabonye Umwami w’Ubwami bw’Imana ‘asa n’umwana w’umuntu,’ bamuzana imbere y’Imana Ishoborabyose, ahabwa “ubutware n’icyubahiro n’ubwami” (Daniyeli 7:1, 13, 14). Uwo Mwana w’umuntu nta wundi utari Yesu Kristo, Mesiya (Matayo 16:13-17). Yehova Imana yashyizeho uwo Mwana we, Yesu, kugira ngo abe Umwami w’Ubwami Bwe. Igihe Yesu yari ku isi, yabwiye Abafarisayo bari babi ati “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe;” ibyo bikaba bisobanura ko uwari kuzaba Umwami w’ubwo Bwami yari hamwe na bo.​—⁠Luka 17:21.

Ni uwuhe mutegetsi wo ku isi wagereranywa na Yesu? Yesu yagaragaje rwose ko ari Umutegetsi ukiranuka, wiringirwa kandi ugira impuhwe. Amavanjiri avuga ko yari umuntu ugira icyo akora mu gihe byabaga ari ngombwa, ugira urugwiro kandi akagira impuhwe (Matayo 4:23; Mariko 1:40, 41; 6:31-34; Luka 7:11-17). Ikindi nanone, Yesu wazutse ntashobora gupfa kandi afite ubushobozi burenze ubw’abantu.​—Yesaya 9:5, 6.

Yehova yashyizeho Yesu Kristo ngo abe Umwami w’Ubwami Bwe

Yesu n’abo bafatanyije bategekera ahantu hakomeye cyane.

Mu byo Daniyeli yeretswe mu nzozi, yanabonye ‘ubwami n’ubutware bihabwa ubwoko bw’abera’ (Daniyeli 7:27). Yesu ntategeka wenyine. Hari abandi bagomba gufatanya na we gutegeka, bakaba abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6). Intumwa Yohana yanditse ibyabo agira ati “ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine . . . bacunguwe ngo bakurwe mu isi.”​—⁠Ibyahishuwe 14:1-3.

Muri iryo yerekwa, uwiswe Umwana w’Intama ni Yesu Kristo amaze kwimikwa (Yohana 1:29; Ibyahishuwe 22:3). Uwo Musozi wa Siyoni ugereranya ijuru * (Abaheburayo 12:22). Yesu n’abantu 144.000 bafatanyije, bategekera mu ijuru. Mbega ukuntu bategekera ahantu hakomeye! Kubera ko bategekera mu ijuru, bafite ubushobozi bwo kubona ibintu byose. Bitewe n’uko ijuru ari intebe y’ “ubwami bw’Imana,” nanone bwitwa “ubwami bwo mu ijuru” (Luka 8:10; Matayo 13:11). Nta ntwaro, nta n’ibitero birimo intwaro za kirimbuzi bishobora kugira icyo bitwara ubwo butegetsi bwo mu ijuru. Nta wushobora kubwigarurira kandi buzasohoza umugambi Imana yabushyiriyeho.​—⁠Abaheburayo 12:28.

Ubwami bw’Imana bufite abantu biringirwa babuhagarariye ku isi.

Ibyo tubizi dute? Muri Zaburi ya 45:17 hagira hati “uzagira abatware mu isi yose.” Muri ubwo buhanuzi, iyo nsimburazina “u” yerekeza ku Mwana w’Imana (Zaburi 45:7, 8; Abaheburayo 1:7, 8). Bityo rero, Yesu Kristo ubwe azashyiraho abatware bamuhagarariye. Twizera tudashidikanya ko bazakurikiza mu budahemuka amabwiriza azabaha. Ndetse no muri iki gihe, abagabo bujuje ibisabwa b’abasaza mu itorero rya gikristo, bigishwa ‘kudatwaza igitugu’ bagenzi babo bahuje ukwizera. Ahubwo baba bagomba kubarinda, bakabagarurira ubuyanja kandi bakabahumuriza.​—⁠Matayo 20:25-28; Yesaya 32:2.

Ubwo bwami bufite abaturage bakiranuka.

Ni inyangamugayo kandi ni abakiranutsi mu maso y’Imana (Imigani 2:21, 22). Bibiliya igira iti “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11). Abaturage b’ubwo Bwami ni abagwaneza, kuko bemera kwigishwa, bakicisha bugufi kandi bakaba abanyangeso nziza. Ibintu byo mu buryo bw’umwuka ni byo bibashishikaza kuruta ibindi (Matayo 5:3, NW ). Bifuza gukora ibitunganye kandi bakurikiza ubuyobozi bahabwa n’Imana.

Ubwami bw’Imana bugengwa n’amategeko asumba ayandi yose.

Amategeko n’amahame agenga ubwo Bwami atangwa na Yehova Imana ubwe. Ayo mategeko atugirira akamaro aho kutubangamira (Zaburi 19:8-12). Muri iki gihe, hari abantu benshi babona inyungu zo kubaho mu buryo buhuje n’amategeko akiranuka ya Yehova. Urugero, iyo dukurikije inama Bibiliya iha abagabo, abagore n’abana, imiryango yacu irushaho kumererwa neza (Abefeso 5:33–6:3). Iyo twumviye itegeko ridusaba ‘kwambara urukundo,’ imishyikirano tugirana n’abandi irushaho kuba myiza (Abakolosayi 3:13, 14). Ikindi nanone, iyo tubayeho mu buryo buhuje n’amahame y’Ibyanditswe, twitoza gukunda imirimo, no gushyira mu gaciro mu bihereranye n’amafaranga (Imigani 13:4; 1 Timoteyo 6:9, 10). Kwirinda ubusinzi, ubusambanyi, itabi n’ibiyobyabwenge, bituma tugira ubuzima bwiza.​—⁠Imigani 7:21-23; 23:29, 30; 2 Abakorinto 7:1.

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho n’Imana. Umwami w’ubwo Bwami, ari we Mesiya, hamwe n’abo bazafatanya gutegeka bose, Imana yabahaye inshingano yo gushyigikira amategeko yayo akiranuka n’amahame yayo yuje urukundo. Abaturage b’ubwo Bwami n’ababuhagarariye ku isi, bishimira kubaho mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana. Bityo rero, abategetsi b’ubwo Bwami n’abaturage babwo bashyira Imana imbere mu mibereho yabo. Ku bw’ibyo, ubwo Bwami buyoborwa n’Imana ubwayo. Ni ukuri buzasohoza icyo bwashyiriweho. Ariko se, ubwo Bwami bw’Imana, nanone bwitwa Ubwami bwa Mesiya, bwatangiye gutegeka ryari?

Ubwami butangira gutegeka

Ikintu cy’ingenzi kidufasha gusobanukirwa igihe Ubwami bwatangiriye gutegeka, kiboneka mu magambo ya Yesu. Yaravuze ati “i Yerusalemu hazasiribangwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira” (Luka 21:24). Yerusalemu ni wo murwa wonyine ku isi witirirwaga izina ry’Imana (1 Abami 11:36; Matayo 5:35). Wari umurwa mukuru w’ubwami bwari bwemewe n’Imana hano ku isi. Uwo murwa wagombaga gusiribangwa n’amahanga, mu buryo bw’uko abagize ubwoko bwayo bari gutegekwa na za leta z’amahanga, aho gukomeza gutegekwa n’Imana. Ibyo byari gutangira ryari?

Umwami wa nyuma wicaye ku ntebe y’ubwami ya Yehova i Yerusalemu yarabwiwe ngo “ikureho igisingo wiyambure ikamba, . . . ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha” (Ezekiyeli 21:30-32). Umwami yagombaga kwamburwa ikamba kandi ubutegetsi bw’Imana ntibukomeze gutegeka ubwoko bwayo. Ibyo byabaye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, igihe Abanyababuloni basenyaga Yerusalemu. Mu ‘bihe’ byagenwe byagombaga kuzakurikiraho, ntabwo Imana yari kugira ubutegetsi buhagarariye ubwami bwayo hano ku isi. Ku iherezo ry’ibyo bihe ni bwo Yehova yari guha ububasha bwo gutegeka “ubifitiye ubushobozi,” ari we Yesu Kristo. Ibyo bihe byari kuba bireshya bite?

Ubuhanuzi buboneka mu gitabo cya Bibiliya cya Daniyeli bugira buti “tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize icyuma n’umuringa ubirekere mu gitaka . . . kugeza aho ibihe birindwi bizashirira” (Daniyeli 4:20). Nk’uko tuza kubibona, ibyo ‘bihe birindwi’ bivugwa hano bireshya n’ “ibihe by’abanyamahanga.”

Hari abantu, abategetsi n’ubwami Bibiliya yagiye igereranya n’ibiti (Zaburi 1:3; Yeremiya 17:7, 8; Ezekiyeli, igice cya 31). Icyo giti cy’ikigereranyo cyari ‘cyitegeye abo ku mpera y’isi yose’ (Daniyeli 4:8). Bityo rero, ubutegetsi bushushanywa n’igiti cyari gutemwa kigahambirwa bwageze “ku mpera y’isi,” butegeka ubwami bwose bw’abantu (Daniyeli 4:14, 17, 19). Ku bw’ibyo, icyo giti kigereranya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, cyane cyane mu bijyanye no gutegeka isi. Yehova yigeze gutegeka ku isi binyuze ku bwami yari yarimitse mu ishyanga rya Isirayeli. Icyo giti cy’ikigereranyo baragitsinze, igishyitsi cyacyo bagihambiriza ibyuma n’imiringa kugira ngo kitongera gushibuka. Ibyo byasobanuraga ko, nk’uko byagenze mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, ubutegetsi bw’Imana butari gukomeza gutegeka ku isi, ariko ntibyari kuba birangiriye aho. Icyo giti cyari gukomeza guhambirwa kugeza ku iherezo ry’ “ibihe birindwi.” Ku iherezo ry’icyo gihe, Yehova yari guha ubutegetsi umuragwa ubifitiye uburenganzira, ari we Yesu Kristo. Birumvikana rero ko “ibihe birindwi” n’ “ibihe by’abanyamahanga” byerekeza ku gihe kimwe.

Bibiliya idufasha kumenya uko “ibihe birindwi” bireshya. Bingana n’iminsi 1.260, ni ukuvuga “igihe [kimwe] n’ibihe [bibiri] n’igice cy’igihe,” byose hamwe bikaba “ibihe” bitatu n’igice (Ibyahishuwe 12:6, 14). Ibyo bisobanura ko uwo mubare uwukubye kabiri, cyangwa se ibihe birindwi, bingana n’iminsi 2.520.

Iyo tubaze iminsi 2.520 duhereye ku mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, bitugeza mu mwaka wa 600 Mbere ya Yesu. Icyakora, ibihe birindwi byamaze igihe kirenze icyo. Igihe Yesu yavugaga iby’ “ibihe by’abanyamahanga,” ibyo bihe byari bitararangira. Ubwo rero, ibihe birindwi ni ibihe by’ubuhanuzi. Ku bw’ibyo, tugomba gukoresha ihame ryo mu Byanditswe rivuga ngo “umunsi uzahwana n’umwaka” (Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6). Ibyo byaba bishaka kuvuga ko ibihe birindwi isi yari kumara itegekwa n’abategetsi b’isi Imana itabifitemo uruhare, byari kungana n’imyaka 2.520. Iyo tubaze imyaka 2.520 duhereye ku mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, bitugeza ku mwaka wa 1914. Muri uwo mwaka ni bwo “ibihe by’abanyamahanga,” cyangwa ibihe birindwi, byarangiye. Ibyo bisobanura ko Yesu Kristo yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914.

“Ubwami bwawe buze”

None se ko Ubwami bwa Mesiya bwamaze kwimikwa mu ijuru, twagombye gukomeza gusenga dusaba ko buza nk’uko Yesu yabyigishije mu isengesho ntangarugero (Matayo 6:9, 10)? Yego rwose. Kubusaba birakwiriye kandi biracyafite agaciro. Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose.

Mbega ukuntu icyo gihe abantu b’indahemuka bazabona imigisha! Bibiliya igira iti ‘Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Icyo gihe ‘nta muturage uzataka indwara’ (Yesaya 33:24). Abakora ibyo Imana ishaka bazabona ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Mu gihe dutegereje isohozwa ry’ibyo hamwe n’ubundi buhanuzi bushishikaje bwo muri Bibiliya, nimucyo dukomeze ‘gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’​—⁠Matayo 6:33.

^ par. 10 Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera yanesheje Abayebusi, yigarurira ibihome byo ku Musozi Siyoni wa hano ku isi, maze ahahindura umurwa mukuru w’ubwami bwe (2 Samweli 5:6, 7, 9). Yanimuriyeyo Isanduku yera (2 Samweli 6:17). Kubera ko Isanduku yagaragazaga ko Yehova ahari, bavugaga ko Siyoni ari ho Imana yabaga, bityo Siyoni ikaba yaragereranyaga ijuru.​—Kuva 25:22; Abalewi 16:2; Zaburi 9:12; Ibyahishuwe 11:19.