Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwizera no gutinya Imana bituma tugira ubutwari

Kwizera no gutinya Imana bituma tugira ubutwari

Kwizera no gutinya Imana bituma tugira ubutwari

“Komera ushikame . . . Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe.”—YOSUWA 1:9.

1, 2. (a) Dukurikije uko abantu babona ibintu, Abisirayeli bari bafite amahirwe angana iki yo gutsinda Abanyakanaani? (b) Ni ayahe magambo ahumuriza Yosuwa yabwiwe?

MU MWAKA wa 1473 Mbere ya Yesu, ishyanga rya Isirayeli ryari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Ku birebana n’ingorane Abisirayeli bari kuzahura na zo, Mose yarabibukije ati ‘muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindura amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru. Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Banaki wumva babavuga bati “ni nde wahagarara Abanaki imbere?”’ (Gutegeka 9:1, 2). Kandi koko, abo barwanyi b’ibihangange bari barabaye ibyamamare! Byongeye kandi, bamwe mu Banyakanaani bari bafite ingabo zifite ibikoresho bihagije, zifite amafarashi n’amagare yari afite inziga ziriho ibyuma byigondoye bityaye.—Abacamanza 4:13.

2 Abisirayeli bo bari barigeze kugirwa abacakara kandi bari bamaze imyaka 40 bagenda mu butayu. Bityo, dukurikije uko abantu babona ibintu, amahirwe yabo yo gutsinda urwo rugamba yasaga n’aho nta yo rwose! Nyamara Mose yari afite ukwizera; yasaga n’‘ureba’ Yehova abayoboye (Abaheburayo 11:27). Mose yabwiye Abisirayeli ati ‘Uwiteka Imana yawe ubwayo izambuka ikugiye imbere ibarimbure, ibatsinde imbere yawe’ (Gutegeka 9:3; Zaburi 33:16, 17). Mose amaze gupfa, Yehova yijeje Yosuwa ko amushyigikiye, agira ati “haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe.”—Yosuwa 1:2, 5.

3. Ni iki cyatumye Yosuwa agira ukwizera n’ubutwari?

3 Kugira ngo Yehova ashyigikire Yosuwa kandi amuyobore, Yosuwa yagombaga gusoma Amategeko y’Imana, akayatekerezaho kandi akayashyira mu bikorwa. Yehova yaramubwiye ati “ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:8, 9). Kubera ko Yosuwa yumviye Imana, yagize ubutwari, arakomera kandi agera ku ntego. Icyakora, abenshi mu bantu bo mu gihe cye ntibumviye. Ibyo byatumye batagera ku ntego kandi baguye mu butayu.

Babuze ukwizera bahinduka ibigwari

4, 5. (a) Imyifatire ba batasi icumi bagaragaje itandukaniye he n’iya Kalebu na Yosuwa? (b) Kuba abantu barabuze ukwizera byatumye Yehova yumva ameze ate?

4 Imyaka mirongo ine mbere yaho, igihe Abisirayeli bageraga ku ncuro ya mbere hafi y’igihugu cy’i Kanaani, Mose yohereje abagabo 12 bajya gutata icyo gihugu. Icumi muri bo bagarutse bahiye ubwoba. Bateye hejuru bati “abantu twakibonyemo bose ni barebare banini. Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige.” Ese koko uretse Abanaki, “abantu . . . bose” bari barebare kandi ari banini? Reka da! Koko se Abanaki bari barakomotse ku bantu barebare banini, ari bo Banefili babayeho mbere y’umwuzure? Oya rwose! Ariko kandi, ayo makabyankuru yatumye igikuba gicika mu nkambi. Abantu bageze nubwo bashaka kwisubirira muri Egiputa, igihugu bari barabayemo ari abacakara!—Kubara 13:31–14:4.

5 Icyakora, babiri muri abo batasi, ari bo Yosuwa na Kalebu, bifuzaga cyane kujya mu Gihugu cy’Isezerano. Baravuze bati “tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye” (Kubara 14:9). Ese icyizere cya Yosuwa na Kalebu nta shingiro cyari gifite? Oya. Bo hamwe n’abari bagize ishyanga ryose, bari bariboneye ukuntu Yehova yacishije bugufi ishyanga rya Egiputa ryari igihangange ndetse n’ibigirwamana byaryo, igihe yaritezaga Ibyago Cumi. Nanone biboneye ukuntu Yehova yaroshye Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura (Zaburi 136:15). Biragaragara neza ko ubwoba ba batasi icumi bari bafite hamwe n’ababumviye bose nta shingiro bwari bufite. Yehova yagaragaje agahinda kenshi byamuteye agira ati ‘bazageza he kutanyizezwa n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?’—Kubara 14:11.

6. Ni iyihe sano ubutwari bufitanye no kwizera kandi se ibyo bigaragara bite muri iki gihe cyacu?

6 Yehova yagaragaje aho umuzi w’icyo kibazo wari uri: kuba barahiye ubwoba byagaragaje ko batari bafite ukwizera. Koko rero, kwizera n’ubutwari bifitanye isano cyane, ku buryo intumwa Yohana yanditse ibirebana n’itorero rya gikristo n’intambara yo mu buryo bw’umwuka rigomba kurwana agira ati “uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu” (1 Yohana 5:4). Muri iki gihe, ukwizera nk’ukwa Yosuwa na Kalebu kwatumye Abahamya ba Yehova barenga miriyoni esheshatu, abato n’abakuru, abafite imbaraga nyinshi n’abafite imbaraga nke, babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose. Nta mwanzi n’umwe wabashije gucecekesha uwo mutwe w’ingabo zikomeye kandi z’intwari.—Abaroma 8:31.

‘Ntimugasubire inyuma’

7. “Gusubira inyuma” bisobanura iki?

7 Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova babwirizanya ubutwari ubutumwa bwiza kubera ko bafite imitekerereze nk’iy’intumwa Pawulo, wanditse ati “twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu” (Abaheburayo 10:39). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gusubira inyuma” nk’uko Pawulo yabivuze, ntirisobanura gusubira inyuma bitewe no kugira ubwoba mu gihe runaka, kubera ko hari igihe abagaragu benshi b’Imana b’indahemuka bagiraga ubwoba (1 Samweli 21:12; 1 Abami 19:1-4). Ahubwo hari inkoranyamagambo isobanura amagambo yo muri Bibiliya ivuga ko “gusubira inyuma” byumvikanisha “kudafatana ukuri uburemere.” Iyo nkoranyamagambo yongeraho ko “gusubira inyuma” bishobora kuba ari imvugo y’ikigereranyo ivuga “kumanura umwenda utuma ubwato bugenda, bigatuma bugabanya umuvuduko wabwo.” Ibyo bikaba bigereranya kugabanya umurego mu birebana n’umurimo w’Imana. Birumvikana ariko ko abantu bafite ukwizera gukomeye batajya banatekereza “kugabanya umuvuduko” cyangwa kudohoka igihe bageze mu mimerere igoranye: haba mu bitotezo, uburwayi cyangwa ibindi bigeragezo. Ahubwo bakomeza gutera imbere mu murimo bakorera Yehova, bazi neza ko abitaho cyane kandi ko azi aho intege zabo zigarukira (Zaburi 55:23; 103:14). Ese nawe ufite ukwizera nk’uko?

8, 9. (a) Ni gute Yehova yakomeje ukwizera kw’Abakristo ba mbere? (b) Twakora iki kugira ngo dukomeze ukwizera kwacu?

8 Hari igihe intumwa zumvise ukwizera zari zifite ari guke, ni ko kubwira Yesu ziti “twongerere kwizera” (Luka 17:5). Icyo kintu bari basabye babikuye ku mutima bagihawe by’umwihariko kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe abigishwa basukwagaho umwuka wera bari barasezeranyijwe. Byatumye barushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana n’umugambi wayo (Yohana 14:26; Ibyakozwe 2:1-4). Ukwizera kw’abo bigishwa kumaze gukomera batangiye umurimo wo kubwiriza, kandi nubwo barwanyijwe, bagejeje ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23; Ibyakozwe 1:8; 28:22.

9 Kugira ngo dukomeze ukwizera kwacu kandi tujye mbere mu murimo wo kubwiriza, natwe tugomba kwiyigisha Ibyanditswe no kubitekerezaho kandi tugasenga dusaba umwuka wera. Niducengeza ukuri gukomoka ku Mana mu bwenge bwacu no mu mitima yacu nk’uko Yosuwa, Kalebu ndetse n’abigishwa ba mbere b’Abakristo babigenje, tuzagira ukwizera kuzaduhesha ubutwari bwo gushikama mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana kandi tuyitsinde.—Abaroma 10:17.

Kwemera gusa ko Imana iriho ntibihagije

10. Ukwizera nyakuri gukubiyemo iki?

10 Nk’uko bigaragazwa n’abantu ba kera babaye indahemuka, ukwizera gutuma umuntu agira ubutwari kandi agashikama, gukubiyemo ibirenze ibi byo kwemera ko Imana ibaho (Yakobo 2:19). Ibyo bisaba ko umuntu yumva ko Yehova ariho koko kandi akamwiringira byimazeyo (Zaburi 78:5-8; Imigani 3:5, 6). Ibyo byumvikanisha ko tugomba kwiringira n’umutima wacu wose ko kumvira amategeko y’Imana n’amahame yayo ari twe bifitiye akamaro cyane (Yesaya 48:17, 18). Kwizera nanone bikubiyemo kwiringira byimazeyo ko Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije byose kandi ko ‘azagororera abamushaka.’—Abaheburayo 11:1, 6; Yesaya 55:11.

11. Ni mu buhe buryo Yosuwa na Kalebu bahawe umugisha kubera ukwizera n’ubutwari bagaragaje?

11 Ukwizera nk’uko kugenda kurushaho kwiyongera. Kurushaho gukomera uko tugenda dushyira mu bikorwa ukuri, ‘tugasogongera’ inyungu zako, ‘tukamenya’ uko Imana isubiza amasengesho yacu kandi tukibonera ukuntu Yehova atuyobora mu mibereho yacu (Zaburi 34:9; 1 Yohana 5:14, 15). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ukwizera kwa Yosuwa na Kalebu kwakomejwe n’uko basogongeye ku kugira neza kw’Imana (Yosuwa 23:14). Zirikana ibi bintu: nk’uko Imana yari yarabibasezeranyije, ntibaguye mu butayu mu myaka 40 bamaze mu rugendo ruruhije (Kubara 14:27-30; 32:11, 12). Bagize uruhare rukomeye mu ntambara yamaze imyaka itandatu yo kwigarurira igihugu cy’i Kanaani. Amaherezo baje kumara igihe kirekire kandi bagira amagara mazima. Nanone bombi bahawe gakondo buri wese yigengagaho. Koko rero, Yehova agororera cyane abamukorera mu budahemuka bafite ubutwari.—Yosuwa 14:6, 9-14; 19:49, 50; 24:29.

12. Ni gute Yehova ‘ashyirisha hejuru ijambo rye kurisohoza’?

12 Ineza yuje urukundo Imana yagaragarije Yosuwa na Kalebu itwibutsa amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza, ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije” (Zaburi 138:2). Iyo Yehova asezeranyije ikintu mu izina rye, isohozwa ry’iryo sezerano ‘rishyirwa hejuru’ mu buryo bw’uko rizaba riruta kure cyane ibintu byose dushobora kwiringira kuzabona (Abefeso 3:20). Kandi koko, Yehova ntiyigera na rimwe atenguha ‘abamwishimira.’—Zaburi 37:3, 4.

Umugabo ‘wanejeje Imana’

13, 14. Kuki Henoki yari akeneye kugira ukwizera n’ubutwari?

13 Urugero rwa Henoki, umuhamya wabayeho mbere y’igihe cy’ubukristo, rushobora kutwigisha byinshi ku birebana no kugira ukwizera n’ubutwari. Mbere y’uko Henoki atangira guhanura, ashobora kuba yari azi ko abantu bari kuzagerageza ukwizera kwe ndetse n’ubutwari yagiraga. Ibyo yabyemezwaga n’iki? Yabyemezwaga n’uko Yehova yari yaravugiye muri Edeni ko hari kuzabaho urwango hagati y’abakorera Imana n’abakorera Satani Umwanzi (Itangiriro 3:15). Nanone Henoki yari azi ko urwo rwango rwari rwaratangiye kera cyane abantu bakiremwa, igihe Kayini yicaga murumuna we Abeli. Kandi ni mu gihe kuko se w’abo bahungu ari we Adamu, yaramye imyaka hafi 310 nyuma y’aho Henoki avukiye.—Itangiriro 5:3-18.

14 Nubwo ibintu byari byifashe bityo ariko, Henoki yagize ubutwari bwo ‘kugendana n’Imana’ no guciraho iteka ‘amagambo yose akomeye’ abantu batutse Yehova (Itangiriro 5:22; Yuda 14, 15). Kuba Henoki yarashiritse ubwoba agashyigikira gahunda yo gusenga Imana y’ukuri byatumye yangwa n’abantu benshi kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga. Kubera iyo mpamvu, Yehova yarinze umuhanuzi we gupfa ababajwe. Yehova amaze guhishurira Henoki ko “yanejeje Imana,” ‘yaramwimuye’ amuvana mu buzima amusinziriza mu rupfu, bikaba bishobora kuba bivuga ko Imana yamushyize mu mimerere yo kwerekwa maze ubuzima bwe bukarangira akiyirimo.—Abaheburayo 11:5, 13; Itangiriro 5:24.

15. Ni uruhe rugero rwiza Henoki yasigiye abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe?

15 Pawulo akimara kuvuga ko Henoki yimuwe, yongeye gutsindagiriza agaciro ko kugira ukwizera agira ati “ariko utizera [Imana] ntibishoboka ko ayinezeza” (Abaheburayo 11:6). Kwizera byatumye Henoki agira ubutwari bwo kugendana na Yehova no gutangaza ubutumwa bw’urubanza Yehova yari yaraciriye isi y’abatubaha Imana. Muri ubwo buryo, Henoki yadusigiye urugero rwiza. Natwe dufite umurimo nk’uwa Henoki, tugomba gukorera mu isi irwanya abasenga by’ukuri kandi yuzuyemo ububi bw’uburyo bwose.—Zaburi 92:8; Matayo 24:14; Ibyahishuwe 12:17.

Gutinya Imana bituma tugira ubutwari

16, 17. Obadiya yari muntu ki, kandi se ni iyihe mimerere yarimo?

16 Uretse kugira ukwizera, hari undi muco utuma umuntu agira ubutwari, uwo muco ukaba ari ugutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha. Reka turebe urugero rwiza cyane rw’umugabo watinyaga Imana wabayeho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Eliya ndetse n’Umwami Ahabu wategekaga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Ku ngoma ya Ahabu, gusenga Baali byari byarashinze imizi cyane mu bwami bw’amajyaruguru kurusha mu gihe cy’abamubanjirije bose. Abahanuzi 450 ba Baali n’abahanuzi 400 b’inkingi ya Ashera, ikigirwamana cyari gifite ishusho y’igitsina cy’umugabo, ‘basangiriraga ku meza ya Yezebeli’ umugore wa Ahabu.—1 Abami 16:30-33; 18:19.

17 Yezebeli wari umugome akaba n’umwanzi wa Yehova, yagerageje gutsemba abasengaga Imana y’ukuri mu gihugu hose. Yishe bamwe mu bahanuzi ba Yehova ndetse agerageza no kwica Eliya. Imana yabwiye Eliya ngo ahunge yambuke Yorodani (1 Abami 17:1-3; 18:13). Tekereza nawe ukuntu gusenga Imana y’ukuri bishobora kuba byari bigoye cyane ku bantu babaga mu bwami bw’amajyaruguru icyo gihe! Ku bantu babaga ibwami ho byari ibindi bindi. Ngiyo imimerere umugabo watinyaga Imana witwaga Obadiya * yarimo, umugabo wari umunyarugo wa Ahabu.—1 Abami 18:3.

18. Ni iki cyatumye Obadiya aba umugaragu wa Yehova wihariye?

18 Nta gushidikanya, Obadiya yagiraga amakenga kandi akaba umunyabwenge mu buryo yasengaga Yehova. Ariko nanone, ntiyigeze agamburura. Mu 1 Abami 18:3 hagira hati ‘Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane.’ Koko rero, Obadiya yatinyaga Imana mu buryo bwihariye. Uko gutinya Imana byatumye agira ubutwari budasanzwe, nk’uko yahise abigaragaza Yezebeli akimara kwica abahanuzi ba Yehova.

19. Ni ikihe kintu Obadiya yakoze cyagaragaje ubutwari?

19 Bibiliya igira iti “ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagabuririramo imitsima n’amazi yo kunywa” (1 Abami 18:4). Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, kugaburira abantu ijana rwihishwa byari ibintu byashoboraga cyane gushyira umuntu mu kaga. Obadiya yagombaga kwirinda ko Ahabu cyangwa Yezebeli bamufata, ariko nanone yagombaga kwirinda ko abahanuzi b’ibinyoma 850 bagendaga ibwami buri gihe, bamuvumbura. Uretse n’ibyo kandi, abandi baturage benshi bo muri Isirayeli bari mu idini ry’ikinyoma, kuva ku muturage usanzwe kugera ku gikomangoma, iyo bamubona bari kumurega kugira ngo babone uko bihakirwa ku mwami no ku mwamikazi. Ariko kandi, ibyo ntibyabujije Obadiya kugira ubutwari bwo kugaburira abahanuzi ba Yehova kandi akabikora abo bayoboke b’idini ry’ikinyoma bari hafi aho. Mbega ukuntu gutinya Imana bishobora gutuma umuntu agira ubutwari!

20. Kuba Obadiya yaratinyaga Imana byamufashije bite, kandi se ni mu buhe buryo urugero rwe rwagufasha?

20 Kubera ko Obadiya yatinye Imana akagaragaza ubutwari, uko bigaragara Yehova yamurinze abo banzi be. Mu Migani 29:25 hagira hati “gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.” Obadiya yari umuntu nk’abandi; yatinyaga ko bamufata bakamwica, nk’uko natwe bishobora kutubaho (1 Abami 18:7-9, 12). Ariko kandi, kuba yaratinyaga Imana byamuhaye ubutwari bituma adatinya umuntu uwo ari we wese yashoboraga gutinya. Obadiya yatubereye urugero rwiza, cyane cyane ku bantu basenga Yehova bari mu mimerere yatuma bavutswa umudendezo wabo cyangwa n’ubuzima bwabo (Matayo 24:9). Nimucyo rero twese twihatire gukorera Yehova ‘tumwubaha [kandi] tumutinya.’—Abaheburayo 12:28.

21. Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

21 Kwizera no gutinya Imana si yo mico yonyine ituma tugira ubutwari. Urukundo rushobora gutuma umuntu arushaho kugira ubutwari. Pawulo yaranditse ati “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda” (2 Timoteyo 1:7). Mu ngingo ikurikira, tuzareba ukuntu urukundo rushobora kudufasha kugira ubutwari bwo gukorera Yehova muri ibi bihe birushya by’iminsi y’imperuka.—2 Timoteyo 3:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Uvugwa aha ngaha si Obadiya w’umuhanuzi.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni iki cyatumye Yosuwa na Kalebu bagira ubutwari?

• Ukwizera nyako gukubiyemo iki?

• Kuki Henoki yatangazaga ashize amanga ubutumwa bw’urubanza Imana yaciye?

• Ni mu buhe buryo gutinya Imana bituma umuntu agira ubutwari?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Yehova yabwiye Yosuwa ati “komera ushikame”

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Obadiya yagaburiye abahanuzi b’Imana kandi arabarinda

[Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Henoki yavuze ijambo ry’Imana ashize amanga