Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Iminsi y’imperuka’ ni iki?

‘Iminsi y’imperuka’ ni iki?

‘Iminsi y’imperuka’ ni iki?

ESE ujya wibaza uko bizakugendekera mu gihe kizaza wowe n’abo ukunda? Abantu benshi bakurikiranira hafi amakuru kugira ngo bamenye ukuntu ibibera ku isi bishobora kubagiraho ingaruka. Icyakora, kwita ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe bituma dusobanukirwa ibintu neza. Ibyo biterwa n’uko hashize igihe kirekire Bibiliya ihanuye ibintu bibaho muri iki gihe, ndetse n’ibizaba mu gihe kizaza.

Urugero, igihe Yesu Kristo yari ku isi, yakundaga kuvuga cyane iby’Ubwami bw’Imana (Luka 8:1). Birumvikana ko abamwumvaga bifuzaga kumenya igihe ubwo Bwami buhebuje bwari kuzira. N’ikimenyimenyi, hasigaye iminsi itatu ngo Yesu yicwe arengana, abigishwa be baramubajije bati “ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW] kwawe [ufite ububasha bwa Cyami] n’icy’imperuka y’isi ni ikihe” (Matayo 24:3)? Yesu yababwiye ko Yehova Imana wenyine ari we wari uzi igihe Ubwami bwari gutangirira gutegeka iyi si yose (Matayo 24:36; Mariko 13:32). Icyakora, Yesu ndetse n’abandi bagiye bahanura ibintu byari kuba ku isi bigahamya ko Kristo yabaye Umwami w’ubwo Bwami.

Mbere y’uko dusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si, reka tubanze turebe muri make ibintu bikomeye byabereye mu ijuru (2 Timoteyo 3:1). Yesu Kristo yabaye Umwami mu ijuru mu mwaka wa 1914 * (Daniyeli 7:13, 14). Akimara kwimikwa, yahise agira icyo akora. Bibiliya iratubwira iti “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo” (Ibyahishuwe 12:7). “Mikayeli ari we marayika ukomeye,” ni Yesu Kristo aho ari mu ijuru * (Yuda 9; 1 Abatesalonike 4:16). Ikiyoka ni Satani. None se muri iyo ntambara byagendekeye bite Satani n’abamarayika be babi bitwa abadayimoni? Baraneshejwe, birukanwa mu ijuru ‘bajugunywa’ ku isi (Ibyahishuwe 12:9). Kubera iyo mpamvu, ‘ijuru n’abaribamo,’ ni ukuvuga abana b’Imana b’umwuka b’indahemuka, barishimye. Ariko abantu bo ntibishimye. Bibiliya yarahanuye iti ‘wa si we ugushije ishyano kuko Satani yakumanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.’—Ibyahishuwe 12:12.

Kubera ko Satani yarakaye, yateje abantu baba ku isi ishyano cyangwa se imibabaro n’ingorane. Icyakora, iryo shyano ntirizatinda; rizamara “igihe gito.” Icyo gihe ni cyo Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka.’ Dukwiriye kwishimira ko vuba aha Satani atazongera gutegeka iyi si. Ariko se ni iki gihamya ko turi mu minsi y’imperuka?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ipaji ya 218-219, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Foreground: © Chris Stowers/​Panos Pictures; background: FAROOQ NAEEM/​AFP/​Getty Images