Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova akunda ubutabera

Yehova akunda ubutabera

Yehova akunda ubutabera

“Jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera.”—YESAYA 61:8.

1, 2. (a) Ni iki amagambo “ubutabera” n’“akarengane” asobanura? (b) Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye na Yehova n’umuco we w’ubutabera?

UBUTABERA ni umuco uranga umuntu utarobanura ku butoni, ukiranuka, ukora ibihuje n’amahame mbwirizamuco akiranuka kandi meza. Kurenganya bivugwa ku muntu urangwa n’ibikorwa bidahuje n’ukuri, ugira urwikekwe, mubi kandi ubabaza abandi batabikwiriye.

2 Ubu hashize imyaka igera hafi ku 3.500, Mose yanditse ibirebana n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova agira, ati ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka [“ubutabera,” NW]. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa [“kurenganya,” NW] (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Ibinyejana birindwi nyuma yaho Mose yandikiye ayo magambo, Imana yahumekeye Yesaya maze arandika ati “jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera” (Yesaya 61:8). Hanyuma, mu kinyejana cya mbere Pawulo yaratangaye ati “nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho” (Abaroma 9:14). Muri icyo kinyejana kandi, Petero yagize ati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Koko rero “Uwiteka akunda imanza zitabera.”—Zaburi 37:28; Malaki 3:6.

Akarengane karogeye

3. Ni gute akarengane katangiye kubaho ku isi?

3 Ubutabera nta bwo ari umuco wasanga hose muri iki gihe. Dushobora kurenganyirizwa mu nzego zose zigize imibereho yacu: aho dukora, ku ishuri, mu mishyikirano tugirana n’abayobozi, n’ahandi; ndetse no mu muryango byashoboka. Birumvikana ko kuba akarengane kariho atari ibya none. Akarengane katangiye kubaho mu bantu igihe ababyeyi bacu ba mbere bigomekaga maze bakabaho batagengwa n’amategeko, bohejwe n’ikiremwa cy’umwuka cyigometse cyaje kuba Satani. Birumvikana ko Adamu, Eva na Satani bahemutse igihe bakoreshaga nabi impano ihebuje Yehova yari yarabahaye, impano yo kugira umudendezo wo kwihitiramo. Ibikorwa bibi bakoze byaje gutuma umuryango w’abantu ugerwaho n’imibabaro myinshi ndetse n’urupfu.—Itangiriro 3:1-6; Abaroma 5:12; Abaheburayo 2:14.

4. Akarengane kamaze igihe kingana iki mu bantu?

4 Mu gihe cy’imyaka igera ku 6.000 ubwigomeke butangiye muri Edeni, ubu akarengane kabaye kimwe mu bigize imibereho y’abantu. Nta kundi byagombaga kugenda kubera ko Satani ari imana y’iyi si (2 Abakorinto 4:4). Ni umunyabinyoma kandi ni se w’ibinyoma, aharabika Yehova kandi akamwigomekaho (Yohana 8:44). Kuva kera, yateje akarengane gakabije. Urugero, kubera ko Satani yari yarigaruriye mu rugero runaka abantu ba mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yabonye ko ‘ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo yatekerezaga kwari kubi gusa iteka ryose’ (Itangiriro 6:5). Imimerere nk’iyo yariho no mu gihe cya Yesu. Yagize ati “umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo;” ashaka kumvikanisha ko ibibazo byawo bihangayikisha, urugero nk’akarengane (Matayo 6:34). Bibiliya ibivuga neza iti “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.”—Abaroma 8:22.

5. Kuki muri iki gihe ari bwo akarengane kiyongereye kuruta mbere hose?

5 Ku bw’ibyo, mu gihe cyose cy’amateka y’abantu hagiye habaho ibintu bibi birimo akarengane gakabije. Ubu bwo, ibintu byarushijeho kuzamba. Kubera iki? Kubera ko iyi si itubaha Imana imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka,’ kandi uko isi igenda yegereza iherezo ryayo, ni ko igenda ihura n’“ibihe birushya.” Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, abantu bari kuba “bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, . . . indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza” (2 Timoteyo 3:1-5). Imico mibi nk’iyo ituma habaho akarengane.

6, 7. Ni akahe karengane gakabije kageze ku bantu muri iki gihe?

6 Mu myaka ijana ishize, akarengane kariyongereye cyane kuruta mbere hose. Imwe mu mpamvu zatumye kiyongera ni uko muri icyo gihe habayemo intambara zikomeye cyane kurusha izindi. Urugero, abahanga bamwe mu by’amateka bavuga ko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose yonyine, hapfuye abantu bari hagati ya miriyoni 50 na 60 ugereranyije. Abenshi muri bo bari abasivili b’inzirakarengane; barimo abagabo, abagore n’abana. Kuva iyo ntambara irangiye, hapfuye abandi babarirwa muri za miriyoni baguye mu bushyamirane bunyuranye bwabayeho, nanone kandi abenshi bari abasivili. Satani atuma akarengane nk’ako karushaho kwiyongera kubera ko afite umujinya mwinshi, kandi azi ko hasigaye igihe gito Yehova akamukuraho burundu. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bubivuga muri aya magambo ngo “Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:12.

7 Muri iki gihe amafaranga atangwa mu bya gisirikare abarirwa muri miriyoni incuro miriyoni z’amadorari y’Amanyamerika. Abantu babarirwa muri miriyoni amagana ntibafite ibintu bya ngombwa mu buzima. Ngaho tekereza ukuntu ayo mafaranga yagira akamaro aramutse akoreshejwe mu bintu bituma habaho amahoro! Hafi abantu babarirwa muri miriyari ntibafite ibyo kurya bihagije, mu gihe abandi bo bafite byinshi cyane. Dukurikije ibyavuzwe n’Umuryango w’Abibumbye, hafi miriyoni eshanu z’abana bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo kurya nabi. Mbega akarengane! Noneho tekereza ku bana benshi b’inzirakarengane bicwa n’abakuramo inda. Hirya no hino ku isi, abo bana babarirwa hagati ya miriyoni 40 na 60 buri mwaka ugereranyije! Mbega akarengane gakabije!

8. Ni ubuhe buryo bwonyine bushobora gutuma habaho ubutabera nyakuri?

8 Abategetsi b’abantu bananiwe kubonera umuti ibibazo byinshi bibabaza abantu muri iki gihe; kandi imihati abantu bashyiraho ntizigera ituma ibintu biba byiza. Ijambo ry’Imana ryahanuye ko muri iki gihe turimo “abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:13). Akarengane kageze ubwo kaba kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi, ku buryo abantu badashobora kugakuraho. Keretse Imana ica imanza zitabera ni yo yonyine ishobora kugakuraho. Yabigeraho gusa ikuraho Satani, abadayimoni, n’abantu babi.—Yeremiya 10:23, 24.

Bari bafite impamvu zumvikana

9, 10. Kuki Asafu yumvise acitse intege?

9 Mu bihe byashize, ndetse na bamwe mu banditsi ba Bibiliya bagiye bibaza impamvu Imana itagize icyo ikora ku bibazo by’abantu ngo itume habaho ubutabera no gukiranuka. Reka dufate urugero rw’umwe mu bantu bo mu bihe bya Bibiliya. Amagambo abimburira Zaburi ya 73 avugwamo izina rya Asafu. Rishobora kuba ryerekeza ku Mulewi w’umucuranzi wari ukomeye ku ngoma y’Umwami Dawidi cyangwa rikaba rivuga abacuranzi bo mu nzu Asafu yari abereye umutware. Asafu n’abamukomokaho bahimbye indirimbo nyinshi zakoreshwaga mu materaniro yo gusenga Imana mu ruhame. Ariko hari igihe cyageze umwanditsi w’iyo zaburi acika intege mu buryo bw’umwuka. Yabonye ubutunzi abantu babi bari bafite, maze yitegereza ukuntu akenshi babaga basa n’abaguwe neza, badahura n’akaga.

10 Bibiliya igira iti “nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza. Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, ahubwo imbaraga zabo zirakomera. Ntibagira imibabaro nk’abandi, ntibaterwa n’ibyago nk’abandi” (Zaburi 73:2-8). Icyakora mu gihe runaka uwo mwanditsi wa Bibiliya yaje kumenya ko kubona ibintu muri ubwo buryo byari bibi (Zaburi 73:15, 16). Uwo mwanditsi wa zaburi yagerageje kugorora ibitekerezo bye, ariko ntiyashoboraga kwiyumvisha neza impamvu abantu babi basa n’abadahanwa mu gihe abantu b’indahemuka bakunze kubabara.

11. Ni iki umwanditsi wa zaburi Asafu yaje gusobanukirwa?

11 Amaherezo iyo ndahemuka yo mu bihe bya kera yaje gusobanukirwa icyari gitegereje abo bantu babi: hanyuma Yehova yari gukemura ikibazo (Zaburi 73:17-19). Dawidi yaranditse ati “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.”—Zaburi 37:9, 11, 34.

12. (a) Ni uwuhe mugambi w’Imana ku birebana n’ububi n’akarengane? (b) Iyo wumvise uburyo akarengane kazakurwaho wumva umeze ute?

12 Mu by’ukuri, biri mu mugambi wa Yehova gukura kuri iyi si ububi n’akarengane kajyanirana na bwo; azabikuraho mu gihe yagennye. Icyo ni ikintu Abakristo b’indahemuka bagombye guhora bibuka. Yehova agiye gukuraho abantu badakora ibyo ashaka kandi azagororera abantu babaho mu buryo buhuje n’ibyo ashaka. “Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga. Azavubira abanyabyaha ibigoyi, umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa . . . Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, kandi akunda ibyo gukiranuka.”—Zaburi 11:4-7.

Isi nshya irangwa n’ubutabera

13, 14. Kuki gukiranuka n’ubutabera bizagwira mu isi nshya?

13 Igihe Yehova azakuraho iyi si irangwa n’ubuhemu iyoborwa na Satani, azatangiza isi nshya ihebuje. Iyo si izayoborwa n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, ubwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba. Ububi n’akarengane bizasimburwa no gukiranuka n’ubutabera, kuko icyo gihe isengesho rigira riti “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru,” rizasubizwa mu buryo bwuzuye.—Matayo 6:10.

14 Bibiliya itubwira uko ubutegetsi dutegereje buzaba bumeze, ubutegetsi abantu bose bafite imitima ikwiriye bifuza cyane. Ibivugwa muri Zaburi ya 145:16 bizasohora mu buryo bwuzuye. Aho hagira hati “[Yehova Mana] upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.” Byongeye kandi, muri Yesaya 32:1, hagira hati “dore hazima umwami [Kristo Yesu mu ijuru] utegekesha gukiranuka, kandi abatware be [abahagarariye Kristo ku isi] bazatwaza imanza zitabera.” Muri Yesaya 9:6, hahanuye ibirebana n’Umwami Yesu Kristo hagira hati “gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.” Ese ushobora kwiyumvisha uko uzaba umeze igihe uzaba uyobowe n’ubwo butegetsi bukiranuka?

15. Ni iki Yehova azakorera abantu mu isi nshya?

15 Mu isi nshya y’Imana, ntibizaba bikiri ngombwa kuvuga amagambo yo mu Mubwiriza 4:1, amagambo agira ati “nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru, mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.” Mu by’ukuri, kuba tudatunganye bituma tutiyumvisha neza ukuntu iyo si nshya irangwa no gukiranuka izaba ihebuje. Ububi ntibuzaba bukiriho; ahubwo umunsi wose uzajya urangwa n’ibikorwa byiza gusa. Koko rero, Yehova azakosora ikintu cyose kibi, abikore mu buryo burenze uko twabyitega. Mbega ukuntu byari bikwiriye ko Yehova Imana ahumekera intumwa Petero maze akandika ati “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo”!—2 Petero 3:13.

16. Ni mu buhe buryo urufatiro rw’“ijuru rishya” rwashyizweho kandi se ni gute “isi nshya” irimo itegurwa muri iki gihe?

16 Mu by’ukuri, urufatiro rw’‘iryo juru rishya,’ ari bwo butegetsi bw’Imana bwo mu ijuru buyobowe na Kristo, bwamaze gushyirwaho. Bamwe mu bagize “isi nshya,” ari wo muryango w’abantu bakiranuka, barimo barakusanywa muri iyi minsi ya nyuma. Ubu bamaze kugera kuri miriyoni hafi zirindwi. Bari mu bihugu bigera kuri 235, no mu matorero agera ku bihumbi 100. Abo bantu babarirwa muri za miriyoni bize iby’inzira za Yehova zirangwa no gukiranuka n’ubutabera, kandi ibyo byatumye habaho ubumwe bushingiye ku rukundo rwa gikristo. Ubumwe bwabo buragaragara cyane kandi bumaze igihe kirekire cyane mu mateka y’isi. Ubwo bumwe ntaho buhuriye n’ubwo abantu bayoborwa na Satani bagezeho. Urwo rukundo n’ubwo bumwe ni umusogongero w’igihe gishimishije kizabaho mu isi nshya y’Imana; isi izarangwa no gukiranuka n’ubutabera.—Yesaya 2:2-4; Yohana 13:34, 35; Abakolosayi 3:14.

Nta cyo igitero cya Satani kizageraho

17. Kuki igitero cya nyuma Satani azagaba ku bwoko bwa Yehova kitazagira icyo kigeraho?

17 Vuba aha Satani n’abambari be bazarwanya abasenga Yehova, bagerageze ku barimbura (Ezekiyeli 38:14-23). Ibyo bizaba ari kimwe mu bigize icyo Yesu yise “umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Ese igitero cya Satani kizagira icyo kigeraho? Oya rwose. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko “Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be, barindwa iteka ryose. Ariko urubyaro rw’abanyabyaha ruzarimburwa. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zaburi 37:28, 29.

18. (a) Ni gute Imana izagenza igitero Satani agiye kugaba ku bwoko bwayo? (b) Ni iki cyakugiriye akamaro mu gihe wasuzumaga ibintu bishingiye kuri Bibiliya bivuga iby’ukuntu ubutabera buzatsinda?

18 Igitero Satani n’abambari be bazagaba ku bagaragu ba Yehova kizaba ari igitutsi cya nyuma. Mbere y’igihe, Yehova yavuze binyuze kuri Zekariya agira ati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye’ (Zekariya 2:12). Ni nk’aho umuntu azaba akojeje urutoki mu jisho rya Yehova. Azahita agira icyo akora maze akureho ababi. Abagaragu ba Yehova ni bo bantu bakundana cyane hano ku isi, bunze ubumwe, b’abanyamahoro kandi bubahiriza amategeko. Ku bw’ibyo, icyo gitero cya Satani kizaba rwose kidakwiriye kandi kidahuje n’ubutabera. ‘Ukunda imanza zitabera’ mukuru ntazabyihanganira. Icyo azakorera abagaragu be kizatuma abanzi be barimburwa iteka ryose, ubutabera butsinde kandi habeho agakiza ku bantu bose basenga Imana y’ukuri yonyine. Mbega ibintu bitangaje kandi bishishikaje dutegereje vuba aha!—Imigani 2:21, 22.

Ni gute wasubiza?

• Kuki akarengane kogeye?

• Ni gute Yehova azakemura ikibazo cy’akarengane ku isi?

• Ni iki cyagukoze ku mutima muri iki cyigisho kivuga uko ubutabera buzatsida?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ububi bwari bwogeye mbere y’Umwuzure, kandi bwariyongereye muri iyi “minsi y’imperuka”

[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Mu isi nshya y’Imana, ubutabera no gukiranuka bizasimbura ububi