Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushobora kungukirwa no kwihanganira imibabaro

Dushobora kungukirwa no kwihanganira imibabaro

Dushobora kungukirwa no kwihanganira imibabaro

“Abihanganye tubita abanyehirwe.”—YAKOBO 5:11.

1, 2. Ni iki kigaragaza ko Yehova atigeze agambirira ko abantu bababara?

NTA muntu muzima wifuza kubabara; n’Umuremyi wacu Yehova Imana ntiyifuza ko hagira ubabara. Ibyo dushobora kubibona dusuzumye Ijambo rye ryahumetswe kandi tukazirikana ibyabaye nyuma y’uko arema umugabo n’umugore ba mbere. Mbere na mbere Imana yaremye umugabo. Bibiliya igira iti “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7). Adamu yari atunganye mu bwenge no mu mubiri, kandi ntiyari kuzigera arwara cyangwa ngo apfe.

2 Ahantu Adamu yabaga ho hari hameze hate? Bibiliya ihavuga muri aya magambo ngo “Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye. Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa” (Itangiriro 2:8, 9). Koko rero, Adamu yabaga ahantu heza cyane. Nta mibabaro yari muri Edeni.

3. Umugabo n’umugore ba mbere bari kugera kuki?

3 Mu Itangiriro 2:18, hagira hati “Uwiteka Imana iravuga iti ‘si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.’” Yehova yaremeye Adamu umugore utunganye, yiringiye ko bazagira umuryango urangwa n’ibyishimo (Itangiriro 2:21-23). Bibiliya yongera kutubwira iti “Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘mwororoke mugwire, mwuzure isi mwimenyereze ibiyirimo’” (Itangiriro 1:28). Umugabo n’umugore ba mbere bari kugira igikundiro cyo kwagura Paradizo yo muri Edeni kugeza igihe yari gukwira isi yose, nuko umubumbe wose ukaba Paradizo. Nanone bari kubyara abantu barangwa n’ibyishimo, batari kuzigera bahura n’akababaro. Mbega intangiriro ihebuje!—Itangiriro 1:31.

Imibabaro itangira

4. Dukurikije amateka, ni gute byaje kugendekera abantu?

4 Icyakora, iyo turebye imimerere yagiye iranga amateka kugeza ubu, bihita byigaragaza ko hari ikintu cyatumye ibintu bigenda nabi cyane. Habayeho ibintu bibi, maze umuryango w’abantu urababara cyane. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abakomotse kuri Adamu na Eva bagiye barwara, basaza kandi amaherezo barapfa. Iyi si itandukanye cyane na paradizo izaba irimo abantu barangwa n’ibyishimo. Iyo mimerere isobanurwa neza mu Baroma 8:22 hagira hati “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.”

5. Ni gute ababyeyi bacu ba mbere baje kugira uruhare mu kuroha umuryango w’abantu mu mibabaro?

5 Yehova si we nyirabayazana w’imibabaro myinshi imaze igihe kirekire ibaho (2 Samweli 22:31). Abantu babifitemo uruhare. Bibiliya igira iti ‘barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka’ (Zaburi 14:1). Mu ntangiriro, ababyeyi bacu ba mbere bahawe buri kintu cyiza cyose. Ikintu cyonyine cyari gikenewe kugira ngo ibintu bikomeze kuba byiza kwari ugukomeza kumvira Imana, ariko Adamu na Eva bahisemo kutagengwa na Yehova. Kubera ko ababyeyi bacu ba mbere baretse Yehova, ntibari gukomeza kuba abantu batunganye. Bari kugenda basaza kugeza bapfuye. Natwe baturaze kudatungana.—Itangiriro 3:17-19; Abaroma 5:12.

6. Ni uruhe ruhare Satani yagize mu gutangiza imibabaro?

6 Nanone kandi, hari ikiremwa cy’umwuka cyaje kwitwa Satani cyagize uruhare mu gutangiza imibabaro yose igera ku bantu. Cyari gifite umudendezo wo kwihitiramo. Icyakora, Satani yakoresheje nabi uwo mudendezo wo kwihitiramo agerageza gushaka gusengwa. Nyamara kandi, Yehova wenyine ni we ugomba gusengwa, si ibiremwa bye. Satani ni we woheje Adamu na Eva bashaka kwigenga batisunze Yehova, ababeshya ko bari guhinduka bakamera ‘nk’Imana, bakamenya icyiza n’ikibi.’—Itangiriro 3:5.

Yehova wenyine ni we ufite uburengazira bwo gutegeka

7. Ingaruka mbi zo kwigomeka kuri Yehova zigaragaza iki?

7 Ingaruka mbi zabayeho bitewe no kwigomeka zigaragaza ko Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutegeka kandi ko ubutegetsi bwe bwonyine ari bwo bukiranuka. Imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize yagaragaje ko Satani, waje kuba “umutware w’ab’iyi si” yashyizeho ubutegetsi bubi, bukiranirwa, burangwa n’urugomo kandi butigeze bugira icyo bugeza ku bantu (Yohana 12:31). Ubutegetsi bubi bw’abantu bumaze igihe buyobowe na Satani, bwagaragaje ko budafite ubushobozi bwo gutegeka mu buryo bukiranuka (Yeremiya 10:23). Bityo rero, ubutegetsi bwose abantu bashobora gutekereza gushyiraho batisunze Yehova, ntibwagira icyo bugeraho. Amateka yagaragaje ko ibyo ari ukuri.

8. Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye ubutegetsi bwose bw’abantu, kandi ni gute azawusohoza?

8 Ubwo noneho Yehova yaretse abantu ngo bagerageze ubutegetsi bwabo batamwisunze mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, nakura ku isi ubutegetsi bwose akabusimbuza ubwe azaba afite ukuri. Ubuhanuzi buvuga ibirebana n’ubwo butegetsi bugira buti “ku ngoma z’abo bami [ubutegetsi bw’abantu], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe na Kristo] butazarimbuka iteka ryose, . . . buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ubutegetsi bw’abadayimoni ndetse n’ubw’abantu buzavaho, maze habeho Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwonyine kandi butegeke isi. Kristo azaba Umwami wabwo kandi abantu 144.000 b’indahemuka batoranijwe mu isi bazamufasha gutegeka.—Ibyahishuwe 14:1.

Imibabaro ishobora guhesha ingororano

9, 10. Ni iki imibabaro Yesu yahuye na yo yamumariye?

9 Birashimishije gusuzuma ibyo abantu bazategeka mu Bwami bwo mu ijuru bujuje. Mbere na mbere, Kristo Yesu yagaragaje ukuntu yujuje ibisabwa kugira ngo asohoze inshingano ye yo kuba Umwami. Yamaze imyaka itabarika ari kumwe na Yehova, akora ibyo Se ashaka, ari “umukozi [We] w’umuhanga” (Imigani 8:22-31). Igihe Yehova yashyiragaho gahunda yo kohereza Yesu ku isi, Yesu yumviye abikunze. Ahageze yibanze ku birebana no kubwira abantu iby’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’Ubwami Bwe. Yesu yaduhaye twese urugero ruhebuje ku birebana no kugandukira ubwo butegetsi bw’ikirenga mu buryo bwuzuye.—Matayo 4:17; 6:9.

10 Yesu yaratotejwe kandi amaherezo aza no kwicwa. Mu gihe cy’umurimo we, yiboneye imimerere ibabaje abantu babagamo. Ese kuba yariboneye iyo mimerere kandi akaba yarababajwe hari icyo byamumariye? Kirahari rwose. Mu Baheburayo 5:8 hagira hati “nyamara nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye.” Ibyabaye kuri Yesu byatumye arushaho kuba umuntu wishyira mu mwanya w’abandi n’umunyampuhwe. We ubwe yabonye imimerere iba mu muryango w’abantu. Yifatanyaga n’abababaye kandi yarushagaho gusobanukirwa neza impamvu yaje kubakiza. Zirikana uko intumwa Pawulo yabitsindagirije mu gitabo cy’Abaheburayo, agira ati “ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na ‘bene Se’ kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha gutabara abageragezwa bose.” Pawulo yakomeje agira ati “kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.”—Abaheburayo 2:17, 18; 4:14-16; Matayo 9:36; 11:28-30.

11. Ibigeragezo abazaba abami n’abatambyi bahuye na byo ku isi bizabamarira iki mu nshingano yabo?

11 Hari ibintu byinshi nk’ibyo byavugwa ku birebana n’abantu 144.000 ‘bacunguwe’ ngo bakurwe mu isi maze bazimane na Kristo Yesu mu Bwami bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 14:4). Bose bavukiye ku isi ari abantu, bakurira ku isi irimo imibabaro, kandi bahura na yo. Abenshi baratotejwe, bamwe baranicwa bazira gukomeza kubera Yehova indahemuka no gukurikira Yesu babikunze. Ariko ‘ntibagize isoni zo guhamya Umwami wabo, ahubwo barenganyijwe [bazira] ubutumwa bwiza’ (2 Timoteyo 1:8). Ibigeragezo bahuye na byo igihe bari ku isi byatumye buzuza ibisabwa mu buryo bwihariye kugira ngo, igihe bazaba bari mu ijuru, bazacire abantu imanza. Bize kurushaho kwishyira mu mwanya w’abandi, kugwa neza, no kuba biteguye gufasha abantu.—Ibyahishuwe 5:10; 14:2-5; 20:6.

Ibyishimo abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bagira

12, 13. Ni gute abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bungukirwa n’ibigeragezo bahura na byo?

12 Ese imibabaro iriho muri iki gihe, hari icyo yungura abafite ibyiringiro byo kubaho iteka ryose muri paradizo ku isi, nta burwayi, akababaro n’urupfu? Akababaro n’imihangayiko biterwa n’ingorane si ibintu byo kwifuzwa rwose. Ariko iyo twihanganiye ibigeragezo nk’ibyo, bishobora kudutoza imico myiza kandi bikatuzanira ibyishimo.

13 Reka turebe icyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe ribivugaho. Rigira riti “nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka mwaba muhiriwe.” Rirongera riti “ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo murahirwa” (1 Petero 3:14; 4:14). “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru” (Matayo 5:11, 12). “Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo.”—Yakobo 1:12.

14. Ni mu buhe buryo ibigeragezo bishobora gutuma abasenga Yehova bishima?

14 Mu by’ukuri nta bwo imibabaro duhura na yo ubwayo ari yo ituma duhirwa cyangwa tugira ibyishimo. Ibyishimo cyangwa umunezero, tubiterwa no kumenya ko tubabazwa tuzira gukora ibyo Yehova ashaka no kugera ikirenge mu cya Yesu. Urugero, mu kinyejana cya mbere, bamwe mu ntumwa barafunzwe, bajyanwa mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi kandi barabakoba babaziza kubwiriza ibya Yesu Kristo. Barakubiswe hanyuma bararekurwa. Babyifashemo bate? Inkuru ya Bibiliya ivuga ko ‘bavuye imbere y’abanyarukiko banejejwe n’uko bemerewe gukorwa n’isoni babahora iryo zina’ (Ibyakozwe 5:17-41). Ntibari banejejwe no gukubitwa ndetse n’ububabare baterwaga n’inkoni, ahubwo banejejwe n’uko bari basobanukiwe ko bakubiswe kubera ko bakomeje gushikama kuri Yehova no kugera ikirenge mu cya Yesu.—Ibyakozwe 16:25; 2 Abakorinto 12:10; 1 Petero 4:13.

15. Ni gute imibabaro duhangana na yo muri iki gihe izatugirira akamaro?

15 Iyo twihanganiye abaturwanya n’abadutoteza dufite imyifatire ikwiriye, bishobora kutwigisha kwihangana. Ibyo byazadufasha kwihanganira imibabaro izatugeraho. Bibiliya igira iti “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana” (Yakobo 1:2, 3). Mu buryo nk’ubwo, mu Baroma 5:3-5 haratubwira hati “twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni.” Ku bw’ibyo, uko turushaho kwihanganira ibigeragezo kubera gukurikira inzira ya gikristo, ni ko turushaho kuzuza ibisabwa kugira ngo tuzihanganire ibindi bigeragezo tuzahura na byo muri iyi si mbi.

Yehova azadushumbusha

16. Ni iki Yehova azakorera abazaba abami n’abatambyi kizasimbura imibabaro bahuye na yo?

16 Ndetse n’iyo twatakaza ibintu byacu bitewe n’abaturwanya cyangwa abadutoteza batuziza ko dukurikira inzira ya gikristo, dushobora gushimishwa no kumenya ko Yehova azatugororera mu buryo bwuzuye. Urugero, Pawulo yandikiye bamwe mu bari bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru agira ati ‘mwemeye munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza [kandi] bizahoraho,’ ari byo kuba abami mu Bwami bw’Imana (Abaheburayo 10:34). Tekereza ibyishimo bazagira igihe Yehova na Kristo bazabayobora mu guha imigisha ihebuje abantu bazaba batuye isi nshya! Mbega ukuntu amagambo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’indahemuka ari ay’ukuri! Ayo magambo agira ati “mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa.”—Abaroma 8:18.

17. Ni iki Yehova azakorera abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bamukorera ari indahemuka muri iki gihe?

17 Mu buryo nk’ubwo, uko ibintu abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batakaza muri iki gihe byaba bingana kose, cyangwa ibyo bakwigomwa kubera gukorera Yehova, bazagororerwa cyane binyuriye ku byo azabakorera mu gihe kizaza. Azabaha ubuzima bw’iteka, butunganye muri paradizo hano ku isi. Muri iyo si nshya, Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Mbega amasezerano ahebuje! Nta kintu twakwigomwa cyangwa twavutswa muri iyi si ya none ku bwo gukorera Yehova cyahwana n’ubuzima bushimishije tuzabona, ubwo azaha abagaragu be bihanganira imibabaro.

18. Ni ayahe masezerano atera inkunga Yehova aduha binyuriye mu Ijambo rye?

18 Ingorane zose dushobora kuzahura na zo, nta na rimwe zizatubuza umunezero duterwa no kuba tuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana. Iyo mibabaro yose izasimburwa n’imimerere itagira uko isa yo mu isi nshya. Muri Yesaya 65:17, 18 hagira hati “ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.” Ni yo mpamvu byari bikwiriye ko Yakobo, mwene nyina wa Yesu, agira ati “abihanganye tubita abanyehirwe” (Yakobo 5:11). Koko rero, iyo twihanganiye imibabaro duhura na yo muri iki gihe turi indahemuka, dushobora kungukirwa muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.

Ni gute wasubiza?

• Ni mu buhe buryo imibabaro yaje kugera ku bantu?

• Ni izihe nyungu abantu bazatura ku isi n’abazategeka isi babona bitewe n’imibabaro bahura na yo?

• Kuki dushobora kugira ibyishimo muri iki gihe nubwo twaba tubabazwa?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Hari ibintu byiza ababyeyi bacu ba mbere bari kuzabona

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Imibabaro yafashije Yesu kwitegura kuba Umwami mwiza n’Umutambyi Mukuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Intumwa ‘zanejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora’ ukwizera