Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kwihanganira akarengane!

Ushobora kwihanganira akarengane!

Ushobora kwihanganira akarengane!

NI NDE utaragerwaho n’akarengane? Hari akarengane dushobora kwiyumvisha cyangwa gutekereza; hari n’akandi duhangana na ko.

Mu gihe turenganyijwe, turababara kandi dushobora kuzahara mu buryo bw’umwuka. Dushobora kwifuza cyane gukosora iyo mimerere. Kubera iki? Impamvu imwe ni uko Umuremyi wacu Yehova Imana, ‘utabera,’ yaturemanye icyifuzo gikomeye cyo gukunda ubutabera (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Itangiriro 1:26). Ni koko, dushobora kugera mu mimerere tubona ko rwose irimo akarengane. Hari umugabo w’umunyabwenge wigeze avuga ati “nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru, mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza” (Umubwiriza 4:1). Ku bw’ibyo se, ni gute twakwihanganira akarengane?

Akarengane ni iki mu by’ukuri?

Akarengane ni imimerere cyangwa ibikorwa birangwa no kwica amahame agenga ubutabera. Ni irihe tegeko abantu bagombye gushingiraho bubahiriza ubutabera? Uko bigaragara, Umuremyi wacu ukiranuka kandi udahinduka afite uburenganzira bwo kudushyiriraho iryo tegeko rigenga igikwiriye n’ikidakwiriye. Dukurikije uko abibona, kugendera ku “mategeko ahesha ubugingo” hakubiyemo no ‘kudakora ibibi’ cyangwa kutarenganya (Ezekiyeli 33:15). Bityo rero, igihe Yehova yaremaga umuntu wa mbere, yamuhaye umutimanama, ni ukuvuga ijwi ryo mu mutima ryari kumufasha gutandukanya ikibi n’icyiza (Abaroma 2:14, 15). Byongeye kandi, Yehova yandikishije mu Ijambo rye Bibiliya, amagambo avuga icyiza icyo ari cyo, cyangwa ikibi icyo ari cyo.

Byagenda bite se igihe twumva twarenganyijwe? Ni byiza gusuzuma icyo kibazo neza tukareba niba koko twarenganyijwe. Reka dufate urugero rw’imimerere umuhanuzi w’Umuheburayo Yona yigeze kugeramo. Yehova yaramutumye ngo ajye kubwira abantu b’i Nineve ibirebana n’ibyago byari bibugarije. Yona yabanje guhunga adashohoje iyo nshingano yari yahawe. Amaherezo ariko, yagiye i Nineve kandi aha abantu baho umuburo w’ibyago byari bibugarije. Yehova abonye uburyo bitabiriye neza uwo muburo, yahisemo kurokora uwo mujyi n’abaturage bawo. Ibyo byatumye Yona yiyumva ate? Bibiliya igira iti “ibyo bibabaza Yona cyane ararakara” (Yona 4:1). Yumvise ko Yehova amurenganyije cyane.

Uko bigaragara, Yehova we ushobora gusoma mu mitima kandi akaba “akunda gukiranuka n’imanza zitabera,” ntiyari yibeshye (Zaburi 33:5). Yona yari akeneye gusa kumenya ko uburyo Yehova yafashemo umwanzuro buhuje n’uko akunda ubutabera mu buryo bwuzuye. Mu gihe twumva twarenganyijwe, twagombye kwibaza tuti ‘ese Yehova yaba abona iki kibazo mu buryo bunyuranye n’uko tukibona?’

Guhangana n’akarengane

Bibiliya irimo inkuru nyinshi zivuga iby’abantu barenganyijwe. Dushobora kwiga byinshi dusuzumye ukuntu bahanganye n’ibyo bibazo bikomeye. Reka turebe urugero rwa Yozefu wagurishijwe na bene se b’abanyeshyari, ngo ajye kuba umucakara muri Egiputa. Igihe Yozefu yari muri icyo gihugu, umugore wa shebuja yashakishije uko baryamana, maze Yozefu abyanze, uwo mugore amurega amubeshyera ko yari agiye kumufata ku ngufu. Ibyo byatumye Yozefu afungwa. Ariko yari afite ukwizera gukomeye kurusha iminyururu y’ibyuma yari imuboshye. Ntiyigeze yemera ngo akarengane kamuhungabanye mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo kamubuze kwiringira Yehova.—Itangiriro 37:18-28; 39:4-20; Zaburi 105:17-19.

Undi mugabo wahuye n’akarengane ni Naboti. Yezebeli, umugore w’Umwami Ahabu wa Isirayeli yaramurenganyije cyane. Uwo mwami yifuzaga cyane gakondo ya Naboti yari hafi y’ibwami. Umwisirayeli yari abujijwe gutanga burundu gakondo ye, ni yo mpamvu Naboti yanze kugurisha uwo mwami gakondo ye (Abalewi 25:23). Ibyo byatumye umugore mubi wa Ahabu ashyiraho abahamya b’ibinyoma bo gushinja Naboti gutuka Imana n’umwami. Hanyuma Naboti n’abahungu be barishwe. Tekereza uko Naboti yumvaga ameze igihe abantu batoraguraga amabuye bagiye kumwica!—1 Abami 21:1-14; 2 Abami 9:26.

Icyakora, ibyo tumaze kubona usanga nta cyo bivuze ubigereranyije n’akarengane Kristo Yesu yahuye na ko. Urubanza yaciriwe rugatuma yicwa rwarimo ibinyoma kandi ntirwakurikije amategeko. Guverineri w’Umuroma wacaga urwo rubanza yabuze ubutwari bwo kuvuga ibyo yabonaga ko ari ukuri (Yohana 18:38-40). Koko rero, Satani yarenganyije Kristo Yesu kuruta undi muntu wese wabayeho!

Ese izo ngero zigaragaza ko nta cyo akarengane kaba kabwiye Yehova? Ibyo si ko biri! Yehova ntabona ibyo bintu nk’uko twe tubibona (Yesaya 55:8, 9). Kuba Yozefu yaragurishijwe ngo ajye kuba umucakara, byatumye ashobora kurokora umuryango we. Yabaye umunyabintu muri Egiputa mbere y’uko umuryango we uhura n’inzara ikomeye. Tekereza, iyo Yehova ataza kureka ako karengane, Yozefu ntaba yarafunzwe. Kandi muri gereza ni ho yasobanuriye imfungwa ebyiri zari kumwe na we iby’inzozi zari zarose. Imwe muri izo mfungwa ni yo yabwiye Farawo ibya Yozefu, bituma Yozefu aza kuba umunyabintu.—Itangiriro 40:1; 41:9-14; 45:4-8.

None se Naboti we bite? Nanone gerageza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Ndetse n’igihe Naboti yari amaze kwicwa, Yehova ushobora kuzura abapfuye yabonaga ko ari muzima (1 Abami 21:19; Luka 20:37, 38). Naboti yagombaga gutegereza igihe Yehova azamuzurira, kandi icyo gihe ni gito cyane kubera ko abapfuye nta cyo bazi (Umubwiriza 9:5). Uretse ibyo kandi, Yehova yahoreye Naboti binyuze mu gucira urubanza Ahabu n’ab’inzu ye.—2 Abami 9:21, 24, 26, 35, 36; 10:1-11; Yohana 5:28, 29.

Ku birebana na Yesu we, yarapfuye. Icyakora, Imana yaramuzuye kandi imushyira “hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa” (Abefeso 1:20, 21). Akarengane Satani yateje Kristo Yesu ntikari kubuza Yehova kumuha imigisha. Yesu yari yizeye ko Yehova yahita amukiza akarengane ko kumufata mu buryo budahuje n’amategeko iyo biza kuba ari byo Yehova ashaka. Nyamara, Kristo yari anazi ko Yehova afite igihe azasohorezamo Ibyanditswe n’icyo gukuraho akarengane.

Ni iby’ukuri ko Satani n’abambari be bagiye barenganya abakiranutsi, ariko Yehova yagiye akemura ikibazo kandi azakuraho burundu ingaruka ziterwa n’akarengane. Ku bw’ibyo, tugomba gutegereza Imana kuko ari yo izakuraho akarengane.—Gutegeka kwa Kabiri 25:16; Abaroma 12:17-19.

Impamvu Yehova ashobora kureka akarengane

Yehova ashobora no kuba afite impamvu zituma adakosora imimerere runaka. Ashobora kureka akarengane kakatugeraho kuko ari kimwe mu bintu bituma tuba Abakristo bakomeye. Ariko birumvikana ko ari nta we Imana igerageresha ibintu bibi (Yakobo 1:13). Icyakora, yagiye areka imimerere runaka ikabaho, ntagire icyo ayikoraho, kandi iyo mimerere ishobora gufasha abemera imyitozo nk’iyo. Bibiliya iduha icyizere igira iti “Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.”—1 Petero 5:10.

Byongeye kandi, kuba Yehova areka akarengane runaka kakabaho bishobora guha abarenganya abandi igihe cyo kwihana. Nyuma y’iby’umweru bike gusa Yesu yishwe, hari Abayahudi bumvise inama ya Petero maze “bibacumita mu mitima.” Bemeye ijambo ry’Imana bashishikaye kandi barabatizwa.—Ibyakozwe 2:36-42.

Birumvikana ko abateza akarengane bose batazihana. Hari n’abashobora kurushaho gukora ibikorwa biteza akarengane. Icyakora, mu Migani 29:1 hagira hati “ucyahwa kenshi agashinga ijosi, azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.” Koko rero, amaherezo Yehova azagira icyo akora kandi azakuraho abantu bose bakomeza kugira imyifatire idakwiriye.—Umubwiriza 8:11-13.

Uko igihe twategereza kugira ngo dukurirweho akarengane cyaba kingana kose, dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azi uko azadufasha maze ibintu bigasubira mu buryo. Kandi azi neza uko azadukiza akarengane kose twahuye na ko muri iyi si mbi. Byongeye kandi, yadusezeranyije ko amaherezo azatugororera ubuzima bw’iteka mu isi nshya, aho ‘gukiranuka kuzaba.’—2 Petero 3:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Naboti agomba kuba yarumvise ameze ate igihe yarenganywaga?