Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki itorero rikora mu gihe Umukristo atwaye imodoka akagira impanuka, igahitana abantu?

Mu gihe mu itorero hari umuntu ushobora kuba ariho urubanza rw’amaraso, icyo kibazo kiba kigomba gukurikiranwa kuko itorero riba rigomba kwirinda ko abarigize bose bagibwaho n’urubanza rw’amaraso (Gutegeka 21:1-9; 22:8). Umushoferi ukoze impanuka igahitana abantu, ashobora kugibwaho n’urubanza rw’amaraso abaye yarangaye, cyangwa yishe nkana rimwe mu mategeko ya Kayisari arebana n’umutekano wo mu muhanda, cyangwa agenga imigendere y’ibinyabiziga (Mariko 12:14). Ariko hari ibindi bintu biba bigomba gusuzumwa.

Umuntu wicaga undi agahungira muri umwe mu midugudu y’ubuhungiro yabaga muri Isirayeli ya kera, yagombaga gucirwa urubanza. Iyo basangaga yamwishe atabigambiriye, yemererwaga kuguma muri uwo mudugudu, umuhozi ntagire icyo amutwara (Kubara 35:6-25). Niba rero Umukristo ari we nyirabayazana w’urupfu rw’uwaguye mu mpanuka, abasaza bagombye gukurikirana ibyo bintu kugira ngo barebe niba yagiweho n’urubanza rw’amaraso. Umwanzuro yafatirwa na leta cyangwa urukiko, si wo itorero ryashingiraho rimufatira umwanzuro.

Urugero, urukiko rushobora kuvuga ko umuntu ahamwa n’icyaha cyo kwica amwe mu mategeko agenga imigendere y’ibinyabiziga mu muhanda, ariko abasaza bakurikiranye icyo kibazo bashobora gusanga nta rubanza rw’amaraso rumuriho, kubera ko umushoferi nta cyo yashoboraga gukora ku mimerere yateje iyo mpanuka yahitanye abantu. Ndetse hari igihe urukiko rushobora kumuhanaguraho icyaha, abasaza bo bakabona ko mu by’ukuri uwo muntu ariho urubanza rw’amaraso.

Umwanzuro abasaza bakurikiranye icyo kibazo bafata ugomba kuba ushingiye ku Byanditswe no ku bimenyetso bifatika neza; ni ukuvuga kuba umushoferi yemera icyaha, no kuba hari abagabo babiri cyangwa batatu bizerwa biboneye neza uko impanuka yagenze (Gutegeka 17:6; Matayo 18:15, 16). Iyo rero bigaragaye ko uwo Mukristo ahamwa n’icyaha cyo kumena amaraso, hagombye gushyirwaho komite y’urubanza. Iyo abaciye urwo rubanza bemeje ko umuntu uhamwa n’icyaha cyo kumena amaraso yihannye, acyahwa mu buryo buhuje n’Ibyanditswe kandi akamburwa inshingano yari afite mu itorero. Ntashobora gukomeza kuba umusaza cyangwa umukozi w’imirimo. Hari n’ibindi bintu ashobora kutemererwa gukora. Byongeye kandi, Imana imubaraho uburangare, kutita ku bintu, cyangwa kutagira amakenga biba byatumye akora impanuka igahitana abantu.—Abagalatiya 6:5, 7.

Urugero, tuvuge ko impanuka yabaye ikirere kitameze neza. Icyo gihe, umushoferi yagombye kuba yitonze cyane. Niba yumvaga asinzira, yagombye kuba yahagaze akaruhuka kugeza ibitotsi bishize, cyangwa akaba yabwiye undi muntu akaba ari we utwara.

Tuvuge noneho ko umushoferi yari afite umuvuduko ukabije. Niba Umukristo arengeje umuvuduko wemewe, ubwo aba yananiwe guha ‘Kayisari ibya Kayisari.’ Ibyo kandi biba bigaragaje ko yirengagije ko ubuzima ari ubwera, kuko haba hashobora gupfa abantu (Matayo 22:21). Ku birebana n’ibyo, reka dusuzume ikindi kintu. Ni uruhe rugero umusaza yaba aha umukumbi, abaye atita ku mategeko ya Kayisari agenga imigendere y’ibinyabiziga mu muhanda cyangwa akayica nkana?—1 Petero 5:3.

Abakristo ntibagombye gusaba bagenzi babo kugera ahantu ku gihe umuntu adashobora kuhagerera atarengeje umuvuduko wemewe n’amategeko. Incuro nyinshi ariko, biba ngombwa ko umuntu ahaguruka hakiri kare cyane, cyangwa agahindura gahunda ye kugira ngo abone igihe gihagije cyo gukora urugendo rwe. Iyo uwo Mukristo abigenje atyo, ntagera aho ngo ashake kwiruka cyane, ahubwo ashobora gukurikiza amategeko agenga imigendere y’ibinyabiziga aba yarashyizweho “n’abatware” ba leta “bamutwara” (Abaroma 13:1, 5). Ibyo bizafasha utwaye imodoka kwirinda impanuka zishobora kumukururira urubanza rw’amaraso. Bizanamufasha gutanga urugero rwiza no gukomeza kugira umutimanama utamucira urubanza.—1 Petero 3:16.