Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu “nzu y’amabuye”

Umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu “nzu y’amabuye”

Umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu “nzu y’amabuye”

Hari igihugu cyo muri Afurika gifite izina risobanurwa ngo “Inzu y’Amabuye.” Ni igihugu kizwi cyane bitewe n’Amasumo ya Victoria ndetse n’inyamaswa zaho zitandukanye. Ariko nanone, icyo gihugu kirimo inzu nini kurusha izindi zose abantu bubatse kera cyane mu karere kari munsi y’ubutayu bwa Sahara. Hagati muri icyo gihugu hari ibitwa birimo amabuye bita amabare. Bitewe n’uko muri ibyo bitwa hadakonja kandi ntihashyuhe cyane, ubutaka bwaho burarumbuka cyane. Icyo gihugu ni Zimbabwe, kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri miriyoni 12.

KUKI icyo gihugu cyitwa Inzu y’Amabuye? Mu mwaka wa 1867, umuhigi witwa Adam Renders, akaba n’umwe mu bantu bajya mu bihugu bitandukanye bagamije kugira ibyo bavumbura, yageze ahantu hanini cyane hangana na hegitari zisaga 720, hubakishijwe amabuye. Yari yaranyuze mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, aho yasanze muri rusange abantu bubakisha ibyondo, ibiti n’ibyatsi. Hanyuma, yagiye kubona abona ageze ku matongo y’umujyi munini wari wubakishijwe amabuye witwaga Great Zimbabwe.

Ayo matongo ari mu karere kari mu majyepfo y’umujyi witwa Masvingo. Zimwe mu nkuta zaho zifite uburebure bwa metero zisaga 9, zikaba zubakishije amabuye y’amabare agerekeranyije, hagati nta sima irimo. Muri ayo matongo, harimo umunara udasanzwe ufite ishusho y’umutemeri wa metero zigera kuri 11 z’uburebure, wubatswe kuri fondasiyo ifite umurambararo wa metero 6. Na n’ubu nta wuramenya icyo uwo munara wamaraga. Ayo matongo ni aya kera mu kinyejana cya munani, ariko hari ibintu bigaragaza ko aho hantu hari hatuwe mu myaka ibarirwa mu magana mbere yaho.

Mu mwaka wa 1980, icyo gihugu cyitwaga Rodeziya cyabonye ubwigenge nticyakomeza gutegekwa n’Ubwongereza, maze gihabwa irindi zina ari ryo Zimbabwe. Abaturage baho barimo amoko abiri y’ingenzi, abo mu bwoko bwa Shona, ari na bo benshi, n’abo mu bwoko bwa Ndebele. Abaturage baho bakunda kwakira abashyitsi, nk’uko Abahamya ba Yehova bakunze kubibona mu gihe bakora umurimo wabo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Rimwe na rimwe, iyo umushyitsi akomanze, ndetse na mbere y’uko bamumenya, bahita bamuha ikaze, bakamubwira bati “injira, wicare.” Abaturage benshi bo muri Zimbabwe bubaha Bibiliya cyane, kandi akenshi baba bashaka ko mu gihe baganira kuri Bibiliya, abana na bo bakwicara bagatega amatwi.

Gutanga ubutumwa buhumuriza

Mu makuru avuga ibya Zimbabwe, hakunze kuba higanjemo amagambo “SIDA” n’“amapfa.” Kuba muri icyo gihugu hari abantu benshi barwaye SIDA byagize ingaruka zikomeye ku baturage baho, ndetse no ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri icyo gihugu, usanga abenshi mu bantu bari mu bitaro baba barwaye indwara z’ibyuririzi bya SIDA. Iyo ndwara yasenye imiryango myinshi.

Kugira ngo Abahamya ba Yehova bafashe abaturage bo muri Zimbabwe, bababwira babigiranye umwete ko uburyo bwiza bwo kubaho ari ugukurikiza amahame y’Imana ari muri Bibiliya. Urugero, Ijambo ry’Imana ryigisha ko imibonano mpuzabitsina ari impano ituruka ku Mana, ko yagombye gukorwa n’abantu bashakanye gusa, kandi ko Imana itemera ko abantu baryamana bahuje igitsina. Banababwira ko amategeko ya Yehova atemera ibyo guterwa amaraso no gukoresha ibiyobyabwenge (Ibyakozwe 15:28, 29; Abaroma 1:24-27; 1 Abakorinto 7:2-5; 2 Abakorinto 7:1). Abahamya banakwirakwiza ubutumwa bw’ibyiringiro nyakuri, butsindagiriza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho indwara zose.—Yesaya 33:24.

Gutanga imfashanyo

Mu myaka irenga icumi ishize, amapfa yibasiye cyane igihugu cya Zimbabwe. Inyamaswa zaragandaye zizira inzara n’umwuma. Inka zibarirwa mu bihumbi amagana zarapfuye. Imiriro yatwitse amashyamba ari ku mahegitari n’amahegitari. Abana benshi ndetse n’abantu bageze mu zabukuru barapfuye bazira indyo mbi. Ndetse n’amazi y’Uruzi runini rwa Zambezi yarakamye, bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ingomero zitanga amashanyarazi.

Kugira ngo Abahamya ba Yehova bagire icyo bakora kuri izo ngorane, bashyizeho komite umunani z’ubutabazi mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu. Abagenzuzi basura amatorero bajyaga kuyasura bagamije kureba ibyo abavandimwe bakeneye. Ibyo bamenyaga babibwiraga komite y’ubutabazi ikorera muri ako karere. Umwe mu bagenzuzi basura amatorero yaravuze ati “mu myaka itanu ishize, twatanze toni zisaga igihumbi z’ibigori, toni icumi z’amafi yumye, ndetse na toni icumi z’ibishyimbo byitwa lima. Abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka baduteguriye toni ebyiri za mufushwa [imboga bumisha]. Twanatanze imyenda myinshi cyane ndetse n’amafaranga yabaga akenewe.” Undi mugenzuzi usura amatorero yaravuze ati “iyo ntekereje ku bibazo twahuye na byo mbere y’uko Zimbabwe na Afurika y’Epfo bitwemerera kwinjiza ibyo bintu mu gihugu, nkatekereza n’ukuntu kubona lisansi yo gushyira mu modoka zitwara izo mfashanyo zari zikenewe cyane bitari byoroshye, mbona rwose ko kuba twarabishoboye ari ikindi kintu kigaragaza ukuri kw’amagambo ya Yesu avuga ko Data wo mu ijuru azi ko ibyo byose tubikeneye.”—Matayo 6:32.

None se abagenzuzi basura uturere twazahajwe n’amapfa babishobora bate? Bamwe bitwaza ibyokurya bazasangira n’imiryango bazabamo. Umwe muri bo yavuze ko hari bashiki bacu b’Abakristo bigeze kwibaza niba uwo munsi bari bakwiriye guhagarika umurimo wo kubwiriza bagatonda umurongo w’abari bategereje imfashanyo yari butangwe na leta. Bafashe umwanzuro wo kwiringira Yehova bagakomeza kubwiriza, maze bagategereza uko biza kugenda. Uwo munsi nta mfashanyo ya leta yaje.

Ku munsi ukurikiyeho hari bube amateraniro, kandi abo bashiki bacu bagombaga kongera gufata umwanzuro w’icyo bagombaga gukora. Ese bari bujye mu materaniro, cyangwa bari bujye gutegereza imfashanyo? Bashyize mu mwanya wa mbere ibintu bya ngombwa, bajya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami (Matayo 6:33). Igihe baririmbaga indirimbo ya nyuma, bumvise igikamyo kiza kibasanga. Imfashanyo zari zibasanze aho ngaho, zoherejwe n’abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka bari muri komite ishinzwe ubutabazi. Abahamya b’indahemuka bari baje muri ayo materaniro bagize ibyishimo bitagereranywa kandi barashimira.

Urukundo rukomeza abantu

Ibikorwa by’ineza byakorewe abantu batari mu itorero rya gikristo, na byo byabaye uburyo bwo gutanga ubuhamya. Umugenzuzi usura amatorero mu karere ka Masvingo yari kumwe n’abandi Bahamya bo muri ako karere babwiriza. Yabonye umwana w’umukobwa wari uryamye iruhande rw’umuhanda. Abo bahamya basanze yari arwaye cyane, kuko atashoboraga kuvuga neza kandi ijwi rye rikaba ryaratitiraga. Uwo mwana yitwaga Hamunyari, mu Gishona bisobanurwa ngo “nta soni mugira?” Abo Bahamya bamenye ko yari kumwe n’abandi bantu bari bahuje idini, bari bagiye gusengera mu misozi bakamuta aho. Abo bahamya bamufashije babigiranye urukundo, bamujyana mu mudugudu uri hafi aho.

Bageze muri uwo mudugudu, hari abantu bamenye Hamunyari, maze basaba bene wabo kuza kumujyana. Ku birebana n’abo Bahamya, abaturage bo muri uwo mudugudu baravuze bati “iri ni idini ry’ukuri. Uru ni rwo rukundo rwagombye kuranga Abakristo” (Yohana 13:35). Mbere y’uko abo bavandimwe bagenda, bahaye Hamunyari inkuru y’Ubwami ivuga ngo “Mbese Wakwishimira Kumenya Byinshi Kurushaho ku Bihereranye na Bibiliya?” *

Mu cyumweru cyakurikiyeho, wa mugenzuzi yasuye itorero riri mu gace k’iwabo wa Hamunyari. Yifuje kumenya niba Hamunyari yarageze mu rugo amahoro. Umuryango wose wishimiye kubona uwo mugenzuzi n’abavandimwe bo muri ako gace. Ababyeyi ba Hamunyari baravuze bati “ni mwe muri mu idini ry’ukuri. Mwakijije umukobwa wacu bari bataye ku muhanda ngo ahagwe.” Bari barabajije abasengeraga hamwe na Hamunyari bati “ariko nk’uko izina rya Hamunyari ribivuga, nta soni mwari mufite zo kumuta kandi agiye gupfa?” Abahamya batangiye kuganira kuri Bibiliya n’abagize umuryango wa Hamunyari, banabasigira ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Basabye abavandimwe kuzagaruka bakabayoborera icyigisho cya Bibiliya. Bamwe mu bagize umuryango we bajyaga barwanya Abahamya, bahinduye imitekerereze yabo. Umwe muri bo, ni ukuvuga muramu wa Hamunyari, wari umukuru w’idini ryo muri ako gace, yemeye kwiga Bibiliya.

Kubaka amazu yo gusengeramo

Hari umusizi wa kera wahumekewe arandika ati “Mana, . . . umutima wanjye ukugirira inyota, . . . mu gihugu cyumye, kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi” (Zaburi 63:2). Mbega ukuntu ukuri kw’ayo magambo kwagaragariye ku bantu benshi bo muri Zimbabwe! Bazahajwe n’amapfa, ariko mu buryo bw’umwuka bafite inyota yo kumenya Imana n’ineza yayo. Ibyo bigaragazwa n’ibyagezweho mu murimo wa gikristo ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Igihe Zimbabwe yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1980, Abahamya bagera ku 10.000 bakoreraga mu matorero 476. Ubu, nyuma y’imyaka 27 ishize, umubare w’Abahamya barangwa n’ishyaka wikubye gatatu kandi umubare w’amatorero uri hafi kwikuba kabiri.

Amatorero make muri ayo ni yo yari afite ahantu hayo ho guteranira. Muri Mutarama 2001, amatorero 98 gusa mu matorero asaga 800 ari muri Zimbabwe, ni yo yonyine yari afite amazu yo guteraniramo cyangwa Amazu y’Ubwami. Amenshi mu matorero yateraniraga munsi y’ibiti cyangwa mu tuzu tw’ibyatsi, twubakishijwe ibiti kandi duhomeshejwe ibyondo.

Abahamya bo muri Zimbabwe batangije gahunda yafashije amatorero menshi kubona Amazu y’Ubwami aciriritse ariko nanone yiyubashye, babikesheje impano z’abavandimwe b’Abakristo bo hirya no hino ku isi n’ubwitange bwabo. Abahamya benshi bo ku yindi migabane bazi kubaka, bashyizeho gahunda yo kujya gukorana n’abavandimwe bo muri Zimbabwe bitangiye gukora imirimo. Umwe mu Bahamya baho yaranditse ati “turashimira tubikuye ku mutima abavandimwe na bashiki bacu baturutse mu bihugu byinshi baje muri Zimbabwe kudufasha kubaka Amazu y’Ubwami meza cyane. Turashimira kandi namwe mwese kubera impano zanyu mwashyize mu Kigega Kigenewe Amazu y’Ubwami, zatumye ibi byose bishoboka.”

Mu karere ko mu burasirazuba bw’icyo gihugu, hari abavandimwe bari bamaze imyaka 50 bateranira munsi y’igiti kinini cyane cyo mu bwoko bwa baobab. Igihe abasaza b’Abakristo babwirwaga ko hagombaga kubakwa inzu yo guteraniramo, hari uwananiwe kwifata ararira. Mu itorero riri hafi aho, umusaza w’itorero ufite imyaka 91 yaravuze ati “namaze igihe kirekire ntakambira Yehova musaba ibintu nk’ibi!”

Abantu bavuga byinshi ku birebana n’umuvuduko izo nzu nziza cyane zubakanwa. Hari uwabyitegereje maze aravuga ati “mwebwe mwubaka ku manywa, ariko Imana igomba kuba ikomerezaho nijoro!” Ubumwe n’ibyishimo biranga abubaka ayo mazu na byo ntibyisoba abantu. Ubu mu gihugu cyose hamaze kubakwa Amazu y’Ubwami mashya asaga 350. Ibyo bituma amatorero 534 ateranira mu Mazu y’Ubwami akomeye kandi yubakishije amatafari ahiye.

Umurimo w’ingenzi wo kubwiriza ukomeje gukorwa muri Zimbabwe. Iyo dutekereje ku bintu byagezweho, dushimira Yehova kuko ari we utanga imigisha nk’iyo. Ni koko, “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.”—Zaburi 127:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amakarita yo ku ipaji ya 9]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

ZIMBABWE

HARARE

Masvingo

Great Zimbabwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Umunara ufite ishusho y’umutemeri

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Inzu y’Ubwami nshya y’itorero rya Concession

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abagize itorero rya Lyndale bahagaze imbere y’Inzu y’Ubwami yabo nshya

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]

Ruins with steps: ©Chris van der Merwe/AAI Fotostock/age fotostock; tower inset: ©Ingrid van den Berg/AAI Fotostock/age fotostock