Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha uko baba abantu b’umwuka

Barashakisha uko baba abantu b’umwuka

Barashakisha uko baba abantu b’umwuka

MU KIBWIRIZA cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3NW). Nta gushidikanya ko wemeranya n’ayo magambo. Abantu bo hirya no hino bazi ko bakeneye kuba abantu b’umwuka. Bemeza ko baramutse babigezeho byabahesha ibyishimo. Ariko se, amagambo ngo “kuba umuntu w’umwuka” asobanura iki?

Hari inkoranyamagambo yavuze ko kuba umuntu w’umwuka cyangwa kugirana imishyikirano n’Imana, bisobanura “kumva ukeneye kumenya amahame y’idini cyangwa kuyizirikaho.” Byumvikanisha nanone “kamere cyangwa imimerere yo kuba umuntu w’umwuka.” Mu buryo nk’ubwo, umuntu ushishikazwa cyane n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka cyangwa ibintu birebana n’idini, yitwa umuntu w’umwuka.

None se, kuba umuntu w’umwuka by’ukuri umuntu yabigeraho ate? Amadini hafi ya yose avuga ko azi icyo umuntu yakora kugira ngo abe umuntu w’umwuka cyangwa agirane imishyikirano n’Imana. Uko ayo madini ari menshi ni ko atanga ubuyobozi butandukanye. Urugero, Umuporotesitanti avuga ko abonera agakiza mu materaniro y’ububyutse. Umugatolika we avuga ko agirana imishyikirano n’Imana binyuriye ku gitambo cya Misa. Naho Umubuda yumva ko gutekereza yiherereye ari byo bituma asobanukirwa ibintu. Umuhindu we yumva ko kwiyanga bizamufasha kuva mu mimerere ahoramo yo gupfa no kongera kuvuka. Ese ubwo buryo bwose butuma tuba abantu b’umwuka by’ukuri? Ahubwo se muri ubwo buryo bwose, hari na bumwe butuma umuntu aba uw’umwuka by’ukuri?

Abantu benshi babona ko igisubizo cy’ibyo bibazo ari oya. Bavuga ko igisabwa gusa ari “ukwizera nta we mufatanyije.” Ibyo byumvikanisha kwizera imana runaka bitabaye ngombwa ko ujya mu idini. Abandi bumva ko kuba umuntu w’umwuka biterekeza ku bumenyi umuntu akesha idini, ahubwo ko byerekeza ku cyifuzo cyo kugira amahoro yo mu mutima no kugira intego mu buzima. Bavuga ko kugira ngo babe abantu b’umwuka bidasaba kujya mu idini, ahubwo ko biba muri bo, ni ukuvuga mu byiyumvo byimbitse byo mu mitima yabo. Hari umwanditsi wagize ati “kuba umuntu w’umwuka by’ukuri biba mu muntu. Byerekeza ku buryo akunda, uburyo yemera isi ndetse n’uburyo agirana imishyikirano n’abamukikije. Ntibishobora kuboneka mu idini cyangwa mu kwizera inyigisho runaka z’idini.”

Uko bigaragara, ibyo kuba umuntu w’umwuka abantu babyumva mu buryo butandukanye cyane. Hari ibitabo bibarirwa mu bihumbi bivuga ko byereka abantu inzira zatuma baba abantu b’umwuka. Nyamara abasoma ibyo bitabo buri gihe bumva batanyuzwe kandi bikabasiga mu rujijo. Ariko kandi, hari igitabo kimwe gikubiyemo ubuyobozi bwiringirwa ku birebana no kuba umuntu w’umwuka. Icyo gitabo ubwacyo kivuga ko cyahumetswe n’Imana (2 Timoteyo 3:16). Nimucyo turebe ibyo icyo gitabo ari cyo Bibiliya kivuga ku birebana n’icyo kuba umuntu w’umwuka bisobanura ndetse n’agaciro bifite.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

KU GIFUBIKO: Ibihakikije: © Mark Hamblin/age fotostock