Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yishimiraga amategeko ya Yehova

Yishimiraga amategeko ya Yehova

Yishimiraga amategeko ya Yehova

ALBERT D. SCHROEDER, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yarangije isiganwa rye ryo ku isi ku wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2006. Yapfuye afite imyaka 94 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka irenga 73 mu murimo w’igihe cyose.

Umuvandimwe Schroeder yavukiye muri Saginaw, i Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 1911. * Yamenye ibintu byinshi byo muri Bibiliya akiri umwana, abyigishijwe na nyirakuru ubyara nyina. Ni na we wamukundishije gusoma Ijambo rya Yehova. Yize Ikilatini, Ikidage n’iby’amashanyarazi muri Kaminuza y’i Michigan. Icyakora, kubera ko yagendaga arushaho gukunda Ibyanditswe, yahagaritse amashuri kugira ngo akore umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza iby’Ubwami. Mu mwaka wa 1932, yabaye umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, muri New York.

Mu mwaka wa 1937, ubwo Umuvandimwe Schroeder yari afite imyaka 26, yahawe inshingano yo kugenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Bwongereza. Ishyaka yagiraga mu murimo wo kubwiriza ryatumye abantu benshi baho batangira gukora umurimo w’igihe cyose. Umwe mu bo bakoranye kuri Beteli y’i Londres ni John E. Barr akiri umusore. Baje no kumarana imyaka myinshi bakora mu Nteko Nyobozi.

Umurimo Umuvandimwe Schroeder yakoreye Abahamya ba Yehova mu gihe cy’intambara ntiwisobye abantu. Muri Kanama 1942, yirukanywe mu Bwongereza. Yageze i Brooklyn muri Nzeri, nyuma y’urugendo ruteye ubwoba yakoze mu gihe cy’intambara yambuka inyanja ya Atalantika.

Icyo gihe, abagaragu ba Yehova babonaga ko nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose hari byinshi byagombaga kuzakorwa mu murimo. Umuvandimwe Schroeder yatunguwe n’inshingano nshya yahawe, kandi arayishimira cyane. Yari agiye kugira uruhare mu gutegura amasomo atangwa mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Yamaze imyaka runaka ari umwarimu muri iryo shuri, yigisha abamisiyonari. Abanyeshuri yigishije aho i Galeedi ndetse n’abo yigishije nyuma yaho mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, baracyibuka neza amasomo yabahaye. Yishimiraga gutoza abanyeshuri be gukunda amategeko y’Imana, kandi agatsindagiriza akamaro ko kumenya Yehova.

Mu mwaka wa 1956, Umuvandimwe Schroeder yashakanye na Charlotte Bowin, maze mu wa 1958 babyara umuhungu witwa Judah Ben. Umuvandimwe Schroeder yari umugabo akaba n’umubyeyi mwiza w’Umukristo. Mu mwaka wa 1974, yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi, aho yagaragaje ubushishozi bwinshi. Yari umugabo ugwa neza kandi wicisha bugufi. Ikirenze ibyo kandi, yashakaga guhesha icyubahiro izina ry’Imana rikomeye. Twiringiye ko Umuvandimwe Schroeder yahawe ingororano ye mu ijuru kubera ko yari Umukristo wasizwe, ‘wishimiraga amategeko y’Uwiteka’ cyane.—Zaburi 1:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Schroeder yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1988, mu Gifaransa.